INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Twitoje gukora ibyo Yehova adusabye byose
UMUNSI umwe haguye imvura irimo umuyaga mwinshi, maze amazi y’umugezi ahinduka ibyondo kandi atangira gutembana ingufu nyinshi, ku buryo yatembanaga n’ibibuye binini. Twifuzaga kwambuka, ariko ikiraro cyari cyacitse. Nge n’umugabo wange Harvey hamwe n’umuntu wadusemuriraga mu rurimi rw’Icyamisi, twagize ubwoba tubura icyo dukora. Igihe twambukaga, abavandimwe bari hakurya batwitegerezaga bahangayitse. Twabanje gushyira imodoka yacu mu ikamyo nini. Kubera ko tutari dufite imigozi cyangwa iminyururu yo kuyizirika, iyo kamyo yanyuze muri uwo mugezi igenda buhoro cyane. Wabonaga tutazagera iyo tujya! Twagiye dusenga, maze tubona tugezeyo. Icyo gihe hari mu 1971. Twari mu burasirazuba bwa Tayiwani, kure cyane y’iwacu. Reka mbabwire inkuru yacu.
UKO TWAMENYE UKURI
Harvey yari imfura mu bahungu bane. Umuryango we wamenyeye ukuri mu mugi wa Midland Junction, mu burengerazuba bwa Ositaraliya, mu myaka ya 1930, igihe hari ubukene bukabije. Yakunze Yehova, abatizwa afite imyaka 14. Nyuma y’igihe gito yize isomo rikomeye. Yamenye ko agomba kujya yemera ibyo Yehova amusabye gukora byose mu itorero. Byagenze bite? Akiri muto, bamusabye gusoma Umunara w’Umurinzi mu materaniro arabyanga, kuko yumvaga atabishoboye. Ariko umuvandimwe yamugiriye inama ati: “Iyo umuntu ufite inshingano agusabye gukora ikintu, ni uko aba atekereza ko ubishoboye.”—2 Kor 3:5.
Nge na mama na mukuru wange, twamenyeye ukuri mu Bwongereza. Papa yabanje kuturwanya, ariko na we aza kuba Umuhamya. Nabatijwe mfite imyaka 9 nubwo papa atabishakaga. Niyemeje kuzaba umupayiniya, nkazaba n’umumisiyonari. Ariko papa ntiyari kunyemerera kuba umupayiniya ntaragira imyaka 21. Gusa nge numvaga ntazategereza icyo gihe cyose. Maze kugira imyaka 16, yanyemereye kujya kuba muri Ositaraliya, nkabana na mukuru
wange wari warimukiyeyo. Ubwo rero maze kugira imyaka 18, nahise mba umupayiniya.Muri Ositaraliya ni ho nahuriye na Harvey. Twembi twifuzaga kuba abamisiyonari. Twakoze ubukwe mu 1951. Tumaranye imyaka ibiri, twahawe inshingano yo gusura amatorero. Akarere twasuraga ko mu burengerazuba bwa Ositaraliya kari kanini cyane, bigatuma dukora ingendo ndende mu modoka, mu turere tumeze nk’ubutayu.
INZOZI ZACU ZIBA IMPAMO
Mu 1954 twemerewe kujya kwiga ishuri rya 25 rya Gileyadi. Inzozi zacu zari zigiye kuba impamo! Twari tugiye kuba abamisiyonari. Twafashe ubwato butugeza i New York, hanyuma dutangira kwiga Bibiliya mu buryo bwimbitse. Mu masomo harimo no kwiga Icyesipanyoli, bikaba byaragoye Harvey kubera ko atashoboraga kuvuga inyuguti ya r nk’uko bayivuga muri urwo rurimi.
Nanone abarimu batubwiye ko abashaka gukorera umurimo mu Buyapani, biyandikisha bagatangira kwiga Ikiyapani. Twafashe umwanzuro wo kureka umuryango wa Yehova ukaba ari wo uzaduhitiramo aho tuzajya. Hashize igihe gito, Albert Schroeder umwe mu bigishaga mu Ishuri rya Gileyadi yabonye ko tutiyandikishije. Yaratubwiye ati: “Mwongere mubitekerezeho.” Igihe nanone yabonaga tutiyandikishije, yaratubwiye ati: “Nge n’abandi barimu twabanditse. Nimugende mwige Ikiyapani.” Kwiga Ikiyapani byoroheye Harvey.
Twageze mu Buyapani mu 1955, hari ababwiriza 500 bonyine. Harvey yari afite imyaka 26, nge mfite 24. Twagiye gukorera umurimo mu mugi wa Kobe, tuhamara imyaka ine. Nyuma yaho twasubiye mu murimo wo gusura amatorero, tukaba twarasuraga amatorero yo hafi y’umugi wa Nagoya. Ibintu byaho byose twarabikundaga. Twakundaga ibyokurya byaho, ibintu nyaburanga, tugakunda n’abavandimwe baho. Ariko hashize igihe gito twahawe indi nshingano, icyo gihe na bwo tugaragaza ko twari twiteguye gukora ibyo Yehova adusaba byose.
INSHINGANO NSHYA ITARI YOROSHYE
Tumaze imyaka itatu dusura amatorero, ibiro by’ishami byo mu Buyapani byadusabye kujya gukorera umurimo muri Tayiwani, mu karere gatuwe n’abasangwabutaka bavuga ururimi rw’Icyamisi. Bamwe mu bavandimwe baho bari barabaye abahakanyi. Ubwo rero ibiro by’ishami byaho byari bikeneye umuvandimwe uvuga Ikiyapani neza kugira ngo abafashe gukemura icyo * Kubera ko twari twishimiye gukorera mu Buyapani, gufata uwo mwanzuro byaratugoye. Ariko Harvey yari yaritoje gukora ibyo Yehova amusabye byose. Ubwo rero twemeye kujyayo.
kibazo.Twagezeyo mu kwa cumi na kumwe mu 1962. Icyo gihe hari ababwiriza 2.271, abenshi muri bo bakaba baravugaga Icyamisi. Icyakora twagombaga kubanza kwiga Igishinwa. Twari dufite igitabo kimwe gusa twakoreshaga tukiga, kandi uwakitwigishaga ntiyari azi Icyongereza. Ariko twarakize turakimenya.
Tukigerayo, Harvey yasabwe guhagararira umurimo muri icyo gihugu. Kubera ko ibiro by’ishami byaho byari bito, yashoboraga gukora imirimo yo mu biro, akanamara ibyumweru bitatu mu kwezi akorana umurimo n’abavandimwe bavuga Icyamisi. Nanone hari igihe yakoraga imirimo y’umugenzuzi w’intara, bikaba byaramusabaga gutanga za disikuru mu makoraniro. Harvey yashoboraga gutanga disikuru mu Kiyapani, abavandimwe bavuga Icyamisi bakayumva. Ariko leta yasabaga ko inyigisho z’amadini zitangwa mu Gishinwa gusa. Ubwo rero, nubwo yari atarakimenya neza, yageragezaga gutanga disikuru hanyuma umuvandimwe akazisemura mu Cyamisi.
Kubera ko Tayiwani yagenderaga ku mategeko ya gisirikare, abavandimwe bagombaga gusaba uburenganzira bwo kugira amakoraniro. Kububona byabaga bigoye kandi akenshi abaporisi batindaga kubutanga. Iyo byageraga mu cyumweru k’ikoraniro batarabuduha, Harvey yajyaga ku biro bya porisi akahicara, kugeza igihe babumuhereye. Ayo mayeri buri gihe yatumaga tububona, kubera ko abaporisi baterwaga isoni no kubona umunyamahanga yicaye aho ategereje.
NZAMUKA UMUSOZI BWA MBERE
Mu byumweru twamaraga dukorana umurimo n’abavandimwe, akenshi twakoraga urugendo rw’isaha cyangwa irenga n’amaguru, tukazamuka imisozi kandi tukambuka imigezi. Sinzibagirwa igihe nazamukaga umusozi bwa mbere. Twarabyutse tunywa icyayi vubavuba, dufata bisi ya saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, tujya mu giturage cya kure cyane. Nyuma twambutse umugezi munini, tuzamuka n’umusozi muremure. Uwo musozi wari uhanamye cyane, ku buryo iyo nuburaga umutwe nabonaga umuvandimwe wari imbere yange asa naho agiye kunkoza ibirenge mu maso.
Muri icyo gitondo, Harvey yabwirizanyije n’abavandimwe baho, nge mbwiriza mu mudugudu muto wari utuwe n’abantu bavuga Ikiyapani. Mu ma saa saba, numvaga ngiye kwitura hasi kubera inzara. Naje guhura na Harvey nta wundi muvandimwe bari kumwe. Yari yatanze amagazeti bamuha amagi atatu mabisi. Kugira ngo anyereke uko bayarya, yafashe rimwe atobora hasi no hejuru maze aranywa. Nange narihanganye ndya rimwe. None se iryari risigaye ni nde wari kurirya? Na ryo yararimpaye kubera ko yumvaga ko nimara kwitura hasi kubera inzara, atari gushobora kumanukana umusozi anteruye.
NIYUHAGIRIRA AHANTU HADASANZWE
Hari ahantu twagiye mu ikoraniro ry’akarere, mpura n’ikibazo. Twacumbikiwe n’umuvandimwe wari utuye iruhande rw’Inzu y’Ubwami. Kubera ko abantu baho babona ko kwiyuhagira bifite agaciro cyane, umugore w’umugenzuzi w’akarere yaduteguriye aho kwiyuhagirira. Harvey yarambwiye ngo mbanze kuko yari ahuze. Nasanze hari indobo irimo amazi ashyushye, iy’amazi akonje n’ibase irimo ubusa. Natangajwe n’uko yari yabishyize ahateganye n’Inzu y’Ubwami, kandi hari abavandimwe bari kwitegura ikoraniro. Namubajije niba nta kintu yabona nahakinga kugira ngo batambona. Yanzaniye ishashi ibonerana. Natekereje kujya inyuma y’inzu, ariko mbona hari imbata zanyuzaga imitwe mu ruzitiro nkabona ziri bundye. Naratekereje nti: “N’ubundi abavandimwe barahuze ntibari bumbone, kandi nintiyuhagira barababara. Ni ha handi, reka niyogere! Nuko ndoga.”
IBITABO MU RURIMI RW’ICYAMISI
Harvey yabonye ko impamvu abavandimwe baho batagiraga amajyambere ari uko abenshi batari bazi gusoma, kandi batagira ibitabo mu rurimi rwabo. Kubera ko hari hashize igihe gito Icyamisi gitangiye kwandikwa, babonye ko byaba byiza bigishije abavandimwe gusoma. Ntibyari byoroshye, ariko amaherezo bamenye kujya biyigisha mu rurimi rwabo. Ibitabo by’Icyamisi byatangiye kuboneka mu 1966, naho Umunara w’Umurinzi utangira gusohoka mu 1968.
Icyakora leta ntiyemeraga ko dutanga ibitabo bitari ibyo mu Gishinwa. Kugira ngo twirinde ibibazo, Umunara w’Umurinzi w’Icyamisi wasohokaga utameze nk’uwo dusanzwe tuzi. Urugero, hari igihe twari dufite Umunara w’Umurinzi warimo Igishinwa k’Ikimandare n’Icyamisi. Iyo umuntu yabyibazagaho, yahitaga atekereza ko turi kwigisha abantu Igishinwa. Kuva icyo gihe, umuryango wa Yehova wasohoye ibitabo byinshi by’Icyamisi, byafashije abantu baho kumenya ukuri.—Ibyak 10:34, 35.
IGIHE CYO KWEZWA
Abavandimwe benshi bo mu bwoko bw’Abamisi, bigeze kumara imyaka igera kuri 20 badakurikiza amahame y’Imana. Kubera ko
batari basobanukiwe neza Bibiliya, hari abasambanaga, abasindaga, abanywaga itabi n’abakoreshaga ibiyobyabwenge. Harvey yasuye amatorero menshi, kugira ngo abafashe gusobanukirwa uko Yehova yabonaga ibikorwa nk’ibyo. Igihe twari twasuye itorero rimwe, ni bwo bya bintu navuze ngitangira byatubayeho.Abavandimwe bicishaga bugufi bemeye guhinduka. Ariko ikibabaje ni uko abandi benshi babyanze. Ibyo byatumye umubare w’ababwiriza bo muri Tayiwani ugabanuka, ku buryo mu gihe k’imyaka 20 bavuye ku 2.450 bagera kuri 900. Ibyo byari biciye intege cyane. Ariko twari tuzi ko Yehova adashobora guha umugisha abamusenga mu gihe bakora ibikorwa byanduye (2 Kor 7:1). Nyuma y’igihe, amatorero yakoreraga Yehova uko bikwiriye, kandi yabahaye umugisha, none ubu hari ababwiriza barenga 11.000.
Kuva mu myaka ya 1980, twabonye ukuntu abavandimwe bo mu matorero y’Icyamisi bagiye bagira ukwizera gukomeye. Ibyo byatumye Harvey abona igihe gihagije cyo kwita ku matorero y’Igishinwa. Muri ayo matorero harimo bashiki bacu benshi bari bafite abagabo batari Abahamya. Yashimishwaga no gufasha abo bagabo, kandi na bo barizeye. Ndibuka ukuntu yishimye cyane igihe umwe muri bo yasengaga Yehova ku nshuro ya mbere. Nange nishimira ko nafashije abantu benshi bakaba inshuti za Yehova. Nanone nashimishijwe n’uko igihe nakoraga ku biro by’ishami byo muri Tayiwani, nakoranye n’abana babiri b’umwe mu bantu nigishije Bibiliya.
URUPFU RWE RWANTEYE AGAHINDA KENSHI
Ubu ndi ngenyine, umugabo wange ntakiriho. Harvey nakundaga cyane, twari tumaranye imyaka 59, yapfuye ku itariki ya mbere z’ukwa mbere 2010 azize kanseri. Yari amaze imyaka hafi 60 akora umurimo w’igihe cyose. Ndamukumbura cyane. Nishimira ko twakoranye mu gihe umurimo watangiraga mu bihugu bibiri bifite amateka ashishikaje. Twize kuvuga indimi ebyiri zikomeye, zikoreshwa muri Aziya, ariko Harvey we yize no kuzandika.
Nyuma y’imyaka nk’ine apfuye, Inteko Nyobozi yabonye ko ibyiza ari uko nasubira muri Ositaraliya, kubera ko nari ngeze mu za bukuru. Bakibimbwira, numvaga ntashaka kuva muri Tayiwani. Ariko Harvey yari yarantoje kwemera ibyo umuryango wa Yehova unsabye. Ubwo rero sinari kubyanga. Nyuma naje kubona ko kubyemera ari byo byambereye byiza.
Muri iki gihe, nkorera ku biro by’ishami bigenzura umurimo muri Ositaraliya na Aziya. Mu mibyizi mba ndi mu kazi gasanzwe, muri wikendi nkabwirizanya n’itorero. Nishimira ko kuri Beteli nkoresha Ikiyapani n’Igishinwa nize ntembereza abantu. Mfite amatsiko yo kuzabona Yehova asohoza isezerano ryo kuzura abapfuye. Icyo gihe azazura Harvey wari wariyemeje gukora ibyo Yehova amusabye byose.—Yoh 5:28, 29.
^ par. 14 Nubwo ubu muri Tayiwani ururimi rukoreshwa mu butegetsi ari Igishinwa, Ikiyapani kigeze kumara imyaka myinshi ari cyo gikoreshwa mu butegetsi. Ni yo mpamvu abantu bo mu moko atandukanye yo muri Tayiwani bari bagikoresha Ikiyapani.