Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 28

Jya wemera udashidikanya ko wabonye ukuri

Jya wemera udashidikanya ko wabonye ukuri

“Ugume mu byo wize kandi ukemera ko ari ukuri.”​—2 TIM 3:14.

INDIRIMBO YA 56 Ukuri kugire ukwawe

INSHAMAKE *

1. Ijambo “ukuri” risobanura iki?

“WAMENYE ukuri ute?” “Ese warezwe n’ababyeyi b’Abahamya?” “Umaze igihe kingana iki umenye ukuri?” Birashoboka ko hari uwakubajije ibyo bibazo, cyangwa nawe ukaba warabibajije abandi. None se ijambo “ukuri” risobanura iki? Muri rusange, turikoresha twerekeza ku myizerere yacu, kuri gahunda yacu yo gukorera Imana no ku mibereho yacu. Abantu bari mu ‘kuri’ baba bazi icyo Bibiliya yigisha kandi bakabaho bahuje n’amahame yayo. Uko kuri kuba kwaratumye babaturwa ku nyigisho z’ikinyoma z’amadini, kandi bakabaho bishimye nubwo badatunganye.—Yoh 8:32.

2. Dukurikije ibivugwa muri Yohana 13:34, 35, ni iki gishobora gutuma umuntu akunda ukuri?

2 Ni iki cyatumye ushishikazwa n’ukuri? Ushobora kuba warabitewe n’imyitwarire myiza y’abagaragu ba Yehova (1 Pet 2:12). Nanone ushobora kuba warabitewe n’uko wabonye ukuntu bakunda bagenzi babo. Abenshi iyo baje mu materaniro bwa mbere, bibonera ukuntu dukundana kandi ni byo bakomeza kuzirikana kurusha ibyigishijwe mu materaniro. Ibyo ntibitangaje kubera ko Yesu yavuze ko icyari kuranga abigishwa be ari uko bari kuba bakundana. (Soma muri Yohana 13:34, 35.) Icyakora kubona ukuntu abagaragu ba Yehova barangwa n’urukundo ntibihagije kugira ngo umuntu agire ukwizera gukomeye.

3. Byagenda bite niba ukwizera kwacu gushingiye gusa ku rukundo ruranga abavandimwe na bashiki bacu?

3 Ukwizera kwacu ntikwagombye kuba gushingiye gusa ku rukundo ruranga abagize ubwoko bw’Imana. Kubera iki? Kubera ko ukwizera kwacu kuramutse gushingiye gusa ku rukundo ruranga abagize ubwoko bw’Imana, twacika intege mu buryo bworoshye. Urugero, mu gihe umusaza w’itorero cyangwa umupayiniya akoze icyaha gikomeye, bishobora gutuma tureka gukorera Yehova. Nanone dushobora kureka gukorera Yehova mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu aduhemukiye, cyangwa agahinduka umuhakanyi avuga ko ibyo twizera ari ibinyoma. Ni iki bitwigisha? Ukwizera gukomeye ni ugushingiye ku bucuti umuntu afitanye na Yehova. Si ku bikorwa abandi bakora. Ubwo rero, ntiwagombye kubaka ukwizera kwawe ukoresheje ibikoresho bidakomeye, ni ukuvuga ibyiyumvo. Ahubwo wagombye gushingira ku bintu bifatika kandi bihuje n’ukuri. Wagombye kuba wemera udashidikanya ko ibyo Bibiliya yigisha ku bihereranye na Yehova ari ukuri.—Rom 12:2.

4. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 13:3-6, 20, 21, bamwe bitwara bate iyo bahuye n’ibigeragezo?

4 Yesu yavuze ko bamwe bari kwemera ukuri ‘bishimye,’ ariko bahura n’ibigeragezo bagacika intege. (Soma muri Matayo 13:3-6, 20, 21.) Wenda ntibari kuba basobanukiwe ko gukurikira Yesu bishobora gutuma umuntu ahura n’ingorane n’ibibazo (Mat 16:24). Cyangwa bakaba batekereza ko kuba Umukristo ari ukwiberaho mu munyenga, Imana iguha imigisha kandi ikakurinda ingorane zose. Icyakora muri iyi si mbi, ingorane ntizabura. Hari ubwo ibintu bihinduka maze tukabura ibyishimo.—Zab 6:6; Umubw 9:11.

5. Ni iki kigaragaza ko abavandimwe na bashiki bacu benshi bemera badashidikanya ko babonye ukuri?

5 Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu bemera badashidikanya ko babonye ukuri. Ni iki kibigaragaza? Ni uko niyo Umukristo mugenzi wabo abababaje cyangwa akitwara nabi, bakomeza kugira ukwizera kutajegajega (Zab 119:165). Ibigeragezo bahura na byo ntibibaca intege, ahubwo bituma barushaho kugira ukwizera gukomeye (Yak 1:2-4). Wakora iki ngo urusheho kugira ukwizera gukomeye?

RUSHAHO KUGIRA “UBUMENYI NYAKURI KU BYEREKEYE IMANA”

6. Ukwizera kw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere kwari gushingiye ku ki?

6 Ukwizera kw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere kwari gushingiye ku Byanditswe no ku nyigisho za Yesu Kristo, ni ukuvuga “ukuri k’ubutumwa bwiza” (Gal 2:5). Uko kuri kugizwe n’inyigisho zose za gikristo, hakubiyemo inyigisho y’igitambo k’inshungu cya Yesu n’umuzuko we. Intumwa Pawulo yemeraga adashidikanya ko izo nyigisho ari ukuri. Kubera iki? Ni ukubera ko yakoreshaga Ibyanditswe agasobanurira abantu ko ‘byari ngombwa ko Kristo ababara kandi akazuka mu bapfuye, akabaha ibihamya abereka n’aho byanditse’ (Ibyak 17:2, 3). Abigishwa bo mu kinyejana cya mbere bemeraga izo nyigisho kandi bishingikirizaga ku mwuka wera kugira ngo ubafashe gusobanukirwa Ijambo ry’Imana. Bakoraga ubushakashatsi kugira ngo bemere badashidikanya ko izo nyigisho zari zishingiye ku Byanditswe (Ibyak 17:11, 12; Heb 5:14). Ukwizera kwabo ntikwari gushingiye ku byiyumvo gusa, kandi ntibakoreraga Yehova babitewe gusa n’uko kwifatanya n’Abakristo bagenzi babo byabashimishaga. Ahubwo ukwizera kwabo kwari gushingiye ku ‘bumenyi nyakuri ku byerekeye Imana.’—Kolo 1:9, 10.

7. Kwizera ukuri ko muri Bibiliya bitugirira akahe kamaro?

7 Ukuri ko mu Ijambo ry’Imana ntiguhinduka (Zab 119:160). Niyo Umukristo mugenzi wacu yaduhemukira cyangwa agakora icyaha gikomeye, uko kuri ntiguhinduka. Nanone ntiguhinduka no mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Bityo rero, tugomba kumenya neza inyigisho zo muri Bibiliya kandi tukemera tudashidikanya ko ari ukuri. Iyo ukwizera kwacu gushingiye ku kuri ko muri Bibiliya, kudufasha gushikama mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, nk’uko igitsika ubwato gituma bukomera ntibuteraganwe n’imiraba. Wakora iki ngo urusheho kwemera udashidikanya ko wabonye ukuri?

JYA ‘WEMERA’ UDASHIDIKANYA KO IBYO WIZE ARI UKURI

8. Dukurikije ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:14, 15, ni iki cyafashije Timoteyo kwemera adashidikanya ko ibyo yize ari ukuri?

8 Timoteyo yemeraga adashidikanya ko ibyo yize ari ukuri. Yabyemezwaga n’iki? (Soma muri 2 Timoteyo 3:14, 15.) Nyina na nyirakuru ni bo bamwigishije “ibyanditswe byera.” Icyakora nta gushidikanya ko na we yafataga umwanya akiyigisha Ibyanditswe ashyizeho umwete. Ibyo ni byo byatumye ‘yemera’ adashidikanya ko izo nyigisho “ari ukuri.” Hashize igihe, Timoteyo, nyina na nyirakuru bamenye inyigisho za gikristo. Nta gushidikanya ko Timoteyo yashimishwaga cyane n’ukuntu abigishwa ba Yesu bagaragarizanyaga urukundo, akifuza kwifatanya na bo, kandi akifuza cyane kwita ku bavandimwe na bashiki bacu (Fili 2:19, 20). Icyakora ukwizera kwe ntikwari gushingiye gusa ku byiyumvo yari afitiye bagenzi be, ahubwo kwari gushingiye ku nyigisho zo muri Bibiliya zatumye akunda Yehova. Nawe ugomba kwiyigisha Bibiliya kugira ngo wemere udashidikanya ko ibyo yigisha ku bihereranye na Yehova ari ukuri.

9. Ni izihe nyigisho eshatu z’ibanze ugomba kwemera udashidikanya ko ari ukuri?

9 Hari nibura inyigisho eshatu z’ibanze ugomba kwiyigisha kugira ngo wemere udashidikanya ko ari ukuri. Iya mbere, ugomba kwemera udashidikanya ko Yehova ari Umuremyi w’ibintu byose (Kuva 3:14, 15; Heb 3:4; Ibyah 4:11). Iya kabiri, ugomba kwemera udashidikanya ko Bibiliya irimo ubutumwa Imana yahaye abantu (2 Tim 3:16, 17). Iya gatatu, ugomba kwemera udashidikanya ko Yehova afite umuryango w’abamusenga, bayobowe na Kristo kandi ko Abahamya ba Yehova ari bo bagize uwo muryango (Yes 43:10-12; Yoh 14:6; Ibyak 15:14). Kwemera udashidikanya ko izo nyigisho z’ibanze ari ukuri, ntibisaba ko uba uzi buri kintu cyose kiri muri Bibiliya. Wagombye kwiyigisha ugamije gutoza ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza’ kugira ngo urusheho kwemera udashidikanya ko wabonye ukuri.—Rom 12:1.

JYA UFASHA ABANDI KUMENYA UKURI

10. Ni iki tuba tugomba gukora, iyo tumaze kumenya ukuri?

10 Iyo umaze kwemera udashidikanya inyigisho tumaze kuvuga ku birebana na Bibiliya, Imana n’abagize ubwoko bwayo, uba ugomba no kumenya gukoresha Ibyanditswe kugira ngo uzisobanurire abandi. Kubera iki? Ni ukubera ko twe Abakristo dufite inshingano yo kwigisha abandi ukuri twamenye * (1 Tim 4:16). Iyo dufasha abandi kwemera ko inyigisho zo muri Bibiliya ari ukuri, natwe turushaho kuzizera.

11. Twakwigana dute intumwa Pawulo mu gihe twigisha abandi?

11 Iyo intumwa Pawulo yabaga yigisha abantu, ‘yabemezaga ibya Yesu ahereye ku mategeko ya Mose n’ibyanditswe n’abahanuzi’ (Ibyak 28:23). Twamwigana dute mu gihe twigisha abandi ukuri? Kubabwira gusa ibyo Bibiliya ivuga ntibiba bihagije. Tugomba no kubafasha gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe kugira ngo barusheho gukunda Yehova. Twifuza ko bakwemera ukuri batabitewe n’uko batwubaha, ahubwo bakabiterwa n’uko bemera badashidikanya ko ibyo bize ku bihereranye n’Imana yacu irangwa n’urukundo ari ukuri.

Babyeyi, muge mufasha abana banyu kugira ukwizera gukomeye mubigisha “ibintu byimbitse by’Imana” (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13) *

12-13. Ababyeyi bafasha abana babo bate kuguma mu kuri?

12 Babyeyi, birumvikana ko mwifuza ko abana banyu baguma mu kuri. Mushobora kuba mutekereza ko nibagira inshuti nziza mu itorero, bizatuma bagira ukwizera gukomeye. Icyakora si byo byonyine bizatuma bemera badashidikanya ko babonye ukuri. Bagomba no kugirana ubucuti bwihariye n’Imana kandi bakemera badashidikanya ko ibyo Bibiliya yigisha ari ukuri.

13 Ababyeyi bashaka kwigisha abana babo ukuri ku byerekeye Imana, bagomba gutanga urugero bakiga Ijambo ry’Imana bashyizeho umwete, kandi bagatekereza ku byo biga. Ibyo bizabafasha gutoza abana babo kujya biyigisha. Nanone bagomba kwigisha abana babo gukora ubushakashatsi, nk’uko babitoza abo bigisha Bibiliya. Iyo babigenza batyo, baba batoza abana babo gukunda Yehova no kwizera ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ akoresha kugira ngo adufashe gusobanukirwa Bibiliya (Mat 24:45-47). Babyeyi, kwigisha gusa abana banyu inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya ntibihagije. Ahubwo muge mubafasha no kugira ukwizera gukomeye, mubigisha “ibintu byimbitse by’Imana,” mukurikije imyaka yabo n’ubushobozi bafite.—1 Kor 2:10.

JYA WIYIGISHA UBUHANUZI BWO MURI BIBILIYA

14. Kuki tugomba kwiyigisha ubuhanuzi bwo muri Bibiliya? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ese wasobanura ubuhanuzi bukurikira?”)

14 Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ni igice k’ingenzi cyo mu Ijambo ry’Imana, kidufasha kwiringira Yehova. Ni ubuhe buhanuzi bwatumye ukwizera kwawe kurushaho gukomera? Birashoboka ko ari ubuhanuzi buvuga iby’“iminsi y’imperuka” (2 Tim 3:1-5; Mat 24:3, 7). Ariko se haba hari ubundi buhanuzi bwasohoye, bigatuma ukwizera kwawe kurushaho gukomera? Urugero, ese wasobanura ukuntu ubuhanuzi bwo muri Daniyeli igice cya 2 cyangwa muri Daniyeli igice cya 11 bwasohoye, n’uko bugenda busohora muri iki gihe? * Iyo ukwizera kwawe gushingiye kuri Bibiliya ni bwo kuba gukomeye. Reka dufate urugero rw’abavandimwe bo mu Budage batotejwe cyane mu gihe k’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Nubwo batari basobanukiwe mu buryo bwuzuye ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga iby’iminsi y’imperuka, bizeraga cyane Ijambo ry’Imana.

Iyo twiyigishije Bibiliya, hakubiyemo n’ubuhanuzi bwayo, bishobora gutuma dukomeza kugira ukwizera gukomeye mu gihe duhanganye n’ibigeragezo (Reba paragarafu ya 15-17) *

15-17. Kwiyigisha Bibiliya byafashije bite abavandimwe bacu batotezwaga n’Abanazi?

15 Igihe ishyaka ry’Abanazi ryategekaga mu Budage, abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi bajyanywe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Hitileri n’undi mutegetsi wari uzwi cyane witwaga Heinrich Himmler bangaga cyane Abahamya ba Yehova. Hari mushiki wacu wavuze ko Himmler yabwiye bashiki bacu bari mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa ati: “Yehova wanyu ashobora gutegeka mu ijuru, ariko hano ku isi ni twe dutegeka! Tuzaba tureba uzatsinda niba ari twe cyangwa mwe!” Ni iki cyafashije abagaragu ba Yehova gukomeza kuba indahemuka?

16 Abo Bigishwa ba Bibiliya bari bazi ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914. Ntibatunguwe no kuba bari bahanganye n’ibitotezo bikaze. Icyakora bemeraga badashidikanya ko nta butegetsi bw’abantu bushobora kubuza umugambi w’Imana gusohora. Hitileri ntiyari gushobora gutsemba abasenga Imana by’ukuri cyangwa ngo ashyireho ubutegetsi bukomeye kurusha Ubwami bw’Imana. Abavandimwe bacu bemeraga badashidikanya ko ubutegetsi bwa Hitileri bwari kuzagira iherezo.

17 Ibyo abavandimwe na bashiki bacu bemeraga byarabaye. Bidatinze ishyaka ry’Abanazi ryarasenyutse, kandi Heinrich Himmler wavuze ati: “Ku isi ni twe dutegeka,” na we arahunga. Igihe yahungaga yahuye n’umuvandimwe witwaga Lübke wigeze gufungwa maze aramumenya. Himmler wari wihebye yabajije uwo muvandimwe ati: “Mwigishwa wa Bibiliya, none se bizagenda bite ra?” Umuvandimwe Lübke yasobanuriye Himmler ko Abahamya ba Yehova bari bazi ko ishyaka rya Nazi ryari kuzatsindwa kandi ko bari kuzafungurwa. Himmler wahoraga avuga ibibi byinshi ku Bahamya ba Yehova, yararuciye ararumira. Nyuma y’igihe gito yariyahuye. Ibyo bitwigisha iki? Kwiyigisha Bibiliya hakubiyemo n’ubuhanuzi bwayo, bishobora gutuma tugira ukwizera gukomeye kandi tugashikama mu gihe duhanganye n’ibigeragezo.—2 Pet 1:19-21.

18. Dukurikije ibivugwa muri Yohana 6:67, 68, kuki tugomba kugira “ubumenyi nyakuri n’ubushishozi bwose”?

18 Twese tugomba kurangwa n’urukundo kugira ngo tugaragaze ko turi Abakristo b’ukuri. Nanone tugomba kugira “ubumenyi nyakuri n’ubushishozi bwose” (Fili 1:9). Bitabaye ibyo, twayobywa “n’imiyaga yose y’inyigisho, binyuze ku buryarya bw’abantu,” hakubiyemo n’abahakanyi (Efe 4:14). Mu kinyejana cya mbere, igihe abigishwa benshi barekaga gukurikira Yesu, intumwa Petero yavuganye ikizere ko Yesu yari afite “amagambo y’ubuzima bw’iteka.” (Soma muri Yohana 6:67, 68.) Nubwo icyo gihe Petero atari asobanukiwe zimwe mu nyigisho za Yesu, yakomeje kuba indahemuka kubera ko yemeraga adashidikanya ko Yesu yaturutse ku Mana. Nawe ushobora kugira icyo ukora kugira ngo urusheho kwizera ibyo Bibiliya yigisha. Nubigenza utyo, uzakomeza kugira ukwizera gukomeye mu gihe k’ibigeragezo, kandi uzatuma ukwizera kw’abandi gukomera.—2 Yoh 1, 2.

INDIRIMBO YA 72 Tumenyekanisha ukuri k’Ubwami

^ par. 5 Iki gice kiri budufashe kurushaho gukunda inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana. Nanone kiri budufashe kurushaho kwemera ko ibyo twizera ari ukuri.

^ par. 10 Niba wifuza kumenya uko wafasha abandi gutekereza ku nyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya, reba ingingo zifite umutwe uvuga ngo: “Ibiganiro bagirana na bagenzi babo,” zasohotse mu Munara w’Umurinzi kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu wa 2015. Muri izo ngingo harimo nk’izi: “Ese Yesu ni Imana?” “Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari?” “Ese Imana ibabariza abantu mu muriro w’iteka?

^ par. 14 Niba wifuza ibisobanuro ku birebana n’ubwo buhanuzi, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2012, n’uwo muri Gicurasi 2020.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, ababyeyi barimo barigana n’abana babo ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, buvuga iby’umubabaro ukomeye.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mu gihe cy’umubabaro ukomeye ntibatunguwe n’ibirimo biba.