Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 17

Yehova aragukunda cyane

Yehova aragukunda cyane

“Yehova yishimira ubwoko bwe.”—ZAB 149:4.

INDIRIMBO YA 108 Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu

INSHAMAKE *

Data wo mu ijuru “yishimira” buri wese muri twe (Reba paragarafu ya 1)

1. Iyo Yehova arebye abamusenga ni iki yitaho?

YEHOVA “yishimira ubwoko bwe” (Zab 149:4). Ibyo biradushimisha cyane! Yehova abona imico yacu myiza, akabona ibintu byiza dushobora gukora kandi adufasha kuba inshuti ze. Nidukomeza kumubera indahemuka, tuzaba inshuti ze iteka ryose.—Yoh 6:44.

2. Kuki hari bamwe bashidikanya ko Yehova abakunda?

2 Hari bamwe bashobora kuvuga bati: “Ndabizi ko Yehova akunda abagize ubwoko bwe muri rusange. Ariko se ni iki kinyemeza ko Yehova ankunda ngewe ku giti cyange?” Ni iki gishobora gutuma umuntu atekereza atyo? Oksana * wahuye n’ibibazo akiri umwana, yaravuze ati: “Igihe nabatizwaga narishimye cyane, mpita mba umupayiniya. Ariko nyuma y’imyaka 15, natangiye kwibuka ibintu bibi byambayeho. Nibwiye ko Yehova atakinyemera kandi ko bidakwiriye ko ankunda.” Mushiki wacu w’umupayiniya witwa Yua na we wagize ibibazo byinshi akiri umwana, yaravuze ati: “Niyeguriye Yehova kubera ko nifuzaga kumushimisha. Ariko numvaga ko atazigera ankunda.”

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Kimwe n’abo Bakristokazi tumaze kubona, ushobora kuba ukunda Yehova cyane, ariko ugatekereza ko we atagukunda. Kuki ugomba kwemera udashidikanya ko Yehova agukunda? Ni iki cyadufasha kwikuramo ibitekerezo bituma dushidikanya ko Imana idukunda? Reka turebe ibisubizo by’ibyo bibazo.

INGARUKA ZO GUSHIDIKANYA KO YEHOVA ADUKUNDA

4. Kuki gushidikanya ko Yehova adukunda byatugiraho ingaruka?

4 Iyo tuzi neza ko Yehova adukunda bituma tugira ikifuzo cyo kumukorera n’imbaraga zacu zose, nubwo byaba bitatworoheye. Ariko iyo dushidikanya ko Imana idukunda, ‘imbaraga zacu ziba nke’ (Imig 24:10). Kandi iyo ducitse intege ntidukomeze kwemera ko Imana idukunda, Satani atugabaho ibitero mu buryo bworoshye.—Efe 6:16.

5. Byagendekeye bite abavandimwe na bashiki bacu bashidikanyaga ko Imana ibakunda?

5 Hari abavandimwe na bashiki bacu bigeze gushidikanya ko Yehova abakunda, bituma ukwizera kwabo kuba guke. Umusaza w’itorero witwa James yaravuze ati: “Nubwo nakoraga kuri Beteli kandi nkaba narafashaga mu itorero rikoresha urundi rurimi, nibazaga niba koko Yehova ashimishwa n’umurimo mukorera. Hari n’igihe natangiye kwibaza niba Yehova yumva amasengesho yange.” Eva na we ukora umurimo w’igihe cyose yaravuze ati: “Gushidikanya ko Yehova agukunda ni bibi cyane, kubera ko bigira ingaruka ku murimo umukorera. Bishobora gutuma udakunda umurimo ukorera Imana, bityo ukabura ibyishimo.” Michael, umupayiniya w’igihe cyose akaba n’umusaza w’itorero, yaravuze ati: “Iyo utemera ko Imana igukunda, urateshuka ukava mu byo kwizera.”

6. Ni iki twakora niba dutangiye gushidikanya ko Imana idukunda?

6 Ibyabaye kuri abo bantu tumaze kuvuga, bigaragaza ko iyo dushidikanya ko Yehova adukunda, bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye. Ariko se twakora iki niba dutangiye gushidikanya ko Imana idukunda? Tugomba guhita tubyikuramo! Jya usaba Yehova agufashe kwikuramo ‘ibitekerezo biguhagarika umutima,’ ahubwo aguhe ‘amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, arinde umutima wawe n’ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu’ (Zab 139:23; Fili 4:6, 7). Nanone uge wibuka ko atari wowe wenyine wiyumva utyo. Hari abandi bavandimwe na bashiki bacu bizerwa bahatana no kwikuramo imitekerereze nk’iyo. Ndetse n’abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya kera, na bo bagiraga ibibazo nk’ibyo. Reka turebe isomo twavana ku byabaye ku ntumwa Pawulo.

TUVANE ISOMO KU BYABAYE KU NTUMWA PAWULO

7. Ni ibihe bibazo Pawulo yari afite?

7 Ese hari igihe ujya wumva ufite ibintu byinshi ugomba gukora, ukumva birakurenze? Niba bijya bikubaho, ushobora kwishyira mu mwanya wa Pawulo. Ntiyahangayikiraga itorero rimwe gusa, ahubwo ni “amatorero yose” (2 Kor 11:23-28). Ese urarwaragurika ku buryo bishobora kukubuza ibyishimo? Pawulo na we yari afite ikibazo cyamubabazaga cyane. Gishobora kuba cyari ikibazo cy’uburwayi, kandi yifuzaga cyane uwakimukuriraho (2 Kor 12:7-10). Ese hari igihe wumva ucitse intege bitewe n’uko wumva hari ibyo udakora neza? Pawulo na we yajyaga yiyumva atyo. Yajyaga yiyita “uwo kubabarirwa” kubera ukuntu yahoraga ahatana ngo akore ibyiza.—Rom 7:21-24.

8. Ni iki cyafashije Pawulo kwihanganira ibibazo yari afite?

8 Nubwo Pawulo yari afite ibyo bibazo byose, yakomeje gukorera Yehova. Ni he yakuraga imbaraga? Yizeraga adashidikanya igitambo k’inshungu nubwo yari azi neza ko afite intege nke. Nanone yari azi isezerano Yesu yatanze rivuga ko ‘umwizera wese azabona ubuzima bw’iteka’ (Yoh 3:16; Rom 6:23). Nta gushidikanya ko Pawulo na we yizeraga inshungu. Yizeraga adashidikanya ko Yehova ababarira rwose n’abantu bakoze ibyaha bikomeye cyane ariko bakihana.—Zab 86:5.

9. Amagambo ya Pawulo dusanga mu Bagalatiya 2:20 atwigisha iki?

9 Nanone Pawulo yizeraga ko Imana imukunda cyane, kubera ko yari azi ko yohereje umwana wayo Yesu kugira ngo amupfire. (Soma mu Bagalatiya 2:20.) Pawulo asoza uwo murongo, yavuze amagambo ahumuriza. Yaravuze ati: ‘Umwana w’Imana yarankunze aranyitangira.’ Pawulo ntiyigeze abona ko ari mubi cyane ku buryo Imana itamukunda. Ntiyigeze atekereza ati: “Yehova afite icyo akundira abandi bavandimwe. Ariko se nkange yankundira iki?” Pawulo yabwiye Abaroma ati: “Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha” (Rom 5:8). Nta cyabuza Yehova kudukunda.

10. Amagambo ari mu Baroma 8:38, 39 atwigisha iki?

10 Soma mu Baroma 8:38, 39. Pawulo yari azi neza ko Imana imukunda cyane. Yavuze ko nta kintu ‘cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana.’ Yari azi ukuntu Yehova yihanganiraga Abisirayeli. Nanone yibukaga ukuntu Yehova yamubabariye. Muri make, ni nk’aho Pawulo yavugaga ati: “Niba Yehova yarohereje Umwana we ngo amfire, ubu koko nkwiriye gushidikanya ko ankunda?”—Rom 8:32.

Ibyo Yehova aha agaciro ni ibyo dukora ubu n’ibyo tuzakora mu gihe kizaza. Si amakosa twakoze kera (Reba paragarafu ya 11) *

11. Nubwo Pawulo yari yarakoze ibyaha nk’ibivugwa muri 1 Timoteyo 1:12-15, kuki yemeraga adashidikanya ko Imana imukunda?

11 Soma muri 1 Timoteyo 1:12-15. Birashoboka ko iyo Pawulo yatekerezaga ibintu yakoze mbere y’uko aba Umukristo, yumvaga bimubabaje. Ibyo ntibitangaje kuko yigeze kwivugira ko ari ‘uw’imbere’ mu banyabyaha. Mbere y’uko aba Umukristo yajyaga mu migi itandukanye ajyanywe no gutoteza Abakristo, bamwe akabafunga, abandi agashyigikira ko bicwa (Ibyak 26:10, 11). Ese utekereza ko Pawulo yumvaga ameze ate iyo yabonaga Umukristo ukiri muto, akibuka ko ari we wicishije ababyeyi be? Pawulo yababazwaga cyane n’ibyo yari yarakoze, ariko akibuka ko atahindura ibyabaye. Yemeraga ko Kristo yamupfiriye, akaba ari yo mpamvu yavuganye ikizere ati: “Binyuze ku buntu butagereranywa bw’Imana, ndi uko ndi” (1 Kor 15:3, 10). Ibyo bitwigisha iki? Tugomba kwemera ko Yesu yadupfiriye kandi ibyo bikaba bituma tuba inshuti za Yehova (Ibyak 3:19). Ibyo Yehova aha agaciro, ni ibyo dukora ubu n’ibyo tuzakora mu gihe kizaza. Si amakosa twakoze kera, yaba mbere y’uko tuba Abahamya cyangwa nyuma yaho.—Yes 1:18.

12. Amagambo yo muri 1 Yohana 3:19, 20 yadufasha ate mu gihe twumva nta gaciro dufite cyangwa ko tudakwiriye gukundwa n’Imana?

12 Hari igihe ushobora gutekereza ukuntu Yesu yagupfiriye kugira ngo ubabarirwe ibyaha, maze ukibwira uti: “Nge numva ntabikwiriye.” Ni iki gishobora gutuma wiyumva utyo? Kubera ko tudatunganye, dushobora kwishuka tukumva ko nta gaciro dufite cyangwa ko tudakwiriye gukundwa n’Imana. (Soma muri 1 Yohana 3:19, 20.) Mu gihe wiyumva utyo, uge wibuka ko “Imana iruta imitima yacu.” Nta cyabuza Data wo mu ijuru gukomeza kudukunda no kutubabarira, nubwo twaba twumva ko tutabikwiriye. Tugomba gushaka ibimenyetso bitwemeza ko Yehova adukunda. Kugira ngo tubigereho, tugomba kwiga Ijambo rye kenshi, tukamusenga kenshi kandi tukamarana igihe n’abamukorera mu budahemuka. Kuki ari iby’ingenzi ko tubikora?

AKAMARO KO KWIGA BIBILIYA, GUSENGA NO KUGIRA INSHUTI NZIZA

13. Kwiga Ijambo ry’Imana byadufasha bite? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Uko Ijambo ry’Imana ribafasha.”)

13 Kwiga Bibiliya buri munsi bizagufasha kurushaho kubona imico myiza ya Yehova. Uzibonera ko agukunda. Gutekereza ku byo wasomye mu Ijambo ry’Imana buri munsi, bishobora kugufasha gukosora imitekerereze yawe, ‘ugashyira ibintu mu buryo’ (2 Tim 3:16). Umusaza w’itorero witwa Kevin wumvaga ko nta gaciro afite, yaravuze ati: “Gusoma Zaburi ya 103 no kuyitekerezaho, byamfashije gukosora imitekerereze yange maze nsobanukirwa neza uko Yehova ambona.” Eva twigeze kuvuga yaravuze ati: “Nsoza umunsi ntekereza ku Ijambo ry’Imana. Bituma numva ntuje kandi ukwizera kwange kukarushaho gukomera.”

14. Gusenga bitugirira akahe kamaro?

14 Gusenga buri gihe (1 Tes 5:17). Kugira ngo ugirane ubucuti n’umuntu, muba mugomba kuganira kenshi, mukabwirana ibibari ku mutima. Uko ni na ko bimeze ku bucuti tugirana na Yehova. Iyo tumusenze tukamubwira uko twiyumva, ibyo dutekereza n’ibiduhangayikishije, tuba tugaragaje ko tumwizera kandi ko tuzi neza ko adukunda (Zab 94:17-19; 1 Yoh 5:14, 15). Wa mushiki wacu witwa Yua yaravuze ati: “Iyo nsenga Yehova si mba meze nk’umuntu utanga raporo y’ibyo nakoze uwo munsi. Ahubwo mubwira ibyo ntekereza byose n’uko niyumva. Ibyo bituma mbona ko Yehova ari nk’umubyeyi ukunda abana be, aho kumufata nk’umuyobozi w’ikigo runaka.”—Reba agasanduku kavuga ngo: “ Ese waragisomye?

15. Ni iki kigaragaza ko Yehova atwitaho?

15 Kugira inshuti nziza ni imwe mu mpano zituruka kuri Yehova (Yak 1:17). Ikigaragaza ko Data wo mu ijuru atwitaho, ni uko yaduhaye itorero rigizwe n’abavandimwe na bashiki bacu badukunda “igihe cyose” (Imig 17:17). Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakristo b’i Kolosayi, yavuzemo bamwe bamushyigikiye avuga ko bamubereye ‘ubufasha bumukomeza’ (Kolo 4:10, 11). Yesu Kristo na we ubwe yari akeneye ko inshuti ze, zaba iz’abamarayika n’abantu, zimushyigikira kandi igihe zamufashaga yarabyishimiye.—Luka 22:28, 43.

16. Inshuti nziza zidufasha zite kurushaho kugirana ubucuti na Yehova?

16 Ese ushakira ubufasha ku nshuti nziza Yehova yaguhaye kandi ukakira neza ubufasha ziguha? Kubwira inshuti ikuze mu buryo bw’umwuka ibibazo biguhangayikishije, ntibiba bivuze ko nta kwizera ufite. Ahubwo bishobora kukurinda. James twavuze muri iki gice, yaravuze ati: “Kugirana ubucuti n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka byaramfashije cyane. Igihe nabaga numva nacitse intege, bantegaga amatwi bihanganye kandi bakanyibutsa ko bankunda. Ibyo bankoreraga byanyeretse ko Yehova ankunda cyane kandi ko anyitaho.” Ni iby’ingenzi ko tuba inshuti z’abavandimwe na bashiki bacu, kandi tugakomeza ubwo bucuti dufitanye.

GUMA MU RUKUNDO RW’IMANA

17-18. Ni nde ugomba kumvira kandi kuki?

17 Satani aba ashaka ko ducika intege mu ntambara turwana yo gukora ibyiza. Aba ashaka ko twumva ko Yehova atadukunda kandi ko dukwiriye kurimbuka. Ariko nk’uko twabibonye, ibyo ni ibinyoma rwose.

18 Yehova aragukunda kandi abona ko ufite agaciro. Numwumvira nawe ‘uzaguma mu rukundo rwe’ iteka ryose kimwe na Yesu (Yoh 15:10). Ubwo rero ntukumvire Satani cyangwa ngo umutima wawe ugushuke ukubwira ko Yehova atagukunda. Ahubwo jya wumvira Yehova, we wita ku byiza umuntu wese akora. Jya wizera udashidikanya ko “yishimira ubwoko bwe” nawe urimo.

INDIRIMBO YA 141 Impano y’ubuzima

^ par. 5 Hari abavandimwe na bashiki bacu bashobora gutekereza ko Imana itabakunda. Iki gice kigaragaza impamvu dushobora kwemera tudashidikanya ko Yehova akunda buri wese muri twe. Nanone turareba icyadufasha kwikuramo ibitekerezo bituma dushidikanya ko Imana idukunda.

^ par. 2 Amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 67 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mbere y’uko Pawulo aba Umukristo, yafungishije Abakristo benshi. Ariko igihe yamenyaga ibyo Yesu yamukoreye yarahindutse, atera inkunga Abakristo bagenzi be harimo na bene wabo b’abo yatoteje.