Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 15

Tuvane amasomo ku magambo ya nyuma Yesu yavuze akiri ku isi

Tuvane amasomo ku magambo ya nyuma Yesu yavuze akiri ku isi

“Uyu ni umwana wanjye nkunda nkamwemera; mumwumvire.”—MAT 17:5.

INDIRIMBO YA 17 Yesu yakundaga abantu

INSHAMAKE *

1-2. Byari bimeze bite igihe Yesu yavugaga amagambo ya nyuma akiri ku isi?

HARI ku manywa, ku itariki ya 14 Nisani, mu mwaka wa 33. Abantu bashinje Yesu ibinyoma, bamuhamya ibyaha atigeze akora, bamukorera ibikorwa by’iyicarubozo, maze bamumanika ku giti cy’umubabaro. Nanone bamuteye imisumari mu biganza no mu birenge. Iyo yahumekaga cyangwa akagira icyo avuga, yarushagaho kubabara. Ariko yagombaga kuvuga, kuko yari afite ibintu by’ingenzi agomba kubwira abantu.

2 Reka turebe amagambo Yesu yavuze igihe yari agiye gupfira ku giti cy’umubabaro, turebe n’icyo atwigisha. Ibyo bizadufasha ‘kumwumvira.’—Mat 17:5.

“DATA BABABARIRE”

3. Ni ba nde Yesu yasabiye imbabazi?

3 Ni iki Yesu yavuze? Igihe Yesu yari amaze kumanikwa ku giti cy’umubabaro, yarasenze ati: “Data bababarire.” Ni ba nde yasabiraga imbabazi? Igisubizo tugisanga mu magambo yakomeje avuga. Yavuze ko ‘batari bazi icyo bakora’ (Luka 23:33, 34). Yesu ashobora kuba yaravugaga abasirikare b’Abaroma bamuteye imisumari mu biganza no mu birenge. Ntibari bazi uwo yari we by’ukuri. Nanone ashobora kuba yaravugaga abantu benshi basabye ko yicwa, ariko bakaba barashoboraga kumwizera nyuma yaho (Ibyak 2:36-38). Nubwo bari bamurenganyije, ntiyabarakariye cyangwa ngo ababikire inzika (1 Pet 2:23). Ahubwo yasabye Yehova ngo abababarire.

4. Kuba Yesu yarababariye abamurwanyaga bitwigisha iki?

4 Amagambo ya Yesu atwigisha iki? Natwe tugomba kuba twiteguye kubabarira abandi (Kolo 3:13). Bamwe mu baturwanya harimo na bene wacu, bashobora kuba badasobanukiwe imyizerere yacu cyangwa imyitwarire yacu. Bashobora kutubeshyera, bakadukoza isoni imbere y’abandi, bagaca ibitabo byacu cyangwa bakavuga ko bazatugirira nabi. Ariko ntitubabikira inzika. Ahubwo dusenga Yehova, dusaba ko yabafasha bakamenya ukuri (Mat 5:44, 45). Hari igihe kubababarira bitatworohera, cyanecyane igihe baturenganyije bikabije. Ariko iyo dukomeje kubarakarira kandi tukababikira inzika, ni twe tuba twihemukira. Hari mushiki wacu wavuze ati: “Kubabarira abandi, ntibiba bivuze ko ibyo bankoreye binshimishije, cyangwa ko bemerewe gukomeza kungirira nabi. Ni uko gusa mba nirinze gukomeza kubarakarira” (Zab 37:8). Kubabarira abandi, bituma tudakomeza kubabazwa n’ibibi badukoreye.—Efe 4:31, 32.

“UZABA URI KUMWE NANJYE MURI PARADIZO”

5. Ni iki Yesu yasezeranyije umugizi wa nabi wari umanikanywe na we? Kuki yamuhaye iryo sezerano?

5 Ni iki Yesu yavuze? Hari abagizi ba nabi babiri bari bamanikanywe na Yesu. Bari babanje kumuseka (Mat 27:44). Ariko hashize akanya, umwe muri bo yarahindutse. Yiboneye ko Yesu we nta kintu “kidakwiriye” yari yakoze (Luka 23:40, 41). Nanone, yagaragaje ko yari yizeye ko Yesu azazuka kandi akaba umwami. Yaramubwiye ati: “Yesu, uzanyibuke nugera mu bwami bwawe” (Luka 23:42). Uwo mugabo yari agaragaje ko afite ukwizera gukomeye. Yesu na we yaramushubije ati: “Uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo [aho kuba mu bwami]” (Luka 23:43). Zirikana ko Yesu ubwe ari we wamwihereye iryo sezerano. Icyatumye Yesu amuha iryo sezerano, ni uko yari azi ko Se ari umunyambabazi.—Zab 103:8.

6. Amagambo Yesu yabwiye umugizi wa nabi atwigisha iki?

6 Amagambo ya Yesu atwigisha iki? Yesu agaragaza imico ya se mu buryo butunganye (Heb 1:3). Yehova aba yiteguye kutubabarira kandi atugirira impuhwe. Ariko ibyo abikora gusa iyo tugaragaje ko tubabajwe n’ibibi twakoze, kandi ko twizera igitambo k’inshungu cya Yesu (1 Yoh 1:7). Hari abumva ko Imana idashobora kubababarira ibibi bakoze. Niba nawe hari igihe ujya wiyumva utyo, tekereza kuri ibi: Mbere gato y’uko Yesu apfa, yagiriye impuhwe umugizi wa nabi wari wakatiwe urwo gupfa, kandi ari bwo yari agaragaje ko amwizeye. Ibyo bigaragaza ko Yehova azarushaho kugirira impuhwe abamusenga mu budahemuka, bakora uko bashoboye kugira ngo bumvire amategeko ye.—Zab 51:1; 1 Yoh 2:1, 2.

“DORE UMWANA WAWE! . . . DORE NYOKO!”

7. Nk’uko bivugwa muri Yohana 19:26, 27 ni iki Yesu yabwiye Mariya na Yohana?

7 Ni iki Yesu yavuze? (Soma muri Yohana 19:26, 27.) Yesu yari ahangayikishijwe na nyina, uko bigaragara wari umupfakazi. Birashoboka ko abandi bana yabyaye, bari kumwitaho bakamuha ibyo akeneye. Ariko se ni nde wari kumuha ibyo akeneye mu buryo bw’umwuka? Birashoboka ko bari bataraba abigishwa be. Icyakora intumwa Yohana yari umuntu wizerwa, akaba n’inshuti magara ya Yesu. Nanone Yesu yabonaga ko abasenga Yehova ari nk’umuryango we (Mat 12:46-50). Ubwo rero kubera ko Yesu yakundaga Mariya cyane, kandi akaba yarifuzaga ko akomeza kumererwa neza, yamushinze Yohana kuko yari azi ko yari kumufasha, agakomeza gukorera Yehova. Yabwiye Mariya ati: “Dore umwana wawe!” Hanyuma abwira Yohana ati: “Dore nyoko!” Kuva icyo gihe, Yohana yabaye nk’umwana wa Mariya, akajya amwitaho nk’umubyeyi we. Yesu yari agaragaje ko yakundaga cyane uwo mubyeyi wamwitayeho kuva akivuka, kandi akaba yari ahari igihe yicwaga.

8. Amagambo Yesu yabwiye Mariya na Yohana atwigisha iki?

8 Amagambo ya Yesu atwigisha iki? Dushobora kugirana ubucuti bukomeye n’Abakristo bagenzi bacu, kuruta abagize imiryango yacu. Bene wacu bashobora kuturwanya cyangwa bakatwanga, ariko Yesu yavuze ko nidukomeza gukorera Yehova tukaguma mu muryango we, azaduha ‘ibikubye incuro ijana’ ibyo twatakaje. Benshi mu bagize umuryango wa Yehova, bashobora kutubera nk’abana bacu cyangwa ababyeyi (Mar 10:29, 30). Kuba muri uwo muryango ugizwe n’abavandimwe na bashiki bacu bunze ubumwe bitewe n’uko bizera Yehova, bakamukunda kandi na bo ubwabo bagakundana, ni ibintu byiza rwose!—Kolo 3:14; 1 Pet 2:17.

“MANA YANJYE, NI IKI GITUMYE UNTERERANA?”

9. Amagambo ya Yesu ari muri Matayo 27:46 atwigisha iki?

9 Ni iki Yesu yavuze? Igihe Yesu yari hafi gupfa, yavuze mu ijwi riranguruye ati: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana” (Mat 27:46)? Bibiliya ntisobanura impamvu Yesu yavuze ayo magambo. Ariko reka turebe icyo atwigisha. Igihe Yesu yavugaga ayo magambo yari ashohoje ubuhanuzi bwo muri Zaburi ya 22:1. * Ayo magambo agaragaza neza ko Yehova ‘atarinze’ Umwana we kubabara (Yobu 1:10). Yesu yari azi ko Se yemeye ko abanzi be bamugerageza kugeza apfuye. Nta wundi muntu wageragejwe bigeze aho. Nanone ayo magambo agaragaza ko nta cyaha yari yarakoze cyagombaga kumwicisha.

10. Amagambo Yesu yabwiye Se atwigisha iki?

10 Amagambo ya Yesu atwigisha iki? Rimwe mu masomo twavanamo, ni uko tutagomba kwitega ko Yehova aturinda ibintu byose bitugerageza. Nk’uko Yesu yageragejwe kugeza apfuye, natwe tugomba kuba twiteguye kugaragaza ko turi indahemuka, niyo byaba ngomba ko dupfa (Mat 16:24, 25). Ariko twizeye ko Imana idashobora kwemera ko tugerwaho n’ibigeragezo tudashobora kwihanganira (1 Kor 10:13). Irindi somo twavanamo, ni uko natwe dushobora kurenganywa (1 Pet 2:19, 20). Impamvu turwanywa, si uko dukora ibintu bibi. Ahubwo biterwa n’uko tutari ab’isi kandi tukaba dutangaza ukuri (Yoh 17:14; 1 Pet 4:15, 16). Yesu yari azi impamvu Yehova yemeye ko agerwaho n’imibabaro. Icyakora hari abasenga Yehova mu budahemuka bageragezwa, rimwe na rimwe bakibaza impamvu Yehova yemeye ko ibyo bintu bibageraho (Hab 1:3). Imana yacu igira impuhwe kandi ikihangana, izi neza ko abo bantu baba batabuze ukwizera. Ahubwo baba bakeneye ko ibahumuriza.—2 Kor 1:3, 4.

“MFITE INYOTA”

11. Kuki Yesu yavuze amagambo ari muri Yohana 19:28?

11 Ni iki Yesu yavuze? (Soma muri Yohana 19:28.) Kuki Yesu yavuze ngo: “Mfite inyota”? Ni uko yashakaga gusohoza ubuhanuzi bwo muri Zaburi ya 22:15. Buvuga ngo: “Imbaraga zanjye zumye nk’ikimene cy’ikibumbano, n’ururimi rwanjye rwafatanye n’urusenge rw’akanwa.” Nanone ibintu bibabaje Yesu yari yakorewe, harimo no kuba yari amanitswe ku giti, byashoboraga gutuma agira inyota mu buryo budasanzwe. Yumvaga akeneye ikintu cyamumara inyota.

12. Amagambo ya Yesu avuga ngo: “Mfite inyota” atwigisha iki?

12 Amagambo ya Yesu atwigisha iki? Yesu ntiyabonaga ko kuvuga uko yumva amerewe ari ugucika intege. Natwe dukwiriye kumwigana. Dushobora kuba tudakunda kubwira abandi ko hari ibyo dukeneye. Ariko mu gihe twumva dukeneye ko abandi badufasha, ntitwagombye gutinya kubibabwira. Urugero dushobora kuba tugeze mu za bukuru cyangwa dufite ubumuga, tugasaba inshuti kugira ngo idufashe kujya guhaha cyangwa ngo itugeze kwa muganga. Mu gihe twumva twacitse intege, dushobora kubibwira umusaza w’itorero cyangwa undi Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, ushobora kudutega amatwi cyangwa akatubwira “ijambo ryiza” ryo kudutera inkunga (Imig 12:25). Tuge twibuka ko abavandimwe na bashiki bacu badukunda kandi ko baba bifuza kudufasha mu “gihe cy’amakuba” (Imig 17:17). Ariko ibibazo dufite ntibashobora kubirota. Ubwo rero nta kundi babimenya, tudafashe iya mbere ngo tubibabwire.

“BIRASOHOYE!”

13. Igihe Yesu yapfaga ari indahemuka, ni iki yari ashohoje?

13 Ni iki Yesu yavuze? Ahagana mu ma saa kenda z’amanywa, Yesu yavuze mu ijwi riranguruye ati: “Birasohoye” (Yoh 19:30)! Mu gihe haburaga igihe gito ngo apfe, yari azi ko yakoze ibintu byose Yehova yamusabye gukora. Kuba yarakomeje kuba indahemuka kugeza apfuye, byatumye asohoza ibintu byinshi. Icya mbere, yari agaragaje ko Satani ari umubeshyi. Yesu yagaragaje ko umuntu utunganye ashobora gukomeza kuba indahemuka, nubwo Satani yamugerageza ate. Icya kabiri, Yesu yari atanze ubuzima bwe ngo bube inshungu. Kuba yaremeye kudupfira, byatumye abantu badatunganye bashobora kugirana ubucuti n’Imana, kandi bakagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Icya gatatu, Yesu yashyigikiye Ubutegetsi bw’Ikirenga bwa Yehova, kandi yeza izina rya Se.

14. Ni iki dukwiriye kwiyemeza buri munsi? Sobanura.

14 Amagambo ya Yesu atwigisha iki? Tugomba kwiyemeza kuba indahemuka buri munsi. Reka turebe ibyavuzwe n’umuvandimwe Maxwell Friend, wigishaga mu Ishuri rya Watchtower rya Gileyadi. Muri disikuru yatanze mu ikoraniro mpuzamahanga, yagize icyo avuga ku budahemuka ati: “Icyo wari gukora cyangwa kuvuga uyu munsi, ntukakimurire ejo. Ubwirwa n’iki ko uzaba ukiriho? Buri munsi, jya ubona ko ari wo munsi wa nyuma ubonye wo kugaragaza ko ukwiriye ubuzima bw’iteka.” Nimureke umunsi wose tugezeho, tuwufate nk’aho ari wo munsi wa nyuma dufite, wo gukomeza kugaragaza ko turi indahemuka. Nitubigenza dutyo, wenda bikaba ngombwa ko dupfa, tuzaba dushobora kuvuga tuti: “Yehova nakoze uko nshoboye kose ngo mbe indahemuka, ngaragaza ko Satani ari umubeshyi, neza izina ryawe kandi nshyigikira Ubutegetsi bwawe bw’Ikirenga.”

“MU MABOKO YAWE NI HO NSHYIZE UMWUKA WANJYE”

15. Dukurikije ibivugwa muri Luka 23:46, ni ikihe kizere Yesu yari afite?

15 Ni iki Yesu yavuze? (Soma muri Luka 23:46.) Yesu yavuganye ikizere ati: “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize umwuka wanjye.” Yesu yari azi ko kongera kubaho kwe biri mu maboko ya Yehova kandi yari yiringiye ko azamwibuka akamuzura.

16. Inkuru y’Umuhamya w’imyaka 15 ikwigishije iki?

16 Amagambo ya Yesu atwigisha iki? Jya ukomeza kubera Yehova indahemuka niyo byaba bishobora gutuma upfa. Kugira ngo ubishobore, ni uko “wiringira Yehova n’umutima wawe wose” (Imig 3:5). Reka dufate urugero rw’Umuhamya wa Yehova wari ufite imyaka 15 witwaga Joshua, akaba yari arwaye indwara idakira. Yanze kuvurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’Imana. Mbere gato y’uko apfa, yabwiye mama we ati: “Mama, ubu ndi mu maboko ya Yehova. . . . Nkubwije ukuri, nizeye ko Yehova azanzura. Azi ibyo ntekereza n’uko niyumva, kandi ndamukunda.” * Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati: “Ese ndamutse mpuye n’ikigeragezo gishobora gutuma mfa, nakomeza kubera Yehova indahemuka, niringiye ko azanyibuka akanzura?”

17-18. Ni ayahe masomo wavanye mu magambo ya Yesu? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Amasomo tuvana mu magambo ya nyuma Yesu yavuze akiri ku isi.”)

17 Hari amasomo y’ingenzi twavana mu magambo ya nyuma Yesu yavuze akiri ku isi. Ayo magambo atwibutsa ko tugomba kubabarira abandi kandi tukiringira ko Yehova azatubabarira. Turi mu muryango mwiza w’abavandimwe na bashiki bacu baba biteguye kudufasha. Ariko mu gihe dufite ikibazo, tugomba gufata iya mbere tukakibabwira. Tuzi neza ko Yehova azadufasha kwihanganira ibigeragezo byose twahura na byo. Nanone twabonye ko ari iby’ingenzi ko buri munsi tuwufata nk’aho ari wo munsi wa nyuma tubonye wo kugaragaza ubudahemuka, kandi tukiringira ko niyo twapfa Yehova azatuzura.

18 Mu by’ukuri amagambo Yesu yavuze ari ku giti cy’umubabaro, ashobora kutwigisha ibintu byinshi. Nidukurikiza amasomo twavanye mu magambo Yesu yavuze, tuzaba twumviye ibyo Yehova yavuze ku Mwana we agira ati: “Mumwumvire.”—Mat 17:5.

INDIRIMBO YA 126 Tube maso kandi dushikame

^ par. 5 Muri Matayo 17:5 hatubwira ko Yehova yifuza ko twumvira Umwana we. Muri iki gice, turi burebe amasomo twavana ku magambo Yesu yavuze, igihe yari ku giti cy’umubabaro.

^ par. 9 Niba ushaka kumenya impamvu Yesu yasubiyemo amagambo yo muri Zaburi ya 22:1, reba ingingo ivuga ngo: “Ibibazo by’abasomyi” muri iyi gazeti.

^ par. 16 Inkuru ye iboneka muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Mutarama 1995, mu Gifaransa.