Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 14

Igitero giturutse mu majyaruguru

Igitero giturutse mu majyaruguru

“Ishyanga rikomeye ryaje mu gihugu cyanjye.”—YOW 1:6.

INDIRIMBO YA 95 Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi

INSHAMAKE *

1. Umuvandimwe Russell na bagenzi be bigaga Bibiliya bate, kandi se kuki ubwo buryo bwari bwiza?

MU MYAKA isaga ijana ishize, Umuvandimwe C. T. Russell na bagenzi be, bahuriraga hamwe bakiga Ijambo ry’Imana. Bifuzaga kumenya icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku bihereranye na Yehova, Yesu Kristo, abapfuye n’inshungu. Uburyo bakoreshaga biga Bibiliya, bwari bworoshye. Umwe muri bo yabazaga ikibazo, maze bose bagasuzumira hamwe imirongo yose yo muri Bibiliya ifitanye isano na cyo, umwanzuro bagezeho bakawandika. Yehova yahaye imigisha abo Bakristo b’imitima itaryarya, bamenya inyigisho nyinshi z’ibanze za Bibiliya tukiga muri iki gihe.

2. Mu gihe umuntu asuzuma ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ni iki gishobora gutuma yibeshya?

2 Icyakora abo bigishwa ba Bibiliya baje kubona ko gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bigoye cyane, ugereranyije n’inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Kuki bigoye? Ni ukubera ko akenshi ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busobanuka neza iyo burimo busohora cyangwa iyo bwamaze gusohora. Ariko hari indi mpamvu. Muri rusange, kugira ngo dusobanukirwe neza ubuhanuzi, tugomba kubusuzuma bwose uko bwakabaye. Turamutse twibanze ku bintu bimwe bigize ubuhanuzi, ibindi tukabyirengagiza, dushobora kwibeshya. Uko ni ko byagenze ku bihereranye n’ubuhanuzi buvugwa mu gitabo cya Yoweli. Reka twongere dusesengure ubwo buhanuzi, turebe impamvu dukwiriye guhindura uko twari dusanzwe tubwumva.

3-4. Tumaze igihe twumva dute ubuhanuzi bwo muri Yoweli 2:7-9?

3 Soma muri Yoweli 2:7-9. Yoweli yahanuye ko igitero k’inzige cyari kuzayogoza igihugu cya Isirayeli. Utwo dukoko twari kuba dufite amenyo n’inzasaya nk’iby’intare, twari kuzarya ibimera byose byo muri Isirayeli (Yow 1:4, 6). Tumaze imyaka myinshi twumva ko ubwo buhanuzi bwerekeza ku bagaragu ba Yehova bakora umurimo wo kubwiriza ubudacogora, nk’uko ntawushobora guhagarika igitero k’inzige. Twumvaga ko uwo murimo wari kugira ingaruka ku “gihugu,” kigereranya abantu bari mu madini y’ikinyoma. *

4 Turamutse dusomye gusa amagambo yo muri Yoweli 2:7-9, ibyo bisobanuro byaba ari ukuri. Icyakora, iyo dusuzumye ubwo buhanuzi bwose, tubona ko dukwiriye guhindura uko twari dusanzwe tubwumva. Reka dusuzume impamvu enye zituma tugomba kubihindura.

IMPAMVU TUGOMBA GUHINDURA UKO TWUMVAGA UBWO BUHANUZI

5-6. Ni ikihe kibazo twibaza iyo dusomye (a) muri Yoweli 2:20? (b) Muri Yoweli 2:25?

5 Impamvu ya mbere ishingiye ku isezerano Yehova yatanze ku birebana n’igitero k’inzige. Rigira riti: “Ingabo [cyangwa inzige] zo mu majyaruguru nzazishyira kure yanyu” (Yow 2:20). Ubwo se niba izo nzige zigereranya Abahamya ba Yehova bumvira itegeko rya Yesu ryo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, kuki Yehova yari kuzazishyira kure (Ezek 33:7-9; Mat 28:19, 20)? Birumvikana ko Yehova atari kwirukana abagaragu be b’indahemuka, ahubwo yari kwirukana abanzi babo cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose cyari kubabangamira.

6 Impamvu ya kabiri, ishingiye ku byo Yehova yavuze muri Yoweli 2:25. Hagira hati: “Ibyo ingabo zanjye zikomeye nabateje zariye muri ya myaka, ari zo nzige, uburima, inyenzi na kagungu, nzabibashumbusha.” Zirikana ko Yehova yatanze isezerano ry’uko ko yari ‘kuzashumbusha’ abangirijwe n’inzige. None se niba inzige zigereranya ababwiriza b’Ubwami, ubutumwa batangaza ntibwaba buteje akaga? Ibyo si ko bimeze rwose. Ahubwo ubwo butumwa burokora ubuzima kandi bugatuma abantu bareka gukora ibibi (Ezek 33:8, 19). Ubwo butumwa bubagirira akamaro rwose!

7. Amagambo ngo: “Nyuma yaho” ari muri Yoweli 2:28, 29, asobanura iki?

7 Soma muri Yoweli 2:28, 29. Impamvu ya gatatu ifitanye isano n’ukuntu ibivugwa muri ubwo buhanuzi byari kuzakurikirana. Zirikana ko Yehova yavuze ati: “Nyuma yaho nzasuka umwuka wanjye ku bantu.” Yashakaga kuvuga ko ari nyuma y’aho inzige zirangirije akazi kazo. None se niba inzige zigereranya ababwiriza b’Ubwami bw’Imana, kuki Yehova yari kubasukaho umwuka we nyuma y’aho barangirije kubwiriza? Mu by’ukuri, iyo Imana itabaha umwuka wera ntibari gushobora kubwiriza mu gihe k’imyaka myinshi kandi barwanywa, n’abategetsi bagahagarika umurimo wabo mu duce tumwe na tumwe.

Umuvandimwe J. F. Rutherford n’abandi bavandimwe basutsweho umwuka bayoboraga umurimo,batangaje bashize amanga imanza Imana yaciriye iyi si.” (Reba paragarafu ya 8)

8. Inzige zivugwa mu Byahishuwe 9:1-11 zigereranya ba nde? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

8 Soma mu Byahishuwe 9:1-11. Reka noneho dusuzume impamvu ya kane. Igitero k’inzige kivugwa muri Yoweli twumvaga ko kerekeza ku murimo wo kubwiriza, kubera ko ubuhanuzi buvugwamo bufite ibyo buhuriyeho n’ubuvugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe. Inzige zivugwa mu Byahishuwe zifite mu maso hasa n’ah’abantu kandi zifite ‘ibisa n’amakamba ameze nka zahabu’ ku mitwe yazo (Ibyah 9:7). Izo nzige zibabaza “abantu [ni ukuvuga abanzi b’Imana] badafite ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo,” zikabababaza mu gihe cy’amezi atanu, ni ukuvuga igihe inzige zirama (Ibyah 9:4, 5). Uko bigaragara, izo nzige zigereranya abagaragu ba Yehova basutsweho umwuka. Batangaza bashize amanga imanza Yehova yaciriye iyi si mbi, kandi ibyo bibangamira cyane abayishyigikiye.

9. Inzige Yoweli yabonye n’izo Yohana yabonye zitandukaniye he?

9 Nubwo ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe bujya gusa n’ubwo muri Yoweli, buratandukanye. Ubuhanuzi bwo muri Yoweli buvuga ko inzige zibasira ibimera (Yow 1:4, 6, 7). Inzige Yohana yabonye zo ‘zabwiwe kutagira icyo zitwara ibimera byo ku isi’ (Ibyah 9:4). Inzige Yoweli yabonye zaturutse mu majyaruguru (Yow 2:20). Izo Yohana yabonye zo zavuye ikuzimu (Ibyah 9:2, 3). Inzige Yoweli yabonye zarirukanywe. Izivugwa mu Byahishuwe zo, ntawuzirukana ahubwo zirangiza umurimo wazo. Nanone nta ho Bibiliya ivuga ko Yehova atazemera.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ubuhanuzi buvuga iby’inzige buratandukanye.”

10. Tanga urugero rwo muri Bibiliya rugaragaza ko inzige Yoweli yabonye n’izo Yohana yabonye zerekeza ku bintu bitandukanye.

10 Ibintu bivugwa muri ubwo buhanuzi bwombi, bigaragaza ko nta sano bufitanye. Ubwo se bishatse kuvuga ko inzige zivugwa muri Yoweli n’izivugwa mu Byahishuwe, zitandukanye? Yego. Muri Bibiliya, hari ubwo imvugo y’ikigereranyo iba yerekeza ku bintu bitandukanye, bitewe n’aho yakoreshejwe. Urugero, mu Byahishuwe 5:5, Yesu yitwa “Intare yo mu muryango wa Yuda,” mu gihe muri 1 Petero 5:8, Satani agereranywa n’“intare itontoma.” Impamvu enye twasuzumye, zigaragaza ko dukwiriye guhindura uko twari dusanzwe twumva ubuhanuzi bwo muri Yoweli. None se ubwo buhanuzi busobanura iki?

UBWO BUHANUZI BUSOBANURA IKI?

11. Muri Yoweli 1:6 no mu gice cya 2:1, 8, 11 hadufasha hate kumenya icyo inzige zigereranya?

11 Iyo dusuzumye indi mirongo yo mu buhanuzi bwa Yoweli, tubona ko uwo muhanuzi yavugaga iby’igitero k’ingabo (Yow 1:6; 2:1, 8, 11). Yehova yavuze ko yari kuzakoresha ‘ingabo ze zikomeye,’ ni ukuvuga ingabo z’Abanyababuloni, kugira ngo ahane Abisirayeli batumviraga (Yow 2:25). Izo ngabo zitwa izo “mu majyaruguru” kubera ko Abanyababuloni bari kuzatera Isirayeli baturutse mu majyaruguru (Yow 2:20). Izo ngabo zigereranywa n’inzige zikorera kuri gahunda. Yoweli yavuze ibyazo agira ati: “Bagenda nk’umugabo w’umunyambaraga, ntibananirwa. . . . Biroha mu mugi. Biruka ku rukuta. Burira amazu. Binjirira mu madirishya nk’umujura” (Yow 2:8, 9). Sa n’ureba uko byari kuba bimeze. Ahantu hose hari kuba hari abasirikare, nta ho wakwihisha. Ntawashoboraga gucika abo basirikare b’Abanyababuloni.

12. Ubuhanuzi bwo muri Yoweli buvuga iby’inzige, bwasohoye bute?

12 Ingabo z’Abanyababuloni (cyangwa Abakaludaya) zateye umugi wa Yerusalemu mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, zimeze nk’inzige. Bibiliya igira iti: ‘Umwami w’Abakaludaya yicishije inkota abasore . . . , ntiyagirira impuhwe abasore n’inkumi, abakuze n’abasaza rukukuri. Bose Imana yabahanye mu maboko ye. Nuko atwika inzu y’Imana y’ukuri, asenya inkuta z’i Yerusalemu, iminara yose yo guturwamo ndetse n’ibintu by’agaciro byose byari bihari arabitwika, byose birarimbuka’ (2 Ngoma 36:17, 19). Igihe Abanyababuloni bari bamaze kurimbura icyo gihugu, ababirebaga baravuze bati: “Cyabaye umwirare nta muntu cyangwa itungo bikiharangwa. Cyahanwe mu maboko y’Abakaludaya.”—Yer 32:43.

13. Muri Yeremiya 16:16, 18 hasobanura iki?

13 Nyuma y’imyaka 200 Yoweli ahanuye iby’igitero k’inzige, Yehova yakoresheje Yeremiya ahanura ikindi kintu ku birebana n’icyo gitero. Yavuze ko izo ngabo zari kuzashakisha Abisirayeli bose bakoze ibintu bibi, kandi ko nta ho bari kuzihisha. ‘Yehova yaravuze ati “dore ngiye gutumaho abarobyi benshi baze babarobe; nyuma yaho nzatumaho abahigi benshi kandi bazabahiga kuri buri musozi no kuri buri gasozi, no mu masenga yo mu bitare. Nzabitura mu rugero rwuzuye amakosa n’ibyaha bakoze.”’ Abisirayeli bakoraga ibibi, ntibari kubona aho bihisha ingabo z’Abanyababuloni.—Yer 16:16, 18.

IBINTU BISHISHIKAJE BYARI KUZABAHO

14. Ubuhanuzi bwo muri Yoweli 2:28, 29 bwasohoye ryari?

14 Yoweli yavuze inkuru ishishikaje y’uko igihugu cyari kuzongera kurumbuka (Yow 2:23-26). Nyuma yaho, abantu benshi bari kuzagira ubumenyi bwinshi ku byerekeye ukuri. Yehova yaravuze ati: “Nzasuka umwuka wanjye ku bantu b’ingeri zose, kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura. . . . Ndetse n’abagaragu n’abaja nzabasukaho umwuka wanjye” (Yow 2:28, 29). Igihe Abisirayeli basubiraga mu gihugu cyabo bavuye mu bunyage i Babuloni, Imana ntiyasutse umwuka wayo ku bantu. Ahubwo byabaye nyuma y’imyaka myinshi, kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Ibyo tubibwirwa n’iki?

15. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 2:16, 17, ni iki Petero yahinduye ku magambo yo muri Yoweli 2:28, kandi se ibyo byerekanaga iki?

15 Intumwa Petero yagaragaje ko ubuhanuzi bwo muri Yoweli 2:28, 29 bufitanye isano n’ibyabaye kuri Pentekote. Ahagana saa tatu za mu gitondo, abantu basutsweho umwuka wera mu buryo budasanzwe, maze batangira kuvuga “ibitangaza by’Imana” (Ibyak 2:11). Petero abifashijwemo n’umwuka wera, yasubiyemo amagambo yo mu buhanuzi bwa Yoweli, ariko agira icyo ayahinduraho. Yayavuze ate? (Soma mu Byakozwe 2:16, 17.) Aho kugira ngo Petero atangire avuga ngo: “Nyuma yaho,” yaravuze ati: “Mu minsi ya nyuma,” akaba yarashakaga kuvuga mbere gato y’uko Yerusalemu n’urusengero rwayo birimburwa mu mwaka wa 70. Icyo gihe Imana yari kuzasuka umwuka wera “ku bantu b’ingeri zose.” Ibyo byerekana ko ubuhanuzi bwo muri Yoweli bwasohoye nyuma y’igihe kirekire.

16. Umwuka wera wagize uruhe ruhare mu murimo wo kubwiriza wakozwe mu kinyejana cya mbere, no muri iki gihe?

16 Imana imaze gusuka umwuka ku bagaragu bayo bo mu kinyejana cya mbere, ni bwo batangiye kubwiriza mu rugero rwagutse. Ni yo mpamvu igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakolosayi, ahagana mu mwaka wa 61, yavuze ko ubutumwa bwiza bwari bwarabwirijwe “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Kolo 1:23). Igihe Pawulo yavugaga ngo: ‘Abaremwe bose,’ yerekezaga ku duce tw’isi we na bagenzi be bari barabwirijemo. Muri iki gihe na bwo, umwuka wera watumye umurimo wo kubwiriza ukorwa mu rugero rwagutse kurushaho, ku buryo wageze “ku mpera y’isi.”—Ibyak 13:47; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “‘ Nzasuka umwuka wanjye’ ku bagaragu bange.”

NI IKI TWAMENYE?

17. Ni iki twamenye ku birebana n’ubuhanuzi bwa Yoweli buvuga iby’inzige?

17 Ubu noneho tumenye ibisobanuro by’ukuri ku birebana n’ubuhanuzi bwo muri Yoweli 2:7-9. Muri make, ubuhanuzi buvugwa muri iyo mirongo ntibwerekeza ku murimo wo kubwiriza dukorana umwete. Ahubwo bwerekeza ku byo ingabo z’Abanyababuloni zakoze, igihe zateraga Yerusalemu mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu.

18. Abagaragu ba Yehova bazakomeza gukora iki?

18 Twabonye ibisobanuro bishya ku birebana n’ubuhanuzi bwo muri Yoweli 2:7-9. Ariko tuzakomeza kurangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Abagaragu ba Yehova bakomeje gutangaza ubutumwa bwiza hirya no hino, bakoresheje uburyo butandukanye (Mat 24:14). Nta butegetsi bwatuma tudakomeza gukora umurimo wo kubwiriza twahawe. Yehova aradufasha, tukarushaho kugira imbaraga n’ubutwari bwo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Dukomeje kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo adufashe gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, twiringiye ko mu gihe gikwiriye azatuyobora “mu kuri kose.”—Yoh 16:13.

INDIRIMBO YA 97 Dutungwa n’Ijambo rya Yehova

^ par. 5 Tumaze imyaka myinshi twemera ko ubuhanuzi bwo muri Yoweli igice cya 1 n’icya 2, bwerekeza ku murimo wo kubwiriza dukora muri iki gihe. Icyakora, hari impamvu enye zituma twumva ko tugomba guhindura uko twari dusanzwe twumva ubwo buhanuzi. Izo mpamvu ni izihe?

^ par. 3 Reba igice gifite umutwe uvuga ngo: “Ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu byo yaremye,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 2009, paragarafu ya 14-16.