Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 4

Twitoze gukundana cyane

Twitoze gukundana cyane

“Ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese akunde mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu.” —ROM 12:10.

INDIRIMBO YA 109 Dukundane tubikuye ku mutima

INSHAMAKE *

1. Ni iki kigaragaza ko muri iki gihe abagize imiryango badakundana?

BIBILIYA yahanuye ko mu minsi y’imperuka abantu bari kuba “badakunda ababo” (2 Tim 3:1, 3). Twibonera ko ubwo buhanuzi busohora muri iki gihe. Urugero, abagabo n’abagore benshi baratana, buri wese agakomeza kurakarira mugenzi we, bigatuma abana bumva badakunzwe. Abandi bo bakomeza kubana mu nzu, ariko ugasanga badakundana. Hari umujyanama mu by’imiryango wavuze ati: “Mu miryango imwe n’imwe, usanga umugabo, umugore n’abana batajya baganira. Ahubwo baba bibereye kuri mudasobwa, tabureti cyangwa terefone. Nubwo baba babana mu nzu, baba bameze nk’abataziranye.”

2-3. (a) Dukurikije ibivugwa mu Baroma 12:10, ni bande tugomba gukunda urukundo rurangwa n’ubwuzu? (b) Ni iki tugiye kwiga?

2 Ntitwifuza kuba nk’abantu bo mu isi badakundana (Rom 12:2). Ahubwo tugomba kwitoza gukunda abagize imiryango yacu n’Abakristo bagenzi bacu urukundo rurangwa n’ubwuzu. (Soma mu Baroma 12:10.) None se urukundo rurangwa n’ubwuzu ni iki? Ni urukundo ruba hagati y’abagize umuryango. Urwo rero ni rwo rukundo tugomba gukunda Abakristo bagenzi bacu. Iyo dukundana dutyo, bituma twese twunga ubumwe, tugakorera Yehova twishimye.—Mika 2:12.

3 Kugira ngo tumenye icyo twakora ngo tugire urwo rukundo n’ukuntu twarugaragaza, reka turebe isomo twavana kuri Yehova no ku bantu bavugwa muri Bibiliya.

YEHOVA “AFITE URUKUNDO RURANGWA N’UBWUZU”

4. Muri Yakobo 5:11 hadufasha hate kumenya ukuntu Yehova adukunda cyane?

4 Bibiliya itubwira imico myiza cyane ya Yehova. Urugero, ivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yoh 4:8). Ibyo byonyine bituma twumva tumukunze. Ariko nanone Bibiliya ivuga ko Yehova “afite urukundo rurangwa n’ubwuzu.” (Soma muri Yakobo 5:11.) Ibyo bigaragaza rwose ukuntu adukunda cyane!

5. Yehova agaragaza ate imbabazi, kandi se twamwigana dute?

5 Wibuke ko muri Yakobo 5:11 hanavuga ko Yehova ari umunyambabazi. Uwo muco na wo utuma turushaho kumukunda (Kuva 34:6). Uburyo bumwe Yehova agaragaza ko ari umunyambabazi ni uko atubabarira amakosa tuba twakoze (Zab 51:1). Ariko muri Bibiliya, ijambo imbabazi ntirisobanura gusa kubabarira umuntu ikosa yakoze. Ahubwo nanone risobanura kumva ubabajwe n’umuntu ufite ibibazo, ukagerageza kugira icyo ukora ngo umufashe. Yehova avuga ko yifuza cyane kudufasha kuruta uko umubyeyi aba yifuza gufasha umwana we (Yes 49:15). Iyo dufite ibibazo, atugirira imbabazi akadufasha (Zab 37:39; 1 Kor 10:13). Natwe tubabarira abavandimwe na bashiki bacu mu gihe badukoshereje, kandi ntidukomeze kubarakarira (Efe 4:32). Ariko ikintu k’ingenzi twakora kugira ngo tubagaragarize imbabazi ni ukubafasha mu gihe bafite ibibazo. Iyo urukundo dukunda bagenzi bacu rutumye tubagirira imbabazi, tuba twiganye Yehova, we ugaragaza urukundo rurangwa n’ubwuzu kuruta abantu bose.—Efe 5:1.

YONATANI NA DAWIDI BARI INSHUTI MAGARA

6. Ni iki kigaragaza ko Yonatani na Dawidi bari inshuti magara?

6 Bibiliya irimo ingero z’abantu badatunganye bari inshuti magara. Reka turebe urugero rwa Yonatani na Dawidi. Bibiliya ivuga ko ‘ubugingo bwa Yonatani bwari agati gakubiranye n’ubwa Dawidi,’ kandi ko ‘yakundaga Dawidi nk’uko yikunda’ (1 Sam 18:1). Yehova yari yaratoranyije Dawidi ngo azasimbure Sawuli abe ari we uba umwami. Ibyo byatumye Sawuli amugirira ishyari cyane ashaka kumwica. Ariko Yonatani ntiyashyigikiye se muri uwo mugambi wo kwica Dawidi. Yonatani na Dawidi basezeranye ko bari kuzakomeza kuba inshuti kandi buri gihe bagafashanya.—1 Sam 20:42.

Kuba Yonatani yararutaga Dawidi cyane, ntibyababujije kuba inshuti (Reba paragarafu ya 6-9)

7. Ni iki cyashoboraga gutuma Yonatani na Dawidi bataba inshuti?

7 Kuba Yonatani na Dawidi barakundanaga cyane biratangaje, kuko ubundi hari ibintu byinshi byashoboraga gutuma bataba inshuti. Urugero, Yonatani yarushaga Dawidi imyaka igera kuri 30. Yashoboraga gutekereza ko nta bucuti yagirana n’umwana aruta bigeze aho. Ariko ibyo ntiyabitekereje kuko yubahaga Dawidi cyane.

8. Kuki ubona ko Yonatani yabereye Dawidi inshuti nziza?

8 Yonatani yashoboraga kugirira Dawidi ishyari. Kubera ko yari umwana w’Umwami Sawuli, yashoboraga kumva ko ari we wagombaga kuba umwami (1 Sam 20:31). Ariko Yonatani yicishaga bugufi, kandi yakomeje kubera Yehova indahemuka. Ibyo byatumye ashyigikira umwanzuro Yehova yari yarafashe w’uko Dawidi ari we wari kuzaba umwami. Yanakomeje kubera Dawidi indahemuka nubwo byatumye se Sawuli amurakarira cyane.—1 Sam 20:32-34.

9. Ni iki kigaragaza ko Yonatani atagiriraga ishyari Dawidi?

9 Kubera ko Yonatani yakundaga cyane Dawidi, ntiyigeze amugirira ishyari. Yonatani yari intwari ku rugamba, kandi yarwanye intambara nyinshi. Nanone yari umuhanga mu kurashisha umuheto. Abantu bavugaga ko we na se Sawuli ‘banyarukaga kurusha kagoma,’ kandi bakaba “abanyambaraga kurusha intare” (2 Sam 1:22, 23). Ubwo rero Yonatani yashobora kwiyemera, kubera ibyo bikorwa by’ubutwari yakoraga. Ariko ntiyigeze ahiganwa na Dawidi cyangwa ngo amugirire ishyari. Ahubwo yakundaga Dawidi kubera ko yari intwari, kandi akishingikiriza kuri Yehova. N’ubundi kandi, Yonatani yatangiye gukunda Dawidi nk’uko yikunda igihe Dawidi yari amaze kwica Goliyati. None se twakora iki ngo dukunde abavandimwe na bashiki bacu urukundo nk’urwo?

TWAGARAGAZA DUTE URUKUNDO RURANGWA N’UBWUZU?

10. ‘Gukundana cyane tubikuye ku mutima’ bisobanura iki?

10 Bibiliya iravuga iti: “Mukundane cyane mubikuye ku mutima” (1 Pet 1:22). Yehova atubera urugero rwiza. Aradukunda cyane, ku buryo iyo tumubereye indahemuka nta kintu na kimwe cyamubuza gukomeza kudukunda (Rom 8:38, 39). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “cyane,” ryumvikanisha igitekerezo cyo gukora ibishoboka byose kugira ngo wereke umuntu ko umukunda. Hari igihe kugaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu biba bitoroshye. Urugero iyo baturakaje, tuba tugomba ‘kwihanganirana mu rukundo, tukihatira cyane gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro uduhuza’ (Efe 4:1-3). Nitwihatira gukomeza kubana amahoro n’abavandimwe na bashiki bacu, tuzajya twirengagiza amakosa badukorera. Tuzihatira kubabona nk’uko Yehova ababona.—1 Sam 16:7; Zab 130:3.

Pawulo yasabye Ewodiya na Sintike kuba inshuti. Hari igihe natwe kugaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu bitugora (Reba paragarafu ya 11)

11. Kuki hari igihe kugaragariza abandi urukundo rurangwa n’ubwuzu bitugora?

11 Kugaragariza abavandimwe na bashiki bacu urukundo rurangwa n’ubwuzu, cyanecyane mu gihe tuzi amakosa bakora, bishobora kutugora. Bamwe mu Bakristo ba mbere na bo bashobora kuba baragize ikibazo nk’icyo. Urugero, Ewodiya na Sintike bakoranye neza umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ‘bafatanyije na’ Pawulo. Ariko hari igihe bigeze kugirana ikibazo, bananirwa kumvikana. Ni yo mpamvu Pawulo yabagiriye inama yo ‘guhuza umutima mu Mwami.’—Fili 4:2, 3.

Abasaza b’itorero bakiri bato n’abakuze bashobora kuba inshuti (Reba paragarafu ya 12)

12. Ni iki cyadufasha gukunda abavandimwe na bashiki bacu urukundo rurangwa n’ubwuzu?

12 Ni iki cyadufasha gukunda abavandimwe na bashiki bacu urukundo rurangwa n’ubwuzu? Iyo tubamenye neza, kwishyira mu mwanya wabo biratworohera bigatuma dushobora kubakunda urukundo rurangwa n’ubwuzu. Niyo twaba tutanganya imyaka cyangwa tudakomoka ahantu hamwe, dushobora kubakunda. Wibuke ko Yonatani yarushaga Dawidi imyaka igera kuri 30, ariko ntibyamubujije kumukunda cyane. Ese mu itorero ryawe harimo umuntu uruta cyangwa ukuruta, wumva yakubera inshuti? Numugira inshuti, uzaba ugaragaje ko ‘ukunda umuryango wose w’abavandimwe.’—1 Pet 2:17.

Reba paragarafu ya 12 *

13. Kuki tudashobora kuba inshuti y’abantu bose mu itorero?

13 Ese gukunda abavandimwe na bashiki bacu urukundo rurangwa n’ubwuzu, bisobanura ko tuzaba inshuti y’abagize itorero bose? Oya, ibyo ntibishoboka. Ubusanzwe abantu baba inshuti bitewe n’ibintu bahuriyeho. Yesu yavuze ko intumwa ze zose zari “incuti” ze, ariko Yohana we byari akarusho (Yoh 13:23; 15:15; 20:2). Icyakora ntiyamurutishaga abandi. Urugero, igihe Yohana n’umuvandimwe we Yakobo basabaga Yesu kuzabaha imyanya ikomeye mu Bwami bw’Imana, yarabashubije ati: “Kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga” (Mar 10:35-40). Tugomba kwigana Yesu, tukirinda gutonesha inshuti zacu ngo tuzirutishe abandi (Yak 2:3, 4). Ibyo byatuma mu itorero hazamo amacakubiri, kandi hagombye kurangwa amahoro.—Yuda 17-19.

14. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 2:3, ni iki kizatuma tutagirira abandi ishyari?

14 Kugaragariza abandi urukundo rurangwa n’ubwuzu, birinda abagize itorero kurushanwa. Ibuka ko Yonatani atigeze agirira Dawidi ishyari ngo ashake kuba umwami. Twese dushobora kwigana Yonatani. Ntukagirire ishyari abavandimwe bawe bitewe n’ibyo bakurusha, ‘ahubwo ujye wiyoroshya utekereze ko abandi bakuruta.’ (Soma mu Bafilipi 2:3.) Jya wibuka ko buri wese afitiye akamaro itorero. Iyo twicisha bugufi, tubona imico myiza y’abavandimwe na bashiki bacu kandi tukabigana.—1 Kor 12:21-25.

15. Ibyabaye kuri Tanya n’umuryango we bikwigisha iki?

15 Iyo tugize ikibazo, Yehova aduhumuriza akoresheje abavandimwe na bashiki bacu batugaragariza urukundo rurangwa n’ubwuzu kandi bakadufasha. Reka turebe ibyabaye ku muryango umwe. Hari ku wa Gatandatu, bavuye mu Ikoraniro Mpuzamahanga ryari ryabereye muri Amerika, mu mwaka wa 2019, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira.” Tanya ufite abana batatu yaravuze ati: “Igihe twari tuvuye mu ikoraniro tugiye kuri hoteri twari ducumbitsemo, imodoka yataye umukono wayo, iraza igonga imodoka yacu. Nta n’umwe wakomeretse, ariko twese twarahungabanye, tuva mu modoka duhagarara ku muhanda twumiwe. Umuntu wari hakurya y’umuhanda yatangiye kuturembuza ngo tuze mu modoka ye. Yari umuvandimwe na we wari uvuye mu ikoraniro, kandi si we wenyine wahagaze. Hari abandi Bahamya batanu bari baravuye muri Suwede baje muri iryo koraniro na bo bahagaze. Abadada baraje baraduhobera nge n’umukobwa wange kugira ngo baduhumurize, kandi ni byo twari dukeneye. Nabwiraga abavandimwe na bashiki bacu ko nta kibazo dufite, ariko bakanga kudusiga. Bagumanye natwe kugira ngo tutagira ikibazo, kugeza igihe imbangukiragutabara yaziye. Muri ibyo bihe bitari byoroshye, twiboneye ko Yehova adukunda. Ibyo bintu byatubayeho, byatumye turushaho gukunda abavandimwe na bashiki bacu, kandi turushaho gukunda Yehova no kumushimira.” Ese nawe wibuka igihe wagiraga ikibazo, maze Umukristo mugenzi wawe akakwereka ko agukunda?

16. Kugaragariza abandi urukundo rurangwa n’ubwuzu, bigira akahe kamaro?

16 Kugaragariza abandi urukundo rurangwa n’ubwuzu, bigira akahe kamaro? Bituma duhumuriza abavandimwe na bashiki bacu mu gihe bafite ibibazo. Ikindi kandi bituma twese abakorera Yehova twunga ubumwe. Nanone bigaragaza ko turi abigishwa ba Kristo, bigatuma abantu bafite imitima itaryarya bifuza gukorera Yehova. Ikiruta byose duhesha ikuzo Yehova, “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose” (2 Kor 1:3). Nimureke twese twitoze kujya tugaragariza abandi urukundo rurangwa n’ubwuzu!

INDIRIMBO YA 130 Tujye tubabarira abandi

^ par. 5 Yesu yavuze ko ikimenyetso cyari kuranga abigishwa be ari ugukundana. Twese twihatira gukundana. Dukwiriye kwitoza gukunda bagenzi bacu duhuje ukwizera, nk’uko dukunda abagize imiryango yacu. Muri iki gice turi burebe icyo twakora kugira ngo tubakunde urukundo nk’urwo.

^ par. 55 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umusaza w’itorero ukiri muto arimo aratanga igitekerezo akurikije ibyo umusaza ukuze yamutoje. Ku yindi foto, wa musaza ukuze yatumiye uwo musaza w’itorero ukiri muto n’umugore we.