Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 36

Ese witeguye kubwiriza ubutumwa bwiza?

Ese witeguye kubwiriza ubutumwa bwiza?

“Witinya, kuko uhereye ubu uzajya uroba abantu.”​—LUKA 5:10.

INDIRIMBO YA 73 Duhe gushira amanga

INSHAMAKE *

1. Ni iki Yesu yasabye abagabo bane bakoraga umurimo wo kuroba amafi, kandi se bakoze iki?

UMWIGISHWA Petero, Andereya, Yakobo na Yohana, bakoraga akazi ko kuroba amafi bakayagurisha. Bashobora kuba baratangajwe n’amagambo Yesu yababwiye. Yaravuze ati: “Nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu.” * Bakoze iki? Bibiliya iravuga iti: “Uwo mwanya basiga inshundura zabo baramukurikira” (Mat 4:18-22). Uwo mwanzuro wahinduye byinshi mu buzima bwabo. Aho kuroba amafi, bari kujya bakora umurimo ugereranywa no ‘kuroba abantu’ (Luka 5:10). Muri iki gihe na bwo, Yesu asaba abantu bakunda Imana gukora uwo murimo (Mat 28:19, 20). Ese nawe wemeye icyo Yesu yagusabye, uba umubwiriza w’ubutumwa bwiza?

2. Kuki tugomba gutekereza twitonze mbere yo gufata umwanzuro wo kuba ababwiriza? Ni iki cyadufasha gufata uwo mwanzuro?

2 Nawe ushobora kuba umaze igihe wiga Bibiliya, kandi ukaba warahinduye byinshi mu buzima bwawe. Ubu rero, ukwiriye kureba niba waba umubwiriza w’ubutumwa bwiza. Ariko niba wumva ufite ubwoba, humura! Birashoboka ko impamvu wumva ufite ubwoba, ari uko uzi ko uwo murimo ari uw’agaciro kenshi. Bibiliya ivuga ko Petero n’abo bakoranaga, bahise basiga inshundura zabo. Ariko nubwo Bibiliya ibivuga ityo, Petero n’uwo bavaga inda imwe, babanje kubitekerezaho. Hari hashize amezi arenga atandatu bamenye Yesu kandi bemeye ko ari Mesiya (Yoh 1:35-42). Birashoboka ko nawe wamaze kumenya byinshi kuri Yehova na Yesu, kandi ukaba wifuza kurushaho kuba inshuti ya Yehova. Ariko ntukwiriye gufata uwo mwanzuro utabanje kubitekerezaho witonze. Ni iki cyafashije Petero, Andereya n’abandi gufata uwo mwanzuro?

3. Ni iyihe mico izatuma urushaho kugira ikifuzo cyo gukora ibyo Yesu agusaba?

3 Abo bigishwa ba mbere ba Yesu bakundaga akazi bakoraga, bazi kugakora neza, ari intwari kandi bazi kwiyemeza. Iyo mico ni na yo yatumye baba ababwiriza beza. Muri iki gice, turi bubone ukuntu nawe wagira iyo mico yagufasha gukora neza umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa.

ICYAGUFASHA GUKUNDA UMURIMO WO KUBWIRIZA

Petero n’abo bakoranaga bakoze umurimo ugereranywa no kuroba abantu. Uwo murimo ufite akamaro kenshi, n’ubu uracyakomeza (Reba paragarafu ya 4 n’iya 5)

4. Ni iki cyatumaga Petero akora umurimo wo kuroba amafi?

4 Nubwo Petero yakoraga umurimo wo kuroba amafi kugira ngo abone ibitunga umuryango we, uwo murimo yaranawukundaga (Yoh 21:3, 9-15). Nanone yaje gukunda umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, Yesu yagereranyije no kuroba abantu. Kandi rwose Yehova yaramufashije akora uwo murimo neza.—Ibyak 2:14, 41.

5. Kuki muri Luka 5:8-11 havuga ko Petero yatinye? Ni iki cyadufasha mu gihe natwe bitubayeho?

5 Natwe impamvu ikomeye ituma tubwiriza, ni uko dukunda Yehova. Urukundo tumukunda rushobora gutuma tubwiriza nubwo twaba twumva tutabishoboye. Igihe Yesu yasabaga Petero gukora umurimo ugereranywa no kuroba abantu, yaramubwiye ati: “Witinya.” (Soma muri Luka 5:8-11.) Icyatumye Yesu abwira Petero ayo magambo, si uko yatinyaga ibyari kumubaho amaze kuba umwigishwa we. Ahubwo Petero yari atangajwe n’igitangaza Yesu yari amaze kubakorera bagafata amafi menshi, bituma yumva bidakwiriye ko Yesu amusaba ko bakorana. Nawe ushobora gutekereza ibintu byose usabwa kugira ngo ube umwigishwa wa Kristo, ukumva biguteye ubwoba. Ariko niwongera urukundo ukunda Yehova, Yesu na bagenzi bawe, uzemera gukora umurimo Yesu yifuza ko ukora, ugereranywa no kuroba abantu.—Mat 22:37, 39; Yoh 14:15.

6. Ni izihe mpamvu zindi zituma tubwiriza?

6 Reka turebe izindi mpamvu zituma tubwiriza. Twifuza kumvira itegeko rya Yesu rigira riti: ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’ (Mat 28:19, 20). Indi mpamvu tubwiriza ni uko abantu bameze nk’intama zitagira umwungeri, “zashishimuwe kandi zitatanye,” bakaba bifuza cyane gusobanukirwa iby’Ubwami bw’Imana (Mat 9:36). Yehova ashaka ko abantu bose bamenya inyigisho z’ukuri maze bakazabona agakiza.—1 Tim 2:4.

7. Mu Baroma 10:13-15 hagaragaza hate ko umurimo wo kubwiriza ufite akamaro kenshi?

7 Iyo dutekereje ukuntu umurimo wo kubwiriza uzafasha abantu kubona agakiza, bituma turushaho kwifuza kuwukora. Abantu baroba amafi, baba bashaka ayo kurya cyangwa ayo kugurisha. Ariko twebwe iyo dukora umurimo ugereranywa no ‘kuroba’ abantu, tuba tugira ngo tubafashe bazabone agakiza.—Soma mu Baroma 10:13-15; 1 Tim 4:16.

MENYA KUBWIRIZA NEZA

8-9. Ni iki umuntu ukora akazi ko kuroba aba agomba kumenya kandi kuki?

8 Mu gihe cya Yesu, Umwisirayeli wakoraga akazi ko kuroba yabaga agomba kumenya ubwoko bw’amafi ashobora gufata (Lewi 11:9-12). Nanone yagombaga kumenya aho amafi akunze kuba ari. Ubusanzwe, amafi aba ari ahantu yumva yishimiye kandi hari ibyokurya bihagije. Nanone umurobyi ntajya kuroba igihe icyo ari cyo cyose ashaka. Hari umumisiyonari ukorera mu birwa bya Pasifika wamenye ko burya hari igihe kiza cyo kujya kuroba. Umuhamya waho yaramutumiye ngo bajyane kuroba. Uwo mumisiyonari yaramubwiye ati: “Ubwo rero ni ah’ejo saa tatu za mu gitondo!” Uwo muvandimwe yaramushubije ati: “Ndumva utabyumva! Ntabwo tujyayo igihe dushakiye, tujyayo igihe tuba turi bubone amafi.”

9 Abigishwa ba Yesu bakoraga umurimo ugereranywa no kuroba abantu na bo, bajyaga kubwiriza aho abantu baboneka no ku gihe babonekera. Urugero, babwirizaga mu rusengero, mu masinagogi, ku nzu n’inzu no mu masoko (Ibyak 5:42; 17:17; 18:4). Natwe tugomba kumenya igihe abantu baba bari mu ngo, cyangwa bari ahandi hantu dushobora kubasanga tukababwiriza. Tugomba kuba twiteguye guhindura gahunda yacu, kugira ngo tubwirize abantu tubasanze aho bari n’igihe babonekera.—1 Kor 9:19-23.

ABAROBYI B’ABAHANGA . . . 1. bajya kuroba aho amafi aboneka n’igihe abonekera (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)

10. Ni ibiki umuryango wa Yehova uduha?

10 Umuntu ukora akazi ko kuroba amafi, agomba kuba afite ibikoresho bikwiriye kandi akamenya kubikoresha. Natwe tugomba kuba dufite ibikoresho bikwiranye n’umurimo wo kubwiriza dukora, kandi tukamenya uko bikoreshwa. Yesu yasobanuriye abigishwa be uko bari kubwiriza ubutumwa bwiza. Yababwiye ibyo bagombaga kwitwaza, aho bagombaga kubwiriza n’icyo bagombaga kuvuga (Mat 10:5-7; Luka 10:1-11). Muri iki gihe, umuryango wa Yehova uduha ibyo dukoresha mu murimo kandi bidufasha kuwukora neza. * Nanone utwigisha uko twabikoresha neza. Ibyo bituma tubwiriza tudafite ubwoba kandi tukaba abigisha b’abahanga.—2 Tim 2:15.

ABAROBYI B’ABAHANGA . . . 2.  baba bazi gukoresha ibikoresho bikwiriye (Reba paragarafu ya 10)

GIRA UBUTWARI

11. Kuki abakora umurimo ugereranywa no kuroba abantu bagomba kugira ubutwari?

11 Abakora akazi ko kuroba baba bagomba kugira ubutwari. Hari igihe mu nyanja bagiriramo ibibazo bitunguranye. Akenshi barara baroba kandi hakaba hashobora kuza umuyaga ukaze. Abakora umurimo ugereranywa no kuroba abantu, na bo bagomba kugira ubutwari. Natwe iyo dutangiye kubwiriza, tukabwira abantu ko turi Abahamya ba Yehova, abagize umuryango wacu bashobora kuturwanya, inshuti zacu zikaduseka kandi bamwe bakanga kwemera ubutumwa tubabwira. Ariko ibyo ntibidutangaza. Yesu yabwiye abigishwa be ko bari kubwiriza abantu bakabarwanya.—Mat 10:16.

12. Ukurikije ibivugwa muri Yosuwa 1:7-9 ni iki cyadufasha kugira ubutwari?

12 Wakora iki ngo ugire ubutwari? Mbere na mbere, ugomba kwemera ko aho Yesu ari mu ijuru, akomeje kuyobora umurimo wo kubwiriza (Yoh 16:33; Ibyah 14:14-16). Nanone ugomba gukomeza kwemera ko Yehova azaguha ibyo ukeneye (Mat 6:32-34). Uko uzagenda ugira ukwizera gukomeye, ni na ko uzagenda urushaho kugira ubutwari. Igihe Petero n’inshuti ze barekaga akazi bakoraga ko kuroba amafi bagakurikira Yesu, bari bagaragaje ukwizera gukomeye. Nawe wagaragaje ukwizera gukomeye, igihe wabwiraga inshuti zawe na bene wanyu ko wiga Bibiliya kandi ukajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Ushobora kuba warahinduye byinshi mu buzima bwawe kugira ngo ushimishe Yehova. Ibyo na byo byagusabye ukwizera n’ubutwari. Nukomeza kugira ubutwari, ‘Yehova Imana yawe azaba ari kumwe nawe aho uzajya hose.’—Soma muri Yosuwa 1:7-9.

ABAROBYI B’ABAHANGA . . . 3. bagira ubutwari bagakomeza gukora n’iyo hari imiyaga ikaze (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12)

13. Gufata igihe cyo gutekereza no gusenga, byagufasha bite kugira ubutwari?

13 Ni iki kindi wakora kugira ngo ugire ubutwari? Jya usenga Yehova kugira ngo agufashe kugira ubutwari (Ibyak 4:29, 31). Azasubiza amasengesho yawe kandi ntazigera areka kugufasha. Nanone jya ufata igihe utekereze ku nkuru zigaragaza ukuntu Yehova yagiye akiza abantu. Ikindi kandi, jya wibuka ukuntu yagufashije igihe wari ufite ibibazo bikomeye kandi agatuma uhindura byinshi mu buzima bwawe. Izere rwose ko Yehova watumye abantu be bambuka Inyanja Itukura, nawe ashobora kugufasha agatuma uba umwigishwa wa Kristo (Kuva 14:13). Komeza kwizera Yehova nk’umwanditsi wa zaburi wavuze ati: “Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya; umuntu wakuwe mu mukungugu yantwara iki?”—Zab 118:6.

14. Inkuru ya Masae n’iya Tomoyo zakwigishije iki?

14 Ikindi kintu cyagufasha kugira ubutwari ni ukureba ukuntu Yehova yafashije abantu batinyaga kuvugisha abantu batamenyeranye, ariko ubu bikaba byarashize. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Masae. Yatinyaga kuvugisha abantu atamenyereye, ku buryo yumvaga atazigera abwiriza. Yumvaga kuvugisha abantu atamenyereye bimugoye cyane, ari nko kurira urukuta rurerure cyane atabasha. Ubwo rero, yakoze uko ashoboye kugira ngo arusheho gukunda Imana na bagenzi be. Yatekereje ukuntu abantu bakeneye cyane ko tubabwiriza maze asenga Yehova amusaba ko yamufasha agakunda umurimo wo kubwiriza. Ubwoba yari afite bwarashize, ku buryo yabaye n’umupayiniya w’igihe cyose. Yehova ashobora gufasha n’abantu bagitangira kubwiriza, ‘bakagira ubutwari.’ Reka turebe inkuru ya mushiki wacu witwa Tomoyo. Igihe yabwirizaga ku nzu n’inzu ku nshuro ya mbere, umugore bahuye yaramutombokeye ati: “Nta cyo mvugana n’Abayehova!” Nuko akubitaho urugi. Tomoyo ntibyamuteye ubwoba, ahubwo yabwiye uwo bari kumwe ati: “Ibaze nawe! Yamenye ko ndi Umuhamya ntari nagira n’icyo mubwira. Biranshimishije rwose.” Ubu Tomoyo ni umupayiniya w’igihe cyose.

JYA UBA UMUNTU UZI KWIYEMEZA

15. Kumenya kwiyemeza bisobanura iki, kandi se kuki ari umuco Abakristo bakeneye?

15 Kugira ngo umuntu ashobore gukora neza umurimo wo kuroba amafi, agomba kuba azi kwiyemeza. Kumenya kwiyemeza ni ukugira ubushobozi bwo kwitegeka, ukarangiza ibyo wagombaga gukora. Abantu baroba amafi yo kugurisha baba bagomba kwiyemeza kubyuka kare, bakaguma mu kazi kugeza igihe karangiriye kandi bakihanganira imiyaga ikaze ishobora kuza mu nyanja. Natwe kugira ngo dushobore kwihangana dukomeze gukora umurimo wo kubwiriza, tugomba kuba abantu bazi kwiyemeza.—Mat 10:22.

16. Ni iki cyadufasha kugira umuco wo kumenya kwiyemeza?

16 Umuco wo kumenya kwiyemeza nta muntu uwuvukana. Ahubwo tuba dushaka gukora ibintu bitworoheye. Kumenya kwiyemeza, bijyana n’umuco wo kumenya kwifata. Ubwo rero tuba dukeneye ko Yehova adufasha, kugira ngo dushobore gukora ibintu bisa n’aho bitugoye. Adufasha akoresheje umwuka we wera.—Gal 5:22, 23.

17. Mu 1 Abakorinto 9:25-27, Pawulo yavuze ko yakoze iki kugira ngo akomeze kugira umuco wo kumenya kwiyemeza?

17 Intumwa Pawulo yari azi kwiyemeza. Ariko yavuze ko kugira ngo ashobore gukora ibyo Imana ishaka, umubiri we ‘yawukubitaga ibipfunsi.’ (Soma mu 1 Abakorinto 9:25-27.) Yanasabye abandi Bakristo kugira umuco wo kumenya kwiyemeza kandi bagakora ibintu byose “mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda” (1 Kor 14:40). Natwe dukeneye kugira umuco wo kumenya kwiyemeza kugira ngo dukomeze gukorera Imana, tubwiriza kandi twigisha abantu.—Ibyak 2:46.

IKI NI CYO GIHE

18. Ni iki gituma Yehova abona ko hari icyo twagezeho mu murimo wo kubwiriza?

18 Umuntu ukora akazi ko kuroba amafi yo kugurisha, avuga ko byagenze neza iyo yarobye amafi menshi. Ariko twebwe mu murimo wo kubwiriza, ntituvuga ko byagenze neza dushingiye ku mubare w’abantu twafashije bakaba Abahamya ba Yehova (Luka 8:11-15). Iyo dukomeje kubwiriza no kwigisha abantu twihanganye, Yehova abona ko hari icyo twagezeho. Kubera iki? Ni ukubera ko tuba twamwumviye, tukumvira n’Umwana we.—Mar 13:10; Ibyak 5:28, 29.

19-20. Ni iyihe mpamvu ikomeye ituma tubwiriza?

19 Mu bihugu bimwe na bimwe, bagira amezi yo kuroba. Iyo ayo mezi agiye gushira, umurobyi akoresha imbaraga ze zose. Kubera ko natwe dukora umurimo ugereranywa no kuroba abantu, dufite impamvu zikomeye kurushaho zituma tubwiriza. Imperuka iregereje cyane! Dusigaranye igihe gito cyane cyo gukora uyu murimo uzatuma abantu barokoka. Witegereza ko ibintu bizagenda neza ngo ubone gutangira gukora uyu murimo ufite akamaro kenshi.—Umubw 11:4.

20 Gira icyo ukora kugira ngo urusheho gukunda umurimo wo kubwiriza, urusheho kumenya Bibiliya, ugire ubutwari kandi ugire umuco wo kumenya kwiyemeza. Ngwino ufatanye n’abantu barenga miriyoni umunani bakora umurimo ugereranywa no kuroba abantu, maze urebe ukuntu Yehova azatuma ugira ibyishimo (Neh 8:10). Iyemeze gukora uwo murimo n’imbaraga zawe zose kugeza igihe Yehova azavuga ko urangiye. Mu gice gikurikira tuzareba ibintu bitatu byadufasha gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

INDIRIMBO YA 66 Dutangaze ubutumwa bwiza

^ par. 5 Yesu yasabye abantu barobaga amafi bicishaga bugufi kandi bakoranaga imbaraga, kuba abigishwa be. Muri iki gihe, Yesu akomeza gusaba abantu bafite imico nk’iyo, kuba abigishwa be kandi bakabwiriza ubutumwa bwiza. Muri iki gice, turi burebe icyo abantu biga Bibiliya ariko bagatinya kubwiriza bakora.

^ par. 1 AMAGAMBO YASOBANUWE: Amagambo ngo: “Abarobyi b’abantu” yerekeza ku bantu bose babwiriza ubutumwa bwiza kandi bakigisha abandi kugira ngo babe abigishwa ba Kristo.

^ par. 10 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Jya wigisha ukuri,” mu Munara w’Umurinzi wo mu Kwakira 2018, ku ipaji ya 11-16.