Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Yesu yavuze ku gihe imperuka izazira

Icyo Yesu yavuze ku gihe imperuka izazira

Nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, iyo Bibiliya ivuga imperuka y’isi ntiba ivuga irimbuka ry’umubumbe w’isi. Nanone ntiba ishatse kuvuga ko abantu bose bazarimbuka. Ahubwo iba yerekeza ku irimbuka ry’iyi si mbi n’abayishyigikiye bose. None se Bibiliya ivuga igihe iyo mperuka izazira?

REKA TUREBE IBINTU BIBIRI YESU YAVUZE KU MPERUKA:

“Mukomeze kuba maso kuko mutazi umunsi n’isaha.”—MATAYO 25:13.

“Mwitonde, mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi igihe cyagenwe kizasohorera.”—MARIKO 13:33.

Ubwo rero dukurikije ibivugwa muri iyo mirongo, nta muntu n’umwe ku isi uzi igihe imperuka izazira. Icyakora Imana yashyizeho “igihe cyagenwe” ni ukuvuga “umunsi n’isaha” imperuka izaziraho (Matayo 24:36). None se ibyo bishatse kuvuga ko nta kintu cyatwereka ko imperuka yegereje? Kirahari rwose. Yesu yabwiye abigishwa be ibintu byari kubaho, bikabereka ko imperuka yegereje cyane.

IBIMENYETSO

Ibyo bintu byari kuzabaho, ni byo bimenyetso biranga “iminsi y’imperuka.” Yesu yaravuze ati “igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’imitingito” (Matayo 24:3, 7). Nanone yavuze ko hari kuzabaho “ibyorezo” by’indwara (Luka 21:11). Ese ibyo bintu Yesu yahanuye urabibona?

Muri iki gihe isi yuzuye intambara zikomeye, inzara, imitingito n’ibyorezo by’indwara zikomeye. Urugero, mu mwaka 2004, mu Nyanja y’u Buhinde habaye umutingito ukomeye, uteza tsunami yahitanye abantu bagera ku 225.000. Nanone mu mwaka umwe gusa, icyorezo cya COVID-19 cyahitanye abantu bagera kuri miriyoni esheshatu n’ibihumbi 900 hirya no hino ku isi. Yesu yavuze ko ibintu nk’ibyo byari kuzagaragaza ko imperuka y’isi yegereje.

“IMINSI Y’IMPERUKA”

Bibiliya ivuga ko ibi bihe bya nyuma turimo ari “iminsi y’imperuka” (2 Petero 3:3, 4). Muri 2 Timoteyo 3:1-5 hagaragaza ko mu minsi y’imperuka abantu bari kuzaba bafite imyifatire mibi. (Reba agasanduku kavuga ngo “ Mbere gato y’imperuka.”) Ese muri iki gihe ujya ubona abantu bikunda, b’abanyamururumba, b’abagome kandi batagira urukundo? Ibyo na byo ni ibimenyetso bigaragaza ko imperuka yegereje cyane.

Iminsi y’imperuka izamara igihe kingana iki? Bibiliya ivuga ko izamara “igihe gito,” hanyuma Imana ikarimbura “abarimbura isi.”—Ibyahishuwe 11:15-18; 12:12.

ISI IRI HAFI KUBA PARADIZO

Imana yamaze gushyiraho umunsi n’isaha izarimburiraho iyi si mbi (Matayo 24:36). Ariko hari inkuru nziza ivuga ko “idashaka ko hagira n’umwe urimburwa” (2 Petero 3:9). Irimo gufasha abantu kugira ngo bamenye ibyo ishaka kandi babikurikize. Kubera iki? Ni ukubera ko ishaka ko tuzarokoka imperuka y’iyi si, tukaba mu isi izaba yahindutse paradizo.

Imana yashyizeho gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya ku isi hose, kugira ngo ibafashe kumenya icyo bakora, maze bazabe muri iyo si nshya izaba iyobowe n’Ubwami bwayo. Yesu yavuze ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwari kuzabwirizwa “mu isi yose ituwe” (Matayo 24:14). Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bamaze amasaha abarirwa muri za miriyari babwiriza kandi bigisha abantu ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro. Yesu yavuze ko uwo murimo wo kubwiriza wari kuzakorwa ku isi hose, hanyuma imperuka ikabona kuza.

Ubutegetsi bw’abantu buri hafi kuvaho. Igishimishije ni uko ushobora kuzarokoka, ukazaba muri Paradizo Imana yadusezeranyije. Ingingo ikurikira igaragaza icyo wakora kugira ngo uzabe muri iyo si nshya.

Ubuhanuzi bwa Yesu buvuga iby’“iminsi y’imperuka” butuma tugira ibyiringiro