Ese Imana yumva amasengesho yawe?
Ese iyo usenga, uba wumva Imana ikumva?
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Imana yumva amasengesho. Bibiliya igira iti: “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose; aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose. . . . Azumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze abakize.”—Zaburi 145:18, 19.
Imana yifuza ko uyisenga. Bibiliya igira iti: “Muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.”—Abafilipi 4:6.
Imana ikwitaho. Imana izi ibiguhangayikishije kandi yifuza kugufasha. Bibiliya igira iti: “Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”—1 Petero 5:7.