Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 26

“Nimungarukire”

“Nimungarukire”

“Nimungarukire nanjye nzabagarukira.”​—MAL 3:7.

INDIRIMBO YA 102 ‘Dufashe abadakomeye’

INSHAMAKE *

1. Yehova yiyumva ate, iyo umugaragu we wari warakonje yongeye kumukorera?

NK’UKO twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yehova yigereranya n’umwungeri mwiza wita kuri buri ntama ye abigiranye urukundo. Nanone ashakisha buri ntama ye yazimiye. Yehova yabwiye Abisirayeli bari bararetse kumukorera ati: “Nimungarukire nanjye nzabagarukira.” Tuzi ko n’ubu akifuza ko abantu bamugarukira, kuko avuga ati: “Sinigeze mpinduka” (Mal 3:6, 7). Yesu yavuze ko Yehova n’abamarayika bishima cyane, iyo umwe mu bagaragu ba Yehova wari wararetse kumukorera amugarukiye.—Luka 15:10, 32.

2. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Tugiye gusuzuma imigani itatu ya Yesu, itwigisha uko twafasha abaretse gukorera Yehova. Turi busuzume imwe mu mico tugomba kwitoza kugira ngo dufashe intama yazimiye kugarukira Yehova. Nanone turi bubone ko iyo twihatiye gufasha uwakonje kugarukira Yehova, biduhesha ibyishimo byinshi.

IGICERI CYARI CYATAKAYE

3-4. Kuki umugore uvugwa muri Luka 15:8-10, yashatse yitonze igiceri k’idarakama yari yabuze?

3 Tugomba gukora uko dushoboye, tugashakisha abifuza kugarukira Yehova. Mu mugani wa Yesu uri mu Ivanjiri ya Luka, yavuze uko umugore yashakishije ikintu cy’agaciro yari yabuze, ni ukuvuga igiceri k’idarakama. Ikintu k’ingenzi kivugwa muri iyo nkuru, ni ukuntu uwo mugore yashakishije icyo giceri.—Soma muri Luka 15:8-10.

4 Yesu yagaragaje uko umugore yumvise ameze, igihe yabonaga igiceri cy’agaciro kenshi yari yabuze. Mu gihe cya Yesu, iyo umukobwa w’Umwisirayeli yabaga agiye gushyingirwa, hari igihe nyina yamuhaga ibiceri icumi by’idarakama. Birashoboka ko icyo giceri uwo mugore yari yabuze, cyari mu biceri icumi nyina yari yaramuhaye. Uwo mugore yibwiraga ko icyo giceri cyari cyaguye hasi. Ubwo rero, yacanye itara ashakisha hose ariko araheba. Birashoboka ko itara rye ritamurikaga bihagije, ku buryo yari kubona icyo giceri gito k’ifeza. Amaherezo yakubuye inzu yose abyitondeye. Mu mukungugu yari yakubuye, ni ho yabonye cya giceri cy’agaciro kenshi k’idarakama gishashagirana kubera urumuri. Mbega ukuntu yumvise ahumurijwe! Yahamagaye inshuti n’abaturanyi kugira ngo bishimane.

5. Kuki kubona abantu batakifatanya n’itorero biba bitoroshye?

5 Nk’uko tumaze kubibona mu mugani wa Yesu, kubona ikintu wari wabuze ntibyoroha. Ibyo ni na ko bimeze ku bantu batakifatanya n’itorero. Kubabona ntibiba byoroshye. Hari ubwo haba hashize imyaka myinshi batakifatanya natwe. Hari nubwo baba barimukiye mu kandi gace, abavandimwe na bashiki bacu bahatuye bakaba batabazi. Ariko dushobora kwiringira tudashidikanya ko bamwe muri bo, ubu bifuza kugarukira Yehova. Baba bifuza kongera gukorera Yehova bafatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu. Ariko ibyo ntibabigeraho, ntawubafashije.

6. Ni mu buhe buryo abagize itorero bose bagira uruhare mu gushakisha abakonje?

6 Ni nde ufite inshingano yo gushakisha abavandimwe na bashiki bacu bakonje? Twese iyo nshingano iratureba, baba abasaza, abapayiniya, bene wabo b’uwakonje n’abandi babwiriza bagize itorero. Ese waba ufite inshuti cyangwa mwene wanyu utakifatanya n’itorero? Ese wakora iki, urimo ubwiriza ku nzu n’inzu cyangwa mu ruhame, ugahura n’umuntu utakifatanya n’itorero? Mubaze niba yifuza ko waha abasaza bo mu itorero ryawe aderesi ze, kugira ngo bazamusure.

7. Ibyo umusaza w’itorero witwa Thomas yavuze bikwigisha iki?

7 Ni ibihe bintu abasaza by’umwihariko bakora, kugira ngo babone abifuza kugarukira Yehova? Hari umusaza w’itorero witwa Thomas * wo muri Esipanye wafashije Abahamya barenga 40 kongera kwifatanya n’itorero. Yaravuze ati: “Mbaza abavandimwe na bashiki bacu batandukanye, niba bazi aho abakonje batuye cyangwa nkababaza niba hari umuntu bibuka waba utakiza mu materaniro. Abenshi barabyishimira kuko baba bumva ko uwo murimo wo gushakisha abakonje na bo ubareba. Nyuma yaho iyo ngiye gusura abavandimwe cyangwa bashiki bacu bakonje, mbabaza amakuru y’abana babo n’aya bene wabo. Bamwe muri bo baba barajyanaga abana babo mu materaniro kandi abo bana bashobora kuba barigeze kuba ababwiriza. Abo bana na bo bashobora gufashwa bakagarukira Yehova.”

MUGARURE ABANA BA YEHOVA MU ITORERO

8. Dukurikije umugani w’umwana wari warazimiye uboneka muri Luka 15:17-24, umubyeyi yakiriye ate umwana we wihannye?

8 Ni iyihe mico tugomba kugira, niba dushaka gufasha abifuza kugarukira Yehova? Reka dusuzume amwe mu masomo twavana mu mugani wa Yesu, uvuga iby’umwana wari waravuye mu rugo. (Soma muri Luka 15:17-24.) Yesu yasobanuye uko uwo mwana yaje kugarura agatima, akiyemeza gusubira mu rugo. Se yarirutse aramusanganira, amuhoberana ubwuzu kandi amwizeza ko akimukunda. Uwo mwana yumvaga afite umutimanama umucira urubanza kandi yumvaga atagikwiriye gufatwa nk’umwana mu rugo. Yabwiye se uko yiyumvaga maze amugirira impuhwe. Se yagize icyo akora kugira ngo amwereke ko yishimiye ko agarutse mu rugo kandi ko atari kumufata nk’umugaragu, ahubwo ko ari umwana we akunda cyane. Yamukoreshereje ibirori kandi amwambika imyambaro myiza cyane kugira ngo yereke uwo mwana we wari wihannye ko amukunda.

9. Ni iyihe mico dusabwa, kugira ngo dufashe abakonje kugarukira Yehova (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Uko twafasha abakonje bifuza kugarukira Yehova.”)

9 Yehova ameze nk’umubyeyi uvugwa muri uwo mugani. Akunda abavandimwe na bashiki bacu bakonje kandi yifuza ko bamugarukira. Nitwigana Yehova, tuzabafasha kumugarukira. Ibyo bidusaba kugira umuco wo kwihangana, impuhwe n’urukundo. Kuki tugomba kugaragaza iyo mico kandi se twayigaragaza dute?

10. Kuki tugomba kwihangana mu gihe dufasha umuntu kongera kuba inshuti ya Yehova?

10 Tugomba kwihangana, kuko kugira ngo umuntu yongere kuba inshuti ya Yehova bisaba igihe. Abantu benshi bigeze gukonja bavuze ko icyabafashije, ari uko abasaza n’abandi bagize itorero bagiye babasura kenshi. Hari mushiki wacu witwa Nancy wo muri Aziya wavuze ati: “Inshuti yange twateraniraga hamwe yaramfashije cyane. Yamfataga nka mukuru we. Yakundaga kunyibutsa ibihe byiza twagiranye. Yantegaga amatwi yihanganye iyo nabaga nyibwira uko niyumva kandi ntiyatinyaga kungira inama. Yambereye inshuti nyanshuti, ya yindi ikuba hafi igihe cyose.”

11. Kuki tugomba kugira impuhwe mu gihe dufasha umuntu wababajwe n’ibyo abandi bamukoreye?

11 Impuhwe twazigereranya n’umuti womora igikomere. Iyo ugiriye impuhwe umuntu ubabaye, bishobora gutuma yumva amerewe neza. Hari abakonje baba bamaze imyaka myinshi barakariye umuntu wabababaje, bigatuma batagarukira Yehova. Bashobora kuba bibwira ko barenganyijwe. Hari ubwo baba bakeneye umuntu wabatega amatwi, akiyumvisha uko bamerewe (Yak 1:19). María wigeze kumara igihe runaka yarakonje yaravuze ati: “Nifuzaga umuntu wantega amatwi, akumva agahinda kange, akangira inama kandi akamfasha.”

12. Tanga urugero rugaragaza ukuntu urukundo rwa Yehova rutuma abakonje bongera kwifatanya n’itorero.

12 Bibiliya ivuga ko Yehova adukurura cyangwa atwiyegereza, akoresheje urukundo. Mu buhe buryo? Reka dufate urugero. Tekereza waguye mu mwobo muremure cyane, ku buryo udashobora kuwivanamo. Ikintu cyagufasha kuwuvamo, ni uko hagira umuntu uguha umugozi maze akagukurura. Yehova yabwiye Abisirayeli bari baramutaye ati: ‘Nabakuruje imirunga y’urukundo’ (Hos 11:4). Uko ni ko muri iki gihe Imana ibona abantu baretse kuyikorera, bakaba bari mu bibazo byinshi n’imihangayiko. Bameze nk’abari mu mwobo muremure cyane. Yehova ashaka ko bamenya ko abakunda, kandi ko yifuza kubiyegereza. Ashobora kugukoresha akabereka ko abakunda.

13. Tanga urugero rugaragaza ko iyo tugaragarije urukundo abakonje bishobora gutuma bagarukira Yehova.

13 Ni iby’ingenzi ko twizeza abakonje ko Yehova abakunda kandi ko natwe tubakunda. Pablo twabonye mu gice kibanziriza iki, yamaze imyaka irenga 30 yarakonje. Yaravuze ati: “Igihe kimwe ari mu gitondo, navuye mu rugo maze mpura na mushiki wacu w’umugwaneza ugeze mu za bukuru, anganiriza abigiranye urukundo. Ako kanya sinzi aho amarira yaturutse. Namubwiye ko ari nk’aho Yehova ari we umwohereje kugira ngo amvugishe. Icyo gihe nahise niyemeza kugarukira Yehova.”

TUGE DUSHYIGIKIRA ABADAKOMEYE TUBIGIRANYE URUKUNDO

14. Dukurikije ibivugwa mu mugani uri muri Luka 15:4, 5, ni iki umwungeri yakoraga iyo yabonaga intama yari yazimiye?

14 Tugomba gukomeza gufasha abakonje kandi tukabatera inkunga. Kimwe na wa mwana wari warazimiye uvugwa mu mugani wa Yesu, na bo bashobora kuba barahungabanye. Nanone, ibyo baba barahuye na byo mu isi ya Satani, bishobora kuba byaratumye badakomeza kugirana ubucuti na Yehova, nk’uko byari bimeze mbere. Mu mugani uvuga iby’intama yazimiye, Yesu yagaragaje ko umwungeri amaze kuyibona, yayishyize ku bitugu maze akayisubiza mu mukumbi. Uwo mwungeri yari yabanje gukoresha igihe n’imbaraga, ashakisha iyo ntama yazimiye. Ariko yabonye ko agomba guterura iyo ntama akayigeza mu mukumbi, kubera ko itari ifite imbaraga zo kwigezayo.—Soma muri Luka 15:4, 5.

15. Twafasha dute abakonje bifuza kugarukira Yehova? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Igikoresho k’ingirakamaro.”)

15 Gufasha abantu bakonje kugira ngo bongere gukorera Yehova babigiranye ishyaka, bishobora kudusaba igihe n’imbaraga. Ariko dushobora kubafasha bakongera kugirana ubucuti na Yehova, tubifashijwemo n’umwuka wera, Ijambo ry’Imana n’ibitabo duhabwa n’umuryango wacu (Rom 15:1). None se twabafasha dute? Hari umusaza w’itorero w’inararibonye wagize ati: “Abenshi mu bakonje biyemeza kugarukira Yehova, baba bakeneye kwigishwa Bibiliya.” * Ubwo rero nibagusaba kwigisha Bibiliya umuntu wakonje, niba bishoboka uzabyemere. Uwo musaza yakomeje agira ati: “Umubwiriza wigisha Bibiliya uwakonje, aba agomba kumubera inshuti nziza, ku buryo yamubwira ibimuri ku mutima.”

MU IJURU NO KU ISI HABA IBYISHIMO

16. Ni iki kitwemeza ko abamarayika baba badushyigikiye?

16 Hari inkuru nyinshi zigaragaza ko abamarayika badufasha mu murimo wo gushakisha abakonje bifuza kugarukira Yehova (Ibyah 14:6). Urugero, umuvandimwe witwa Silvio wo muri Ekwateri yasenze Yehova amwinginga kugira ngo amufashe kongera kwifatanya n’itorero. Mu gihe yari agisenga, abasaza babiri bakomanze iwe. Icyo gihe bahise batangira kumutera inkunga.

17. Ni iyihe ngororano tubona iyo dufashije abakonje?

17 Nidufasha abakonje kugarukira Yehova, bizaduhesha ibyishimo byinshi. Umuvandimwe w’umupayiniya ukunda kwita ku bakonje yaravuze ati: “Hari igihe ibyishimo bindenga, amarira akanzenga mu maso. Mba nshimishijwe cyane n’uko Yehova yankoresheje kugira ngo arokore intama ye akunda cyane, ayivana mu isi ya Satani.”—Ibyak 20:35.

18. Niba uri umubwiriza wakonje, ni iki ushobora kwiringira udashidikanya?

18 Niba wararetse kwifatanya n’abagize ubwoko bwa Yehova, ushobora kwiringira ko Yehova akigukunda. Yifuza ko wamugarukira. Birumvikana ko usabwa kugira icyo ukora. Kimwe n’umubyeyi uvugwa mu mugani wa Yesu, Yehova na we ategereje ko umugarukira kandi azakwakirana ubwuzu.

INDIRIMBO YA 103 Yehova yaduhaye abungeri

^ par. 5 Yehova yifuza ko abantu batakifatanya n’itorero, bamugarukira. Hari ibintu byinshi twakora tugatera inkunga abifuza kwemera itumira rya Yehova rigira riti: “Nimungarukire.” Muri iki gice turi busuzume uko twabikora.

^ par. 7 Amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 15 Bamwe mu bakonje baba bashobora kwiga ibice bimwe byo mu gitabo Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana, mu gihe abandi bo baba bakeneye gusuzuma ibice bimwe byo mu gitabo Egera Yehova. Komite y’Umurimo y’Itorero ni yo igena umubwiriza ukwiriye kwigisha Bibiliya umuntu wakonje.

^ par. 68 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abavandimwe batatu barimo barafasha umuvandimwe wifuza kugarukira Yehova. Ibyo babikora bamuganiriza kenshi, bakamwizeza ko bamukunda kandi bakamutega amatwi bitonze.