Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 39

Jya ushyigikira Abakristokazi bo mu itorero ryawe

Jya ushyigikira Abakristokazi bo mu itorero ryawe

‘Abagore bamamaza ubutumwa bwiza ni umutwe munini w’ingabo.’​—ZAB 68:11.

INDIRIMBO YA 137 Bashiki bacu bizerwa

INSHAMAKE *

Bashiki bacu bakora ibintu byinshi kandi bakorana umwete. Batanga ibitekerezo mu materaniro, barabwiriza, bakanakora imirimo yo kwita ku Mazu y’Ubwami, bityo bakaba bagaragaje ko bita ku Bakristo bagenzi babo (Reba paragarafu ya 1)

1. Ni ibihe bintu bashiki bacu bakora mu muryango wa Yehova? Ni ibihe bibazo bamwe baba bafite? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

TWISHIMIRA cyane ko mu itorero dufite bashiki bacu benshi bakorana umwete. Urugero, batanga ibitekerezo mu materaniro kandi bakabwiriza. Hari bamwe bakora imirimo yo kwita ku Nzu y’Ubwami, bityo bakaba bagaragaje ko bakunda abavandimwe na bashiki bacu. Birumvikana ko bahura n’ibibazo. Bamwe bita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru. Abandi bo bene wabo barabatoteza. Hari n’ababa barera abana bonyine, bakaba bagomba gukora cyane kugira ngo babone ibibatunga.

2. Kuki tugomba gushyigikira bashiki bacu?

2 Kuki tugomba gushyigikira bashiki bacu? Ni ukubera ko muri rusange, abantu bo mu isi badaha icyubahiro abagore nk’uko bikwiriye. Indi mpamvu ni uko Bibiliya idusaba kubashyigikira. Urugero, intumwa Pawulo yasabye abo mu itorero ry’i Roma kwakira Foyibe kandi bakamufasha ‘mu byo yari gukenera byose’ (Rom 16:1, 2). Igihe Pawulo yari Umufarisayo, yabanaga n’abantu babonaga ko abagore nta gaciro bafite, kandi bakabakorera ibikorwa byo kubasuzugura. Ariko kubera ko icyo gihe yari yarabaye Umukristo, yiganaga Yesu akubaha abagore kandi akabakorera ibyiza.—1 Kor 11:1.

3. Yesu yabonaga abagore bose ate? Abagore bubahaga Imana bo yababonaga ate?

3 Yesu yubahaga abagore (Yoh 4:27). Ntiyabasuzuguraga nk’uko abayobozi b’idini ry’Abayahudi bo mu gihe ke babigenzaga. Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyavuze kiti: “Nta kintu na kimwe Yesu yigeze avuga cyagaragazaga ko yasuzuguraga abagore cyangwa ko yabahaga agaciro gake.” Yesu yahaga agaciro kenshi kurushaho abagore bubahaga Yehova. Igishimishije ni uko yababonaga nka bashiki be, kandi igihe yavugaga abagize umuryango we wo mu buryo bw’umwuka, na bo yabashyizemo.—Mat 12:50.

4. Ni iki turi bwige muri iki gice?

4 Igihe cyose Yesu yabaga yiteguye gufasha abagore bakoreraga Imana. Yaberekaga ko bafite agaciro, kandi akabavuganira. Reka turebe uko twamwigana, natwe tukita ku Bakristokazi bo mu itorero ryacu.

JYA UHA AGACIRO BASHIKI BACU

5. Kuki hari bashiki bacu bigora kwishimana n’abandi mu itorero?

5 Twese, ari abavandimwe cyangwa bashiki bacu, tuba twifuza kwishimana n’abandi. Ariko hari igihe bashiki bacu bibagora. Kubera iki? Reka turebe icyo bamwe bavuze. Hari mushiki wacu witwa Jordan * wavuze ati: “Kubera ko ndi umuseribateri, hari igihe mba numva nta cyo mvuze mu itorero. Mba mbona nta wunyitayeho.” Umupayiniya witwa Kristen wimukiye aho ababwiriza bakenewe cyane, yaravuze ati: “Iyo uri mushya mu itorero, ushobora kumva ufite irungu.” Hari n’abavandimwe ibyo bijya bibaho. Nanone, iyo umuntu ari mu muryango w’abantu batari Abahamya ba Yehova, ashobora kumva mu muryango we adakunzwe, kandi no mu itorero akumva atahafite inshuti. Hari na bashiki bacu bumva bafite irungu, bitewe n’uko batajya bava mu rugo kuko baba barwaye. Abandi bo bamara igihe kinini bita kuri bene wabo barwaye, bigatuma batabona igihe cyo kuba bari kumwe n’inshuti zabo. Annette yaravuze ati: “Sinabonaga igihe cyo kwishimana n’abavandimwe na bashiki bacu, kubera ko ari ge witaga kuri mama.”

Dushobora kwigana Yesu, tukita kuri bashiki bacu b’indahemuka (Reba paragarafu ya 6-9) *

6. Inkuru yo muri Luka 10:38-42 igaragaza ko Yesu yafashije ate Mariya na Marita?

6 Yesu yashakaga umwanya wo kwishimana n’abagore bakundaga Imana, kandi yari inshuti yabo. Ibuka ukuntu yari inshuti ya Mariya na Marita, kandi bombi bashobora kuba bari abaseribateri. (Soma muri Luka 10:38-42.) Ibyo Yesu yavugaga n’ibyo yakoraga byatumaga bumva bamwisanzuyeho. Urugero, Mariya yumvaga yishimiye kwicara hafi y’ibirenge bye kugira ngo amwigishe. * Nanone igihe Marita yababazwaga n’uko Mariya atamufashaga gutegura ibyokurya, ntiyatinye kubibwira Yesu. Icyo gihe Yesu yabigishije amasomo y’ingirakamaro cyane. Nanone kuba yarakundaga gusura abo bashiki bacu na musaza wabo Lazaro, byagaragazaga ko abitaho (Yoh 12:1-3). Ibyo ni byo byatumye igihe Lazaro yarwaraga akaremba, Mariya na Marita baratumyeho Yesu ngo aze abafashe.—Yoh 11:3, 5.

7. Ni iki twakora ngo tugaragaze ko twita kuri bashiki bacu?

7 Ahantu h’ibanze bamwe muri bashiki bacu bahurira n’Abakristo bagenzi babo ni mu materaniro. Ubwo rero tugomba kubaha ikaze twishimye, tukabaganiriza kandi tukabereka ko twishimiye ko baje. Jordan twigeze kuvuga yaravuze ati: “Iyo abantu banshimiye kubera igisubizo natanze mu materaniro, biranshimisha cyane. Nanone iyo bantumiye tukajyana mu murimo wo kubwiriza cyangwa iyo banyeretse ko banyitayeho mu bundi buryo, birankomeza.” Tugomba kwereka bashiki bacu ko badufitiye akamaro. Kia yaravuze ati: “Iyo ntaje mu materaniro, mba nzi neza ko hari umuntu uri bunyoherereze mesaje ambaza niba nta kibazo nagize. Ibyo binyereka ko abavandimwe na bashiki bacu banyitaho.”

8. Ni mu buhe buryo bundi twakwigana Yesu?

8 Dushobora kwigana Yesu, tugashaka igihe cyo kwishimana na bashiki bacu. Urugero, dushobora kubatumira tugasangira akantu koroheje cyangwa tukidagadura. Mu gihe twabatumiye, tuge tuganira na bo ibintu bibubaka (Rom 1:11, 12). Abasaza bakwiriye kugira imitekerereze nk’iya Yesu. Yari azi ko hari abo bitakorohera gukomeza kuba abaseribateri. Ariko yagaragaje neza ko ibyishimo nyakuri bidaterwa no kuba umuntu yarashatse cyangwa afite abana (Luka 11:27, 28). Ahubwo umuntu agira ibyishimo nyakuri, iyo ashyize imbere umurimo akorera Yehova.—Mat 19:12.

9. Ni iki abasaza bakora ngo bafashe bashiki bacu?

9 Birakwiriye ko abasaza bafata Abakristokazi nka bashiki babo cyangwa ababyeyi babo (1 Tim 5:1, 2). Byaba byiza abasaza bashatse umwanya, haba mbere na nyuma y’amateraniro, kugira ngo baganirize bashiki bacu. Wa mushiki wacu witwa Kristen yaravuze ati: “Hari umusaza wabonye ko nsigaye ngira gahunda nyinshi maze yifuza kumenya impamvu. Nashimishijwe cyane n’uko yari anyitayeho.” Iyo abasaza bakunze kuganiriza bashiki bacu, baba bagaragaje ko babitaho. * Annette twigeze kuvuga, yagaragaje akamaro ko kuganira n’abasaza buri gihe. Yaravuze ati: “Murushaho kumenyana. Ubwo rero iyo mfite ikibazo, nkibabwira nisanzuye.”

JYA USHIMIRA BASHIKI BACU

10. Ni iki gishimisha bashiki bacu?

10 Twese, ari abagabo n’abagore, turishima cyane iyo umuntu abonye ibyiza dukora kandi akabidushimira. Ariko iyo nta muntu wita ku byo dukora kandi ngo abidushimire, twumva ducitse intege. Umupayiniya w’umuseribateri witwa Abigail yavuze ko hari igihe yumva abantu batamwitaho. Yaravuze ati: “Usanga bazi abo tuvukana n’ababyeyi bange, ariko ge batanzi neza. Hari igihe mba numva nta wuzi ko mbaho.” Ariko reka turebe ibyo mushiki wacu w’umuseribateri witwa Pam yavuze. Yamaze imyaka myinshi ari umumisiyonari, nyuma aza gusubira iwabo agiye kwita ku babyeyi be. Ubu afite nk’imyaka 70, ariko aracyari umupayiniya. Yaravuze ati: “Kimwe mu bintu byagiye bimfasha cyane, ni uko abantu banshimira ibyo nkora.”

11. Yesu yashimiye ate abagore bamwitagaho igihe yari hano ku isi?

11 Yesu yashimiye abagore bamwitagaho “bakoresheje ubutunzi bwabo” (Luka 8:1-3). Yemeye ko bamufasha, ariko yanabigishije ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana. Urugero, yababwiye ko yari kuzapfa kandi akazuka (Luka 24:5-8). Nanone nk’uko yafashije intumwa ze, na bo yabafashije kwitegura ibigeragezo bari kuzahura na byo (Mar 9:30-32; 10:32-34). Ikintu gitangaje ni uko igihe Yesu yafatwaga, intumwa zahunze ariko bamwe muri ba bagore bamwitagaho bagakomeza kumuba hafi igihe yapfiraga ku giti cy’umubabaro.—Mat 26:56; Mar 15:40, 41.

12. Ni ibihe bintu Yesu yashinze abagore?

12 Hari ibintu bikomeye Yesu yashinze abagore. Urugero, ni bo yiyeretse bwa mbere amaze kuzuka, abasaba kujya kubwira intumwa ko yazutse (Mat 28:5, 9, 10). Birashoboka cyane ko igihe umwuka wasukwaga ku bigishwa kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, n’abagore bari bahari. Niba barimo, ubwo na bo bahawe ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi, kandi babwira abandi “ibitangaza by’Imana.”—Ibyak 1:14; 2:2-4, 11.

13. Ni iki abagore b’Abakristo bakora muri iki gihe? Wowe wumva ari iki wakora kugira ngo ugaragaze ko ubashimira?

13 Birakwiriye ko dushimira bashiki bacu ibyo bakora byose mu murimo wa Yehova. Muri byo harimo kubaka no kwita ku nyubako z’umuryango wacu, kubwiriza abavuga izindi ndimi no gufasha kuri Beteli. Banafasha mu bikorwa by’ubutabazi, guhindura ibitabo mu zindi ndimi kandi bakaba abapayiniya n’abamisiyonari. Kimwe n’abavandimwe, bashiki bacu na bo biga ishuri ry’abapayiniya, Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami n’Ishuri rya Gileyadi. Nanone bashiki bacu bashatse, bafasha abagabo babo kugira ngo bashobore gukora imirimo itandukanye mu itorero no mu muryango wacu. Abo bavandimwe ni “impano zigizwe n’abantu,” kandi bakora byinshi kugira ngo bafashe abandi. Ariko abagore babo batabafashije, bishobora kubagora (Efe 4:8). Ni iki wakora ngo ushyigikire abo bashiki bacu?

14. Ukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 68:11, ni iki abasaza b’abanyabwenge bakora?

14 Abasaza b’abanyabwenge, babona ko bashiki bacu ari “umutwe munini w’ingabo” witeguye gukora byinshi kandi ko akenshi baba ari ababwiriza b’ubutumwa bwiza bashoboye. (Soma muri Zaburi ya 68:11.) Ubwo rero abasaza bareba icyo babigiraho. Abigail twigeze kuvuga, yavuze ko yishima iyo abavandimwe bamubajije uburyo bwiza bwo gutangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza. Yaravuze ati: “Ibyo bituma mbona ko Yehova aha agaciro ibyo nkora mu muryango we.” Nanone abasaza bibuka ko bashiki bacu b’indahemuka kandi b’inararibonye, bamenya gufasha bashiki bacu bakiri bato mu gihe bafite ibibazo (Tito 2:3-5). Mu by’ukuri, bashiki bacu bakwiriye gushimirwa.

JYA UVUGANIRA BASHIKI BACU

15. Ni ryari bashiki bacu baba bakeneye umuntu ubavuganira?

15 Hari ibibazo bashiki bacu bahura na byo, bakaba bakeneye umuntu ubavuganira (Yes 1:17). Urugero, mushiki wacu w’umupfakazi cyangwa watanye n’uwo bashakanye, ashobora gukenera umuntu umuvuganira kandi akamufasha mu bibazo umugabo we yajyaga yitaho. Mushiki wacu ugeze mu za bukuru, ashobora gukenera umuntu umufasha kuvugana n’abaganga. Nanone mushiki wacu w’umupayiniya ukora indi mirimo mu muryango wacu, ashobora gukenera umuntu umuvuganira mu gihe abandi bavuze ko atabwiriza kenshi nk’abandi bapayiniya. Ni iki kindi twakora kugira ngo dufashe bashiki bacu? Reka twongere turebe urugero rwa Yesu.

16. Inkuru yo muri Mariko 14:3-9 igaragaza ko Yesu yavuganiye ate Mariya?

16 Yesu yabaga yiteguye kuvuganira bashiki bacu iyo habaga hari umuntu ubavuze nabi. Urugero, yavuganiye Mariya igihe Marita yamumuregeraga (Luka 10:38-42). Yongeye kuvuganira Mariya igihe abandi bavugaga ko akoze ibintu bidakwiriye. (Soma muri Mariko 14:3-9.) Yesu yari asobanukiwe impamvu ibimuteye kandi yaramushimiye ati: “Ankoreye igikorwa cyiza. . . . Akoze uko ashoboye.” Yanavuze ko ‘aho ubutumwa bwiza bwari kubwirizwa ku isi hose,’ igikorwa kiza uwo mugore yari amukoreye cyari kuzavugwa. Kandi dore n’ubu turi kukivuga. Igihe Yesu yashimiraga uyu mugore igikorwa k’ineza yari akoze, yanavuze ko umurimo wo kubwiriza wari gukorwa ku isi yose. Ayo magambo agomba kuba yaratumye Mariya yumva afite agaciro nubwo abandi bari bamaze kumugaya.

17. Tanga urugero rw’igihe tuba tugomba kuvuganira bashiki bacu.

17 Ese iyo bibaye ngombwa, nawe uvuganira bashiki bacu? Reka dufate urugero. Hari ababwiriza babona ko mushiki wacu ufite umugabo utari Umuhamya agera ku materaniro yakererewe kandi yarangira agahita ataha. Nanone babona ko azana abana rimwe na rimwe. Batangiye kumunenga bavuga ko adasaba uburenganzira umugabo we ngo ajyane abana mu materaniro. Ariko ntibazi ko aba yakoze ibyo ashoboye byose. Si we wipangira gahunda kandi si we wenyine ufata umwanzuro w’ibyo abana bakora. Wabigenza ute wumvise hari abavuga nabi mushiki wacu nk’uwo? Uramutse ushimiye uwo mushiki wacu kandi ukabwira abandi ibyiza akora, ushobora gutuma batongera kumuvuga nabi.

18. Ni iki kindi twakora ngo dufashe bashiki bacu?

18 Dushobora kugaragaza ko twita kuri bashiki bacu tubakorera ibintu bakeneye (1 Yoh 3:18). Wa mushiki wacu witwa Annette wari urwaje mama we, yaravuze ati: “Hari abavandimwe na bashiki bacu bazaga kumfasha kurwaza mama, cyangwa bakatuzanira ibyokurya. Ibyo byatumaga numva ko abagize itorero bankunda kandi ko banyitaho.” Uko ni na ko byagendekeye Jordan. Hari umuvandimwe wamwigishije uko yajya yita ku modoka ye. Yaravuze ati: “Nshimishwa no kubona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu banyitaho kandi bakaba batifuza ko imodoka yange yanteza ikibazo.”

19. Ni ibihe bintu bindi abasaza bakora kugira ngo bafashe bashiki bacu?

19 Abasaza b’itorero na bo bakora uko bashoboye ngo bafashe bashiki bacu. Bazi neza ko Yehova ashaka ko abo bashiki bacu bitabwaho (Yak 1:27). Bityo rero, abasaza bigana Yesu kandi bagashyira mu gaciro. Ibyo babikora birinda gushyiraho amategeko, ahubwo bakishyira mu mwanya w’abandi kandi bakagwa neza (Mat 15:22-28). Abasaza bakora uko bashoboye bagafasha bashiki bacu, batuma bumva ko Yehova n’umuryango we babakunda. Igihe umugenzuzi w’itsinda Kia yabagamo yamenyaga ko agiye kwimukira mu yindi nzu, yahise ashaka uko yamufasha. Kia yaravuze ati: “Ibyo byatumye ntahangayika. Amagambo abasaza bambwiye n’ukuntu bamfashije, byanyeretse ko mfite agaciro mu itorero, kandi ko ntagomba kwihererana ibibazo.”

TUGE DUSHYIGIKIRA BASHIKI BACU

20-21. Twagaragaza dute ko dukunda bashiki bacu bose?

20 Mu matorero yacu, harimo bashiki bacu benshi bakorana umwete umurimo wo kubwiriza kandi birakwiriye ko tubashyigikira. Nk’uko twabibonye, dushobora kwigana Yesu tugafata umwanya wo kuganira na bo, maze tukabamenya neza. Dushobora no kubashimira ibyo bakora mu murimo wa Yehova, kandi tukabavuganira mu gihe bibaye ngombwa.

21 Mu magambo asoza ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yavuzemo amazina ikenda y’Abakristokazi (Rom 16:1, 3, 6, 12, 13, 15). Birumvikana ko abo bashiki bacu bashimishijwe no kumva Pawulo abasuhuza kandi akabashimira. Natwe tugomba gushyigikira bashiki bacu bose bo mu itorero ryacu. Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko tubakunda.

INDIRIMBO YA 136 Yehova azaduha “igihembo kitagabanyije”

^ par. 5 Bashiki bacu bashobora guhura n’ibibazo bitandukanye. Muri iki gice, tugiye kureba ukuntu twakwigana Yesu tukabashyigikira. Turi bwige uko Yesu yafataga igihe akaba ari kumwe na bashiki bacu, akabereka ko bafite agaciro, kandi akabavuganira.

^ par. 5 Amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 6 Hari igitabo kivuga ko abanyeshuri bicaraga hafi y’ibirenge by’abarimu babo. Abanyeshuri beza ni bo bavagamo abarimu kandi ako kazi ntikahabwaga abagore. Kubona Mariya yicaye hafi y’ibirenge bya Yesu, ashimishijwe no gutega amatwi ibyo yavugaga, byashoboraga kurakaza abagabo b’Abayahudi.

^ par. 9 Abasaza bagerageza kwitwararika mu gihe bita kuri bashiki bacu. Urugero, umusaza akwiriye kwirinda gusura mushiki wacu ari wenyine.

^ par. 65 IBISOBANURO BY’IFOTO: Abavandimwe biganye uko Yesu yitaga kuri bashiki bacu bumviraga Imana. Umwe ari gufasha bashiki bacu guhindura ipine y’imodoka, undi yasuye mushiki wacu ugeze mu za bukuru, naho undi we yajyanye n’umugore we kwifatanya na mushiki wacu n’umukobwa we muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango.