Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese imico ivugwa mu Bagalatiya 5:22, 23 ni yo yonyine igize “imbuto z’umwuka”?

Iyo mirongo igaragaza imico ikenda ya gikristo. Igira iti: “Imbuto z’umwuka ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata.” Icyakora, iyo si yo mico yonyine umwuka wera ushobora kudufasha kwitoza.

Zirikana ibyo intumwa Pawulo yanditse mu mirongo ibanziriza iyo. Yaravuze ati: ‘Imirimo ya kamere ni iyi: gusambana, ibikorwa by’umwanda, kwiyandarika, gusenga ibigirwamana, ubupfumu, inzangano, gushyamirana, ishyari, kuzabiranywa n’uburakari, amakimbirane, amacakubiri, kwiremamo udutsiko tw’amadini, kwifuza, kunywera gusinda, kurara inkera n’ibindi nk’ibyo’ (Gal 5:19-21). Kuba Pawulo yarashoje agira ati: “N’ibindi nk’ibyo,” bigaragaza ko atavuze imirimo ya kamere yose. Urugero, hari nk’ivugwa mu Bakolosayi 3:5. Uko ni na ko yabigenje igihe yavugaga imico ikenda igize imbuto z’umwuka. Ku murongo wa 23 yaravuze ati: “Ibintu nk’ibyo nta mategeko abihanira.” Bityo rero, Pawulo ntiyavuze imico yose dushobora kwitoza tubifashijwemo n’umwuka wera.

Ibyo nanone tubisobanukirwa iyo tugereranyije imico igize imbuto z’umwuka n’imico igize imbuto z’umucyo, iri mu rwandiko Pawulo yandikiye itorero ryo muri Efeso. Yaranditse ati: “Imbuto z’umucyo zikubiyemo uburyo bwose bwo kugira neza no gukiranuka no kugendera mu kuri” (Efe 5:8, 9). Uko bigaragara, ‘kugira neza, gukiranuka no kugendera mu kuri,’ biri mu ‘mbuto z’umucyo.’ Icyakora umuco wo kugira neza wo, unaboneka mu ‘mbuto z’umwuka.’

Nanone Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo kwitoza imico itandatu. Yaramubwiye ati: “Ukurikire gukiranuka, kwiyegurira Imana, kwizera, urukundo, kwihangana no kwitonda” (1 Tim 6:11). Imwe muri iyo mico, ni ukuvuga kwizera, urukundo, kwitonda no kwihangana, iri mu mbuto z’umwuka. Icyakora nanone Timoteyo yari akeneye ko umwuka wera umufasha kwitoza indi mico yavuzwe muri uwo murongo, ari yo gukiranuka no kwiyegurira Imana.—Gereranya n’Abakolosayi 3:12 na 2 Petero 1:5-7.

Ubwo rero, mu Bagalatiya 5:22, 23 ntihavugwamo imico yose ya gikristo. Umwuka wera ushobora kudufasha kwitoza imico ikenda igize “imbuto z’umwuka.” Icyakora kugira ngo dukure mu buryo bw’umwuka, hari indi mico tuba tugomba kwitoza. Nanone tugomba ‘kwambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri.’—Efe 4:24.