Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 51

‘Yehova akiza’ abacitse intege

‘Yehova akiza’ abacitse intege

“Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”​—ZAB 34:18.

INDIRIMBO YA 30 Data, Mana yanjye, ncuti yanjye

INSHAMAKE *

1-2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

RIMWE na rimwe, dutekereza ukuntu ubuzima ari bugufi kandi ‘bwuzuye’ ibibazo (Yobu 14:1). Birumvikana rero ko hari igihe twumva ducitse intege. Abantu benshi bo mu bihe bya kera basengaga Yehova, na bo bajyaga bumva bameze batyo. Hari n’abifuje gupfa (1 Abami 19:2-4; Yobu 3:1-3, 11; 7:15, 16). Ariko buri gihe, Yehova Imana biringiraga yarabahumurizaga kandi akabakomeza. Ibyababayeho byanditswe muri Bibiliya kugira ngo biduhumurize kandi bigire icyo bitwigisha.—Rom 15:4.

2 Muri iki gice tugiye kureba bamwe mu bantu basengaga Yehova bo mu bihe bya kera, bahuye n’ibibazo bikabaca intege. Muri bo harimo Yozefu umuhungu wa Yakobo, Nawomi wari umupfakazi n’umukazana we Rusi, Umulewi wanditse Zaburi ya 73 n’intumwa Petero. Yehova yabakomeje ate, kandi se ibyababayeho bitwigisha iki? Ibisubizo by’ibyo bibazo, biri butume turushaho kwizera ko “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse,” kandi ko “akiza” abacitse intege.—Zab 34:18.

YOZEFU YAKOREWE IBIKORWA BY’UBUGOME KANDI BARAMURENGANYA

3-4. Ni ibiki byabaye kuri Yozefu igihe yari akiri muto?

3 Igihe Yozefu yari afite imyaka nka 17, yarose inzozi inshuro ebyiri kandi zari ziturutse ku Mana. Izo nzozi zagaragazaga ko yari kuzaba umuntu ukomeye, abagize umuryango we bakamwubaha (Intang 37:5-10). Ariko nyuma yo kurota izo nzozi, yahuye n’ibibazo bikomeye. Aho kugira ngo abavandimwe be bamwubahe, baramugurishije ajya kuba umucakara mu rugo rw’umutegetsi wo muri Egiputa, witwaga Potifari (Intang 37:21-28). Ubuzima bwa Yozefu bwahindutse mu kanya gato. Ntiyari akiri kwa papa we wamukundaga cyane. Ahubwo yabaye umugaragu udafite agaciro muri Egiputa, akorera umuntu utari uzi Yehova.—Intang 39:1.

4 Ariko Yozefu yari agiye guhura n’ibibazo bikomeye cyane kurushaho. Umugore wa Potifari yamubeshyeye ko yari agiye kumufata ku ngufu. Potifari ntiyabanje kubaza ngo amenye niba ibyo Yozefu yaregwaga ari ukuri, ahubwo yahise amufunga bamubohesha iminyururu (Intang 39:14-20; Zab 105:17, 18). Ngaho tekereza uko Yozefu wari ukiri muto yumvise ameze igihe bamugerekagaho icyaha cyo gushaka gufata umugore ku ngufu! Nanone tekereza ukuntu ibyo bintu bishobora kuba byaratukishije izina rya Yehova! Birumvikana ko rwose yari afite impamvu zo kumva acitse intege.

5. Ni iki Yozefu yakoze kugira ngo adacika intege cyane?

5 Igihe Yozefu yari umucakara n’igihe yari afunzwe, nta cyo yashoboraga gukora ku byamubayeho kandi nta ho yashoboraga kujya. Ni iki cyatumye akomeza kurangwa n’ikizere? Aho gukomeza gutekereza ku byo atari agishoboye gukora, yakoraga neza akazi kose yahabwaga. Ik’ingenzi kurushaho, yakoraga uko ashoboye kugira ngo ashimishe Yehova. Ibyo byatumye Yehova na we amuha umugisha mu byo yakoraga byose.—Intang 39:21-23.

6. Inzozi Yozefu yarose zishobora kuba zaramuhumurije zite?

6 Yozefu ashobora no kuba yarahumurizwaga n’inzozi yarose ziturutse kuri Yehova. Zagaragazaga ko yari kuzongera kubona umuryango we, kandi ibibazo yari afite bigashira. Kandi koko ni ko byagenze. Igihe Yozefu yari afite imyaka nka 37, inzozi ze zatangiye gusohora mu buryo butangaje.—Intang 37:7, 9, 10; 42:6, 9.

7. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 5:10, ni iki kizadufasha kwihanganira ibigeragezo?

7 Icyo bitwigisha. Ibyabaye kuri Yozefu bitwibutsa ko iyi si yuzuyemo ubugome, kandi ko hari igihe tuzarenganywa. Hari n’igihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ashobora kuturenganya. Ariko niba tubona ko Yehova ari we Gitare cyacu n’Ubuhungiro bwacu, ntituzacika intege cyangwa ngo tureke kumukorera. (Zab 62:6, 7; soma muri 1 Petero 5:10.) Nanone ibuka ko igihe Yozefu yarotaga za nzozi zari ziturutse kuri Yehova, yari afite imyaka nka 17 gusa. Ibyo bigaragaza ko Yehova agirira ikizere abakiri bato bamukorera. Muri iki gihe, hari abakiri bato benshi bameze nka Yozefu. Na bo biringira Yehova. Bamwe muri bo bafunzwe barengana, bitewe n’uko bakomeje kumwumvira.—Zab 110:3.

ABAGORE BABIRI BARI BAFITE AGAHINDA KENSHI

8. Ni iki cyabaye kuri Nawomi na Rusi?

8 Inzara yarateye maze Nawomi n’umuryango we bava iwabo mu Buyuda, bajya gutura mu gihugu cya Mowabu. Bagezeyo, umugabo we witwaga Elimeleki yarapfuye, asigarana n’abahungu be babiri. Abo bahungu baje gushaka abagore b’Abamowabukazi, ari bo Rusi na Orupa. Nyuma y’imyaka igera ku icumi, abo bahungu be na bo barapfuye, kandi bapfa batarabyara (Rusi 1:1-5). Tekereza ukuntu Nawomi n’abakazana be bombi basigaranye agahinda kenshi! Birumvikana ko Rusi na Orupa bashoboraga kongera gushaka. Ariko se ni nde wari kuzita kuri Nawomi, wari ugeze mu za bukuru? Nawomi yumvise acitse intege cyane, ku buryo hari igihe yavuze ati: “Mwe kunyita Nawomi, nimunyite Mara, kuko Ishoborabyose yaretse ibintu bibi bikambaho.” Nawomi amaze guhura n’ibyo bibazo byose, yafashe umwanzuro wo gusubira i Betelehemu kandi Rusi yajyanye na we.—Rusi 1:7, 18-20.

Imana yeretse Nawomi na Rusi ko ishobora gufasha abayisenga bakihangana mu gihe bumva bacitse intege cyangwa bafite agahinda. Ese wumva ko nawe ishobora kubigukorera? (Reba paragarafu ya 8-13) *

9. Dukurikije ibivugwa muri Rusi 1:16, 17, 22, Rusi yafashije ate Nawomi?

9 Ni iki cyafashije Nawomi kwihanganira ibyo bibazo? Ni urukundo n’ubudahemuka yagaragarijwe. Urugero, Rusi yagaragaje ko amukunda igihe yemeraga kugumana na we. (Soma muri Rusi 1:16, 17, 22.) Bageze i Betelehemu, Rusi yakoranaga umwete ahumba ingano, kugira ngo we na Nawomi babone ikibatunga. Ibyo byatumye abantu batangira kuvuga neza Rusi.—Rusi 3:11; 4:15.

10. Yehova yagaragaje ate ko yitaga ku bakene nka Nawomi na Rusi?

10 Yehova yari yarahaye Abisirayeli itegeko ryagaragazaga ko agirira impuhwe abakene nka Nawomi na Rusi. Yabwiye abamusengaga ko igihe bari kuba basarura, bagombaga kujya basiga imyaka yo ku mbibi z’imirima yabo, kugira ngo abakene bayihumbe (Lewi 19:9, 10). Ibyo byatumaga Nawomi na Rusi babona ibyokurya mu buryo bwiyubashye, badasabirije.

11-12. Ni iki Bowazi yakoze cyashimishije Nawomi na Rusi?

11 Umurima Rusi yahumbagamo, wari uw’umugabo w’umukire witwaga Bowazi. Yatangajwe n’ukuntu Rusi yakundaga cyane Nawomi kandi agakomeza kumubera indahemuka. Ibyo byatumye ashyingiranwa na Rusi, kandi agura isambu yahoze ari iy’umuryango wa Nawomi, kugira ngo abana Rusi yari kuzabyara bazayiragwe (Rusi 4:9-13). Bowazi na Rusi babyaye umwana bamwita Obedi, ari na we waje kuba sekuruza w’Umwami Dawidi.—Rusi 4:17.

12 Tekereza ukuntu Nawomi yishimye cyane igihe yari ateruye Obedi, maze agasenga Yehova amushimira! Ariko hari ikindi kintu kizashimisha Nawomi na Rusi kurushaho. Nibazuka bazamenya ko Obedi yabaye sekuruza wa Mesiya, ari we Yesu Kristo.

13. Ni ayahe masomo y’ingenzi cyane twigira ku nkuru ya Nawomi na Rusi?

13 Icyo bitwigisha. Iyo dufite ibibazo, dushobora kumva ducitse intege, tukaba twanahangayika. Dushobora no gutekereza ko ibyo bibazo bitazigera bishira. Mu bihe nk’ibyo, tugomba kwiringira mu buryo bwuzuye Data wo mu ijuru, kandi tugakomeza kuba hafi y’abavandimwe na bashiki bacu. Birumvikana ko hari igihe Yehova atatuvaniraho ikibazo dufite. Urugero, ntiyazuye umugabo wa Nawomi cyangwa ngo azure abahungu be. Ariko adufasha kwihangana, wenda akoresheje abavandimwe na bashiki bacu badukorera ibikorwa byiza.—Imig 17:17.

UMULEWI WARI UGIYE KUREKA GUKORERA YEHOVA

Uwanditse Zaburi ya 73 yari hafi kureka gukorera Yehova, bitewe n’uko yabonaga abantu babi basa n’aho bamerewe neza. Ibyo natwe bishobora kutubaho (Reba paragarafu ya 14-16)

14. Ni iki cyaciye intege cyane Umulewi?

14 Zaburi ya 73 yanditswe n’Umulewi. Ibyo bisobanura ko yakoraga umurimo mwiza cyane mu rusengero rwa Yehova. Ariko hari igihe yacitse intege cyane. Byatewe n’iki? Yatangiye kugirira ishyari ababi n’abibone, atabitewe n’uko yifuzaga gukora ibibi nk’ibyo bakoraga, ahubwo abitewe n’uko yabonaga ko babayeho neza kumurusha (Zab 73:2-9, 11-14). Yabonaga rwose nta kintu babuze. Bari abakire, bafite ubuzima bwiza kandi badahangayitse. Ibyo byaciye intege cyane uwo mwanditsi wa zaburi, ku buryo yavuze ati: “Ni ukuri, umutima wanjye nawereje ubusa; kandi nakarabiye ubusa ibiganza byanjye ngaragaza ko ndi umwere.” Ibyo byashoboraga gutuma areka gukorera Yehova.

15. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 73:16-19, 22-25, ni iki cyafashije Umulewi wanditse iyo zaburi kudakomeza gucika intege?

15 Soma muri Zaburi ya 73:16-19, 22-25. Uwo Mulewi ‘yagiye mu rusengero rukomeye rw’Imana.’ Igihe yariyo, ari kumwe na bagenzi be basengaga Yehova, yaratuje, atekereza yitonze ku kibazo yari afite, kandi asenga Yehova akimubwira. Ibyo byatumye abona ko yari yaratangiye gutekereza nabi, kandi ko byari kuzatuma adakomeza kuba inshuti ya Yehova. Nanone yabonye ko ababi bari “ahantu hanyerera,” kandi ko ‘bazarimburwa n’amakuba atunguranye.’ Kugira ngo uwo Mulewi adakomeza kubagirira ishyari kandi ntacike intege, yagombaga kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Igihe yabikoraga, yumvise atuje kandi yishimye. Yaravuze ati: “Mu isi nta wundi nishimira uretse” Yehova.

16. Ibyabaye ku Mulewi bitwigisha iki?

16 Icyo bitwigisha. Ntitukagirire ishyari abantu babi, basa naho bamerewe neza. Ibyishimo byabo ntibiba ari ibyishimo nyakuri, kandi biba ari iby’igihe gito kuko batazabaho iteka (Umubw 8:12, 13). Turamutse tubagiriye ishyari, byatuma ducika intege ndetse ntidukomeze kuba inshuti za Yehova. Ubwo rero nawe niwumva utangiye kugirira ishyari ababi, uzakore nk’ibyo uwo Mulewi yakoze. Uzumvire inama Yehova atugira mu rukundo kandi wifatanye n’abakora ibyo ashaka. Nukunda Yehova cyane, uzagira ibyishimo byinshi. Nanone uzaguma mu nzira izakugeza ku ‘buzima nyakuri.’—1 Tim 6:19.

AMAKOSA PETERO YAKOZE YAMUCIYE INTEGE

Gutekereza ukuntu Petero yacitse intege ariko ntibimubuze gukomeza gukorera Imana, bishobora kudufasha cyangwa bigatuma dufasha abandi (Reba paragarafu ya 17-19)

17. Ni iki cyatumye Petero yumva acitse intege?

17 Intumwa Petero yari umunyamwete, kandi ntiyatinyaga kugaragaza ibitekerezo bye nubwo hari igihe yahubukaga. Ibyo byatumaga rimwe na rimwe yicuza ibyo yabaga yavuze, cyangwa ibyo yabaga yakoze. Urugero, igihe Yesu yabwiraga intumwa ko yari kuzababazwa kandi akicwa, Petero yaramucyashye, aramubwira ati: “Ibyo ntibizigera bikubaho” (Mat 16:21-23). Yesu yahise amukosora. Igihe abantu bagabaga igitero baje gufata Yesu, Petero yarahubutse aca ugutwi umugaragu w’umutambyi mukuru (Yoh 18:10, 11). Yesu na bwo yarongeye aramukosora. Nanone mbere yaho, Petero yari yiraririye avuga ko nubwo izindi ntumwa zari gusiga Kristo, we atari kumusiga (Mat 26:33). Ariko Petero ntiyabaye intwari nk’uko yabitekerezaga, ahubwo yatinye abantu yihakana Yesu inshuro eshatu zose. Ibyo byatumye Petero yumva acitse intege, “arasohoka maze ararira cyane” (Mat 26:69-75). Ashobora kuba yaribazaga niba Yesu yari kuzigera amubabarira.

18. Yesu yafashije ate Petero kugira ngo adakomeza gucika intege?

18 Ariko Petero ntiyacitse intege cyane, ngo areke gukorera Yehova. Nyuma yo gukora iryo kosa, yakomeje kumukorera afatanyije n’izindi ntumwa (Yoh 21:1-3; Ibyak 1:15, 16). Ni iki cyamufashije? Yibutse ko mbere yaho Yesu yari yasenze amusabira kugira ngo akomeze kugira ukwizera gukomeye, kandi yari yanamugiriye inama yo kwihana maze agakomeza abavandimwe be. Yehova yashubije iryo sengesho rya Yesu. Nyuma yaho Yesu yabonekeye Petero, wenda akaba yarashakaga kumukomeza (Luka 22:32; 24:33, 34; 1 Kor 15:5). Nanone nyuma yabonekeye intumwa ze zose, igihe zari zaraye ijoro ryose ziroba, ariko ntizigire icyo zifata. Icyo gihe, yatumye Petero yongera kubona uburyo bwo kumubwira ko amukunda cyane. Yesu yari yarababariye Petero wari inshuti ye, kandi yamushinze indi mirimo.—Yoh 21:15-17.

19. Muri Zaburi ya 103:13, 14 hatwereka ko Yehova adufata ate mu gihe twakoze icyaha?

19 Icyo bitwigisha. Uko Yesu yitaye kuri Petero, bigaragaza ko agira impuhwe nyinshi nka Se. Ubwo rero mu gihe twakoze amakosa, ntitwagombye gutekereza ko Yehova atazigera atubabarira. Tuge twibuka ko ibyo ari byo Satani aba ashaka. Tugomba nanone kwibuka ko Data wo mu ijuru adukunda, ko asobanukiwe ko turi abanyantege nke kandi ko ahora yiteguye kutubabarira. Ikindi kandi, tugomba kumwigana mu gihe abandi batubabaje.—Soma muri Zaburi ya 103:13, 14.

20. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Ibyabaye kuri Yozefu, Nawomi na Rusi, Umulewi na Petero bituma turushaho kwemera ko “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse” (Zab 34:18). Hari igihe atureka tugahura n’ibibazo kandi tukumva twacitse intege. Ariko iyo twemeye ko adufasha tugakomeza kwihanganira ibyo bigeragezo, ukwizera kwacu kurakomera (1 Pet 1:6, 7). Mu gice gikurikira, tuzakomeza tureba ukuntu Yehova afasha abantu b’indahemuka baba bacitse intege, wenda bitewe n’uko badatunganye cyangwa ibindi bibazo.

INDIRIMBO YA 7 Yehova ni imbaraga zacu

^ par. 5 Yozefu, Nawomi na Rusi, Umulewi n’intumwa Petero, bahuye n’ibibazo byabaciye intege. Muri iki gice turi burebe uko Yehova yabahumurije kandi akabakomeza. Ibyababayeho bitwigisha iki? Uko Yehova yabafashije byo twabivanaho irihe somo? Ibyo na byo turi bubirebe.

^ par. 56 IBISOBANURO BY’IFOTO: Igihe Nawomi, Rusi na Orupa bapfushaga abagabo, bagize agahinda kenshi kandi bumva bacitse intege. Nyuma yaho Rusi na Nawomi bishimanye na Bowazi igihe Obedi yavukaga.