Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese mu Mubwiriza 5:8 havuga abategetsi b’abantu cyangwa ni Yehova?

Uwo murongo uravuga ngo: “Nubona mu ntara hari ukandamiza umukene, n’urugomo rukimura imanza zitabera no gukiranuka, ibyo ntibikagutangaze kuko usumba [uwo mutegetsi] uri mu rwego rwo hejuru aba abireba, kandi abo bombi bafite ababasumba.”—Umubw 5:8.

Ugisoma uyu murongo, uhita utekereza ko uvuga abayobozi bo muri iyi si. Ariko iyo uwutekerejeho witonze, umenya ikindi kintu kuri Yehova kiduhumuriza kandi kikaduha ikizere.

Mu Mubwiriza 5:8 havuga umutegetsi ukandamiza abakene kandi akabarenganya. Uwo mutegetsi agomba kwibuka ko hari undi umurusha ububasha, ushobora kuba areba ibyo akora. Hashobora kuba hari n’abandi babarusha ububasha. Ikibabaje ariko ni uko abo bategetsi bose bashobora kuba atari inyangamugayo, bigatuma aho umuturage agiye hose atabona umurenganura.

Ariko nubwo twaba twarabuze abadukemurira ibibazo, duhumurizwa no kumenya ko Yehova areba ndetse n’ibyo abo bategetsi bakuru bakora. Dushobora kubwira ikibazo cyacu Yehova, tukamusaba kudufasha (Zab 55:22; Fili 4:6, 7). Tuzi ko ‘amaso ye areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye.’—2 Ngoma 16:9.

Ubwo rero mu Mubwiriza 5:8 hatwibutsa ibibera muri iyi si. Nta mutegetsi utagira umukuriye. Ikiza kurushaho, ni uko uwo murongo utwibutsa ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga usumba abandi bose. Ubu ategeka akoresheje Umwana we, ari we Yesu Kristo, Umwami w’Ubwami bwe. Yehova, we Mana Ishoborabyose, areba ibintu byose. Arakiranuka kandi nta we arenganya. Umwana we na we ni uko ateye.