Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 25

“Jye ubwanjye nzashakisha intama zanjye”

“Jye ubwanjye nzashakisha intama zanjye”

“Jye ubwanjye nzashakisha intama zanjye kandi nzazitaho.”​—EZEK 34:11.

INDIRIMBO YA 105 ‘Imana ni urukundo’

INSHAMAKE *

1. Kuki Yehova yigereranya n’umubyeyi wonsa?

MU GIHE cy’umuhanuzi Yesaya, Yehova yabwiye abari bagize ubwoko bwe ati: ‘Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa? We ashobora kumwibagirwa; ariko jye sinzigera nkwibagirwa’ (Yes 49:15). Si kenshi Yehova yigereranya n’umubyeyi w’umugore. Ariko icyo gihe bwo yarabikoze. Yehova yifashishije ubucuti buba hagati y’umubyeyi n’umwana, kugira ngo agaragaze ukuntu akunda cyane abagize ubwoko bwe. Ababyeyi benshi bashobora kumva bameze nka mushiki wacu witwa Jasmin wagize ati: “Iyo wonsa ugirana n’umwana ubucuti bwihariye kandi butazigera bushira.”

2. Yehova yiyumva ate, iyo umwe mu bana be aretse kumukorera?

2 Iyo hagize umwe mu bana ba Yehova ureka kubwiriza no kujya mu materaniro, Yehova arabibona. Ubwo rero, buri mwaka iyo abona abagaragu be babarirwa mu bihumbi bakonja, * biramubabaza cyane.

3. Ni iki Yehova yifuza?

3 Abenshi muri abo bavandimwe na bashiki bacu dukunda baba barakonje, bongera kwifatanya n’itorero kandi iyo babikoze, biradushimisha cyane. Yehova aba yifuza ko bagaruka, kandi natwe ni byo twifuza (1 Pet 2:25). Ni iki twakora ngo tubafashe kugaruka? Mbere yo gusubiza icyo kibazo, byaba byiza tubanje kumenya impamvu hari bamwe bareka kujya mu materaniro no kubwiriza.

IMPAMVU BAMWE BAREKA GUKORERA YEHOVA

4. Ni iki cyabaye ku babwiriza bamwe bitewe n’akazi?

4 Hari ababwiriza baretse gukorera Yehova, bitewe n’uko batwawe n’akazi. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa Hung * wo muri Aziya. Agira ati: “Namaraga igihe kinini mu kazi, kandi ngakorana imbaraga zange zose. Nibwiraga ko ningira amafaranga menshi, ari bwo nzarushaho gukorera Yehova. Ubwo rero, namaraga amasaha menshi mu kazi. Natangiye kujya nsiba amateraniro, amaherezo ndayareka burundu. Uko bigaragara, isi ya Satani ituma abantu barangara, buhorobuhoro bakareka gukorera Imana.”

5. Ni ibihe bibazo mushiki wacu yahanganye na byo?

5 Hari abavandimwe na bashiki bacu baba bafite ibibazo byabarenze. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa Anne wo mu Bwongereza, ufite abana batanu. Yaravuze ati: “Hari umwana wange wavukanye ubumuga bukomeye. Nyuma yaho, umukobwa wange yaciwe mu itorero kandi umuhungu wange arwara indwara yo mu mutwe. Narahangayitse cyane, ku buryo naretse kujya mu materaniro no kubwiriza. Amaherezo narakonje.” Ibyabaye kuri Anne n’abagize umuryango we, bikaba bigera no ku bandi, birababaje cyane.

6. Ni mu buhe buryo kudakurikiza inama iri mu Bakolosayi 3:13 bishobora gutuma umuntu adakomeza kwifatanya n’abagize ubwoko bwa Yehova?

6 Soma mu Bakolosayi 3:13. Hari abagaragu ba Yehova barakajwe n’ibyo Abakristo bagenzi babo bakoze. Intumwa Pawulo yavuze ko hari igihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ashobora ‘kugira icyo apfa’ na mugenzi we. Hari nubwo dushobora kurenganywa. Tutabaye maso, ibyo bishobora gutuma twivumbura. Amaherezo, ubwo burakari bushobora gutuma umuntu yitandukanya n’abagaragu ba Yehova. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Pablo, wo muri Amerika y’Epfo. Hari umuntu wamubeshyeye ko yakoze icyaha, bituma yamburwa inshingano yari afite mu itorero. Yabyakiriye ate? Yaravuze ati: “Nararakaye, ngenda nshika intege birangira ndetse kubwiriza no kujya mu materaniro.”

7. Kwicira urubanza bishobora kugira izihe ngaruka?

7 Nanone umuntu wigeze gukora icyaha, ashobora kumara igihe afite umutimanama umucira urubanza, yumva ko Imana itakimukunda. Nubwo yaba yarihannye kandi akababarirwa, ashobora kumva ko atagikwiriye kuba umugaragu w’Imana. Uko ni ko byagendekeye umuvandimwe witwa Francisco. Yaravuze ati: “Nakoze icyaha cy’ubusambanyi, ndacyahwa. Nubwo mu mizo ya mbere nakomeje kujya mu materaniro, nari narahungabanye kandi numvaga ko ntagikwiriye kuba umugaragu wa Yehova. Umutimanama wanshiraga urubanza, ukanyemeza ko Yehova atigeze ambabarira. Nyuma y’igihe, naretse kubwiriza no kujya mu materaniro.” Ubona ute abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibibazo nk’ibyo tumaze kuvuga? Ese wumva ubagiriye impuhwe? None se Yehova we ababona ate?

YEHOVA AKUNDA INTAMA ZE

Umwungeri w’Umwisirayeli yitaga cyane ku ntama yabaga yazimiye (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9) *

8. Ese Yehova ajya yibagirwa abigeze kumukorera? Sobanura.

8 Yehova ntajya yibagirwa abantu bigeze kumukorera, kandi nta n’ubwo ajya yibagirwa umurimo bamukoreye (Heb 6:10). Umuhanuzi Yesaya yatanze urugero rwiza cyane, rugaragaza uko Yehova yita ku bagize ubwoko bwe. Yaranditse ati: “Azaragira umukumbi we nk’umwungeri. Azateranyiriza abana b’intama hamwe akoresheje ukuboko kwe, kandi azabatwara mu gituza cye” (Yes 40:11). Yehova we mwungeri mukuru yiyumva ate, iyo imwe mu ntama ze itannye ikava mu mukumbi? Yesu yagaragaje uko Yehova yiyumva, igihe yabazaga abigishwa be ati: “Mubitekerezaho iki? Umuntu aramutse afite intama ijana, imwe ikazimira, ntiyasiga izindi mirongo icyenda n’icyenda ku misozi akajya gushaka iyazimiye? Iyo ayibonye, ndababwira ukuri ko ayishimira cyane kurusha izo mirongo icyenda n’icyenda zitazimiye.”—Mat 18:12, 13.

9. Abungeri beza bo mu bihe bya Bibiliya bafataga bate intama zabo? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

9 Kuki dushobora kugereranya Yehova n’umwungeri? Ni ukubera ko umwungeri mwiza wo mu bihe bya Bibiliya, yitaga cyane ku ntama ze. Urugero, Dawidi yahanganye n’intare n’idubu, kugira ngo arinde umukumbi we (1 Sam 17:34, 35). Niyo intama imwe yazimiraga, umwungeri mwiza yarabimenyaga (Yoh 10:3, 14). Umwungeri nk’uwo, yashoboraga gusiga intama 99 mu rugo rwazo aho zabaga zifite umutekano, cyangwa akazisigira abungeri bagenzi be, akajya gushaka iyazimiye. Yesu yakoresheje urwo rugero, kugira ngo atwigishe ikintu k’ingenzi. Yaravuze ati: “Uko ni ko na Data wo mu ijuru atifuza ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.”—Mat 18:14.

Uwo mwungeri ateruye ya ntama yari yazimiye. Uwo mwungeri yayipfutse aho yari yakomeretse kandi ari kumwe n’izindi ntama (Reba paragarafu ya 9)

YEHOVA ASHAKISHA INTAMA ZE

10. Dukurukije ibivugwa muri Ezekiyeli 34:11-16, ni iki Yehova yasezeranyije intama ze zazimiye?

10 Yehova akunda buri wese muri twe, hakubiyemo n’abavuye mu mukumbi we, bagereranywa n’‘abato.’ Yehova yakoresheje umuhanuzi Ezekiyeli, atanga isezerano rivuga ko yari kuzashakisha intama ze zazimiye, akazifasha kongera kugirana na we ubucuti. Nanone yagaragaje ibyo yari kuzakora kugira ngo azikize. Ibyo ni na byo umwungeri wo muri Isirayeli yakoraga, iyo intama yabaga yazimiye. (Soma muri Ezekiyeli 34:11-16.) Umwungeri yabanzaga gushakisha intama, ibyo bikaba byaramusabaga igihe n’imbaraga. Iyo yayibonaga, yayigaruraga mu mukumbi. Hanyuma iyo iyo ntama yabaga yakomeretse cyangwa ishonje, uwo mwungeri yayitagaho mu buryo bwuje urukundo, akayipfuka, akayiterura kandi akayigaburira. Abasaza, ari bo bungeri b’“umukumbi w’Imana” na bo ni byo bagomba gukora kugira ngo bafashe umuntu utakifatanya n’itorero (1 Pet 5:2, 3). Abasaza bashakisha abantu nk’abo, bakabafasha kugaruka mu mukumbi kandi bakabereka ko babakunda, babafasha kongera kugirana ubucuti na Yehova. *

11. Ni iki umwungeri mwiza azirikana?

11 Umwungeri mwiza azirikana ko intama zishobora kuzimira, kandi iyo intama yatannye ikava mu mukumbi, ntayirakarira. Reka turebe uko Yehova yafashije bamwe mu bagaragu be, bigeze kumara igihe runaka batamukorera.

12. Ni mu buhe buryo Yehova yitaye kuri Yona?

12 Yehova yasabye umuhanuzi Yona kujya i Nineve, ntiyajyayo. Icyakora Yehova, ntiyabonye ko Yona yari yarenze igaruriro. Yehova we mwungeri mwiza, yaramurokoye kandi amuha imbaraga yari akeneye kugira ngo asohoze inshingano yari yamuhaye (Yona 2:7; 3:1, 2). Nyuma yaho, Yehova yakoresheje uruyuzi kugira ngo afashe Yona gusobanukirwa ko ubuzima bw’umuntu bufite agaciro kenshi (Yona 4:10, 11). Ibyo bitwigisha iki? Abasaza ntibagombye guhita batakariza ikizere umuntu wakonje. Ahubwo bagombye gukora uko bashoboye bakamenya impamvu uwo muntu yaretse kubwiriza no kujya mu materaniro. Mu gihe agarukiye Yehova, abasaza bakomeza kumwitaho no kumwereka ko bamukunda.

13. Uko Yehova yitwaye igihe umwanditsi wa Zaburi ya 73 yashidikanyaga, bitwigisha iki?

13 Igihe umwanditsi wa Zaburi ya 73 yabonaga ko ababi basa n’aho bamerewe neza, yacitse intege. Yatangiye gushidikanya, yibaza niba gukorera Imana bifite akamaro (Zab 73:12, 13, 16). Yehova yakoze iki? Ntiyamuciriyeho iteka. Ahubwo yandikishije muri Bibiliya amagambo y’uwo mwanditsi wa zaburi. Amaherezo, uwo mwanditsi yaje kubona ko nta kiza cyaruta kuba inshuti ya Yehova (Zab 73:23, 24, 26, 28). Ibyo bitwigisha iki? Abasaza ntibagombye kumva ko abantu batangiye gushidikanya bibaza niba gukorera Yehova bifite akamaro, barenze igaruriro. Ahubwo bagombye kwihatira gusobanukirwa impamvu yatumye bavuga ibi n’ibi cyangwa bakora ibi n’ibi. Ibyo ni byo byafasha abasaza gukoresha Bibiliya babatera inkunga.

14. Kuki Eliya yari akeneye gufashwa, kandi se Yehova yamufashije ate?

14 Umuhanuzi Eliya yarimo ahunga Umwamikazi Yezebeli (1 Abami 19:1-3). Yibwiraga ko ari we muhanuzi wenyine wari usigaye akorera Yehova, kandi ko ibyo yamukoreraga nta cyo byari bimaze. Eliya yarahangayitse cyane ku buryo yifuje gupfa (1 Abami 19:4, 10). Aho kugira ngo Yehova amucireho iteka, yamusabye kumwiringira, amwizeza ko atari we muhanuzi wenyine wari usigaye kandi amubwira ko hakiri byinshi agomba gukora. Yehova yateze amatwi yitonze, igihe Eliya yamubwiraga ibyari bimuhangayikishije kandi amuha inshingano nshya (1 Abami 19:11-16, 18). Ibyo bitwigisha iki? Twese, by’umwihariko abasaza, tugomba kwita ku bagaragu ba Yehova tubigiranye ubugwaneza. Niyo umuntu yaba avugana uburakari, cyangwa akaba yumva ko Yehova atamubabarira, abasaza bagomba kumutega amatwi bitonze, mu gihe ababwira ibimuri ku mutima. Hanyuma bakamwizeza ko Yehova amukunda.

TWAGOMBYE GUFATA DUTE INTAMA Z’IMANA ZAZIMIYE?

15. Dukurikije ibivugwa muri Yohana 6:39, Yesu yafataga ate intama za Se?

15 Yehova yifuza ko dufata dute intama ze zazimiye? Yesu yatweretse uko twazifata. Yari azi ko Yehova aha agaciro intama ze zose. Ni yo mpamvu yakoze uko ashoboye agafasha “intama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli” kugira ngo zigarukire Yehova (Mat 15:24; Luka 19:9, 10). Nanone, Yesu we mwungeri mwiza, yakoze ibishoboka byose, kugira ngo hatagira intama n’imwe ya Yehova izimira.—Soma muri Yohana 6:39.

16-17. Abasaza bagombye gufata bate inshingano yo gufasha abakonje? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Intama yazimiye iba yiyumva ite.”)

16 Intumwa Pawulo yasabye abasaza b’itorero ryo muri Efeso kujya bigana Yesu. Yarababwiye ati: ‘Mufashe abadakomeye, kandi muzirikane amagambo y’Umwami Yesu, igihe yavugaga ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa”’ (Ibyak 20:17, 35). Ibyo bigaragaza ko muri iki gihe, abasaza b’itorero bafite inshingano yihariye yo kwita ku bagaragu ba Yehova. Umusaza w’itorero witwa Salvador wo muri Esipanye yaravuze ati: “Iyo mbonye ukuntu Yehova yita cyane ku ntama ze zazimiye, nange numva nakora ibishoboka byose nkazifasha. Nemera ntashidikanya ko Yehova yifuza ko nzitaho, kubera ko ndi umwungeri.”

17 Abantu bose twabonye muri iki gice bari barakonje, barafashijwe bagarukira Yehova. Muri iki gihe, hari abandi benshi bashaka kugarukira Yehova. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma mu buryo burambuye uko twabafasha kumugarukira.

INDIRIMBO YA 139 Sa n’ureba isi yabaye nshya

^ par. 5 Kuki hari bamwe mu bagaragu ba Yehova, baba baramaze imyaka myinshi bamukorera mu budahemuka, bagera aho bakareka kwifatanya n’itorero? Yehova ababona ate? Uko Yehova yafashije bamwe mu bagaragu be bavugwa muri Bibiliya bigeze kumara igihe runaka batamukorera, bitwigisha iki? Iki gice gisubiza ibyo bibazo.

^ par. 2 AMAGAMBO YASOBANUWE: Umubwiriza wakonje aba amaze amezi atandatu cyangwa arenga adatanga raporo y’umurimo wo kubwiriza. Icyakora ababwiriza bakonje baba bakiri abavandimwe na bashiki bacu kandi turabakunda.

^ par. 4 Amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 10 Igice gikurikira kigaragaza uko abasaza bafasha abantu nk’abo.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umwungeri wo muri Isirayeli yahangayikishwaga n’intama yabaga yazimiye, akayishakisha, akayigarura mu mukumbi. Muri iki gihe, abasaza b’itorero na bo ni uko babigenza.

^ par. 64 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu wakonje uri muri modoka, abonye Abahamya babiri barimo babwiriza ku kagare bishimye.