Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Isengesho ryakugirira akahe kamaro?

Isengesho ryakugirira akahe kamaro?

Igihe Pamela yari arwaye kanseri yagiye kwivuza. Nanone yasenze Imana kugira ngo imufashe kwihanganira icyo kibazo gikomeye. Ese gusenga byaramufashije?

Pamela yaravuze ati: “Mu gihe nivuzaga kanseri, akenshi nabaga mfite ubwoba bwinshi cyane. Ariko gusenga Yehova, byatumaga numva ntuje kandi nkagira imbaraga zo kwihangana. Nubwo nkirwaye kanseri kandi nkaba mbabara cyane, isengesho rimfasha kurangwa n’ikizere. Iyo abantu bambajije uko merewe, ndababwira nti: ‘Ndacyarwaye ariko sinihebye.’”

Birumvikana ko tudasenga gusa ari uko turwaye. Twese duhura n’ibibazo byaba bikomeye cyangwa byoroheje kandi dukenera uwadufasha guhangana na byo. Ese isengesho ryadufasha?

Bibiliya igira iti: “Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa” (Zaburi 55:22). Ayo magambo araduhumuriza rwose. None se isengesho ryagufasha rite? Nusenga Imana nk’uko ibishaka, izagufasha guhangana n’ibigeragezo.—Reba ingingo ivuga ngo: “ Akamaro k’isengesho.”