Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 45

Uko twafasha abandi gukurikiza ibyo Kristo yategetse

Uko twafasha abandi gukurikiza ibyo Kristo yategetse

‘Ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abantu abigishwa, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.’​—MAT 28:19, 20.

INDIRIMBO YA 89 Tega amatwi, wumvire, uhabwe imigisha

INSHAMAKE *

1. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 28:18-20, ni iki Yesu yasabye abigishwa be gukora?

YESU amaze kuzuka, yabonekeye abigishwa be bari bateraniye i Galilaya. Hari ikintu k’ingenzi yashakaga kubabwira. Icyo kintu ni ikihe? Kiri mu magambo yavuze muri Matayo 28:18-20.—Hasome.

2. Ni ibihe bibazo tugiye gushakira ibisubizo?

2 Itegeko Yesu yatanze ryo guhindura abantu abigishwa, rinareba buri wese mu basenga Imana muri iki gihe. Ubwo rero, reka dusuzume ibibazo bitatu bifitanye isano n’uwo murimo Yesu yadusabye gukora. Icya mbere: Uretse kwigisha abantu ibyo Imana ibasaba, ni iki kindi tugomba gukora? Icya kabiri: Ababwiriza bose bo mu itorero, bafasha bate abiga Bibiliya kugira amajyambere? Icya gatatu: Twafasha dute abavandimwe na bashiki bacu batakibwiriza kongera gukora uwo murimo?

JYA UBIGISHA GUKURIKIZA IBYO KRISTO YATEGETSE

3. Ni ikihe kintu k’ingenzi Yesu yavuze mu itegeko yatanze?

3 Ibyo Yesu yavuze birumvikana rwose. Tugomba kwigisha abantu ibyo yategetse. Ariko hari ikintu k’ingenzi tutagombye kwirengagiza. Yesu ntiyavuze ngo: ‘Mujye mubigisha ibyo nabategetse byose.’ Ahubwo yaravuze ngo: ‘Mujye mubigisha “gukurikiza ibyo nabategetse byose.”’ Kugira ngo dukurikize iryo tegeko Yesu yaduhaye mu gihe twigisha abantu Bibiliya, ntitugomba kubabwira gusa ibyo basabwa gukora, ahubwo tugomba no kubereka uko babikora (Ibyak 8:31). Kubera iki ari ngombwa?

4. Tanga urugero rwadufasha kumenya uko twakwigisha umuntu gukurikiza ibyo Kristo yategetse.

4 “Gukurikiza” itegeko bisobanura kuryumvira. Kugira ngo tumenye uko twakwigisha umuntu gukurikiza cyangwa kumvira ibyo Kristo yategetse, reka dufate urugero. Ni iki umuntu wigisha gutwara imodoka akora, kugira ngo atoze abanyeshuri gukurikiza amategeko y’umuhanda? Ashobora kubanza kuyabigishiriza mu ishuri. Ariko kugira ngo abigishe uko bayakurikiza, hari ikindi aba agomba gukora. Iyo bageze igihe cyo gutwara imodoka, aba agomba kujyana na bo, akabereka uko bayitwara n’uko bakurikiza ya mategeko bize. Urwo rugero rutwigisha iki?

5. (a) Dukurikije ibivugwa muri Yohana 14:15 no muri 1 Yohana 2:3, ni iki tugomba kwigisha abandi? (b) Tanga ingero z’ukuntu twakwigisha abandi gukurikiza ibyo biga.

5 Iyo twigisha abandi Bibiliya, tuba tubigisha ibyo Imana idusaba. Ariko hari ikindi tugomba gukora. Tugomba no kubigisha uko bakurikiza ibyo biga. (Soma muri Yohana 14:15; 1 Yohana 2:3.) Imyitwarire yacu ishobora kwereka abo twigisha Bibiliya uko bakurikiza ibyo biga, baba bari ku ishuri, mu kazi cyangwa mu myidagaduro. Dushobora no kubabwira ibyatubayeho, kugira ngo tubereke uko gukurikiza inama zo muri Bibiliya byaturinze, cyangwa bikadufasha gufata umwanzuro mwiza. Mu gihe turi kumwe n’abo twigisha Bibiliya, dushobora gusenga Yehova, tumusaba ko abayobora akoresheje umwuka wera.—Yoh 16:13.

6. Kwigisha abandi gukurikiza ibyo Yesu yategetse bisobanura iki?

6 Kwigisha abandi gukurikiza ibyo Yesu yategetse bisobanura iki? Bisobanura ko tugomba gufasha abo twigisha Bibiliya bakagira ikifuzo cyo guhindura abantu abigishwa. Bamwe mu bo twigisha Bibiliya bashobora kumva batinye kubwiriza. Ubwo rero tugomba kwihangana mu gihe tubigisha, kugira ngo bagende barushaho gusobanukirwa ibyo biga, bibakore ku mutima maze bagire ikifuzo cyo kubwiriza. None se ni ibihe bintu bifatika twakora kugira ngo tubafashe?

7. Twakora iki ngo dufashe uwo twigisha Bibiliya kugira ikifuzo cyo kubwiriza?

7 Dushobora kubaza uwo twigisha Bibiliya tuti: “Gukurikiza ibyo wiga byakugiriye akahe kamaro? Ese ubona ko n’abandi bakeneye kwiga Bibiliya? Wabafasha ute” (Imig 3:27; Mat 9:37, 38)? Mwereke inkuru z’Ubwami ziri mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha Abantu, maze umureke ahitemo izo yumva zashimisha bene wabo, inshuti ze cyangwa abo bakorana. Fata nke kuri buri bwoko yatoranyije, uzimuhe. Mutoze uko yatanga inkuru y’Ubwami mu bugwaneza. Birumvikana ko iyo uwo wigisha Bibiliya amaze kuba umubwiriza, uba ugomba kujyana na we, kugira ngo ukomeze umutoze.—Umubw 4:9, 10; Luka 6:40.

UKO ABAGIZE ITORERO BAFASHA ABIGA BIBILIYA

8. Kuki abo twigisha Bibiliya bagomba kurushaho gukunda Imana na bagenzi babo? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Uko twafasha abo twigisha Bibiliya bakarushaho gukunda Imana.”)

8 Jya wibuka ko Yesu yadusabye kwigisha abandi ‘gukurikiza ibyo yategetse byose.’ Muri byo harimo amategeko abiri akomeye kuruta andi yose, ari yo gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu. Ayo mategeko yombi afitanye isano ya bugufi n’umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (Mat 22:37-39). Mu buhe buryo? Impamvu y’ingenzi ituma tubwiriza ni uko dukunda Imana na bagenzi bacu. Ariko hari abantu biga Bibiliya batinya kubwiriza. Dushobora kubahumuriza tukabizeza ko Yehova azabafasha, bakagenda bareka gutinya abantu (Zab 18:1-3; Imig 29:25). Agasanduku kari kumwe n’iki gice, katwereka ibintu bitandukanye twakora, kugira ngo dufashe abo twigisha Bibiliya kurushaho gukunda Imana. None se abagize itorero bo bakora iki kugira ngo bafashe abiga Bibiliya kurushaho kugaragaza urukundo?

9. Urugero rw’umunyeshuri wiga gutwara imodoka, rugaragaza ko amenya ate ibintu by’ingenzi agomba gukurikiza?

9 Ongera utekereze kuri rwa rugero rw’umunyeshuri wiga gutwara imodoka. None se iyo atwaye imodoka mu muhanda ari kumwe n’umwigisha, bimufasha bite? Agenda yumva ibyo umwarimu we amubwira, akanitegereza yitonze uko abashoferi b’abahanga batwara. Urugero, ashobora kumwereka umushoferi mwiza uha abandi inzira mu gihe imodoka zabaye nyinshi mu muhanda. Ashobora no kumwereka umushoferi w’umuhanga, uzimya amatara maremare agacana amagufi, kugira ngo adahuma amaso abandi. Izo ngero zose ziba zimwigisha ibintu by’ingenzi azitaho mu gihe azaba atwaye imodoka.

10. Ni iki kizafasha uwiga Bibiliya kugira amajyambere?

10 Umuntu wiga Bibiliya utangiye gukorera Yehova na we, ntafashwa gusa n’ibyo umwigisha amubwira, ahubwo nanone yigira ku rugero rwiza abandi bakorera Yehova bamuha. None se ni iki gifasha cyane uwiga Bibiliya kugira amajyambere? Ni ukujya mu materaniro. Kubera iki? Inyigisho zishingiye kuri Bibiliya ahigira, zituma amenya byinshi, akagira ukwizera gukomeye, kandi akarushaho gukunda Imana (Ibyak 15:30-32). Nanone iyo yagiye mu materaniro, umwigisha ashobora kumuhuza n’abavandimwe na bashiki bacu bafite byinshi bahuriyeho. Ibyo bituma yibonera Abakristo b’intangarugero mu gukunda Imana. Reka turebe ingero.

11. Tanga ingero zigaragaza ukuntu abagize itorero bashobora gufasha umuntu wiga Bibiliya.

11 Umugore wiga Bibiliya urera abana wenyine, yitegereje mushiki wacu ufite ikibazo nk’ike. Kubona ukuntu uwo mushiki wacu akora uko ashoboye ngo aze ku Nzu y’Ubwami n’abana be bato, bimukoze ku mutima. Umuntu wiga Bibiliya ufite ikibazo cyo kureka itabi, ahuye n’umuvandimwe wari ufite icyo kibazo, ariko akaza kurireka. Uwo muvandimwe amubwiye ukuntu gukunda Imana byamufashije kumvira amategeko yayo (2 Kor 7:1; Fili 4:13). Nyuma yo kumubwira uko yariretse, kandi akamwizeza ko na we yabishobora, agize ikizere cy’uko na we azabishobora. Umukobwa wiga Bibiliya abonye mushiki wacu ukiri muto ukorera Yehova yishimye. Ibyo bitumye yibaza impamvu uwo mushiki wacu ahora yishimye.

12. Kuki twavuga ko buri wese mu bagize itorero ashobora gufasha umuntu wiga Bibiliya?

12 Iyo umuntu wiga Bibiliya amenyanye n’Abakristo batandukanye b’indahemuka, bituma na we amenya uko yakumvira itegeko rya Kristo ryo gukunda Imana na bagenzi be (Yoh 13:35; 1 Tim 4:12). Nanone nk’uko twabibonye, ashobora kwigira ku bantu bahuye n’ibibazo nk’ibyo afite, bakabitsinda. Abona ko ibyo asabwa kugira ngo abe umwigishwa wa Kristo, ashobora kubikora (Guteg 30:11). Hari icyo buri wese mu bagize itorero ashobora gukora, kugira ngo afashe umuntu wiga Bibiliya kugira amajyambere (Mat 5:16). None se wowe ukora iki kugira ngo ufashe umuntu wiga Bibiliya, uza mu materaniro?

FASHA ABATAKIBWIRIZA KONGERA GUKORA UMURIMO

13-14. Yesu yakoze iki igihe intumwa ze zari zacitse intege?

13 Twifuza gufasha abavandimwe na bashiki bacu batakibwiriza, kugira ngo bongere kumvira itegeko rya Kristo ryo guhindura abantu abigishwa. Ibyo Yesu yakoreye intumwa ze zari zacitse intege, bitwereka uko natwe twabafasha.

14 Mbere gato y’uko Yesu yicwa, intumwa zose ‘zaramutereranye zirahunga’ (Mar 14:50; Yoh 16:32). Yakoze iki muri icyo gihe intumwa ze zari zacitse intege? Hashize igihe gito azutse, yabwiye bamwe mu bigishwa be ati: “Mwitinya! Mugende mubwire abavandimwe banjye [ko nazutse]” (Mat 28:10a). Yesu ntiyatakarije ikizere intumwa ze. Nubwo bari baramutaye yakomeje kubita ‘abavandimwe be.’ Yiganye Yehova, abagirira impuhwe kandi arabababarira.—2 Abami 13:23.

15. Iyo dutekereje abantu batakibwiriza, twumva tumeze dute?

15 Natwe duhangayikishwa cyane n’abantu batagikora umurimo wo kubwiriza. Ni abavandimwe na bashiki bacu, kandi rwose turabakunda. Turakibuka ibintu byinshi bakoze mu murimo wa Yehova, kandi bamwe muri bo bamukoreye imyaka myinshi cyane (Heb 6:10). Turabakumbura cyane (Luka 15:4-7). None se twagaragaza dute ko tubitaho, nk’uko Yesu yitaga ku bigishwa be?

16. Twagaragaza dute ko twita ku bavandimwe na bashiki bacu batakibwiriza?

16 Batumire mu materaniro, ubikore mu bugwaneza. Kimwe mu byo Yesu yakoze kugira ngo afashe intumwa ze zari zacitse intege, ni uko yazisabye kuza zigateranira hamwe na we (Mat 28:10b; 1 Kor 15:6). Muri iki gihe na bwo, dushobora gusaba abatakibwiriza kuza mu materaniro, niba batagiterana. Icyakora, bishobora kuba ngombwa ko tubatumira kenshi, kugira ngo bemere. Yesu yashimishijwe n’uko abigishwa be bamwumviye, bakaza bagateranira hamwe na we.—Mat 28:16; gereranya na Luka 15:6.

17. Twakora iki mu gihe umuntu utakibwiriza aje mu materaniro?

17 Bahe ikaze ubivanye ku mutima. Igihe abigishwa ba Yesu bajyaga kumureba, yatumye bumva bisanzuye. Ni we wabanje kubavugisha, aho gutegereza ko bamuvugisha (Mat 28:18). None se twe nitubona umuntu utakibwiriza aje mu materaniro, tuzamwakira dute? Ni twe tugomba guhita tugira icyo dukora, tukamuha ikaze. Dushobora kubanza gutinya, tukumva ko tutari bubone icyo tumubwira. Ubwo rero, dushobora kumubwira amagambo make yo kumwereka ko tumwishimiye, ariko nanone adatuma yumva afite isoni.

18. Twahumuriza dute abavandimwe na bashiki bacu batakibwiriza?

18 Jya ubahumuriza nta buryarya. Abigishwa ba Yesu bagomba kuba baratekereje ko umurimo yabahaye wo kubwiriza ubutumwa ku isi hose, batari kuwushobora. Ariko yarabahumurije ati: “Ndi kumwe namwe iminsi yose” (Mat 28:20). Ese ibyo byarabafashije? Cyane. Nyuma y’igihe gito, bakoranaga umwete umurimo wo “kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza” (Ibyak 5:42). Abavandimwe na bashiki bacu batakibwiriza na bo, baba bakeneye ko tubahumuriza. Kongera kubwiriza bishobora kubatera ubwoba. Dushobora kubahumuriza tubabwira ko batazajya kubwiriza bari bonyine. Igihe bazaba batangiye kubwiriza, dushobora kujyana na bo. Ibyo bizabashimisha rwose. Iyo tuberetse ko bakiri abavandimwe na bashiki bacu, bishobora gutuma bongera gukora umurimo wo kubwiriza, maze abagize itorero bose bakishima.

TWIFUZA KURANGIZA UMURIMO YESU YADUSHINZE

19. Ni iki twifuza kandi kuki?

19 None se umurimo wo guhindura abantu abigishwa, tuzawukora kugeza ryari? Tuzawukora kugeza ku iherezo ry’iyi si (Mat 28:20). Ese tuzashobora kuwukora kugeza icyo gihe? Twarabyiyemeje rwose! Twiteguye gutanga igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu, kugira ngo dushakishe ‘abiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka’ (Ibyak 13:48). Iyo tubikoze tuba twiganye Yesu. Yaravuze ati: “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we” (Yoh 4:34; 17:4). Natwe ni byo twifuza. Twifuza kurangiza umurimo yadushinze (Yoh 20:21). Nanone twifuza ko abandi, harimo n’abavandimwe na bashiki bacu batakibwiriza, baza tugakomeza gukorana uwo murimo.—Mat 24:13.

20. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:13, kuki twizera ko umurimo Yesu yaduhaye tuzawushobora?

20 Gukora umurimo Yesu yadushinze, si ko buri gihe biba byoroshye. Ariko ntituwukora twenyine. Yesu yadusezeranyije ko azaba ari kumwe natwe. Iyo dukora umurimo wo guhindura abantu abigishwa, tuba ‘dukorana n’Imana’ kandi tuba “turi kumwe na Kristo” (1 Kor 3:9; 2 Kor 2:17). Ubwo rero, tuzawushobora. Duterwa ishema no gukora uwo murimo ndetse no gufasha abandi kuwukora.—Soma mu Bafilipi 4:13.

INDIRIMBO YA 79 Bafashe gushikama

^ par. 5 Yesu yasabye abigishwa be guhindura abantu abigishwa no kubigisha gukurikiza ibyo yabategetse byose. Iki gice kiri butwereke uko twakumvira Yesu. Bimwe mu bivugwamo byavanywe mu ngingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 2004, ku ipaji ya 14-19.

^ par. 66 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu arimo arasobanurira uwo yigisha Bibiliya icyo agomba gukora kugira ngo arusheho gukunda Imana. Nyuma yaho uwo muntu wiga Bibiliya akoze ibintu bitatu uwo mushiki wacu yamubwiye.