Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 52

Icyo wakora kugira ngo udakomeza gucika intege

Icyo wakora kugira ngo udakomeza gucika intege

“Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira.”​—ZAB 55:22.

INDIRIMBO YA 33 Ikoreze Yehova umutwaro wawe

INSHAMAKE *

1. Gucika intege bitugiraho izihe ngaruka?

BURI munsi duhura n’ibibazo kandi dukora uko dushoboye kose kugira ngo duhangane na byo. Ariko iyo umuntu yacitse intege, kwihanganira ibibazo bishobora kumugora. Ubwo rero tuge twibuka ko gucika intege bishobora gutuma twumva nta cyo tumaze, bigatuma tutagira ubutwari kandi tukabura ibyishimo. Mu Migani 24:10 hagira hati: “Nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke.” Ni ukuri, gucika intege bishobora gutuma tutabona imbaraga dukeneye zo guhangana n’ibibazo dufite, ngo tubitsinde.

2. Ni ibihe bintu bishobora gutuma twumva ducitse intege, kandi se ni iki turi burebe muri iki gice?

2 Hari ibintu byinshi bishobora kuduca intege, urugero nko kumva nta cyo tumaze, amakosa dukora cyangwa uburwayi. Nanone dushobora kumva ducitse intege bitewe n’uko tudahawe inshingano twifuzaga mu murimo wa Yehova, cyangwa tukaba tubwiriza mu ifasi irimo abantu batakira neza ubutumwa bwiza. Muri iki gice, turi burebe ibintu byadufasha ntidukomeze gucika intege.

MU GIHE TWAKOZE AMAKOSA NO MU GIHE TWUMVA NTA CYO TUMAZE

3. Ni iki cyadufasha mu gihe twakoze amakosa no mu gihe twumva nta cyo tumaze?

3 Hari igihe twumva nta cyo tumaze kandi tukababazwa cyane n’amakosa dukora. Ibyo bishobora gutuma twumva ko Yehova atazemera ko tujya mu isi nshya, bitewe n’ayo makosa dukora. Gutekereza gutyo ni bibi cyane. None se twagombye kubona dute amakosa dukora? Bibiliya ivuga ko abantu bose bakoze ibyaha, uretse Yesu Kristo (Rom 3:23). Icyakora Yehova ntatinda ku makosa dukora kandi ntaba atwitezeho ubutungane. Ahubwo ni umubyeyi udukunda, witeguye kudufasha. Nanone arihangana. Azi ko turwana intambara kugira ngo dukore ibyiza kandi twumve ko dufite agaciro. Igishimishije ni uko yiteguye kudufasha.—Rom 7:18, 19.

Nubwo twaba twumva twacitse intege, Yehova aba azi ibyiza twakoze kera n’ibyo dukora muri iki gihe (Reba paragarafu ya 5) *

4-5. Dukurikije ibivugwa muri 1 Yohana 3:19, 20, ni iki cyatumye bashiki bacu badakomeza gucika intege?

4 Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Deborah na Maria. * Deborah akiri umwana bamufataga nabi cyane, ku buryo yumvaga nta gaciro afite. Nta muntu wajyaga amushimira. Ibyo byatumye akura yumva nta cyo amaze. Iyo yakoraga udukosa duto, yumvaga n’ubundi nta kiza ashobora gukora. Maria na we yari afite ikibazo nk’icyo. Bene wabo bahoraga bamupfobya. Ibyo byatumye akura yumva nta cyo ari cyo. N’igihe yari amaze kuba Umuhamya, yumvaga adakwiriye kwitirirwa izina rya Yehova.

5 Ariko abo bashiki bacu bombi, ntibaretse gukorera Yehova. Ni iki cyabafashije? Basenze Yehova bamubwira uko biyumvaga (Zab 55:22). Bamenye ko Yehova, Data wo mu ijuru udukunda, aba azi ukuntu ibintu bibi byatubayeho bishobora gutuma twumva nta gaciro dufite. Ariko nanone bamenye ko abona imico myiza dufite, nubwo twe twaba twumva nta kintu kiza na kimwe dukora.—Soma muri 1 Yohana 3:19, 20.

6. Iyo umuntu acitswe agakora ikintu kibi yigeze gukora, ashobora kumva ameze ate?

6 Hari igihe umuntu aba ahatana kugira ngo areke gukora ikintu kibi. Iyo acitswe akongera akagikora, bishobora gutuma yumva acitse intege. Ni ibisanzwe ko iyo twakoze ikintu kibi, twumva bitubabaje (2 Kor 7:10). Ariko nanone ntitugomba gukabya kwicira urubanza, ngo twumve ko nta kiza na kimwe dushobora gukora, cyangwa ko Yehova adashobora kutubabarira. Gutekereza gutyo ntibyaba bikwiriye, kuko bishobora gutuma tudakomeza gukorera Yehova. Jya wibuka ko mu Migani 24:10 havuga ko iyo umuntu acitse intege, imbaraga ze ziba nke. Aho gucika intege, jya usenga Yehova umusabe imbabazi, kugira ngo ‘unoze imishyikirano mufitanye’ (Yes 1:18). Nabona ko wicujije by’ukuri, azakubabarira. Nanone jya ubwira abasaza ikibazo ufite. Bazagufasha bihanganye, wongere kugirana ubucuti na Yehova.—Yak 5:14, 15.

7. Kuki tutagombye kumva ducitse intege, mu gihe tuguye mu ikosa twigeze gukora?

7 Umusaza w’itorero witwa Jean-Luc wo mu Bufaransa, yigeze kugira inama abantu bakunda kugwa mu ikosa bigeze gukora. Yaravuze ati: “Umuntu Yehova abona ko ari umukiranutsi, si wa wundi utajya ukosa. Ahubwo ni wa wundi ukora ikosa rikamubabaza kandi agakora uko ashoboye kose kugira ngo atazongera kurikora” (Rom 7:21-25). Ubwo rero niba uguye mu ikosa wigeze gukora, ntukumve ko nta gaciro ufite. Jya wibuka ko twese dukora amakosa. Ni yo mpamvu dukeneye ko Yehova atugirira ubuntu butagereranywa, binyuze ku nshungu.—Efe 1:7; 1 Yoh 4:10.

8. Ni ba nde twakwitabaza mu gihe twumva twacitse intege?

8 Abavandimwe na bashiki bacu bashobora kuduhumuriza mu gihe twacitse intege. Bashobora kudutega amatwi mu gihe tubabwira ikibazo dufite, kandi bakatubwira amagambo adukomeza (Imig 12:25; 1 Tes 5:14). Mushiki wacu witwa Joy wo muri Nijeriya wigeze kugira ikibazo cyo gucika intege, yaravuze ati: “Iyo ntagira abavandimwe, nari kubaho nte koko? Ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bamfasha, bingaragariza rwose ko Yehova asubiza amasengesho yange. Banatumye menya uko nange nafasha abacitse intege.” Ariko tugomba kwibuka ko atari ko buri gihe abavandimwe na bashiki bacu bamenya ko dukeneye guterwa inkunga. Ubwo rero, bishobora kuba ngombwa ko ari twe dusanga Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, tukamubwira ko dukeneye gufashwa.

MU GIHE TURWAYE

9. Ibivugwa muri Zaburi ya 41:3 no muri Zaburi ya 94:19, biduhumuriza bite?

9 Jya usaba Yehova agufashe. Iyo turwaye, cyanecyane mu gihe iyo ndwara tuyimaranye igihe kirekire, dushobora kwiheba. Nubwo muri iki gihe Yehova atadukiza mu buryo bw’igitangaza, araduhumuriza kandi akaduha imbaraga tukihangana. (Soma muri Zaburi ya 41:3; 94:19.) Urugero, ashobora gukoresha Abakristo bagenzi bacu bakadufasha mu bintu bitandukanye, wenda nko mu mirimo yo mu rugo cyangwa guhaha. Ashobora no gutuma abavandimwe bacu badusura bakadusengera. Nanone ashobora kutwibutsa amagambo aduhumuriza yo mu Ijambo rye, urugero nk’agaragaza ko mu isi nshya tuzagira ubuzima bwiza cyane butunganye, butarimo imibabaro cyangwa indwara.—Rom 15:4.

10. Ni iki cyatumye Isang adakomeza gucika intege?

10 Umuvandimwe witwa Isang wo muri Nijeriya, yakoze impanuka bituma arwara pararize. Muganga yamubwiye ko atazongera kugenda. Yaravuze ati: “Narababaye cyane kandi numva nshitse intege.” Ese yakomeje kwiyumva atyo? Oya. Ni iki cyamufashije? Yongeyeho ati: “Nge n’umugore wange twakomeje gusenga Yehova buri gihe kandi dukomeza kwiga Ijambo rye. Nanone dukomeza kwita ku byiza dufite, harimo n’ibyiringiro by’ubuzima bwiza mu isi nshya Imana idusezeranya.”

Abantu baheze mu rugo n’abageze mu za bukuru na bo bashobora kubwiriza kandi bakishimira umurimo bakora (Reba paragarafu ya 11-13)

11. Ni iki cyatumye Cindy ashobora kwishima nubwo yari arwaye cyane?

11 Cindy wo muri Megizike yagiye kwa muganga, basanga arwaye indwara yari kuzamuhitana. Ni iki cyamufashije kwihangana? Yiyemeje kujya buri munsi abwiriza abamuvuraga. Yaravuze ati: “Ibyo byamfashije kujya ntekereza ku bandi, aho gutekereza ukuntu nari kubagwa, ukuntu nababaraga n’ukuntu nari ndembye. Dore uko nabigenzaga. Iyo nabaga nganira n’abaganga cyangwa abaforomo, nababazaga amakuru y’imiryango yabo. Hanyuma nababazaga impamvu bemeye gukora ako kazi kagoye. Ibyo byatumaga menya ibibashishikaza, tukaba ari byo tuganira. Benshi muri bo bambwiye ko abarwayi badakunda kubabaza amakuru yabo. Hari n’abanshimiye kubera ko nabitagaho. Abandi bo bampaye aderesi zabo. Muri ibyo bihe bigoye, Yehova yampaye ibyishimo byinshi cyane, ku buryo nange byantangaje.”—Imig 15:15.

12-13. Abantu barwaye cyangwa abageze mu za bukuru babwirije bate, kandi se byagize akahe kamaro?

12 Abantu barwaye cyangwa abageze mu za bukuru, bashobora kumva bacitse intege bitewe n’uko badashobora kubwiriza nk’uko babyifuza. Ariko benshi bagiye bashakisha uburyo bwo kubwiriza. Mushiki wacu witwa Laurel wo muri Amerika, yamaze imyaka 37 ari mu mashini yamufashaga guhumeka. Nanone yari arwaye kanseri, indwara z’uruhu kandi yabazwe kenshi. Nubwo yahuye n’ibyo bibazo byose, yakomeje kubwiriza. Yabwirizaga abaforomo n’abandi bantu bazaga iwe mu rugo kumwitaho. Byagize akahe kamaro? Yafashije abantu bagera kuri 17 bose biga Bibiliya! *

13 Umusaza w’itorero witwa Richard wo mu Bufaransa, yagiriye inama abantu baheze mu rugo cyangwa ababa mu bigo byita ku bageze mu za bukuru. Yaravuze ati: “Byaba byiza bagiye bashyira ibitabo n’amagazeti ahantu abantu bashobora kubibona. Iyo babibonye bagira amatsiko, bakabaza ibibazo. Ibyo bishobora gufasha abo bavandimwe na bashiki bacu batagishobora kubwiriza ku nzu n’inzu.” Nanone abantu baheze mu rugo, bashobora kubwiriza bakoresheje amabaruwa na terefone.

MU GIHE TUDAHAWE INSHINGANO TWIFUZAGA

14. Ni uruhe rugero rwiza Umwami Dawidi yadusigiye?

14 Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu adahabwa inshingano yifuza mu murimo wa Yehova. Bishobora guterwa n’imyaka y’iza bukuru, ibibazo by’uburwayi n’ibindi. Mu gihe bitubayeho, ibyabaye ku Mwami Dawidi bishobora kudufasha. Yifuzaga cyane kubaka urusengero rw’Imana, ariko yo yahisemo undi wari kurwubaka. Dawidi yashyigikiye mu buryo bwuzuye uwo Imana yari yatoranyije ngo arwubake, kandi atanga zahabu n’ifeza byinshi kugira ngo azabikoreshe. Yadusigiye urugero rwiza rwose!—2 Sam 7:12, 13; 1 Ngoma 29:1, 3-5.

15. Ni iki cyatumye Hugues adakomeza gucika intege?

15 Umuvandimwe wo mu Bufaransa witwa Hugues yararwaye cyane, bituma adakomeza kuba umusaza w’itorero, kandi nta kintu na kimwe yashoboraga gukora iwe mu rugo. Yaranditse ati: “Nabanje kumva nta cyo maze, kandi binsha intege cyane. Ariko nyuma y’igihe, naje kwemera ko hari ibyo ntagishoboye, maze ntangira kwishimira ibyo nari nshoboye gukora mu murimo wa Yehova. Niyemeje ko ntazacika intege. Kimwe na Gideyoni n’ingabo ze 300 bakomeje kurwana nubwo bari bananiwe, nange nzakomeza guhatana.”—Abac 8:4.

16. Ni irihe somo twavana ku bamarayika?

16 Nanone hari isomo twakwigira ku bamarayika b’indahemuka. Urugero, igihe Ahabu yari umwami, Yehova yasabye abamarayika gutanga ibitekerezo by’icyo bari gukora, kugira ngo bashuke uwo mwami wari mubi. Bamwe batanze ibitekerezo byabo. Icyakora Imana yemeye igitekerezo cy’umumarayika umwe, inamubwira ko ari we wari gushobora kumushuka (1 Abami 22:19-22). Ese abandi bamarayika b’indahemuka bumvise bacitse intege, wenda batekereza ko bari baruhiye ubusa? Oya rwose! Abamarayika bicisha bugufi by’ukuri kandi baba bifuza ko Yehova ari we wenyine uhabwa icyubahiro.—Abac 13:16-18; Ibyah 19:10.

17. Twakora iki mu gihe twumva ducitse intege bitewe no kudahabwa inshingano?

17 Jya wibuka ko ikintu giteye ishema kuruta ibindi byose, ari ukwitirirwa izina ry’Imana no kuba dufite inshingano yo kubwira abandi iby’Ubwami bwayo. Umuntu ashobora kuba afite inshingano, ejo akazivaho. Ariko mu by’ukuri si zo zituma Imana ibona ko afite agaciro. Kwicisha bugufi no kwiyoroshya ni byo bituma Yehova n’abavandimwe badukunda. Ubwo rero, jya usenga Yehova agufashe gukomeza kwicisha bugufi no kwiyoroshya. Jya utekereza ku ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya bagaragaje iyo mico. Jya uhora witeguye gukorera abavandimwe bawe uko ushoboye kose.—Zab 138:6; 1 Pet 5:5.

IGIHE UBWIRIZA MU IFASI IRIMO ABANTU BATAKIRA NEZA UBUTUMWA BWIZA

18-19. Ni iki cyatuma wishimira umurimo nubwo abo ubwiriza baba batakira neza ubutumwa ubabwira?

18 Ese wigeze ucika intege, bitewe n’uko ubwiriza mu ifasi irimo abantu batakira neza ubutumwa bwiza, cyangwa batajya baboneka mu rugo? None se mu gihe bimeze bityo, wakora iki ngo ukomeze kugira ibyishimo, ndetse wenda urusheho kwishima? Hari inama zatanzwe mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Icyatuma urushaho kwishimira umurimo.” Nanone ni ngombwa ko dukomeza kubona umurimo mu buryo bukwiriye. Ibyo bisobanura iki?

19 Jya wibuka ko impamvu y’ibanze ituma tubwiriza, ari ukugira ngo tumenyekanishe izina ry’Imana n’Ubwami bwayo. Yesu yavuze ko abantu bake ari bo bari kwemera kuba abigishwa be (Mat 7:13, 14). Iyo twagiye mu murimo wo kubwiriza, tuba dukorana na Yehova, Yesu n’abamarayika (Mat 28:19, 20; 1 Kor 3:9; Ibyah 14:6, 7). Yehova aba ari gushakisha abantu bifuza kumukorera (Yoh 6:44). Ubwo rero niba umuntu adahise adutega amatwi, ashobora kuzabikora ubutaha.

20. Muri Yeremiya 20:8, 9 hadufasha hate kudacika intege?

20 Hari ibintu byinshi twakwigira ku byabaye ku muhanuzi Yeremiya. Abantu yabwirizaga ntibamutegaga amatwi. Baramutukaga kandi bakamuseka “umunsi wose.” (Soma muri Yeremiya 20:8, 9.) Yigeze gucika intege cyane, ku buryo yumvaga yareka kubwiriza. Ariko ntiyabiretse. Kubera iki? “Ijambo rya Yehova” ryari rimeze nk’umuriro ugurumana muri we, ku buryo atashoboraga kureka kuvuga. Natwe tugiye dusoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi tukaritekerezaho twitonze, twamera nka we. Ibyo bishobora gutuma turushaho kugira ibyishimo kandi wenda abadutega amatwi bakarushaho kuba benshi.—Yer 15:16.

21. Ni iki cyadufasha kudakomeza gucika intege?

21 Deborah twabonye tugitangira yaravuze ati: “Ikintu gikomeye Satani akoresha kugira ngo atubuze gukorera Yehova, ni ugucika intege.” Ariko Yehova afite imbaraga nyinshi kurusha Satani. Ubwo rero mu gihe wumva wacitse intege, uko icyabiteye cyaba kimeze kose, jya winginga Yehova kugira ngo agufashe. Azagufasha mu gihe wakoze amakosa no mu gihe wumva nta cyo umaze. Nanone azakuba hafi mu gihe urwaye, kandi agufashe gushyira mu gaciro ku bijyanye no kwifuza inshingano. Azanagufasha kwishimira umurimo ukora. Ikiruta byose, jya ubwira So wo mu ijuru ibiguhangayikishije byose. Azagufasha atume udakomeza gucika intege.

INDIRIMBO YA 41 Umva isengesho ryanjye

^ par. 5 Hari igihe twese twumva twacitse intege. Muri iki gice, turi burebe ibintu twakora mu gihe bitubayeho. Turi buze kubona ko Yehova ashobora kudufasha, tukareka gukomeza gucika intege.

^ par. 4 Amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 12 Inkuru ivuga ibya mushiki wacu Laurel Nisbet, yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Mutarama 1993 (mu Gifaransa).

^ par. 69 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu yamaze igihe runaka yaracitse intege, ariko aza gutekereza ku bintu yakoze kera mu murimo wa Yehova kandi aramusenga. Azi ko Yehova yibuka ibyo yakoze kera n’ibyo akora ubu.