Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 40

“Jya urinda icyo waragijwe”

“Jya urinda icyo waragijwe”

“Timoteyo we, jya urinda icyo waragijwe.”​—1 TIM 6:20.

INDIRIMBO YA 29 Tubeho duhuje n’izina ryacu

INSHAMAKE *

1-2. Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 6:20, ni iki Timoteyo yasabwe gukora?

INSHURO nyinshi, ibintu byacu by’agaciro tubibitsa abandi. Urugero, tubitsa amafaranga muri banki. Iyo tuyashyizeyo tuba twizeye ko nta cyo yaba. Ubwo rero tuzi icyo kuragiza umuntu ikintu cy’agaciro cyangwa kukimubitsa bisobanura.

2 Soma muri 1 Timoteyo 6:20. Intumwa Pawulo yibukije Timoteyo ko yahawe ikintu cy’agaciro kenshi. Icyo kintu cy’agaciro kenshi, ni ukuba yari azi icyo Imana iteganya gukorera abantu. Nanone Yehova yari yarashinze Timoteyo umurimo w’agaciro kenshi wo ‘kubwiriza ijambo’ n’“umurimo w’umubwirizabutumwa” (2 Tim 4:2, 5). Pawulo yasabye Timoteyo kurinda ibyo bintu by’agaciro yari yarahawe. Natwe Yehova yaduhaye ibintu by’agaciro. Ibyo bintu ni ibihe? None se kuki tugomba kubirinda?

TWAHAWE INYIGISHO Z’AGACIRO KENSHI

3-4. Kuki inyigisho zo muri Bibiliya ari iz’agaciro kenshi?

3 Yehova yadukoreye igikorwa kiza cyane, atuma tumenya inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Izo nyigisho ni iz’agaciro kenshi kuko zitumenyesha uko twaba inshuti za Yehova, kandi zikadusobanurira uko twagira ibyishimo nyakuri. Iyo twemeye izo nyigisho kandi tukazikurikiza, tureka inyigisho z’ikinyoma n’ibikorwa bibi.—1 Kor 6:9-11.

4 Indi mpamvu igaragaza ko izo nyigisho zo mu Ijambo ry’Imana ari iz’agaciro kenshi, ni uko Yehova azihishurira abantu bicisha bugufi bonyine, baba “biteguye kwemera ukuri” (Ibyak 13:48). Abo bantu bicisha bugufi, bemera ko Yehova akoresha umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge kugira ngo atugezeho izo nyigisho (Mat 11:25; 24:45). Ntidushobora gusobanukirwa izo nyigisho nta wudufashije. Kandi rwose kuzisobanukirwa ni cyo kintu cy’agaciro kurusha ibindi.—Imig 3:13, 15.

5. Ni iki kindi Yehova yaduhaye?

5 Nanone Yehova yaduhaye umurimo mwiza cyane wo kwigisha abandi inyigisho z’ukuri, no kubamenyesha ibyo ateganya gukora (Mat 24:14). Ubutumwa dutangaza ni ubw’agaciro kenshi cyane, kuko butuma abantu binjira mu muryango wa Yehova, bityo bakazabona ubuzima bw’iteka (1 Tim 4:16). Twaba tumara igihe kinini tubwiriza cyangwa tumara igihe gito, tuba dukora umurimo ufite akamaro kenshi kuruta indi mirimo yose ikorwa muri iki gihe (1 Tim 2:3, 4). Kuba turi abakozi bakorana n’Imana, ni imigisha rwose!—1 Kor 3:9.

FATA ICYO WAHAWE UGIKOMEZE!

Igihe abandi barekaga gukorera Yehova, Timoteyo we yakomeje kumukorera (Reba paragarafu ya 6)

6. Byagendekeye bite abantu batahaye agaciro imigisha yo gukorana n’Imana?

6 Mu gihe cya Timoteyo, hari Abakristo batahaye agaciro imigisha bari bafite yo gukorana n’Imana. Urugero, Dema yaretse gukomeza gukorana na Pawulo bitewe n’uko yakunze isi (2 Tim 4:10). Birashoboka ko Figelo na Herumojene baretse kubwiriza bitewe n’uko batinyaga kuzatotezwa, nk’uko Pawulo yatotezwaga (2 Tim 1:15). Nanone, inyigisho z’abahakanyi zatumye Humenayo, Alegizanderi na Fileto bareka gukorera Yehova (1 Tim 1:19, 20; 2 Tim 2:16-18). Abo bantu bose bakundaga Yehova. Ariko ntibakomeje kubona ko ibyo yari yarabahaye bifite agaciro.

7. Ni ayahe mayeri Satani akoresha kugira ngo dukore ibyo ashaka?

7 Ni iki Satani akora ngo atume tudakomeza guha agaciro ibintu byiza Imana yaduhaye? Reka turebe amwe mu mayeri akoresha. Akoresha imyidagaduro n’itangazamakuru. Aba ashaka ko dutekereza kandi tugakora ibintu bizatuma tudakomeza gukunda Yehova cyangwa kumvira amategeko ye. Yifuza ko tureka kubwiriza bitewe no gutinya ko abandi baduseka, cyangwa bakadutoteza. Nanone aradushuka kugira ngo twumve inyigisho z’abahakanyi maze tureke inyigisho z’ukuri.—1 Tim 6:20, 21.

8. Ibyabaye kuri Daniel bitwigisha iki?

8 Natwe tutabaye maso, dushobora gusanga tutagiha agaciro inyigisho z’ukuri. Reka dufate urugero rwa Daniel * wakundaga imikino bakinira ku bikoresho bya eregitoroniki. Yaravuze ati: “Natangiye gukina iyo mikino mfite nk’imyaka icumi. Nahereye ku mikino yasaga n’aho nta cyo itwaye, ariko buhorobuhoro natangiye gukina imikino irimo urugomo n’ibikorwa by’abadayimoni.” Hari n’igihe Daniel yamaraga amasaha agera kuri 15 ku munsi akina iyo mikino. Yaravuze ati: “Mvugishije ukuri, nari nzi ko iyo mikino nakinaga n’igihe namaraga nyikina, byatumaga ntakomeza kuba inshuti ya Yehova. Ariko nakomezaga kwibwira ko nta mahame yo muri Bibiliya narenzeho. Biragaragara ko tutabaye maso, imyidagaduro yatuma tudakomeza guha agaciro inyigisho z’ukuri twamenye. Ibyo biramutse bitubayeho, dushobora kubura ibintu by’agaciro Yehova yaduhaye.

UKO TWAKOMEZA GUFATA ICYO TWAHAWE

9. Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 1:18, 19, Pawulo yagereranyije Timoteyo na nde?

9 Soma muri 1 Timoteyo 1:18, 19. Pawulo yagereranyije Timoteyo n’umusirikare kandi amusaba ‘gukomeza kurwana intambara nziza.’ Si intambara isanzwe, ahubwo ni intambara yo mu buryo bw’umwuka. Kuki twavuga ko Abakristo ari nk’abasirikare bari ku rugamba? Twebwe abasirikare ba Kristo ni iyihe mico tugomba kuba dufite? Reka turebe amasomo atanu twavana mu rugero Pawulo yatanze. Ayo masomo azadufasha gukomeza gufata icyo twahawe.

10. Kwiyegurira Imana bisobanura iki, kandi se kuki ari ngombwa?

10 Kwiyegurira Imana. Umusirikare mwiza aba ari indahemuka. Ahora yiteguye kurwanirira umuntu wese akunda cyangwa ikintu abona ko ari icy’agaciro. Pawulo yabwiye Timoteyo ko yagombaga kwiyegurira Imana, mu yandi magambo agakomeza kuyibera indahemuka (1 Tim 4:7). Uko turushaho gukunda Imana, ni ko turushaho kugira ikifuzo cyo gukomeza guha agaciro inyigisho z’ukuri twamenye.—1 Tim 4:8-10; 6:6.

Niyo tunaniwe tujya mu materaniro kandi Yehova aduha imigisha (Reba paragarafu ya 11)

11. Kuki tugomba kwitoza gukora ibikwiriye?

11 Itoze gukora ibikwiriye. Umusirikare mwiza agomba gukora uko ashoboye kose kugira ngo ahore yiteguye urugamba. Icyatumye Timoteyo ashobora kurwanya Satani, ni uko yumviye inama ya Pawulo, agakora uko ashoboye ngo arwanye ibyifuzo bibi, akagira imico myiza kandi akajya amarana igihe n’Abakristo bagenzi be (2 Tim 2:22). Yari yaritoje gukora ibikwiriye. Natwe niba twifuza kurwanya ibyifuzo bibi, tugomba kwitoza gukora ibikwiriye (Rom 7:21-25). Nanone kwitoza gukora ibikwiriye bizadufasha guhinduka, maze tureke ibintu bibi twahoze dukora (Efe 4:22, 24). Ikindi kandi, kwitoza gukora ibikwiriye bizatuma tujya mu materaniro no mu gihe twaba tunaniwe.—Heb 10:24, 25.

12. Ni iki cyadufasha gukoresha neza Bibiliya?

12 Umusirikare aba agomba kwitoza kurwanisha intwaro ze. Kugira ngo abe umuhanga, agomba kwitoza buri gihe. Natwe tugomba kwitoza gukoresha neza Ijambo ry’Imana (2 Tim 2:15). Ibyo tuzabifashwamo n’amateraniro. Ariko niba dushaka kwemeza abandi ko inyigisho zo muri Bibiliya zishobora kubafasha, natwe tugomba kugira gahunda ihoraho yo kuyiga. Ijambo ry’Imana ridufasha kugira ukwizera gukomeye. Ariko kugira ngo ridufashe, ntitugomba kurisoma twihitira gusa. Tugomba gutekereza ku byo dusoma kandi tugakora ubushakashatsi mu bitabo byacu, kugira ngo ibyo dusomye tubisobanukirwe kandi dushobore kubikurikiza. Icyo gihe tuzaba twiteguye kwigisha abandi dukoresheje Ijambo ry’Imana (1 Tim 4:13-15). Ariko nanone, ibyo ntibisobanura ko dusomera abantu umurongo wo muri Bibiliya gusa. Tugomba no kuwubasobanurira, kandi tukabereka uko bakurikiza ibivugwamo. Nitugira gahunda ihoraho yo kwiga Bibiliya, tuzaba abigisha b’abahanga.—2 Tim 3:16, 17.

13. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 5:14, kuki tugomba kuba abantu bareba kure?

13 Jya ureba kure. Umusirikare mwiza aba azi kureba kure akamenya ibibazo ashobora guhura na byo akabyirinda. Natwe tugomba kwitoza kumenya ibintu bishobora kuduteza ibibazo kandi tukagira icyo dukora kugira ngo tubyirinde. (Imig 22:3; soma mu Baheburayo 5:14.) Urugero, tugomba kuba maso tugahitamo imyidagaduro myiza. Ibiganiro byo kuri tereviziyo na za firimi bikunze kuba birimo ibikorwa by’ubwiyandarike. Ibyo bikorwa bibabaza Imana kandi biba bizagira ingaruka ku babireba. Ubwo rero tugomba kwirinda imyidagaduro nk’iyo, kuko ituma tudakomeza kuba inshuti za Yehova.—Efe 5:5, 6.

14. Kureba kure byafashije bite Daniel?

14 Daniel twigeze kuvuga, yabonye ko ya mikino yakinaga yashoboraga kumuteza ibibazo. Yakoze ubushakashatsi muri Watchtower Library kugira ngo abone ingingo zamufasha. Ibyo byamugiriye akahe kamaro? Yaretse gukina ya mikino mibi. Yiyandukuje ku mbuga zibaho iyo mikino kandi areka inshuti mbi bakinanaga. Daniel yaravuze ati: “Aho gukina iyo mikino, nashatse ibindi bintu nakora kandi ngasabana n’Abakristo bagenzi bange.” Ubu Daniel ni umupayiniya kandi ni umusaza w’itorero.

15. Kuki ibinyoma by’abahakanyi biteje akaga?

15 Kimwe na Timoteyo, natwe tugomba kumenya akaga gaterwa n’inyigisho z’abahakanyi (1 Tim 4:1, 7; 2 Tim 2:16). Urugero, bashobora gusebya abavandimwe bacu cyangwa bagatuma tutizera umuryango wa Yehova. Ibinyoma byabo bishobora kuduca intege. Kuki tugomba kwirinda ibitekerezo byabo? Impamvu ni uko ari ibitekerezo by’abantu “bononekaye mu bwenge batagira ukuri.” Baba bashaka “kubaza ibibazo no kujya impaka z’amagambo” (1 Tim 6:4, 5). Bifuza ko twemera ibinyoma byabo, bityo tukareka kwizera abavandimwe bacu.

16. Ni ibihe bintu bishobora kuturangaza tugomba kwirinda?

16 Jya wirinda ibintu bishobora kukurangaza. Kubera ko Timoteyo yari “umusirikare mwiza wa Kristo Yesu,” yagombaga gushyira umurimo wo kubwiriza imbere, aho kurangazwa no gushaka ubutunzi cyangwa ibindi bintu (2 Tim 2:3, 4). Natwe ntitwagombye kwemera ko ubutunzi buturangaza. “Imbaraga zishukana z’ubutunzi,” zishobora gutuma tudakomeza gukunda Yehova, ntidukomeze guha agaciro Ijambo ry’Imana kandi tukumva tudashaka kubwiriza (Mat 13:22). Tugomba gukomeza koroshya ubuzima, kandi tugakoresha igihe cyacu n’imbaraga zacu ‘dukomeza gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana.’—Mat 6:22-25, 33.

17-18. Twakora iki ngo twirinde ibintu byatubuza kuba inshuti za Yehova?

17 Jya uhora witeguye kugira icyo ukora. Umusirikare aba agomba kugira icyo akora, kugira ngo yirinde ibintu bibi bishobora kumugeraho. Niba twifuza kurinda ibyo Yehova yaduhaye, tugomba kuba twiteguye kugira icyo dukora, mu gihe tubona ko tugiye guhura n’ibibazo. Ni iki cyadufasha kubigeraho? Tugomba kumenya icyo twakora mu gihe ibintu bibi bigiye kutugeraho.

18 Reka dufate urugero. Iyo wagiye ahantu hahuriye abantu benshi, kandi ukaba ubona ko hashobora kuvuka ibibazo, utekereza mbere y’igihe icyo wakora mu gihe ibyo bibazo bivutse. Ibyo ubikora ushaka kwirinda ibibazo. Natwe dushobora kwitegura icyo twakora mu gihe turi kuri interineti, turi kureba firimi cyangwa tereviziyo, maze hakaza amashusho y’ubwiyandarike, urugomo cyangwa se ibiganiro by’abahakanyi. Iyo twiteguye ibintu bishobora kutubaho bituma twirinda ibintu byatubuza kuba inshuti za Yehova, maze agakomeza kubona ko tutanduye.—Zab 101:3; 1 Tim 4:12.

19. Ni iyihe migisha tuzabona niturinda ibintu by’agaciro Yehova yaduhaye?

19 Tugomba kurinda ibintu by’agaciro Yehova yaduhaye, ni ukuvuga inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya n’umurimo yadushinze wo kuzigisha abandi. Iyo tubikoze, tugira umutimanama utaducira urubanza, tukabaho tuzi ko Imana itwemera, kandi tukagira ibyishimo biterwa n’uko twafashije abandi kumenya Yehova. Twiringiye ko azadufasha tugakomeza kurinda ibyo yaduhaye.—1 Tim 6:12, 19.

INDIRIMBO YA 127 Uwo ngomba kuba we

^ par. 5 Yehova yaduhaye impano nziza cyane yo kumenya inyigisho z’ukuri no kuzigisha abandi. Iki gice kiri budufashe gukomeza guha agaciro iyo mpano, ntituzigere na rimwe tuyitakaza.

^ par. 8 Izina ryarahinduwe.