Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 20

“Umwami wo mu majyaruguru” ni nde muri iki gihe?

“Umwami wo mu majyaruguru” ni nde muri iki gihe?

“Azagenda agana ku iherezo rye, kandi nta wuzamutabara.”—DAN 11:45.

INDIRIMBO YA 95 Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi

INSHAMAKE *

1-2. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

MURI iki gihe, ni bwo dufite ibimenyetso byinshi bigaragaza ko tugeze ku iherezo ry’iminsi y’imperuka y’isi. Yehova na Yesu Kristo bari hafi kurimbura ubutegetsi bwose burwanya Ubwami bw’Imana. Mbere y’uko ibyo biba, umwami wo mu majyaruguru n’uwo mu magepfo bazakomeza guhangana, kandi barwanye abagize ubwoko bw’Imana.

2 Muri iki gice, turi busuzume ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 11:40–12:1. Turi bumenye umwami wo mu majyaruguru muri iki gihe, kandi dusuzume impamvu tudakwiriye guterwa ubwoba n’ibigeragezo turi hafi guhura na byo.

UMWAMI MUSHYA WO MU MAJYARUGURU

3-4. Umwami wo mu majyaruguru ni nde muri iki gihe? Sobanura.

3 Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zimaze gusenyuka mu mwaka wa 1991, abagize ubwoko bw’Imana babaga muri icyo gihugu kinini ‘bafashijwe ho gato,’ ni ukuvuga ko babonye agahenge mu gihe runaka (Dan 11:34). Ibyo byatumye babwiriza bafite umudendezo, maze bidatinze ababwiriza bo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti bariyongera, bagera mu bihumbi amagana. Ariko buhorobuhoro, u Burusiya n’ibindi bihugu bibushyigikiye byagiye bigaragaza ko ari umwami wo mu majyaruguru. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, kugira ngo ubutegetsi runaka bube umwami wo mu majyaruguru cyangwa uwo mu magepfo, hari ibintu bitatu bibigaragaza: (1) Bwibasira abagize ubwoko bw’Imana, (2) ibikorwa byabwo bigaragaza ko bwanga Yehova n’abagaragu be, (3) burahiganwa, bumwe bushaka kugaragaza ko burusha ubundi imbaraga.

4 Hari impamvu zituma tuvuga ko muri iki gihe umwami wo mu majyaruguru ari u Burusiya n’ibihugu bifatanyije. (1) Byibasiye abagaragu b’Imana, kubera ko byagiye bibuzanya umurimo wo kubwiriza kandi bigatoteza abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi baba muri ibyo bihugu. (2) Bigaragaza ko byanga Yehova n’abagaragu be kubera ko byibasira ubwoko bw’Imana. (3) Bihiganwa n’umwami wo mu magepfo, ni ukuvuga Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bw’u Bwongereza na Amerika. Reka dusuzume uko u Burusiya n’ibihugu bifatanyije byabaye umwami wo mu majyaruguru.

UMWAMI WO MU MAJYARUGURU N’UWO MU MAGEPFO BAKOMEJE GUSHYAMIRANA

5. Ibivugwa muri Daniyeli 11:40-43 byari kuzaba ryari, kandi se byari kuzagenda bite?

5 Soma muri Daniyeli 11:40-43. Ubu buhanuzi bugaragaza muri make ibintu biba mu gihe k’imperuka. Bugaragaza ukuntu umwami wo mu majyaruguru ahangana n’umwami wo mu magepfo. Nk’uko ubwo buhanuzi bubivuga, mu gihe k’imperuka, umwami wo mu magepfo yari ‘kuzashyamirana’ n’umwami wo mu majyaruguru.—Dan 11:40.

6. Ni iki kigaragaza ko abo bami bombi bakomeje gushyamirana?

6 Umwami wo mu majyaruguru n’uwo mu magepfo bakomeje guhiganwa, buri wese ashaka kuyobora isi. Urugero, reka turebe ibyabaye nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, igihe Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti n’ibihugu byari bifatanyije byayoboraga igice kinini cy’u Burayi. Ibikorwa by’umwami wo mu majyaruguru byatumye umwami wo mu magepfo ashinga umuryango ugamije gutabarana mu bya gisirikare (OTAN). Umwami wo mu majyaruguru akomeje guhiganwa n’uwo mu magepfo, buri wese agakoresha amafaranga menshi agamije kugira igisirikare gikomeye kurusha icy’undi. Nanone abo bami bombi bahanganira mu bindi bihugu, bagashyigikira intambara n’imvururu zibera muri Afurika, Aziya no muri Amerika y’Epfo. Mu myaka ya vuba aha u Burusiya n’ibihugu bifatanyije byagiye bigaragaza ububasha bwabyo hirya no hino ku isi. Nanone umwami wo mu majyaruguru yagiye ahangana n’umwami wo mu magepfo yifashishije ibitero by’ikoranabuhanga. Abo bami bombi bagiye bashinjanya ko buri wese yagiye akoresha porogaramu za mudasobwa, kugira ngo ahungabanye ubukungu bw’uwo bahanganye kandi yivange muri poritiki y’igihugu ke. Ikindi kandi, nk’uko Daniyeli yabihanuye, umwami wo mu majyaruguru akomeje kwibasira ubwoko bw’Imana.—Dan 11:41.

UMWAMI WO MU MAJYARUGURU YINJIRA MU “GIHUGU CYIZA”

7. ‘Igihugu Cyiza’ ni iki?

7 Muri Daniyeli 11:41 havuga ko umwami wo mu majyaruguru yari kuzinjira mu “Gihugu Cyiza.” Icyo gihugu ni ikihe? Kera igihugu cya Isirayeli ni cyo “cyari cyiza kuruta ibindi bihugu byose” (Ezek 20:6). Icyakora icyatumaga icyo gihugu kiba kiza kuruta ibindi, ni uko ari ho abantu basengeraga Imana y’ukuri. Kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, icyo “Gihugu Cyiza” nticyakomeje kuba agace runaka ko ku isi, kuko abasenga Yehova ubasanga hirya no hino ku isi. Muri iki gihe, icyo “Gihugu Cyiza” kigereranya ibikorwa by’abasenga Yehova, bikubiyemo amateraniro n’umurimo wo kubwiriza.

8. Ni mu buhe buryo umwami wo mu majyaruguru yinjiye mu “Gihugu Cyiza”?

8 Mu minsi y’imperuka, umwami wo mu majyaruguru yagiye yinjira mu “Gihugu Cyiza.” Urugero, igihe u Budage bwategekwaga n’Abanazi bwari umwami wo mu majyaruguru, bwinjiye mu “Gihugu Cyiza” cyanecyane mu ntambara ya kabiri y’isi yose, igihe bwatotezaga kandi bukica abagize ubwoko bw’Imana. Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, igihe Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zabaga umwami wo mu majyaruguru, zinjiye mu “Gihugu Cyiza” ubwo zatotezaga abagize ubwoko bw’Imana kandi zikabamenesha.

9. Mu myaka ya vuba aha, u Burusiya n’ibihugu bifatanyije byinjiye bite mu “Gihugu Cyiza”?

9 Nanone mu myaka ya vuba aha, u Burusiya n’ibindi bihugu bifatanyije byinjiye mu “Gihugu Cyiza.” Byakinjiyemo bite? Mu mwaka wa 2017, uwo mwami wo mu majyaruguru wo muri iki gihe yabuzanyije umurimo w’abagaragu ba Yehova kandi afunga benshi mu bavandimwe na bashiki bacu. Nanone yabuzanyije ibitabo byacu, hakubiyemo na Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya. Yanafatiriye ibiro by’ishami, n’amwe mu Mazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro yo mu Burusiya. Nyuma y’ibyo bikorwa, mu mwaka wa 2018, ni bwo Inteko Nyobozi yavuze ko u Burusiya n’ibihugu bifatanyije ari umwami wo mu majyaruguru. Nubwo Abahamya ba Yehova barwanywa cyane, ntibifatanya mu bikorwa ibyo ari byo byose byo kurwanya ubutegetsi cyangwa kubuhirika. Ahubwo bumvira inama yo muri Bibiliya yo gusenga basabira abantu “bose bari mu nzego zo hejuru,” cyanecyane mu gihe bafata imyanzuro ishobora kugira ingaruka ku mudendezo dufite wo gukorera Yehova.—1 Tim 2:1, 2.

ESE UMWAMI WO MU MAJYARUGURU AZANESHA UWO MU MAGEPFO?

10. Ese umwami wo mu majyaruguru azanesha uwo mu magepfo? Sobanura.

10 Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 11:40-45 ahanini bwibanda ku bikorwa by’umwami wo mu majyaruguru. Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko azanesha umwami wo mu magepfo? Oya. Igihe Yehova na Yesu bazaba baje kurimbura ubutegetsi bwose bw’abantu mu ntambara ya Harimagedoni, umwami wo mu magepfo azaba akiriho (Ibyah 19:20). Ibyo tubyemezwa n’iki? Reka dusuzume icyo ubuhanuzi bwo muri Daniyeli no mu Byahishuwe bubivugaho.

Kuri Harimagedoni, Ubwami bw’Imana bugereranywa n’ibuye rinini, buzakuraho ubutegetsi bw’abantu bugereranywa n’igishushanyo kinini (Reba paragarafu ya 11)

11. Muri Daniyeli 2:43-45 hasobanura iki? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

11 Soma muri Daniyeli 2:43-45. Umuhanuzi Daniyeli agaragaza uruhererekane rw’ubutegetsi bwagiye bwibasira abagize ubwoko bw’Imana. Bugereranywa n’ibice bitandukanye by’igishushanyo kinini k’icyuma. Ubutegetsi bwa nyuma muri urwo ruhererekane, ni ibirenge by’icyo gishushanyo bigizwe n’icyuma kivanze n’ibumba. Ibyo birenge bigereranya Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bw’u Bwongereza na Amerika. Ubwo buhanuzi bugaragaza ko ubwo butegetsi buzaba bukiriho, igihe Ubwami bw’Imana buzaba buje kurimbura ubutegetsi bw’abantu.

12. Umutwe wa karindwi w’inyamaswa ugereranya iki, kandi se kuki kubimenya bishishikaje?

12 Intumwa Yohana na we yagaragaje uruhererekane rw’ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi bwagiye bwibasira abagaragu ba Yehova. Yohana agereranya ubwo butegetsi n’inyamaswa y’imitwe irindwi. Umutwe wa karindwi w’iyo nyamaswa ugereranya Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bw’u Bwongereza na Amerika. Ibyo birashishikaje kubera ko nyuma y’uwo mutwe nta yindi mitwe yagaragaye. Uwo mutwe wa karindwi w’iyo nyamaswa ni wo uzaba ugitegeka, igihe Kristo n’ingabo ze zo mu ijuru bazaba baje kuwurimburana n’ibindi bice by’iyo nyamaswa. *Ibyah 13:1, 2; 17:13, 14.

NI IKI UMWAMI WO MU MAJYARUGURU ARI HAFI GUKORA?

13-14. “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” ni nde? Ni iki kizatuma agaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana?

13 Ubuhanuzi bwo muri Ezekiyeli bugira icyo buvuga ku bishobora kuzaba mbere y’uko umwami wo mu majyaruguru n’umwami wo mu magepfo barimburwa. Uko bigaragara, ubuhanuzi bwo muri Ezekiyeli 38:10-23, muri Daniyeli 2:43-45; 11:44–12:1 no mu Byahishuwe 16:13-16, 21 buvuga ibintu bimwe, bizaba mu gihe kimwe. Niba ari uko biri, reka turebe ibintu bishobora kuzabaho.

14 Umubabaro ukomeye nutangira, nyuma yaho gato, “abami bo mu isi yose ituwe” bazishyira hamwe (Ibyah 16:13, 14; 19:19). Ibyanditswe bigaragaza ko nibishyira hamwe bazaba babaye “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” (Ezek 38:2). Ayo mahanga azaba yishyize hamwe azagaba igitero simusiga ku bagize ubwoko bw’Imana. Ni iki kizatuma agaba icyo gitero? Igihe intumwa Yohana yavugaga ibizaba muri icyo gihe, yagaragaje ko amahindu manini cyane azihonda ku banzi b’Imana. Ayo mahindu ashobora kuba agereranya ubutumwa bukomeye bw’urubanza abagaragu ba Yehova bazaba batangaza. Birashoboka ko ubwo butumwa ari bwo buzatuma Gogi wo mu gihugu cya Magogi agaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana, agamije kubatsemba ku isi.—Ibyah 16:21.

15-16. (a) Ibivugwa muri Daniyeli 11:44, 45 bishobora kuba byerekeza ku ki? (b) Ni iki kizaba ku mwami wo mu majyaruguru no ku bindi bihugu bigize Gogi wo mu gihugu cya Magogi?

15 Ubwo butumwa bukakaye n’igitero cya nyuma abanzi b’Imana bazagaba, bishobora kuba ari na byo bivugwa muri Daniyeli 11:44, 45. (Hasome.) Muri iyo mirongo, Daniyeli avuga ko “inkuru ziturutse iburasirazuba no mu majyaruguru” zizahagarika umutima umwami wo mu majyaruguru bigatuma ‘arakara cyane.’ Uwo mwami azaba afite intego yo ‘kurimbura benshi.’ Uko bigaragara, abo bantu “benshi” ni abagaragu ba Yehova. * Muri iyo mirongo Daniyeli ashobora kuba yaravugaga iby’igitero simusiga kizagabwa ku bagize ubwoko bw’Imana.

16 Icyo gitero umwami wo mu majyaruguru azagaba afatanyije n’ubundi butegetsi bwo ku isi, kizarakaza cyane Imana Ishoborabyose maze ihite ishoza intambara ya Harimagedoni (Ibyah 16:14, 16). Icyo gihe, umwami wo mu majyaruguru n’ibindi bihugu, ari byo bizaba bigize Gogi wo mu gihugu cya Magogi, azarimbuka kandi “nta wuzamutabara.”—Dan 11:45.

Mu ntambara ya Harimagedoni, Yesu Kristo n’ingabo ze zo mu ijuru bazarimbura isi mbi ya Satani, barokore abagize ubwoko bw’Imana (Reba paragarafu ya 17)

17. Mikayeli “umutware ukomeye” uvugwa muri Daniyeli 12:1 ni nde? Ubu arimo arakora iki, kandi se ni iki azakora mu gihe kiri imbere?

17 Umuhanuzi Daniyeli akomeza asobanura mu buryo burambuye ukuntu umwami wo mu majyaruguru n’abamushyigikiye bazarimbuka n’uko tuzarokoka. (Soma muri Daniyeli 12:1.) Ibivugwa muri uwo murongo bisobanura iki? Mikayeli ni irindi zina ry’Umwami wacu Kristo Yesu, uri ku ngoma. Yatangiye ‘guhagararira’ abagize ubwoko bw’Imana kuva mu mwaka wa 1914, igihe Ubwami bw’Imana bwimikwaga mu ijuru. Vuba aha “azahaguruka,” mu yandi magambo azarimbura abanzi be, mu ntambara ya Harimagedoni. Iyo ntambara ni yo izasoza icyo Daniyeli yise “igihe cy’amakuba” atarigeze abaho. Ubuhanuzi bwa Yohana buri mu Byahishuwe buvuga ko mbere y’uko intambara ya Harimagedoni iba, hazabaho ‘umubabaro ukomeye.’—Ibyah 6:2; 7:14.

ESE IZINA RYAWE RIZABA ‘RYANDITSWE MU GITABO’?

18. Kuki tutagombye gutinya ibiri hafi kuba?

18 Ibizaba mu gihe kiri imbere ntibigomba kudukura umutima, kubera ko Daniyeli na Yohana bavuze ko abakorera Yehova na Yesu bazarokoka ayo makuba. Daniyeli yavuze ko abafite amazina ‘yanditswe mu gitabo,’ ari bo bazarokoka (Dan 12:1). Twakora iki ngo amazina yacu yandikwe muri icyo gitabo? Tugomba kugaragaza ko twizera Yesu, Umwana w’Intama w’Imana (Yoh 1:29). Tugomba no kubatizwa, tukagaragaza ko twamaze kwiyegurira Imana (1 Pet 3:21). Nanone tugomba kugaragaza ko dushyigikiye Ubwami bw’Imana, dufasha abandi kumenya Yehova.

19. Ni iki twagombye gukora muri iki gihe kandi kuki?

19 Iki ni cyo gihe cyo kwiringira Yehova, tukiringira n’abagize umuryango we bizerwa. Nanone ni cyo gihe cyo gushyigikira Ubwami bw’Imana. Nitubigenza dutyo, tuzarokoka igihe Ubwami bw’Imana buzaba burimbura umwami wo mu majyaruguru n’umwami wo mu magepfo.

INDIRIMBO YA 149 Indirimbo yo kunesha

^ par. 5 “Umwami wo mu majyaruguru” ni nde muri iki gihe, kandi se iherezo rye ni irihe? Kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo bikomeza ukwizera kwacu, kandi bikadufasha kwitegura ibigeragezo turi hafi guhura na byo.

^ par. 12 Niba wifuza ibindi bisobanuro by’ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:36-45 no mu Byahishuwe 13:1, 2, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2012, ku ipaji ya 7-19.