Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 5

‘Umutware w’umugabo wese ni Kristo’

‘Umutware w’umugabo wese ni Kristo’

‘Umutware w’umugabo wese ni Kristo.’—1 KOR 11:3.

INDIRIMBO YA 12 Yehova Mana ikomeye

INSHAMAKE *

1. Uko abagabo bayobora imiryango yabo, bishobora guterwa n’iki?

UTEKEREZA ko kuba umutware w’umuryango bisobanura iki? Hari abagabo bayobora imiryango yabo bakurikije uko barezwe cyangwa umuco w’aho bakuriye. Mushiki wacu witwa Yanita wo mu Burayi, yaravuze ati: “Aho ntuye abantu babona ko abagore bafite agaciro gake cyane ugereranyije n’abagabo kandi ko bakwiriye gufatwa nk’abaja.” Na ho umuvandimwe witwa Luke wo muri Amerika, yaravuze ati: “Hari abagabo bigisha abahungu babo ko abagore nta bitekerezo bizima bagira, bityo bakaba batagomba guha agaciro ibyo abagore bavuze.” Ariko ibyo ntibihuje n’uko Yehova yifuza ko abagabo bakoresha ubutware bwabo. (Gereranya na Mariko 7:13.) None se umugabo yakora iki, ngo abe umutware mwiza w’umuryango?

2. Ni iki umutware w’umuryango agomba kumenya, kandi kuki?

2 Kugira ngo umugabo abe umutware mwiza w’umuryango, agomba kumenya icyo Imana ishaka ko akora. Nanone agomba kumenya impamvu Yehova yashyizeho iyo gahunda y’ubutware, ariko ik’ingenzi, akamenya uko yamwigana n’uko yakwigana Yesu. Kuki ari ngombwa ko umugabo abanza kumenya ibyo? Impamvu ni uko Yehova yahaye ububasha abatware b’imiryango, kandi akaba yiteze ko babukoresha neza.—Luka 12:48b.

UBUTWARE BUSOBANURA IKI?

3. Amagambo ari mu 1 Abakorinto 11:3, avuga iki ku butware?

3 Soma mu 1 Abakorinto 11:3. Uyu murongo ugaragaza uko Yehova ayobora abagize umuryango we bo mu ijuru n’abo ku isi. Kubera ko ari we ‘mutware’ mukuru, bose abarusha ububasha. Muri iyo gahunda y’ubutware, bamwe yabemereye kuyobora abandi, ariko azababaza uko bakoresheje ubwo butware yabahaye (Rom 14:10; Efe 3:14, 15). Yehova yagize Yesu umutware w’itorero, kandi azamubaza uko atuyobora (1 Kor 15:27). Nanone Yehova yagize umugabo umutware w’umuryango we. Ubwo rero Yehova na Yesu bazamubaza uko akoresha ubutware bwe.—1 Pet 3:7.

4. Yehova na Yesu bafite ububasha bwo gukora iki?

4 Kubera ko Yehova ari we Mutware mukuru, afite uburenganzira bwo gushyiriraho amategeko abagize umuryango we bo ku isi n’abo mu ijuru kandi akareba ko bayakurikiza (Yes 33:22). Nanone Yesu, we mutware w’itorero, afite uburenganzira bwo kurishyiriraho amategeko no kureba ko akurikizwa.—Gal 6:2; Kolo 1:18-20.

5. Ni ubuhe burenganzira umugabo w’Umukristo afite, kandi se ni ubuhe adafite?

5 Kimwe na Yehova na Yesu, umugabo w’Umukristo na we afite uburenganzira bwo gufatira imyanzuro abagize umuryango we (Rom 7:2; Efe 6:4). Ariko hari ibyo adafitiye uburenganzira. Amategeko ashyiraho, agomba kuba ashingiye ku bivugwa mu Ijambo ry’Imana (Imig 3:5, 6). Umutware w’umuryango, nta burenganzira afite bwo gushyiriraho amategeko abatari mu muryango we (Rom 14:4). Nanone iyo abana be bakuze bakava mu rugo, bakomeza kumwubaha, ariko ntaba akiri umutware wabo.—Mat 19:5.

KUKI HARI BAMWE YEHOVA YAHAYE UBUTWARE?

6. Kuki hari bamwe Yehova yahaye ubutware?

6 Impamvu hari bamwe Yehova yahaye ubutware, ni uko akunda abagize umuryango we. Yashakaga ko mu muryango we haba amahoro kandi abawugize bagakorera kuri gahunda (1 Kor 14:33, 40). Hatabayeho uyobora, mu muryango wa Yehova habamo akajagari, kandi abawugize bakabura ibyishimo. Icyo gihe ntiwamenya ushinzwe gufata imyanzuro ya nyuma n’ushinzwe kureba ko iyo myanzuro ikurikizwa.

7. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 5:25, 28, Yehova yifuza ko abagabo bafata abagore babo bate?

7 None se niba ari byiza ko umugabo aba umutware w’umuryango, kuki hari abagore bumva ko bafatwa nabi? Ni ukubera ko abagabo benshi badakurikiza inama za Yehova, bagahitamo gukurikiza imico y’aho bakuriye. Nanone bashobora gufata nabi abagore babo, bitewe n’ubwikunde. Urugero, umugabo ashobora gufata nabi umugore we, kugira ngo arusheho kumwubaha, cyangwa ashaka kwereka abandi ko atari inganzwa. Hari igihe aba atekereza ko nta cyo yakora ngo amukunde ku ngufu, ariko ko hari icyo yakora kugira ngo age amutinya. Ashobora rero kumva ko kumutera ubwoba, ari byo bizatuma amutegeka. * Abagabo batekereza batyo kandi bagakora ibintu nk’ibyo, baba bibeshya. Ntibubaha abagore nk’uko babisabwa, kandi ntibihuje n’ibyo Yehova ashaka.—Soma mu Befeso 5:25, 28.

UMUGABO YAKORA IKI NGO ABE UMUTWARE MWIZA MU MURYANGO?

8. Ni iki cyafasha umugabo kuba umutware mwiza w’umuryango we?

8 Kugira ngo umugabo abe umutware mwiza mu muryango we, bisaba ko yigana uko Yehova na Yesu bakoresha ubutware bwabo. Reka turebe imico ibiri bagaragaje, turebe n’uko umutware w’umuryango yayigaragaza mu byo akorera umugore we n’abana be.

9. Yehova agaragaza ate ko yicisha bugufi?

9 Kwicisha bugufi. Yehova afite ubwenge bwinshi kurusha undi uwo ari we wese. Ariko atega amatwi ibitekerezo by’abamusenga (Intang 18:23, 24, 32). Nanone yemera ibitekerezo by’abo ayobora (1 Abami 22:19-22). Yehova aratunganye ariko twe ntadusaba kuba intungane. Ahubwo afasha abantu badatunganye bagakora ibyo ashaka (Zab 113:6, 7). Bibiliya ivuga ko Yehova ari we ‘udufasha’ (Zab 27:9; Heb 13:6). Umwami Dawidi yavuze ko iyo Yehova aticisha bugufi kandi ngo amufashe, atari gukora ibintu bikomeye.—2 Sam 22:36.

10. Yesu yagaragaje ate ko yicisha bugufi?

10 Reka dufate urugero rwa Yesu. Nubwo yari Umwami n’Umwigisha, yogeje abigishwa be ibirenge. Kuki Yehova yemeye ko iyo nkuru yandikwa muri Bibiliya? Ni uko yashakaga ko abantu bose, harimo n’abatware b’imiryango, bakurikiza urugero rwe. Yesu na we yaravuze ati: “Mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye, namwe muzajye mubikora” (Yoh 13:12-17). Nubwo yari akomeye cyane, ntiyari yiteze ko abantu bamukorera, ahubwo ni we wabakoreraga.—Mat 20:28.

Umutware w’umuryango agaragaza ko yicisha bugufi kandi ko akunda abawugize, akora imirimo yo mu rugo, akanabafasha kuba inshuti za Yehova (Reba paragarafu ya 11 n’iya 13)

11. Uko Yehova na Yesu bagaragaje umuco wo kwicisha bugufi, byakwigisha iki umutware w’umuryango?

11 Icyo bitwigisha. Iyo umutware w’umuryango yicisha bugufi, biba bigaragara. Urugero, ntiyumva ko umugore we n’abana be bagomba kuba abantu batunganye. Atega amatwi ibitekerezo byabo, nubwo byaba bitandukanye n’ibye. Marley uba muri Amerika, yaravuze ati: “Nge n’umugabo wange, hari igihe tuba tutabona ibintu kimwe. Ariko mbona ko ampa agaciro kandi akanyubaha, kubera ko ambaza uko mbona ibintu. Nanone mbere yo gufata umwanzuro, yita ku bitekerezo namuhaye.” Nanone umugabo wicisha bugufi, akora imirimo yo mu rugo, nubwo abaturanyi baba babona ko iyo mirimo ari iy’abagore. Ariko ibyo bishobora kutoroha. Kubera iki? Mushiki wacu witwa Rachel, yaravuze ati: “Mu muco wacu, iyo umugabo afasha umugore we koza ibyombo cyangwa gukora isuku mu rugo, abaturanyi na bene wabo batangira gutekereza ko umugore we yamuroze. Baba bumva ko ategekwa n’umugore.” Niba aho utuye ari uko bimeze, jya wibuka ko Yesu yogeje abigishwa be ibirenge nubwo abantu babonaga ko uwo murimo ari uw’abagaragu. Umutware mwiza w’umuryango, ntahangayikishwa no kwereka abandi ko akomeye, ahubwo aba ashaka ko umugore we n’abana be bumva bishimye. Ni uwuhe muco wundi umutware w’umuryango agomba kugaragaza?

12. Ni iki kigaragaza ko Yehova na Yesu badukunda?

12 Urukundo. Ibyo Yehova akora byose, abiterwa n’urukundo (1 Yoh 4:7, 8). Ni rwo rwatumye aduha Ijambo rye kandi adushyira mu muryango we kugira ngo atwiteho mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, urukundo adukunda rutuma twumva dutekanye. Ese aduha n’ibindi bintu dukenera? Yego. Bibiliya ivuga ko Yehova aduha ‘ibintu byose akadukungahaza kugira ngo tubyishimire’ (1 Tim 6:17). Iyo dukoze amakosa aradukosora, ariko ntibimubuza gukomeza kudukunda. Urukundo ni rwo rwatumye Yehova adutangira inshungu. Yesu na we aradukunda cyane. Ni yo mpamvu yemeye kudupfira (Yoh 3:16; 15:13). Nta kintu na kimwe gishobora kubuza Yehova na Yesu gukomeza gukunda abakora ibyiza.—Yoh 13:1; Rom 8:35, 38, 39.

13. Kuki umutware w’umuryango, asabwa gukunda abagize umuryango we? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ni iki umugabo uherutse gushaka yakora kugira ngo umugore we amwubahe?”)

13 Icyo bitwigisha. Ibyo umutware w’umuryango akora byose byagombye kuba bitewe n’urukundo. Kuki ibyo ari ngombwa? Intumwa Yohana yaravuze ati: ‘Umuntu udakunda umuvandimwe [cyangwa abagize umuryango we] abona, ntashobora gukunda Imana atabonye’ (1 Yoh 4:11, 20). Umugabo ukunda abagize umuryango we kandi akigana Yehova na Yesu, abafasha kuba inshuti za Yehova, agatuma bumva batekanye kandi akabaha n’ibindi bintu bakenera (1 Tim 5:8). Yigisha abana be akanabakosora. Nanone afata imyanzuro ishimisha Yehova kandi ifitiye akamaro abagize umuryango we. Reka turebe ibyo bintu asabwa, turebe n’uko yakwigana Yehova na Yesu.

ICYO UMUTWARE W’UMURYANGO YAKORA

14. Ni iki umutware w’umuryango yakora kugira ngo afashe abawugize kuba inshuti za Yehova?

14 Gufasha abagize umuryango we kuba inshuti za Yehova. Yesu yiganaga Se, agafasha abigishwa be kugira ukwizera gukomeye (Mat 5:3, 6; Mar 6:34). Ubwo rero ikintu k’ingenzi umutware w’umuryango yakora, ni ugufasha abawugize kuba inshuti za Yehova (Guteg 6:6-9). Ibyo abigeraho iyo we n’abagize umuryango we basoma kandi bakiga Ijambo ry’Imana. Nanone ajyana na bo mu materaniro, mu murimo wo kubwiriza kandi akabafasha gukomeza kugirana ubucuti na Yehova.

15. Ni iki umutware w’umuryango yakora ngo abagize umuryango we bumve batekanye?

15 Gutuma abagize umuryango we bumva batekanye. Yehova yavuze ku mugaragaro ko akunda Yesu (Mat 3:17). Yesu na we yagaragaje kenshi ko akunda abigishwa be, haba mu byo yabakoreraga no mu byo yavugaga. Abigishwa be na bo bamubwiraga ko bamukunda (Yoh 15:9, 12, 13; 21:16). Umutware w’umuryango na we agaragaza ko akunda umugore we n’abana be mu byo abakorera, urugero nko kubigisha Bibiliya. Nanone ababwira ko abakunda kandi ko abishimira. Iyo abona bikwiriye abashimira n’abandi bumva.—Imig 31:28, 29.

Kugira ngo umutware w’umuryango ashimishe Yehova, agomba gufasha abawugize kubona ibindi bakenera (Reba paragarafu ya 16)

16. Ni iki kindi umutware w’umuryango yakora? Ni iki agomba kwirinda?

16 Guha abagize umuryango ibindi bakenera. Yehova yahaga Abisirayeli iby’ibanze babaga bakeneye, no mu gihe babaga bagerwaho n’ingaruka z’amakosa yabo (Guteg 2:7; 29:5). Natwe aduha iby’ibanze dukenera (Mat 6:31-33; 7:11). Yesu na we yagaburiye abantu bari baje kumva inyigisho ze (Mat 14:17-20). Nanone iyo babaga barwaye yarabakizaga (Mat 4:24). Kugira ngo umutware w’umuryango ashimishe Yehova, na we agomba guha abagize umuryango we ibyo bakeneye. Ariko hari ikintu agomba kwirinda. Agomba kuba maso kugira ngo gushaka ibitunga umuryango, bitamubuza gufasha abawugize gukomeza kuba inshuti za Yehova, no kubaba hafi ku buryo bumva batekanye.

17. Iyo Yehova na Yesu batwigisha kandi bakadukosora, babikora bate?

17 Kwigisha no gukosora. Kuba Yehova atwigisha kandi akaduhana, ni twe bigirira akamaro (Heb 12:7-9). Yesu na we yigana Se, akatwigisha mu rukundo (Yoh 15:14, 15). Atugira inama zidaca ku ruhande, ariko akabikora mu bugwaneza (Mat 20:24-28). Azi ko tudatunganye kandi ko dukora amakosa kenshi.—Mat 26:41.

18. Ni iki umutware w’umuryango agomba kwibuka?

18 Umutware w’umuryango wigana Yehova na Yesu, yibuka ko abagize umuryango we badatunganye. ‘Ntasharirira’ umugore we n’abana be cyangwa ngo abarakarire birenze urugero (Kolo 3:19). Ahubwo akurikiza inama yo mu Bagalatiya 6:1, akagerageza kubagorora “mu mwuka w’ubugwaneza,” yibuka ko na we adatunganye. Kimwe na Yesu, azirikana ko gutanga urugero rwiza mu muryango we, ari bwo buryo bwiza bwo kwigisha.—1 Pet 2:21.

19-20. Mu gihe umutware w’umuryango afata imyanzuro, yakwigana ate Yehova na Yesu?

19 Kwita ku bitekerezo by’abandi mbere yo gufata imyanzuro. Imyanzuro Yehova afata igirira abandi akamaro. Urugero, kuba yararemye ibintu si uko hari icyo yari abuze. Yashakaga ko natwe twishimira kubaho. Nta wamuhatiye gutanga Umwana we ngo adupfire. Ahubwo icyatumye abikora, ni uko yashakaga ko tubabarirwa ibyaha byacu. Yesu na we yafataga imyanzuro ifitiye abandi akamaro (Rom 15:3). Urugero, igihe yari ananiwe yemeye kwigisha abantu benshi aho kwiruhukira.—Mar 6:31-34.

20 Kimwe mu bintu bikomeye umutware w’umuryango agomba gukora, ni ugufata imyanzuro inogeye abagize umuryango we kandi iyo ni inshingano itoroshye. Yirinda gufata imyanzuro atabanje kumva ibitekerezo byabo cyangwa ngo afate imyanzuro ashingiye ku marangamutima. Ahubwo yemera ko Yehova amwigisha uko yajya afata imyanzuro myiza * (Imig 2:6, 7). Ibyo bituma areba ibyagirira abandi akamaro, mbere yo gufata imyanzuro.—Fili 2:4.

21. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

21 Yehova yahaye abatware b’imiryango inshingano itoroshye kandi yifuza ko bayisohoza neza. Iyo umugabo yiganye Yehova na Yesu, iyo nshingano ayisohoza neza. Nanone iyo umugore yubahirije inshingano ze, umuryango wabo ugira ibyishimo. Ese kuba Yehova yaremeye ko umugabo aba umutware mu muryango, umugore yagombye kubibona ate? Ni ibihe bibazo ashobora guhura na byo? Ibisubizo by’ibyo bibazo, tuzabibona mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 16 Yehova yasutse umwuka ku Mwana we

^ par. 5 Iyo umugabo ashatse umugore, ni we uba umutware w’uwo muryango mushya. Muri iki gice turi bwige icyo ubutware ari cyo, impamvu Yehova yabushyizeho n’isomo abagabo bavana kuri Yehova na Yesu. Mu gice cya kabiri tuzareba amasomo abagabo n’abagore bavana kuri Yesu no ku bandi bantu bavugwa muri Bibiliya. Na ho mu gice cya gatatu, tuzareba uko abafite inshingano mu itorero bakoresha ubutware bahawe.

^ par. 7 Iyi mitekerereze y’uko umugabo agomba gufata nabi umugore we, wenda akanamukubita, ikunze kugaragara muri za firimi, mu makinamico no mu bitabo bivuga inkuru zishekeje. Ibyo rero bituma abantu bumva ko gufata nabi umugore ari ibintu bisanzwe.

^ par. 20 Ibisobanuro birambuye ku birebana n’uko umuntu yafata imyanzuro myiza, biboneka mu gice gifite umutwe uvuga ngo: “Jya ufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 2011, ku ipaji ya 13-17.