Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 31

Ese utegereza “umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri”?

Ese utegereza “umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri”?

“Yari ategereje umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri, umugi wubatswe n’Imana ikawuhanga.”​—HEB 11:10.

INDIRIMBO YA 22 Ubwami burategeka​—Nibuze!

INSHAMAKE *

1. Ni ibihe bintu Abakristo benshi bigomwe, kandi se babitewe n’iki?

ABANTU basenga Yehova bagera muri za miriyoni muri iki gihe, barigomwa. Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi biyemeje gukomeza kuba abaseribateri. Hari n’abashatse babaye baretse kubyara. Hari n’imiryango yahisemo kubaho mu buzima bworoheje. Abo bose bafashe iyo myanzuro kubera ko bumva ko gukorera Yehova mu buryo bwuzuye ari cyo kintu kiza kuruta ibindi bakora. Barishimye kandi biringiye ko Yehova azabaha ibintu byose bakeneye. Ese koko azubahiriza iryo sezerano? Yego rwose! Ibyo tubyemezwa n’iki? Tubyemezwa n’uko Yehova yahaye umugisha Aburahamu, “se w’abafite ukwizera bose.”—Rom 4:11.

2. (a) Ukurikije ibivugwa mu Baheburayo 11:8-10, 16, kuki Aburahamu yemeye kuva mu mugi wa Uri? (b) Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?

2 Aburahamu yemeye kuva mu mugi wa Uri, aho yari abayeho neza. Yabitewe n’iki? Ni uko “yari ategereje umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri.” (Soma mu Baheburayo 11:8-10, 16.) Uwo ‘mugi’ ni uwuhe? Ni ibihe bibazo Aburahamu yahuye na byo igihe yari ategereje ko uwo mugi wubakwa? Twakwigana dute Aburahamu n’abandi Bakristo bo muri iki gihe bakurikije urugero rwe? Muri iki gice turi bubone ibisubizo by’ibyo bibazo.

“UMUGI WUBATSE KU MFATIRO Z’UKURI” NI UWUHE?

3. Umugi Aburahamu yari ategereje ni uwuhe?

3 Uwo mugi Aburahamu yari ategereje, ni Ubwami bw’Imana. Ubwo Bwami bugizwe na Yesu Kristo n’Abakristo 144.000 basutsweho umwuka. Pawulo yavuze ko ubwo Bwami ari “umugi w’Imana nzima, ari wo Yerusalemu yo mu ijuru” (Heb 12:22; Ibyah 5:8-10; 14:1). Yesu na we yasabye abigishwa be gusenga basaba ko ubwo Bwami buza, maze iby’Imana ishaka bigakorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.—Mat 6:10.

4. Dukurikije ibivugwa mu Ntangiriro 17:1, 2, 6, ni ibihe bintu Aburahamu yari azi ku mugi Imana yasezeranyije, ugereranywa n’Ubwami bwayo?

4 Ese Aburahamu yari azi abari kuzategeka muri ubwo Bwami bw’Imana? Oya. Ibyo byakomeje kuba “ibanga ryera” mu gihe k’imyaka myinshi (Efe 1:8-10; Kolo 1:26, 27). Icyakora, Aburahamu yari azi ko bamwe mu bari kuzamukomokaho bari kuzaba abami. Yehova ni we wabimusezeranyije. (Soma mu Ntangiriro 17:1, 2, 6.) Aburahamu yizeraga ayo masezerano y’Imana, ku buryo yasaga n’ureba Mesiya, wari kuzaba Umwami w’Ubwami bw’Imana. Ni cyo cyatumye Yesu abwira Abayahudi bo mu gihe ke ati: “So Aburahamu yashimishwaga cyane n’ibyiringiro yari afite byo kubona igihe cyanjye, kandi yarakibonye aranezerwa” (Yoh 8:56). Birumvikana ko Aburahamu yari azi ko bamwe mu bari kuzamukomokaho bari kuzategeka mu Bwami Yehova yari gushyiraho, kandi yari ategereje ko iryo sezerano risohora.

Aburahamu yagaragaje ate ko yizeraga amasezerano ya Yehova? (Reba paragarafu ya 5)

5. Ni iki kitwemeza ko Aburahamu yategerezaga umugi washyizweho n’Imana?

5 Aburahamu yagaragaje ate ko yari ategereje umugi cyangwa Ubwami bwashyizweho n’Imana? Mbere na mbere, ntiyigeze aba umuturage w’igihugu iki n’iki. Yagendaga yimuka, ntiyagira ahantu hahamye ho gutura, bituma atagira umwami n’umwe wo ku isi ashyigikira. Nanone Aburahamu ntiyigeze ashaka kwishyiriraho ubwami bwe. Ahubwo yakomeje kumvira Yehova, ategereza ko azasohoza ibyo yamusezeranyije. Ibyo byagaragaje ko yiringiraga Yehova cyane. Reka turebe bimwe mu bibazo Aburahamu yahuye na byo, turebe n’isomo twamukuraho.

IBIBAZO ABURAHAMU YAHUYE NA BYO

6. Umugi wa Uri wari umeze ute?

6 Umugi wa Uri Aburahamu yari atuyemo, wari urinzwe kandi abaturage baho babayeho neza. Wari ukikijwe n’inkuta zikomeye n’umugende muremure w’amazi. Abaturage bo muri uwo mugi bari abahanga mu kwandika no mu mibare. Nanone hari ubushakashatsi bwagaragaje ko uwo mugi wakorerwagamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Amazu yaho yabaga yubakishijwe amatafari, inkuta zayo zisize amarangi y’umweru. Hari amazu yabaga afite ibyumba 13 cyangwa 14 n’imbuga zishashemo amabuye.

7. Kuki Aburahamu yagombaga kwiringira ko Yehova azamurinda we n’abagize umuryango we?

7 Aburahamu yiringiraga ko Yehova yari kumurinda we n’abari bagize umuryango we. Kubera iki? Ibuka ko we na Sara bavuye mu nzu nziza yo mu mugi wa Uri, bakajya gutura mu mahema, mu giturage cyo mu gihugu k’i Kanani. We n’abagize umuryango we ntibari barinzwe na za nkuta zikomeye cyangwa wa mugende muremure w’amazi. Nta mutekano uhagije bari bafite.

8. Ni ibihe bibazo Aburahamu yahuye na byo?

8 Nubwo Aburahamu yakoraga ibyo Imana ishaka, hari igihe gutunga umuryango we byigeze kumugora. Icyo gihe inzara yari yateye mu gihugu Yehova yari yaramwoherejemo. Ibyo byatumye we n’abagize umuryango we bimukira muri Egiputa. Ikibabaje ni uko igihe bari muri icyo gihugu, umwami waho witwaga Farawo yamwatse umugore we. Tekereza ukuntu Aburahamu yari ababaye cyane igihe Yehova yari atarategeka Farawo kumusubiza umugore we!—Intang 12:10-19.

9. Ni ibihe bibazo umuryango wa Aburahamu wagize?

9 Umuryango wa Aburahamu wagize ibibazo byinshi. Umugore we Sara ntiyabyaraga. Bamaze imyaka myinshi bahangayikishijwe n’icyo kibazo. Amaherezo Sara yasabye umugabo we Aburahamu kuryamana n’umuja we Hagari, kugira ngo ababyarire abana. Icyakora igihe Hagari yari atwite Ishimayeli, yatangiye gusuzugura Sara. Ibyo byababaje Sara, maze aramwirukana.—Intang 16:1-6.

10. Ni ibihe bintu byabaye kuri Ishimayeli na Isaka byashoboraga gutuma Aburahamu adakomeza kwiringira Yehova?

10 Nyuma y’igihe Sara yaje gutwita, abyarira Aburahamu umwana w’umuhungu, amwita Isaka. Aburahamu yakundaga abahungu be bombi, ari bo Ishimayeli na Isaka. Ariko kubera ko Ishimayeli yatotezaga Isaka, Yehova yategetse Aburahamu kwirukana Hagari n’uwo mwana we (Intang 21:9-14). Hashize igihe, Yehova yasabye Aburahamu gutamba Isaka (Intang 22:1, 2; Heb 11:17-19). Muri ibyo bibazo byose, Aburahamu yiringiraga ko Yehova yari kuzakora ibyo yavuze kuri abo bahungu be bombi.

11. Ni iki cyafashije Aburahamu gutegereza Yehova yihanganye?

11 Icyo gihe cyose, Aburahamu yasabwaga gutegereza Yehova yihanganye. Igihe we n’umuryango we bavaga mu mugi wa Uri, ashobora kuba yari afite imyaka irenga 70 (Intang 11:31–12:4). Yamaze imyaka isaga ijana aba mu mahema, agenda yimuka mu gihugu k’i Kanani. Yaje gupfa afite imyaka 175 (Intang 25:7). Icyakora yapfuye abamukomotseho batarahabwa icyo gihugu nk’uko yari yarabisezeranyijwe. Nanone yari agitegereje ko Ubwami bw’Imana bushyirwaho. Ariko Bibiliya ivuga ko Aburahamu ‘yapfuye ashaje neza kandi anyuzwe’ (Intang 25:8). Nubwo yahuye n’ibibazo byinshi, yakomeje kugira ukwizera gukomeye kandi akomeza gutegereza Yehova yishimye. Ni iki cyamufashije kwihangana? Ni uko muri icyo gihe cyose Imana yamurinze kandi akaba yari inshuti yayo.—Intang 15:1; Yes 41:8; Yak 2:22, 23.

Abasenga Yehova bagaragaza bate ko bafite ukwizera no kwihangana kimwe na Aburahamu na Sara? (Reba paragarafu ya 12) *

12. Ni iki dutegereje, kandi se ni iki tugiye kureba?

12 Kimwe na Aburahamu, dutegereje umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri. Gusa twe ntidutegereje ko uwo mugi wubakwa. Ubwami bw’Imana bwashyizweho mu mwaka wa 1914, kandi bwatangiye gutegeka mu ijuru (Ibyah 12:7-10). Icyakora, dutegereje ko butangira gutegeka no ku isi. Ariko mu gihe ibyo bitaraba, dushobora guhura n’ibibazo nk’ibyo Aburahamu na Sara bahuye na byo. Ese hari abantu basenga Yehova muri iki gihe biganye Aburahamu? Hari inkuru zisohoka mu Munara w’Umurinzi zigaragaza ko Abakristo benshi bafite ukwizera no kwihangana nk’ukwa Aburahamu na Sara. Reka turebe zimwe muri zo, turebe n’amasomo twazikuramo.

ABANTU BIGANYE ABURAHAMU

Bill Walden yigomwe byinshi kandi Yehova yamuhaye imigisha

13. Ibyabaye ku muvandimwe Bill bikwigisha iki?

13 Jya uhora witeguye kwigomwa. Iyo dushyize Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, tuba twiganye Aburahamu, wemeye kwigomwa ibintu byinshi kugira ngo ashimishe Imana (Mat 6:33; Mar 10:28-30). Reka turebe urugero rw’umuvandimwe witwa Bill Walden. * Mu mwaka wa 1942, Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya. Icyo gihe yari hafi kurangiza kwiga iby’ubwubatsi muri kaminuza yo muri Amerika. Hari umwarimu wamushakiye akazi akirangiza, ariko arakanga. Yasobanuriye uwo mwarimu ko yiyemeje gukorera Imana, aho gukora akazi gahemba amafaranga menshi. Nyuma yaho Bill yasabwe kujya mu gisirikare. Yarabyanze, acibwa amande y’amafaranga menshi, akatirwa n’igifungo k’imyaka itanu. Yafunguwe nyuma y’imyaka itatu. Nyuma y’igihe yize Ishuri rya Gileyadi, ajya kuba umumisiyonari muri Afurika. Bill yaje gushakana na Eva, bakorera hamwe umurimo muri Afurika, kandi hari byinshi bigomwe. Nyuma yaho basubiye muri Amerika kugira ngo bite kuri nyina wa Bill. Bill yavuze ibyamubayeho agira ati: “Iyo ntekereje ukuntu nagize imigisha ihebuje yo gukoreshwa na Yehova mu gihe k’imyaka irenga 70, amarira ambunga mu maso.” Ashimira Yehova kenshi kuba yaramuyoboye kandi akamufasha kumukorera. Ese nawe witeguye gukora byinshi mu murimo wa Yehova?

Eleni na Aristotelis Apostolidis bumvaga ko Yehova ari we ubakomeza

14-15. Inkuru y’umuvandimwe Aristotelis n’umugore we, ikwigisha iki?

14 Jya witega ko ushobora kuzahura n’ibibazo. Ibyabaye kuri Aburahamu bitwereka ko n’abantu biyemeje gukorera Yehova ubuzima bwabo bwose, bashobora guhura n’ibibazo (Yak 1:2; 1 Pet 5:9). Ibyabaye ku muvandimwe Aristotelis Apostolidis birabigaragaza. * Yabatirijwe mu Bugiriki mu mwaka wa 1946, mu mwaka wa 1952 atangira kurambagizanya na mushiki wacu witwaga Eleni, na we washakaga gukorera Yehova byinshi. Icyakora Eleni yararwaye, bamusuzumye bamusangana ikibyimba mu bwonko. Baramubaze arakira, nyuma yaho barashyingiranwa. Ikibabaje ariko, nyuma y’imyaka mike cya kibyimba cyaragarutse. Abaganga bongeye kumubaga, ariko bituma agagara uruhande rumwe, ndetse kuvuga bikajya bimugora. Nubwo yari arwaye n’abategetsi bakaba barabarwanyaga cyane, yakomeje gukorera Yehova n’imbaraga ze zose.

15 Aristotelis yamaze imyaka 30 yita ku mugore we. Muri icyo gihe cyose, yari umusaza w’itorero, ari muri komite z’amakoraniro, kandi yafatanyije n’abandi kubaka Inzu y’Amakoraniro. Mu mwaka wa 1987 igihe Eleni yarimo abwiriza, urugi rwaramukubise arakomereka cyane. Yamaze imyaka itatu yose ari muri koma, birangira apfuye. Aristotelis yavuze ko muri iyo myaka yose, yahuye n’ibibazo byinshi kandi bimwe bikaza bimutunguye. Ariko yakomeje kwihangana, ntiyacika intege. Yaravuze ati: “Buri gihe Yehova yagiye ampa imbaraga nabaga nkeneye kugira ngo nihanganire ibyo bibazo” (Zab 94:18, 19). Yehova yita ku bantu bose bakora uko bashoboye ngo bamukorere nubwo baba bafite ibibazo.

Audrey Hyde yiringiye amasezerano y’Imana ntiyiheba

16. Ni iyihe nama umuvandimwe Knorr yagiriye umugore we?

16 Komeza gutekereza ibyo Yehova adusezeranya. Aburahamu yakomeje gutekereza ibyo Yehova yari yaramusezeranyije, kandi byamufashije kwihanganira ibibazo byose yagize. Mushiki wacu witwa Audrey Hyde na we yagize ibibazo, ariko ntiyiheba. Yabanje gushakana n’umuvandimwe Nathan H. Knorr, ariko aza kwicwa na kanseri. Nyuma yaho yashakanye n’undi muvandimwe witwaga Glenn Hyde, na we aza gufatwa n’indwara ituma umuntu yibagirwa bikabije. * Yavuze ko yafashijwe cyane n’amagambo umuvandimwe Knorr yamubwiye habura ibyumweru bike ngo apfe. Yaravuze ati: “Nathan yaranyibukije ati: ‘Niyo twapfa, ibyo twiringiye bizaba kandi iyo dupfuye ntidukomeza kubabara.’ Hanyuma yarambwiye ati: ‘Komeza gutekereza ibyo Yehova adusezeranya, kuko ari byo bidukomeza.’ . . . Yongeyeho ati: ‘Jya uhora ufite ibyo ukora: Igihe cyose jya ufasha abandi. Bizatuma wishimira ubuzima.’ Niboneye ko nta cyaruta gukora byinshi mu murimo wa Yehova no ‘kwishimira’ ibyo adusezeranya.”​—Rom 12:12.

17. (a) Kuki dukwiriye gukomeza gutekereza ibyo Yehova adusezeranya? (b) Muri Mika 7:7 hadufasha hate kuzabona imigisha dutegereje?

17 Natwe dusabwa guhora dutekereza ibyo Yehova yadusezeranyije. Ibiba muri iki gihe, bigaragaza ko turi ku iherezo ry’iminsi y’imperuka. Vuba aha Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose. Kimwe mu bintu bizadushimisha cyane, ni uko abantu bacu bapfuye bazazuka. Icyo gihe Yehova azazura Aburahamu kubera ukwizera no kwihangana yagaragaje, maze we n’umuryango we bongere kuba hano ku isi. Ese uzaba uhari ngo ubakire? Ibyo byashoboka ari uko wiganye Aburahamu ukagira ibintu wigomwa kugira ngo ushyigikire Ubwami bw’Imana, ugakomeza kugira ukwizera no mu gihe ufite ibibazo, kandi ugategereza Yehova wihanganye.—Soma muri Mika 7:7.

INDIRIMBO YA 74 Turirimbe indirimbo y’Ubwami!

^ par. 5 Gutegereza amasezerano ya Yehova bishobora kuturambira, cyangwa bigatuma tubura ukwizera. Ni ayahe masomo twavana kuri Aburahamu yadufasha gutegereza twihanganye ibyo Imana yadusezeranyije? Ni irihe somo twavana ku basenga Yehova muri iki gihe bakomeje gutegereza?

^ par. 56 IBISOBANURO BY’IFOTO: Umugabo n’umugore we bageze mu za bukuru bakomeza gukorera Yehova mu budahemuka nubwo bafite ibibazo. Igituma bakomeza kugira ukwizera gukomeye, ni uko batekereza ibyo Yehova adusezeranya.