Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Shyira umutima ku murimo

Shyira umutima ku murimo

IYO ubonye ibaruwa wandikiwe n’inshuti yawe magara, wumva umeze ute? Umwigishwa Timoteyo yabonye ibaruwa nk’iyo ayandikiwe n’intumwa Pawulo, akaba ari yo muri Bibiliya yitwa Urwandiko rwa Kabiri Rwandikiwe Timoteyo. Timoteyo ashobora kuba yarahise ashaka ahantu ajya hatuje, kugira ngo asome iyo baruwa inshuti ye yari yamwandikiye. Ashobora kuba yaratekerezaga ati: “Ubu se Pawulo ameze ate? Ese iyi baruwa yaba irimo inama zamfasha gukora neza umurimo wange? Ese inama zirimo zizamfasha kurushaho kubwiriza neza no kwigisha abandi?” Nk’uko turi buze kubibona, Timoteyo yabonye ibisubizo by’ibyo bibazo hamwe n’ibindi muri iyo baruwa nziza cyane. Nimureke turebe zimwe mu nama z’ingenzi yamugiriye.

“NKOMEZA KWIHANGANIRA IBINTU BYOSE”

Timoteyo agitangira gusoma iyo baruwa, yahise abona ko Pawulo yamukundaga cyane. Pawulo yamwise ‘umwana we akunda’ (2 Tim 1: 2). Nubwo Timoteyo yabonye iyo baruwa ahagana mu mwaka wa 65 afite imyaka nka 30, icyo gihe yari umusaza w’itorero w’inararibonye. Yari amaze imyaka irenga icumi akorana na Pawulo kandi yari yaramwigiyeho byinshi.

Timoteyo ashobora kuba yarashimishijwe cyane no kumenya ko Pawulo yakomeje kwihanganira ibigeragezo mu budahemuka. Icyo gihe Pawulo yari afungiwe i Roma ari hafi kwicwa (2 Tim 1:15, 16; 4:6-8). Timoteyo yabonaga ko Pawulo yari afite ubutwari, kuko yavuze ati: “Nkomeza kwihanganira ibintu byose” (2 Tim 2:8-13). Kimwe na Timoteyo, urugero Pawulo yadusigiye rwo kwihangana rushobora kudufasha.

‘REKA IMPANO WAHAWE IKOMEZE KUGURUMANA NK’UMURIRO’

Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo guha agaciro kenshi inshingano yahawe mu murimo w’Imana. Yifuzaga ko Timoteyo ‘areka impano y’Imana igakomeza kumugurumanamo nk’umuriro’ (2 Tim 1:6). Ijambo ry’Ikigiriki yakoresheje ryahinduwemo “impano,” ni khaʹri·sma. Iryo jambo mbere na mbere ryerekeza ku mpano umuntu ahawe ku buntu kandi atari ayikwiriye. Timoteyo yahawe iyo mpano igihe yatoranywaga, agahabwa inshingano yihariye mu itorero.—1 Tim 4:14.

Pawulo yamusabye gukoresha ate iyo mpano? Igihe Timoteyo yasomaga aya magambo ngo: ‘Impano ikurimo ikomeze kugurumana nk’umuriro,’ ashobora kuba yaratekereje ku muriro w’amakara, abantu bacanaga mu rugo. Kugira ngo ayo makara arusheho kwaka kandi agurumane, barayahungizaga. Hari igitabo kivuga ko inshinga y’Ikigiriki Pawulo yakoresheje (ari yo a·na·zo·py·reʹo) isobanura “kwenyegeza, gukoranya cyangwa guhungiza umuriro kugira ngo wake cyane.” Iyo nshinga yashakaga gusobanura “gushishikarira gukora ikintu runaka cyangwa kugira umwete wo kugikora.” Mu by’ukuri, Pawulo yagiraga Timoteyo inama igira iti: “Shyira umutima ku murimo.” Natwe tugomba kumvira iyo nama, tukagaragaza umwete mu murimo dukorera Imana.

“IBYO BYIZA WARAGIJWE UKOMEZE UBIRINDE”

Igihe Timoteyo yasomaga iyo baruwa inshuti ye yari yamwandikiye, yasanzemo andi magambo yari kumufasha gukora neza umurimo we. Pawulo yaranditse ati: “Ibyo byiza waragijwe ukomeze ubirinde binyuze ku mwuka wera utubamo” (2 Tim 1:14). Ibyo bintu yaragijwe ni ibiki? Mu yandi magambo, ibyo bintu byiza Timoteyo yahawe ni ibihe? Mu murongo ubanziriza uwo, Pawulo yavuzemo “amagambo mazima,” ni ukuvuga ukuri ko mu Byanditswe (2 Tim 1:13). Kubera ko Timoteyo yari umubwiriza, yagombaga kwigisha inyigisho z’ukuri mu itorero, akazigisha n’abandi bantu (2 Tim 4:1-5). Nanone Timoteyo yari umusaza w’itorero, akaba yaragombaga kuragira umukumbi w’Imana (1 Pet 5:2). Kugira ngo Timoteyo ashobore kurinda ibintu by’agaciro yaragijwe, ni ukuvuga inyigisho z’ukuri yagombaga kwigisha, yasabwaga kwishingikiriza ku mwuka wera wa Yehova no ku Ijambo rye.—2 Tim 3:14-17.

Natwe muri iki gihe twahawe inyigisho z’ukuri tugomba kwigisha abandi (Mat 28:19, 20). Kugira ngo dukomeze guha agaciro izo nyigisho nziza z’ukuri twahawe, tugomba gusenga buri gihe kandi tukagira gahunda ihoraho yo kwiga Ijambo ry’Imana (Rom 12:11, 12; 1 Tim 4:13, 15, 16). Dushobora no kuba dufite izindi nshingano, wenda turi abasaza b’itorero cyangwa dukora byinshi mu murimo wa Yehova. Inshingano nk’izo z’agaciro kenshi, zagombye gutuma twicisha bugufi, tukumva ko tugomba kwishingikiriza kuri Yehova. Ubwo rero kugira ngo dushobore kurinda ibintu twahawe, tugomba kubona ko ari iby’agaciro kandi tugasaba Yehova ngo adufashe.

“UJYE UBISHINGA ABANTU BIZERWA”

Inshingano Timoteyo yahawe, si we wenyine zarebaga. Hari n’abandi yagombaga gutoza. Ni yo mpamvu Pawulo yamugiriye inama igira iti: ‘Ibyo wanyumvanye, ujye ubishinga abantu bizerwa, na bo bazuzuza ibisabwa kugira ngo babyigishe abandi’ (2 Tim 2:2). Pawulo yibukije Timoteyo ko yagombaga kwigira ku bandi bavandimwe kandi na we akabigisha ibyo yari azi. Ni ngombwa ko muri iki gihe buri musaza w’itorero akora uko ashoboye agatoza abandi. Umusaza mwiza ntagira ishyari ngo ahishe abandi ibyo azi. Ahubwo arabigisha kugira ngo na bo bazashobore gukora ibyo akora. Ntatinya ko bamenya byinshi bakazamurusha gukora neza. Ubwo rero, umusaza w’itorero ntiyigisha abandi iby’ibanze gusa. Aba ashaka gufasha abo atoza kugira ubushishozi, bakaba Abakristo b’inararibonye, bakuze mu buryo bw’umwuka. Ibyo bituma “abantu bizerwa” yatoje bagirira itorero akamaro kenshi.

Birumvikana rwose ko Timoteyo yishimiye cyane iyo baruwa Pawulo yamwandikiye. Ashobora kuba yarayisomaga kenshi, akiyibutsa izo nama z’agaciro Pawulo yamugiriye kandi agatekereza ukuntu zamufasha gukora neza umurimo we.

Byaba byiza natwe dukurikije inama yamugiriye. Twabikora dute? Twakora uko dushoboye ngo impano twahawe ikomeze kugurumana nk’umuriro, tukarinda ibintu by’agaciro twahawe kandi ibyo tuzi tukabitoza abandi. Ibyo bizatuma ‘dusohoza umurimo wacu mu buryo bwuzuye,’ nk’uko Pawulo yabibwiye Timoteyo.—2 Tim 4:5.