Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni hehe twakura inama nyazo zadufasha kuzabaho neza mu gihe kizaza?

Ni hehe twakura inama nyazo zadufasha kuzabaho neza mu gihe kizaza?

Nk’uko twabibonye mu ngingo zibanza, abantu bashakishije uko bagira ejo heza bizera imana z’amahirwe, biga kaminuza, bigwizaho ubutunzi, banagerageza kuba abantu beza. Icyakora gukora ibyo byose ni nko kujya aho utazi, ukagendera ku ikarita irimo amakosa. None se nta cyo twakora ngo tumenye iby’ejo hazaza? Kirahari rwose.

AHANTU HIRINGIRWA TWAKURA INAMA

Mu gihe dufata imyanzuro, akenshi tugisha inama umuntu uturuta kandi uturusha ubwenge. Ubwo rero kugira ngo tugire ikizere cyo kuzabaho neza mu gihe kizaza, tugomba kugisha inama uturuta twese kandi uturusha ubwenge. Izo nama tuzisanga mu gitabo kitwa Bibiliya kimaze imyaka igera ku 3 500 cyanditswe.

Kuki wagombye kwizera ibivugwa muri Bibiliya? Ni ukubera ko Umwanditsi wayo yabayeho mbere y’abantu bose kandi akaba arusha abantu bose ubwenge. Bibiliya ivuga ko ari “Umukuru Nyir’ibihe byose” kandi ko yabayeho “uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose” (Daniyeli 7:9; Zaburi 90:2). Ni “Umuremyi w’ijuru, we Mana y’ukuri waremye isi akayihanga” (Yesaya 45:18). Yatubwiye ko izina rye bwite ari Yehova.—Zaburi 83:18.

Kubera ko Bibiliya yaturutse ku waremye abantu bose, ntivuga ko hari ubwoko buruta ubundi cyangwa umuco uruta undi. Inama itanga zihora zihuje n’igihe kandi zigirira akamaro abantu bo mu bihugu byose. Iboneka mu ndimi nyinshi kandi ni yo yakwirakwijwe kurusha ibindi bitabo byose. a Ubwo rero abantu bose bashobora kuyisobanukirwa bitabagoye, ikanabayobora. Ibyo bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga igira iti:

‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’​—IBYAKOZWE 10:34, 35.

Kimwe n’umubyeyi ukunda abana be, Yehova ni Data udukunda kandi atugira inama akoresheje Ijambo rye ari ryo Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Ushobora kwiringira Ijambo rye kuko ari we waturemye kandi akaba azi icyatuma tugira ibyishimo.

Ingingo ikurikira iragufasha kumenya icyo wakora ngo uzabone iyo migisha.

a Niba wifuza kumenya uko Bibiliya yahinduwe n’uko yakwirakwijwe, jya kuri www.pr418.com/rw, ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > BIBILIYA & AMATEKA.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 9 k’igitabo kivuga ibya Bibiliya cyanditswe n’Abahamya ba Yehova (La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?) Kiboneka ku rubuga rwa www.pr418.com. Jya ahanditse ngo ISOMERO > IBITABO & UDUTABO.