Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese amashuri menshi n’amafaranga byatuma umuntu yizera ko azabaho neza?

Ese amashuri menshi n’amafaranga byatuma umuntu yizera ko azabaho neza?

Abantu benshi batekereza ko ubukire n’amashuri menshi bituma bizera ko bazabaho neza mu gihe kizaza. Bumva ko kwiga kaminuza bifasha umuntu kuba umukozi mwiza, kubana neza n’abagize umuryango we no kuba umuturage mwiza. Nanone bumva ko bituma ubona akazi gahemba neza kandi ko amafaranga menshi atuma ugira ibyishimo.

UMWANZURO ABANTU BENSHI BAFATA

Reka turebe ibyo Zhang Chen wo mu Bushinwa yavuze. Yaravuze ati: “Numvaga ko impamyabumenyi ya kaminuza yazatuma nsezera ku bukene, nkabona akazi gahemba amafaranga menshi maze nkabaho neza kandi nishimye.”

Nanone hari abumva ko nibiga muri kaminuza zizwi cyane, wenda zo mu mahanga, ari bwo bazabaho neza kurushaho. Mu myaka ya vuba aha byari bigezweho, ariko ubu byaragabanutse bitewe n’uko icyorezo cya korona cyatumye gukora ingendo mu mahanga bigorana. Hari raporo yasohotse mu mwaka wa 2012, yavuze ko “52 ku ijana by’abanyeshuri bo muri Aziya biga mu bihugu byo hanze.”

Ababyeyi benshi barirya bakimara, kugira ngo abana babo bige muri kaminuza zo mu mahanga. Qixiang wo muri Tayiwani yaravuze ati: “Ababyeyi bange ntibari bakize, ariko nge n’abavandimwe bange batatu batwohereje kwiga muri Amerika.” Kugira ngo ababyeyi b’abo bana babishyurire amashuri nk’ayo, bafashe imyenda myinshi nk’uko n’abandi benshi babigenza.

ESE IBYO BIFASHA ABANTU KOKO?

Abantu benshi bize za kaminuza kandi bafite amafaranga menshi, ntibabonye ibyo bari biteze

Amashuri ashobora kugira icyo yongerera umuntu, ariko si ko buri gihe atuma abantu babona ibyo bifuza. Urugero, hari abagiye bamara imyaka biga, bakanafata amadeni menshi, ariko barangiza bakabura akazi bifuzaga. Hari raporo yasohotse mu kinyamakuru cyo muri Singapore yakozwe na Rachel Mui, yagize iti: “Abashomeri barangije kaminuza baragenda biyongera cyane.” Jianjie wo muri Tayiwani warangije kaminuza yaravuze ati: “Abenshi babona nta kundi babigenza bagakora akazi kadahuje n’ibyo bize.”

Ababona akazi gahuje n’ibyo bize na bo, hari igihe batabaho nk’uko babyifuzaga. Igihe Niran wo muri Tayilande yari amaze kurangiza kaminuza mu Bwongereza, yabonye akazi gahuje n’ibyo yize. Yaravuze ati: “Impamyabumenyi nari mfite yamfashije kubona akazi gahemba neza nk’uko nabyifuzaga. Icyakora kugira ngo mbone umushahara nk’uwo, byansabaga gukora ubutaruhuka kandi ngakora igihe kinini. Amaherezo ikigo nakoreraga cyagabanyije abakozi, nange baranyirukana. Byanyeretse ko nta kazi katuma umuntu yizera ko azabaho neza mu gihe kizaza.”

Ndetse n’abakire, baba bahanganye n’ibibazo by’umuryango, uburwayi no guhangayikishwa n’amafaranga. Katsutoshi wo mu Buyapani, yaravuze ati: “Nta cyo nari mbuze rwose. Ariko nahoraga mpangayitse bitewe no kurushanwa n’abandi, ishyari no kutabana neza na bo.” Umugore witwa Lam uba muri Viyetinamu we yaravuze ati: “Abenshi bahatanira kubona akazi gahemba neza kugira ngo batazakena. Ariko ntibagera ku byo bifuza. Usanga bahangayikishijwe n’umutekano muke, uburwayi, umunaniro ukabije n’ihungabana.”

Kimwe na Franklin, hari benshi biboneye ko kugira ubuzima bwiza, bisaba ikindi kintu kitari amashuri menshi n’amafaranga. Aho kwibanda ku butunzi, bamwe bashaka uko bazabaho neza mu gihe kizaza, baharanira kuba abantu beza no gukorera abandi ibyiza. Ese ibyo byo byazatuma umuntu abaho neza mu gihe kizaza? Ingingo ikurikira irasubiza icyo kibazo.