Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

“Turi hano! Mube ari twe mutuma!”

“Turi hano! Mube ari twe mutuma!”

ESE wifuza kwagura umurimo, ukajya kubwiriza aho ababwiriza bakenewe cyane, wenda nko mu kindi gihugu? Inkuru y’Umuvandimwe Jack n’umugore we Marie-Line, ishobora kugutera inkunga.

Jack na Marie-Line batangiye gukorera hamwe umurimo w’igihe cyose mu mwaka wa 1988. Bakoreye umurimo mu duce twinshi two muri Gwadelupe no muri Guyane, kubera ko kumenyera ahantu hashya bitabagora. Umurimo ukorerwa muri ibyo bihugu ugenzurwa n’ibiro by’ishami byo mu Bufaransa. Reka tugire icyo tubabaza.

Kuki mwakoze umurimo w’igihe cyose?

Marie-Line: Nakuriye muri Gwadelupe. Nkiri muto nakundaga kujyana na mama, tukamara umunsi wose tubwiriza. Yari Umuhamya urangwa n’ishyaka. Nkirangiza amashuri mu mwaka wa 1985, nahise mba umupayiniya kuko nkunda abantu.

Jack: Nkiri muto, akenshi nabaga ndi kumwe n’abantu bakora umurimo w’igihe cyose. Mu biruhuko, nakoraga umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Mu mpera z’ibyumweru, hari igihe twategaga imodoka tugasanga abapayiniya mu ifasi. Twamaraga umunsi wose tubwiriza, hanyuma tukajya gutembera ku mwaro. Byabaga bishimishije cyane!

Mu mwaka wa 1988, maze igihe gito nshakanye na Marie-Line, naribwiye nti: “Ko nta birantega dufite, ntitwakwagura umurimo?” Nange nahise mba umupayiniya kimwe na Marie-Line. Nyuma y’umwaka, tumaze kwiga ishuri ry’abapayiniya, twabaye abapayiniya ba bwite. Twakoreye umurimo muri Gwadelupe, nyuma y’aho twoherezwa muri Guyane.

Mwakoreye umurimo ahantu henshi. Ni iki cyabafashaga kumenyera?

Marie-Line: Abavandimwe bo kuri Beteli yo muri Guyane, bari bazi ko dukunda cyane umurongo wo muri Yesaya 6:8. Hari igihe baduterefonaga bakatubaza bati: “Ese muribuka wa murongo mukunda?” Twamenyaga ko bagiye kuduhindurira ifasi. Twarasubizaga tuti: “Turi hano! Mube ari twe mutuma!”

Twirinda kugereranya aho tuvuye n’aho tugiye kuko bishobora gutuma tutahishimira. Ahubwo twihatira kumenyana n’abavandimwe na bashiki bacu.

Jack: Hari igihe abavandimwe na bashiki bacu bagerageje kutubuza kwimuka, kubera ko bashakaga ko twigumanira. Ariko igihe twari tugiye kuva muri Gwadelupe, hari umuvandimwe watwibukije amagambo ya Yesu ari muri Matayo 13:38 agira ati: “Umurima ni isi.” Bityo rero iyo duhinduriwe ifasi, twibuka ko aho twaba dukorera hose, tuba tugikorera mu murima umwe. N’ubundi kandi, abantu bo mu ifasi dukoreramo ni bo b’ingenzi.

Iyo tugeze mu ifasi nshya, tubona ko n’abahatuye bishimye. Ubwo rero tugerageza kubaho nk’uko na bo babaho. Turya nk’ibyo barya kandi tukanywa nk’ibyo banywa nubwo hari igihe biba bitandukanye n’ibyo tumenyereye, gusa tukagira isuku. Twihatira kuvuga ibyiza tubona muri buri fasi.

Marie-Line: Nanone twigira byinshi ku bavandimwe na bashiki bacu b’aho twimukiye. Ndibuka ibyambayeho tukigera muri Guyane. Hagwaga imvura idahita. Twatekerezaga ko twari kujya tubwiriza ari uko ihise. Ariko rimwe mushiki wacu yarambwiye ati: “Ese witeguye ngo tugende?” Naratangaye ndamusubiza nti: “Turagenda dute muri iyi mvura?” Yaranshubije ati: “Uritwikira umutaka, ufate igare tugende.” Nize gutwara igare nitwikiriye n’umutaka. Iyo ntabyiga, sinari kuzigera mbwiriza mu gihe k’imvura.

None se ko mumaze kwimuka inshuro zigera kuri 15, hari inama mwagira abandi?

Marie-Line: Kwimuka ntibyoroha. Ariko tugerageza gushaka ahantu heza twaba, ku buryo iyo tuvuye kubwiriza twumva turi iwacu.

Jack: Akenshi iyo twimukiye mu nzu nshya, nongera kuyisiga irangi. Iyo abavandimwe bo ku biro by’ishami bazi ko tutazahatinda, barambwira bati: “Jack, ubu bwo ntiwirushye usiga irangi!”

Marie-Line ni umuhanga mu gupakira ibintu. Ashyira ibintu mu makarito, hanyuma kuri buri karito akandikaho ibirimo, urugero nk’ibyo mu bwogero, ibyo mu cyumba cyo kuraramo, ibyo mu gikoni n’ibindi. Ubwo rero iyo tugeze aho twimukiye, buri karito tuyishyira mu mwanya wayo. Muri buri karito, ashyiramo agapapuro kanditseho ibirimo kugira ngo tubone ibyo dukeneye bitatugoye.

Marie-Line: Twitoje kugira gahunda, kandi ibyo bituma duhita dutangira kubwiriza.

Mukora iki kugira ngo ‘musohoze umurimo wanyu mu buryo bwuzuye’?—2 Tim 4:5.

Marie-Line: Buri wa mbere turaruhuka kandi tugategura amateraniro, indi minsi tukabwiriza.

Jack: Nubwo hari amasaha dusabwa kuzuza buri kwezi, si yo twibandaho. Kubwiriza ni byo dushyira mu mwanya wa mbere. Bityo twihatira kubwiriza umuntu wese duhura na we.

Marie-Line: Iyo twagiye gutembera nitwaza inkuru z’Ubwami. Hari abadusaba ibitabo, nubwo tuba tutababwiye ko turi Abahamya. Ni yo mpamvu twambara neza kandi tukitwara neza. Tuzirikana ko abantu baba batwitegereza.

Jack: Tubwiriza abaturanyi bacu binyuze ku bikorwa byiza. Ntoragura ibipapuro, nkamena imyanda kandi ngasukura ubusitani bwacu. Hari igihe umuturanyi anyuraho, akambaza ati: “Ese ufite Bibiliya ngo umpe?”

Ese hari ibintu byababayeho mutazibagirwa?

Jack: Kugera mu mafasi amwe n’amwe yo muri Guyane, ntibyoroshye. Akenshi, mu cyumweru tugenda ibirometero 600, mu mihanda mibi. Ntituzibagirwa igihe twajyaga mu mudugudu wa Saint-Élie, mu ishyamba rya Amazone. Twamaze amasaha menshi mu nzira, hamwe tuhagenda n’imodoka, ahandi tuhagenda n’ubwato. Abenshi mu bahatuye, bakora mu birombe bya zahabu. Hari abo twahaye ibitabo barishima, maze baduha zahabu. Ku mugoroba twaberetse videwo kandi benshi baje kuyireba.

Marie-Line: Jack yasabwe gutanga disikuru y’Urwibutso mu mudugudu wa Camopi. Byadusabye kugenda amasaha ane mu bwato mu ruzi rwa Oyapock. Byari bishimishije cyane.

Jack: Iyo amazi y’urwo ruzi yabaga yagabanutse, kunyura mu bitare byabaga biteje akaga. Ariko uko ugenda ubinyuramo uba ubona binogeye ijisho. Umusare agomba kuba ari umuhanga kugira ngo ayacemo. Urwo rugendo rwari rwiza cyane. Nubwo hari Abahamya batandatu gusa, ku Rwibutso hateranye abantu bagera kuri 50, muri bo harimo n’abasangwabutaka.

Marie-Line: Abakiri bato bashaka gukora byinshi mu murimo wa Yehova, bahishiwe imigisha myinshi. Uko urushaho kwiringira Yehova, ukwizera kwawe na ko kurushaho gukomera. Twiboneye ukuntu Yehova yagiye adufasha.

Ko muzi indimi nyinshi, ni impano mwifitiye?

Jack: Oya. Nize izo ndimi kugira ngo mbwirize kandi mfashe itorero. Natangiye kuyobora Ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Igisiranantongo * ntarahabwa n’ishuri ryo gusoma Bibiliya. Nabajije umuvandimwe niba barumvaga ibyo mvuga. Yaranshubije ati: “Hari bimwe tutumvise neza, ariko byari byiza.” Abana baramfashije cyane. Iyo navugaga ibitari byo, barankosoraga, ariko abakuru bo nta cyo bambwiraga. Abana batumye menya byinshi.

Marie-Line: Hari ifasi nabwirizagamo, yarimo abantu nigisha Bibiliya mu Gifaransa, mu Giporutugali no mu Gisiranantongo. Hari mushiki wacu wangiriye inama yo kujya mbigisha Bibiliya mpereye ku bakoresha ururimi rugoye, nkarangiriza ku bakoresha ururimi runyoroheye. Iyo nama yari nziza rwose.

Umunsi umwe nagombaga kwigisha umuntu Bibiliya mu Gisiranantongo, nyuma yaho nkigisha undi mu Giporutugali. Igihe natangiraga kwigisha uwa kabiri, mushiki wacu twari twajyanye yarambwiye ati: “Marie-Line, ubanza hari ikibazo!” Navugishaga umugore w’Umunyaburezili mu Gisiranantongo, aho kumuvugisha mu Giporutugali.

Kuki abantu mwakoranye umurimo babakunda cyane?

Jack: Mu Migani 11:25 hagira hati: “Umuntu utanga atitangiriye itama azabyibuha.” Twishimira kumarana n’abandi igihe kandi tukabitangira. Hari umuntu wigeze kumbuza gukora imirimo yo kwita ku Nzu y’Ubwami agira ati: “Jya ureka ababwiriza babikore.” Naramushubije nti: “Nange ndi umubwiriza. Niba rero hari ikintu kigomba gukorwa, ngomba kuba mpari.” Nubwo twese dukenera kuba turi twenyine, tuzirikana ko tugomba no kwita ku bandi.

Marie-Line: Twihatira kwita ku bavandimwe na bashiki bacu. Ibyo bidufasha kumenya niba bakeneye uwo basigira abana babo, cyangwa ubavana ku ishuri. Iyo tubimenye, tugira icyo duhindura kuri gahunda zacu tukabafasha. Ibyo bituma turushaho gukundana.

Ni iyihe migisha mwabonye igihe mwakoreraga ahakenewe ababwiriza benshi?

Jack: Umurimo w’igihe cyose watumye tugira ibyishimo. Akenshi twabonaga umwanya wo kwishimira ibyiza nyaburanga Yehova yaremye. Nubwo twagiye duhura n’ingorane, dufite amahoro yo mu mutima kubera ko tuzi ko Imana idushyigikira aho twaba turi hose.

Nkiri muto, nigeze gufungirwa muri Guyane nzira ko nanze kujya mu gisirikare. Sinatekerezaga ko nzasubirayo ndi umumisiyonari kandi nkemererwa kubwiriza muri gereza. Yehova yaduhaye imigisha myinshi.

Marie-Line: Nshimishwa cyane no gukorera abandi. Umurimo dukorera Yehova uradushimisha. Nanone uwo murimo watumye ndushaho gukundana n’umugabo wange. Hari igihe Jack ansaba ko dutumira abashakanye bakeneye guterwa inkunga kugira ngo dusangire. Akenshi musubiza ko ari byo nange natekerezaga. Tuba dutekereza bimwe.

Jack: Baherutse kunsuzuma bansangana kanseri ya porositate. Nkunda kubwira umugore wange nti: “Sheri, ndamutse mfuye, naba nkenyutse. Icyakora nzi ko nakoresheje ubuzima bwange neza nkorera Yehova, kandi biranshimisha.”—Intang 25:8.

Marie-Line: Yehova yaduhaye inshingano tutari twiteze kandi yatumye tugera ku bintu tutatekerezaga. Twabonye imigisha myinshi. Twiteguye kujya aho umuryango wa Yehova watwohereza hose, kubera ko twiringiye ko azakomeza kudufasha.

^ par. 32 Igisiranantongo ni uruvange rw’Icyongereza, Igiholandi, Igiporutugali n’indimi zo muri Afurika. Abacakara ni bo batangije urwo rurimi.