Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubu ushobora kwitegura kuzaba mu isi nziza cyane iri hafi kuza

Isi nshya iri hafi

Isi nshya iri hafi

Imana yaremye isi kugira ngo abakiranutsi bazayitureho iteka (Zaburi 37:29). Yashyize umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva, mu busitani bwiza cyane bwa Edeni, kandi bo n’abari kuzabakomokaho ibaha inshingano yo guhingira isi no kuyitaho.​—Intangiriro 1:28; 2:15.

Muri iki gihe, isi ntikiri Paradizo nk’uko Imana yari yarabiteganyije. Nubwo bimeze bityo ariko, umugambi wayo ntiwahindutse. Uwo mugambi izawusohoza ite? Nk’uko ingingo zibanziriza iyi zabivuze, Imana ntizarimbura umubumbe w’isi. Ahubwo izayituzaho abantu b’indahemuka. None se Imana nimara gukora ibyo yari yarateganyije, isi izaba imeze ite?

Isi izategekwa n’ubutegetsi bumwe

Vuba aha, ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru buzategeka abantu bose. Icyo gihe isi izaba ari nziza, ituwe n’abantu bunze ubumwe, bakora akazi keza kandi gashimishije. Imana yashyizeho Yesu Kristo kugira ngo ategeke isi. Yesu Kristo azaba atandukanye n’abategetsi benshi bo muri iki gihe, kuko we azita ku bayoboke be akabakorera ibyiza kuruta ibindi. Ubutegetsi bwe buzaba bushingiye ku rukundo. Nanone azaba umwami w’umugwaneza, ugira imbabazi kandi urangwa n’ubutabera.—Yesaya 11:4.

Isi yose izunga ubumwe

Isi nshya ntizaba igabanyijemo ibihugu byinshi cyangwa amoko menshi. Abantu bose bazaba bunze ubumwe (Ibyahishuwe 7:9, 10). Abazaba bayituyeho bose bazaba bakunda Imana n’abaturanyi babo. Nanone bazakorana mu mahoro kugira ngo umugambi Imana yari ifite w’uko abantu bari kwita ku isi, uzagerweho.—Zaburi 115:16.

Ikirere ntikizongera guhumana

Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka iyi si, Umuremyi wacu azaba afite ububasha bwuzuye ku kirere. Azatuma gihora kimeze neza, ku buryo ntawe kizabangamira (Zaburi 24:1, 2). Igihe Yesu yari ku isi agacyaha umuhengeri ugatuza, yagaragaje ko afite ububasha bwo gukora byinshi abifashijwemo n’ubushobozi Imana yamuhaye (Mariko 4:39, 41). Ubwo rero, igihe Yesu azaba ari umwami nta muntu n’umwe uzaba afite impamvu zo gutinya ko habaho ibiza. Nanone, Ubwami bw’Imana buzatuma abantu batongera kwangiza ikirere kandi na cyo ntikizongera kubagiraho ingaruka.—Hoseya 2:18.

Abantu bazagira ubuzima butunganye n’ibiribwa byinshi

Buri wese azagira ubuzima butunganye. Nta muntu uzarwara, ngo asaze cyangwa ngo apfe (Yesaya 35:5, 6). Abantu bazaba batuye ahantu heza, hafite isuku, hameze nko mu busitani ababyeyi bacu ba mbere babagamo. Mu isi nshya, ubutaka buzarumbuka ku buryo abazaba batuye ku isi bazaba bafite ibyokurya byinshi, nk’uko byari bimeze muri Edeni (Intangiriro 2:9). Abazaba bari muri Paradizo bose ‘bazarya bahage’ nk’uko byari bimeze ku bagaragu b’Imana bo muri Isirayeli ya kera.—Abalewi 26:4, 5.

Abantu bazagira amahoro n’umutekano nyakuri

Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi yose, abantu bose bazagira amahoro. Buri wese azagirira neza mugenzi we kandi nta wuzarenganya undi. Ntihazongera kubaho intambara n’ubutegetsi bw’igitugu kandi nta wuzongera kubura iby’ibanze mu buzima. Bibiliya yatanze isezerano rigira riti “umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi.”—Mika 4:3, 4.

Hazaba hari amazu akwiriye n’akazi gashimishije

Buri muryango uzaba ufite inzu yawo kandi abazaba bawugize ntibazaba bafite ubwoba bwo kuyivanwamo. Nanone akazi kose tuzajya dukora, kazajya katugirira akamaro. Nk’uko Bibiliya ibivuga, abazaba batuye mu isi nshya y’Imana “ntibazaruhira ubusa.”—Yesaya 65:21-23.

Abantu bazigishwa inyigisho nziza cyane

Bibiliya igira iti “isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova” (Yesaya 11:9). Abazaba bari mu isi nshya, bazigira byinshi ku bwenge bw’Umuremyi wacu butagira ingano, kandi bamenye byinshi ku bintu byiza cyane Yehova yaremye. Ntibazakoresha ubumenyi bwabo bakora intwaro cyangwa ngo babukoreshe bagirira nabi bagenzi babo (Yesaya 2:4). Ahubwo baziga uko babana amahoro na bagenzi babo n’uko bakwita ku isi.—Zaburi 37:11.

Abantu bazabaho iteka

Imana yari yaratunganyije isi, ku buryo buri munsi twari kuzajya duhora twishimye. Yari yarateganyije ko abantu babaho iteka ryose (Zaburi 37:29; Yesaya 45:18). Kugira ngo ibyo yari yarateganyije bizabeho, ‘urupfu izarumira bunguri kugeza iteka ryose’ (Yesaya 25:8). Bibiliya igira iti “urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:4). Imana izaha abantu bose ibyiringiro byo kubaho iteka. Abo bantu ni abo izarokora igihe izaba imaze kurimbura iyi si mbi, n’abandi benshi cyane izazura bakaba mu isi nshya.—Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15.

No muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni barimo kwitegura kuzaba mu isi nshya yegereje, izaba itegekwa n’Ubwami bw’Imana. Nubwo badatunganye, bakora uko bashoboye kugira ngo buzuze ibyo Imana isaba abantu bazaba mu isi nshya. Babikora bate? Babikora biga ibyerekeye Yehova Imana n’uwo yatumye ari we Yesu Kristo.—Yohana 17:3.

Menya ibindi wakora kugira uzarokoke imperuka y’iyi si, maze ube mu isi nziza yegereje. Niba ubyifuza, Umuhamya wa Yehova ashobora kugufasha ukiga Bibiliya ku buntu akoresheje igitabo Ishimire ubuzima iteka ryose.