Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 43

Yehova ayobora umuryango we

Yehova ayobora umuryango we

“‘Si ku bw’ingabo cyangwa ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye.’ Ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.”—ZEK 4:6.

INDIRIMBO YA 40 Uri uwa nde?

INSHAMAKE *

1. Ni iki Abakristo babatijwe bagomba gukomeza gukora?

ESE warabatijwe? Niba warabatijwe, wagaragarije imbere y’abantu ko wizera Yehova kandi ko wifuza kumukorera, ufatanyije n’umuryango we. * Ariko ugomba kurushaho kumwizera no kwemera ko akoresha umuryango we kugira ngo akore ibyo ashaka.

2-3. Ni iyihe mico ya Yehova igaragarira mu bagize umuryango we?

2 Uko Yehova ayobora umuryango we muri iki gihe, bigaragaza imico ye, ibyo ateganya gukora n’amabwiriza agenderaho. Reka turebe imico ye itatu igaragarira mu muryango we.

3 Umuco wa mbere: ‘Imana ntirobanura ku butoni’ (Ibyak 10:34). Urukundo rwatumye Yehova atanga Umwana we kugira ngo abe “incungu ya bose” (1 Tim 2:6; Yoh 3:16). Yehova akoresha abamusenga bakabwiriza ubutumwa bwiza abantu bose biteguye kubumva. Ibyo bituma abantu benshi bagira ikizere cyo kuzarokoka, bitewe n’inshungu. Umuco wa kabiri: Yehova ni Imana ishaka ko ibintu bikorwa neza kuri gahunda kandi ikunda amahoro (1 Kor 14:33, 40). Abamusenga na bo rero, bagomba gukora ibintu neza kuri gahunda kandi bagakunda amahoro. Umuco wa gatatu: Yehova ni ‘Umwigisha Mukuru’ (Yes 30:20, 21). Ni yo mpamvu umuryango we wihatira kwigisha abantu Bibiliya, haba mu itorero no mu murimo wo kubwiriza. None se, iyo mico yagaragaye ite mu itorero ry’Abakristo ba mbere? Igaragarira ite mu bamusenga muri iki gihe? Umwuka wera wagufasha ute gukorana n’umuryango wa Yehova?

IMANA NTIROBANURA KU BUTONI

4. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 1:8, ni iki Yesu yategetse abigishwa be? Yari kubafasha ate?

4 Mu gihe cy’Abakristo ba mbere. Ubutumwa Yesu yabwirizaga, bwatumaga abantu bose biringira ko bazabona ibyiza mu gihe kiri imbere (Luka 4:43). Yasabye abigishwa be gukomeza umurimo yari yaratangiye wo kubwiriza abantu, ‘bakagera mu turere twa kure cyane tw’isi.’ (Soma mu Byakozwe 1:8.) Birumvikana ko imbaraga zabo zonyine, atari zo zari gutuma bashobora gukora uwo murimo. Bari gukenera umwuka wera, ari wo ‘mufasha’ Yesu yabasezeranyije.—Yoh 14:26; Zek 4:6.

5-6. Umwuka wera wafashije ute abigishwa ba Yesu?

5 Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, abigishwa bahawe umwuka wera. Warabafashije batangira kubwiriza, kandi mu gihe gito abantu bagera mu bihumbi bari bamaze kwemera ubutumwa bwiza (Ibyak 2:41; 4:4). Igihe abantu babarwanyaga, ntibagize ubwoba ngo bareke kubwiriza, ahubwo basabye Imana ngo ibafashe. Barayisenze bati: “Uhe abagaragu bawe gukomeza kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose.” Bamaze gusenga, bahawe umwuka wera bakomeza ‘kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga.’—Ibyak 4:18-20, 29, 31.

6 Hari ibindi bibazo abigishwa ba Yesu bari bafite. Urugero, bari bafite imizingo y’Ibyanditswe mike cyane, kandi nta mfashanyigisho bari bafite nk’izo dufite. Nanone babwirizaga abantu bavuga indimi zitandukanye. Nubwo abo bigishwa bari bafite ibyo bibazo byose, bageze ku bintu bisa n’aho bidashoboka. Mu myaka igera kuri 30 gusa, bari baramaze kubwiriza ubutumwa bwiza “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Kolo 1:6, 23.

7. Mu myaka irenga 100 ishize, abasenga Yehova bamenye bate icyo Imana ishaka ko bakora, kandi se bakoze iki?

7 Muri iki gihe. Yehova akomeje kuyobora abamusenga no kubaha imbaraga zo gukora ibyo ashaka. Abayobora cyanecyane akoresheje Ijambo rye ryanditswe binyuze ku mwuka wera. Muri iryo Jambo rye, harimo inkuru z’uko Yesu yakoze umurimo we n’itegeko yahaye abigishwa be ryo gukomeza kuwukora (Mat 28:19, 20). Umunara w’Umurinzi wo muri Nyakanga 1881 waravuze uti: “Icyatumye Yehova adutoranya, akadusukaho umwuka, si ukugira ngo abantu baduhe icyubahiro cyangwa ngo tube abakire, ahubwo ni ukugira ngo dukoreshe ibyo dufite byose tubwiriza ubutumwa bwiza.” Agatabo kasohotse mu mwaka wa 1919 kavuga ibirebana n’abashinzwe gukora umurimo wo kubwiriza (À qui l’œuvre est confiée), karavuze kati: “Hari byinshi tugomba gukora muri uyu murimo. Ariko ni uw’Umwami, kandi azaduha imbaraga zo kuwukora.” Kimwe n’Abakristo ba mbere, abo bavandimwe b’intwari baritanze, bakora uwo murimo bizeye ko umwuka wera uzabafasha, bakabwiriza abantu batandukanye. Natwe twizeye ko uzadufasha gukora uwo murimo.

Umuryango wa Yehova wagiye ukoresha ibikoresho byiza kurusha ibindi, kugira ngo ubwirize ubutumwa bwiza (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)

8-9. Ni iki umuryango wa Yehova wakoze kugira ngo abantu benshi bumve ubutumwa bwiza?

8 Abagize umuryango wa Yehova bagiye bakoresha ibikoresho byiza kurusha ibindi, kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza. Mu byo bakoresheje harimo ibitabo bicapye, firimi ivuga iby’irema (Photo-Drame de la Création), fonogarafe, imodoka ziriho indangururamajwi, radiyo, kandi muri iki gihe bakoresha ikoranabuhanga rigezweho. Nanone umuryango wa Yehova uhindura imfashanyigisho mu ndimi nyinshi kurusha ikindi gihe cyose. Kubera iki? Ni ukugira ngo abantu batandukanye bumve ubutumwa bwiza mu rurimi rwabo. Yehova ntarobanura ku butoni. Yavuze ko ubutumwa bwiza bwari kuzabwirizwa mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose’ (Ibyah 14:6, 7). Ashaka ko abantu bose babwumva.

9 Naho se abantu badakunze kuboneka, wenda bitewe n’uko baba ahantu harinzwe cyane, bo abafasha ate? Kugira ngo tugere kuri benshi muri bo, Yehova yafashije umuryango we utangira gukoresha uburyo butandukanye bwo kubwiriza ahantu haba hari abantu benshi. Urugero, mu mwaka wa 2001 Inteko Nyobozi yemeye ko mu Bufaransa batangira kubwiriza bakoresheje utugare n’ubundi buryo bwo kwerekana ibitabo. Nyuma yaho, n’abandi batangiye kubwiriza batyo. Icyo gihe bageze ku bintu bishimishije. Mu mwaka wa 2011, muri Amerika batangije gahunda yihariye yo kubwiriza mu migi minini, itangirira ahantu hakunze kuba hari abantu benshi mu mugi wa New York. Mu mwaka umwe gusa, bari bamaze gutanga ibitabo 102.129 n’amagazeti 68.911, kandi abantu 4.701 basabye ko babigisha Bibiliya! Biragaragara rwose ko Yehova yabafashije akoresheje umwuka wera. Ibyo byatumye Inteko Nyobozi yemera ko ku isi hose batangira kubwiriza bakoresheje utugare.

10. Ni iki twakora ngo turusheho gukora neza umurimo wo kubwiriza?

10 Icyo wakora. Iyo turi mu materaniro, Yehova atwigisha uko twabwiriza. Ubwo rero, jya ukora ibyo uhigira. Jya ubwirizanya buri gihe n’abagize itsinda ry’umurimo wo kubwiriza urimo. Abavandimwe na bashiki bacu baririmo, bashobora kugufasha, ukabwiriza neza kurushaho kandi ukabigiraho byinshi. Jya ukomeza kubwiriza nubwo waba ufite ibibazo. Nk’uko umurongo iki gice gishingiyeho ubivuga, imbaraga zacu si zo zituma dukora ibyo Imana ishaka, ahubwo ni umwuka wera (Zek 4:6). Yehova azawuduha kuko umurimo dukora ari uwe.

YEHOVA YIFUZA KO DUKORA IBINTU KURI GAHUNDA KANDI AKUNDA AMAHORO

11. Inteko nyobozi y’i Yerusalemu yakoze iki, kugira ngo abari bagize itorero bakomeze gukora ibintu neza kuri gahunda?

11 Mu gihe cy’Abakristo ba mbere. Inteko nyobozi y’i Yerusalemu, yakoraga ibishoboka byose kugira ngo abasenga Imana bakomeze gukora ibintu neza kuri gahunda kandi barangwe n’amahoro (Ibyak 2:42). Urugero, ahagana mu mwaka wa 49, igihe Abakristo batumvikanaga ku kibazo cyo gukebwa, yize kuri icyo kibazo iyobowe n’umwuka wera. Iyo abagize itorero bananirwa kucyumvikanaho, ntibari gushobora gukora neza umurimo wo kubwiriza. Nubwo intumwa n’abakuru bari Abayahudi, ntibabogamiye ku migenzo y’Abayahudi cyangwa ku bitekerezo by’abari bashyigikiye ibyo gukebwa. Ahubwo barebye icyo Ijambo ry’Imana rivuga, kandi bayisaba umwuka wera kugira ngo ubafashe gufata umwanzuro ukwiriye (Ibyak 15:1, 2, 5-20, 28). Ibyo byagize akahe kamaro? Yehova yishimiye umwanzuro bafashe, abagize itorero bagira amahoro n’ubumwe kandi barushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza.—Ibyak 15:30, 31; 16:4, 5.

12. Ni iki kigaragaza ko muri iki gihe abagize umuryango wa Yehova bakora ibintu neza kuri gahunda kandi ko bafite amahoro?

12 Muri iki gihe. Umuryango wa Yehova wagiye ukora ibishoboka byose kugira ngo abamusenga bakore ibintu neza kuri gahunda kandi bagire amahoro. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1895, wasohoye ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo: “Bikorwe mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda,” ishingiye mu 1 Abakorinto 14:40. Iyo ngingo yaravugaga iti: “Intumwa zandikiye ibintu byinshi Abakristo ba mbere zibabwira ibirebana no kugira gahunda . . . Dukwiriye gukomeza gukurikiza ‘ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha’” (Rom 15:4). Umuryango wa Yehova muri iki gihe, ukora ibishoboka byose kugira ngo amatorero akomeze gukora ibintu neza kuri gahunda, kandi abayagize bagire amahoro nk’uko byari bimeze ku Bakristo ba mbere. Urugero: Tuvuge ko ugiye guteranira muri rindi torero, niyo haba ari mu kindi gihugu. Iyo bagiye kwiga Umunara w’Umurinzi, uba uzi uko uri buyoborwe n’igice bari bwige. Uhita ubona ko bimeze nk’ibyo usanzwe uzi! Umwuka wa Yehova wonyine ni wo utuma twunga ubumwe dutyo.—Zef 3:9.

13. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 3:17, ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza?

13 Icyo wakora. Yehova yifuza ko abamusenga ‘bihatira cyane gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro ubahuza’ (Efe 4:1-3). Ubwo rero, byaba byiza wibajije uti: “Ese ntuma mu itorero haba ubumwe n’amahoro? Ese numvira abashinzwe kuriyobora? Ese niba hari ibintu nshinzwe mu itorero, abandi bashobora kungirira ikizere? Ese nubahiriza igihe, ngafasha abandi kandi nkaba niteguye kubakorera?” (Soma muri Yakobo 3:17.) Niba hari aho ubona ukeneye kwikosora, jya usenga usaba umwuka wera kugira ngo ubigufashemo. Niwemera ko ugufasha, ukarushaho kugira imico myiza no gukora ibikorwa byiza, abavandimwe na bashiki bacu bazarushaho kugukunda no kwishimira ibyo ubakorera.

YEHOVA ARATWIGISHA KANDI AKADUHA IBYO DUKENEYE

14. Dukurikije ibivugwa mu Bakolosayi 1:9, 10, Yehova yigishije ate Abakristo ba mbere?

14 Mu gihe cy’Abakristo ba mbere. Yehova akunda kwigisha abamusenga (Zab 32:8). Aba ashaka ko abana be akunda bamumenya, bakamukunda kandi bakagira ikizere cyo kuzabaho iteka. Ibyo ntibyashoboka atatwigishije (Yoh 17:3). Yehova yakoresheje itorero ry’Abakristo ba mbere kugira ngo yigishe abamusenga. (Soma mu Bakolosayi 1:9, 10.) Umwuka wera, ari wo “mufasha” Yesu yari yarasezeranyije abigishwa be, na wo warabafashije cyane (Yoh 14:16). Watumye barushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, unabibutsa ibintu byinshi Yesu yavuze n’ibyo yakoze, ari na byo byaje kwandikwa mu Mavanjiri. Ibyo abo Bakristo bamenye byatumye bagira ukwizera gukomeye, barushaho gukunda Imana n’Umwana wayo, kandi na bo ubwabo barushaho gukundana.

15. Ni ibihe bintu wowe ubwawe wiboneye, bigaragaza ko Yehova arimo asohoza ibyo yavuze muri Yesaya 2:2, 3?

15 Muri iki gihe. Yehova yari yarahanuye ko “mu minsi ya nyuma,” abantu bo mu bihugu byose bari kuzamuka umusozi. Ibyo bisobanura ko bari gusanga abamusenga by’ukuri, bakifatanya na bo kugira ngo abigishe. (Soma muri Yesaya 2:2, 3.) Ubwo buhanuzi burimo burasohora muri iki gihe. Twibonera ko idini ry’ukuri ritandukanye cyane n’andi madini yose. Yehova aratwigisha pe (Yes 25:6)! Akoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ akaduha inyigisho nyinshi kandi zitandukanye. Hari inyandiko dushobora kwisomera, ibiganiro dushobora gutega amatwi n’amavidewo (Mat 24:45). Twemeranya n’inshuti ya Yobu yitwaga Elihu, yavuze iti: ‘Ni nde mwigisha umeze nk’Imana?’—Yobu 36:22.

Jya ushaka ibimenyetso bikwemeza ko ibyo wiga ari ukuri kandi ubikurikize (Reba paragarafu ya 16) *

16. Wakora iki ngo ibyo Yehova akwigisha bikugirire akamaro?

16 Icyo wakora. Umwuka wera uzagufasha gukurikiza ibyo wiga mu Ijambo ry’Imana. Jya usenga nk’umwanditsi wa zaburi wavuze ati: “Yehova, nyigisha inzira yawe, nanjye nzagendera mu kuri kwawe. Umpe kugira umutima umwe, kugira ngo ntinye izina ryawe” (Zab 86:11). Ubwo rero, jya ukomeza kwiyigisha Bibiliya n’imfashanyigisho duhabwa n’umuryango wa Yehova. Ariko ibyo ntiwagombye kubikora ushaka kugira ubumenyi gusa. Uge ubikora ushaka ibimenyetso bikwemeza ko ibyo wiga ari ukuri, kandi ubikurikize. Umwuka wa Yehova uzabigufashamo. Nanone wagombye kwiga Bibiliya ufite intego yo gukomeza Abakristo bagenzi bawe (Heb 10:24, 25). Kubera iki? Ni ukubera ko ari abavandimwe bawe muhuje ukwizera. Jya usenga usaba umwuka wera, kugira ngo ugufashe gutanga ibitekerezo bivuye ku mutima mu materaniro no gutanga ibiganiro byawe neza. Iyo ubikoze, uba weretse Yehova na Yesu ko ukunda “intama” zabo z’agaciro kenshi.—Yoh 21:15-17.

17. Wagaragaza ute ko ushyigikira umuryango wa Yehova?

17 Vuba aha, ku isi hazasigara idini rimwe gusa riyobowe n’umwuka w’Imana. Ubwo rero, iyemeze gukorana n’umuryango wa Yehova. Jya wigana Imana, ugaragaze ko ukunda abantu bose, ubabwiriza ubutumwa bwiza utarobanuye. Yehova aba ashaka ko ibintu bikorwa neza kuri gahunda kandi akunda amahoro. Jya umwigana, ukore ibishoboka byose ngo abagize itorero bunge ubumwe. Nanone jya utega amatwi Umwigisha wawe Mukuru, wiga ibyo adutegurira byose. Nubigenza utyo, igihe isi ya Satani izaba irimburwa ntuzagira ubwoba. Ahubwo uzagira ubutwari, uri kumwe n’abagize umuryango wa Yehova b’indahemuka.

INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera

^ par. 5 Ese wemera ko Yehova ayobora umuryango we muri iki gihe? Muri iki gice, tugiye kureba uko yayoboye Abakristo ba mbere n’uko akomeje kuyobora abamusenga muri iki gihe.

^ par. 1 AMAGAMBO YASOBANUWE: Abagize umuryango wa Yehova bari ku isi no mu ijuru. Muri iki gice, amagambo ngo: “Abagize umuryango wa Yehova,” yerekeza ku bari ku isi.

^ par. 52 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu w’umupayiniya arebye videwo zigaragaza ababwiriza bagiye kubwiriza mu bihugu bikeneye ababwiriza benshi, bituma na we yumva agomba kujya gufasha. Nyuma yaje kugera kuri iyo ntego, none na we abwiriza mu gace gakeneye ababwiriza benshi.