Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Buri wese yifuza kuzabaho neza mu gihe kizaza

Buri wese yifuza kuzabaho neza mu gihe kizaza

Wifuza kuzabaho ute mu gihe kizaza? Kimwe n’abandi benshi, nta gushidikanya ko wifuza kuzabaho neza wowe n’abawe, mwishimye, mufite ubuzima bwiza n’umutekano kandi nta cyo mubuze.

Icyakora abantu benshi ntibizeye ko bazabaho neza nk’uko babyifuza. Babonye ko ibintu bihinduka mu kanya nk’ako guhumbya. Urugero, icyorezo cya korona cyaje gitunguranye gituma ubuzima buhinduka, abantu barushaho gukena kandi gihitana benshi. Ibyo byatumye batakaza ikizere cyo kuzabaho neza.

Kubera ko abantu batazi neza uko bizaba bimeze mu gihe kizaza, bahora bashakisha icyo bakora kugira ngo bazagire ubuzima bwiza. Bamwe bizera imbaraga ndengakamere cyangwa amahirwe. Abandi bashakisha uko bakwiga amashuri menshi cyangwa bagashakisha ubukire. Ibyo babikora batekereza ko ari byo bizatuma bagera ku byo bifuza. Abandi bumva ko kuba umuntu mwiza ari byo bituma tugira ikizere cyo kuzabaho neza.

Ese muri ibyo tumaze kuvuga hari icyo wumva cyazatuma ubaho neza? Kugira ngo ubimenye suzuma ibibazo bikurikira:

  • Ni iki mu by’ukuri kigena uko uzabaho mu gihe kizaza?

  • Ese amashuri menshi n’ubukire byatuma wizera ko uzagira ejo heza?

  • Ese kuba umuntu mwiza byakwizeza ko uzabaho neza?

  • Ni hehe wabona inama nziza zatuma ugira ikizere cyo kuzabaho neza?

Uyu Munara w’Umurinzi uzagufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.