Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 20

Komeza kurangwa n’ikizere mu murimo

Komeza kurangwa n’ikizere mu murimo

“Ujye ubiba imbuto yawe . . . kandi ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka.”​—UMUBW 11:6.

INDIRIMBO YA 70 Dushakishe abakwiriye

INSHAMAKE *

Yesu amaze kujya mu ijuru, abigishwa be babwirije muri Yerusalemu n’ahandi bafite ishyaka (Reba paragarafu ya 1)

1. Ni uruhe rugero rwiza Yesu yasigiye abigishwa be, kandi se barukurikije bate? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

YESU yakomeje kurangwa n’ikizere mu murimo wo kubwiriza yakoze ku isi, kandi yifuza ko abigishwa be na bo bakomeza kurangwa n’ikizere mu murimo yabashinze (Yoh 4:35, 36). Igihe Yesu yari akiri kumwe n’abigishwa be, babaga bashishikajwe no gukora umurimo wo kubwiriza (Luka 10:1, 5-11, 17). Ariko igihe Yesu yafatwaga hanyuma akicwa, bamaze igihe runaka batagishimishijwe n’umurimo wo kubwiriza (Yoh 16:32). Yesu amaze kuzuka yabateye inkunga yo kwibanda ku murimo. Nanone amaze kujya mu ijuru babwirizanyije umwete, ku buryo abanzi babo bababwiye bati: “Dore mwujuje i Yerusalemu inyigisho zanyu.”—Ibyak 5:28.

2. Ni iki kigaragaza ko Yehova yahaye imigisha abigishwa ba Yesu mu murimo wo kubwiriza?

2 Yesu yayoboraga umurimo wakorwaga n’abo Bakristo ba mbere, kandi Yehova yabahaye imigisha bariyongera. Urugero kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, habatijwe abagera ku 3.000 (Ibyak 2:41). Umubare w’abigishwa wakomeje kwiyongera cyane (Ibyak 6:7). Ariko nanone Yesu yari yaravuze ko mu minsi y’imperuka, abantu benshi bari kwemera ubutumwa bwiza.—Yoh 14:12; Ibyak 1:8.

3-4. Kuki hari aho gukora umurimo wo kubwiriza bigoye? Ni iki turi burebe muri iki gice?

3 Twese dukora uko dushoboye ngo dukomeze kurangwa n’ikizere mu murimo wo kubwiriza. Ibyo bishobora korohera abantu bo mu bihugu bimwe na bimwe. Kubera iki? Ni ukubera ko hari abantu benshi baba bashaka kwiga Bibiliya, ku buryo hari bamwe baba bategereje ko Umuhamya abagereho ngo abigishe. Ariko mu bindi bihugu ho, umurimo wo kubwiriza ntiworoshye; usanga ababwiriza badakunda kubona abantu mu ngo kandi n’abo babonyeyo bakaba badashishikazwa cyane n’ibya Bibiliya.

4 Niba aho uba gukora umurimo wo kubwiriza bigoye, ibitekerezo biri muri iki gice bishobora kugufasha. Turi burebe icyo bamwe bakoze kugira ngo babone abantu benshi mu murimo wo kubwiriza. Nanone turi burebe impamvu tugomba gukomeza kurangwa n’ikizere, mu gihe abo tubwiriza badutega amatwi cyangwa bakabyanga.

KOMEZA KURANGWA N’IKIZERE MU GIHE KUBONA ABANTU BIGOYE

5. Ni izihe ngorane Abahamya benshi bahanganye na zo?

5 Muri iki gihe Abahamya benshi biboneye ko gusanga abantu mu ngo bigenda birushaho kugorana. Hari ababwiriza baba mu duce tubamo amazu atuwe ariko arinzwe cyane. Haba hari umuzamu cyangwa ushinzwe umutekano udapfa kwemerera umuntu uwo ari we wese kwinjira, keretse ufite ubutumire bw’umuntu uba aho ngaho. Hari abashobora kubwiriza ku nzu n’inzu nta kibazo. Abandi bo bashobora kubwiriza ku nzu n’inzu nta kibazo, ariko bagasanga nta bantu benshi bari mu ngo. Hari n’ababwiriza mu duce tw’icyaro, ahaba hatuye abantu bake cyangwa batuye batatanye. Hari igihe ababwiriza bakora ingendo ndende bagiye gushaka umuntu, bagerayo bakamubura. Niba tubwiriza mu mafasi nk’ayo agoye, ntitugomba gucika intege. Ni iki twakora ngo ibyo bitatubera inzitizi ahubwo tukabwiriza abantu benshi?

6. Umurimo wo kubwiriza uhuriye he no kuroba?

6 Yesu yagereranyije umurimo wo kubwiriza n’umurimo wo kuroba (Mar 1:17). Hari abarobyi bashobora kumara iminsi myinshi batarafata ifi n’imwe, ariko ntibabireka; ahubwo bareba ubundi buryo bakoresha kugira ngo babone amafi. Bahindura igihe bagira kuroba, aho baroba cyangwa uburyo bakoresha baroba. Natwe dushobora kubigana mu gihe dukora umurimo wacu wo kubwiriza. Reka turebe ibitekerezo byadufasha.

Mu gihe ubwiriza mu gace abantu badakunze kuba bari mu ngo zabo, jya ugerageza kubwiriza ku masaha atandukanye, gukorera umurimo ahantu hatandukanye cyangwa ukoreshe uburyo butandukanye bwo kubwiriza (Reba paragarafu ya 7-10) *

7. Kubwiriza mu masaha atandukanye bishobora kugira akahe kamaro?

7 Gerageza kubwiriza mu masaha atandukanye. Turamutse tugiye kubwiriza ku masaha abantu bakunze kuba bari mu rugo, dushobora kubona abantu benshi kurushaho. N’ubundi kandi n’iyo umuntu yagira aho ajya, agera aho agataha. Abavandimwe na bashiki bacu benshi, babonye ko kubwiriza nyuma ya saa sita cyangwa ku migoroba, bituma barushaho kubona abantu. Ikindi kandi muri ayo masaha, akenshi abo dusanze mu rugo baba batuje kandi biteguye kuganira. Nanone ibyo umusaza w’itorero witwa David yavuze bishobora kukugirira akamaro. Yavuze ko we na mugenzi we iyo bamaze kubwiriza mu ifasi, basubira gusura abo batasanze mu rugo. Yaravuze ati: “Ntangazwa n’uko iyo dusubiyeyo, akenshi dusanga hariyo abantu.” *

Mu gihe ubwiriza mu gace abantu badakunze kuba bari mu ngo zabo, jya ugerageza kubwiriza ku masaha atandukanye (Reba paragarafu ya 7-8)

8. Twakurikiza dute ibivugwa mu Mubwiriza 11:6 mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza?

8 Ntitugomba gucika intege. Umurongo iki gice gishingiyeho utwibutsa imitekerereze dukwiriye kugira. (Soma mu Mubwiriza 11:6.) David twigeze kuvuga na we ntiyacitse intege. Hari urugo yagerageje gusura kenshi akabura abantu, ariko amaherezo yageze aho abasangayo. Umugabo yahasanze yishimiye ko baganira kuri Bibiliya kandi aramubwira ati: “Maze imyaka umunani ntuye aha hantu, ariko ni ubwa mbere Abahamya ba Yehova bageze aha.” David yaravuze ati: “Nabonye ko iyo dusanze abantu mu rugo, akenshi bishimira ibyo tubabwira.”

Mu gihe ubwiriza mu gace abantu badakunze kuba bari mu ngo zabo, jya ugerageza gukorera umurimo ahantu hatandukanye (Reba paragarafu ya 9)

9. Ni iki ababwiriza bamwe bakora kugira ngo babone abantu badakunze gusanga mu ngo?

9 Gerageza gukorera umurimo wo kubwiriza ahantu hatandukanye. Hari ababwiriza bahinduye ahantu bakorera umurimo wo kubwiriza, kugira ngo babone abantu badakunze gusanga mu rugo. Urugero, kubwiriza mu muhanda no gukoresha utugare turiho ibitabo, bituma ababwiriza babona abantu baba mu mazu arinzwe cyane, aho kubwiriza ku nzu n’inzu biba bitemewe. Ibyo bituma bashobora kuvugana n’abantu batapfa kugeraho mu buryo bworoshye. Nanone ababwiriza benshi babonye ko abantu bishimira kuganira na bo, cyangwa bakakira ibitabo mu gihe babasanze ahantu hahurira abantu benshi, urugero nko mu masoko n’ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi. Umugenzuzi w’akarere witwa Floiran yaravuze ati: “Dukunze kujya mu masoko n’ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, hagati ya saa saba na saa kenda z’amanywa, igihe abacuruzi baba nta bakiriya benshi bafite. Akenshi tuganira na bo hakaba n’ubwo dutangiye kubigisha Bibiliya.”

Mu gihe ubwiriza mu gace abantu badakunze kuba bari mu ngo zabo, jya ugerageza gukoresha uburyo butandukanye bwo kubwiriza (Reba paragarafu ya 10)

10. Ni ubuhe buryo bwo kubwiriza wakoresha kugira ngo ugere ku bantu bo mu ifasi yawe?

10 Gerageza kubwiriza mu buryo butandukanye. Reka tuvuge ko wagerageje kubwiriza umuntu imbonankubone ariko bikanga. Wamusuye mu masaha atandukanye, ariko ntiwamusanga mu rugo. Ese hari ikindi wakora kugira ngo ubone uwo muntu? Katarína yaravuze ati: “Abantu ntasanze mu rugo, mbandikira amabaruwa, arimo ibyo nashakaga kubabwira.” Ibyo bitwigishije iki? Tuge dukoresha uburyo butandukanye bwo kubwiriza bwadufasha kugera ku bantu bose bo mu ifasi yacu.

KOMEZA KURANGWA N’IKIZERE NUBWO ABANTU BABA BADASHISHIKAZWA N’UBUTUMWA UBAGEZAHO

11. Kuki hari abadashishikazwa n’ubutumwa tubagezaho?

11 Hari abantu badashishikazwa n’ubutumwa tubagezaho. Bumva ko kumenya Imana cyangwa Bibiliya atari ngombwa. Ntibemera Imana kubera ko babona mu isi harimo imibabaro myinshi. Nanone ntibemera Bibiliya kubera ko babona uburyarya bw’abayobozi b’amadini bavuga ko bayoborwa n’ibivugwamo. Abandi bo batwawe n’akazi, kwita ku miryango yabo cyangwa ibibazo byabo bwite, kandi ntibiyumvisha uko Bibiliya yabafasha. Twakora iki ngo dukomeze kurangwa n’ibyishimo mu gihe abo tubwiriza babona ko ubutumwa tubabwira budafite akamaro?

12. Ibivugwa mu Bafilipi 2:4 byadufasha bite mu murimo wo kubwiriza?

12 Jya ugaragaza ko wita ku bandi. Hari abantu benshi batashishikajwe n’ubutumwa bwiza ku nshuro ya mbere, ariko babona ukuntu umubwiriza abitayeho by’ukuri, bagahindura uko babona ibintu. (Soma mu Bafilipi 2:4.) Urugero, David twigeze kuvuga yaravuze ati: “Iyo umuntu ambwiye ko atishimiye ibyo mubwira, mfasha hasi Bibiliya cyangwa ibitabo, nkavuga nti: ‘Ndumva bishishikaje, ese wambwira impamvu wiyumva utyo?’ ” Abantu ntibashobora kuyoberwa umuntu ubitayeho by’ukuri. Bashobora kwibagirwa ibyo twababwiye, ariko ntibashobora kwibagirwa uko twabitayeho. Nubwo abo tubwiriza batakwemera kudutega amatwi, dushobora kugaragaza ko tubitayeho binyuze ku myifatire yacu no ku isura yacu.

13. Twahuza dute ubutumwa tubwiriza n’ibyo buri wese akeneye?

13 Tugaragaza ko twita ku bo tubwiriza, duhuza ubutumwa tubagezaho n’ibyo bakeneye, ndetse n’ibibashishikaza. Urugero, ese hari ibintu bikwereka ko urugo ugezeho rubamo abana? Ababyeyi bashishikazwa n’inama zo muri Bibiliya zabafasha kurera abana babo, cyangwa izabafasha kugira umuryango mwiza. Twakora iki niba dusanze ku muryango hariho ingufuri nyinshi? Dushobora guhitamo kuganira n’abo tuhasanze ibirebana n’urugomo n’ubwoba byogeye mu isi, bikaba byatuma bishimira kumenya umuti urambye w’ibyo bibazo. Uko byaba bimeze kose, jya ugerageza gufasha abaguteze amatwi kubona ko inama zo muri Bibiliya zishobora kubafasha. Katarína twigeze kuvuga yaravuze ati: “Nibuka ukuntu ukuri ko muri Bibiliya kwatumye ngira ubuzima bwiza.” Ibyo bituma Katarína abwirizanya ikizere kandi n’abo abwiriza baba babyibonera.

14. Dukurikije ibivugwa mu Migani 27:17, abantu bajyanye kubwiriza bashobora guterana inkunga bate?

14 Jya wemera ko abandi bagufasha. Mu kinyejana cya mbere, Pawulo yatoje Timoteyo uburyo bwo kubwiriza no kwigisha, kandi amutera inkunga yo kubwigisha abandi (1 Kor 4:17). Kimwe na Timoteyo, natwe dushobora kwigira byinshi ku babwiriza b’inararibonye bo mu itorero ryacu. (Soma mu Migani 27:17.) Reka turebe urugero rw’umuvandimwe witwa Shawn. Yamaze igihe akorera umurimo w’ubupayiniya mu gace k’icyaro, gatuyemo abantu batashakaga guhindura idini ryabo. Ni iki cyamufashije gukomeza kugira ibyishimo? Yaravuze ati: “Igihe cyose byabaga bishoboka, najyanaga n’undi muntu kubwiriza. Iyo twabaga tuvuye ku rugo rumwe tugiye ku rundi, twabaga tuganira uko twanoza ubuhanga bwacu mu murimo wo kubwiriza. Urugero, twibukiranyaga uko uwo twabwirizaga yatubwiye, n’uko twamushubije. Hanyuma twarebaga uko twakwitwara twongeye guhura n’imimerere nk’iyo.”

15. Kuki isengesho ari iry’ingenzi mu murimo dukora wo kubwiriza?

15 Jya usenga Yehova kugira ngo agufashe. Igihe cyose ugiye kubwiriza, jya usenga Yehova kugira ngo akuyobore. Tudafite imbaraga z’umwuka wera we, nta cyo twageraho (Zab 127:1; Luka 11:13). Mu gihe usenga usaba ko Yehova agufasha, jya usobanura neza icyo ushaka. Urugero, ushobora kumusaba ko akuyobora ku muntu ukwiriye kandi witeguye kugutega amatwi. Hanyuma, jya ukora ibihuje n’isengesho ryawe ubwirize abantu bose ubonye.

16. Kwiyigisha byadufasha bite mu murimo wo kubwiriza?

16 Jya ushaka igihe cyo kwiyigisha. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Rom 12:2). Iyo twemera tudashidikanya ko tuzi ukuri ku byerekeye Imana, bidufasha kurushaho kwigirira ikizere mu gihe twigisha abandi mu murimo wo kubwiriza. Katarína twigeze kuvuga yaravuze ati: “Mu minsi yashize, nabonye ko ari ngombwa ko ngira icyo nkora kugira ngo ndusheho kwizera zimwe mu nyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Ubwo rero, nashakishije ibintu bigaragaza ko hariho Umuremyi, ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana koko kandi ko Imana ifite umuryango ikoresha muri iki gihe.” Katarína yavuze ko kwiyigisha byatumye agira ukwizera gukomeye kandi arushaho kugira ibyishimo mu murimo.

IMPAMVU TUGOMBA GUKOMEZA KURANGWA N’IKIZERE MU MURIMO WO KUBWIRIZA

17. Ni iki cyatumye Yesu akomeza kurangwa n’ikizere mu murimo yakoze?

17 Yesu yakomeje kurangwa n’ikizere kandi akomeza gukora umurimo wo kubwiriza, nubwo hari abantu batashishikazwaga n’ubutumwa yabagezagaho. Ni iki cyamufashije? Ni uko yari azi ko abantu benshi bakeneye kumenya ukuri, kandi akaba yarifuzaga gufasha abantu benshi bashoboka kugira ngo bemere ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nanone yari azi ko hari abantu babanje kwanga ibyo ababwira, bari kugera aho bakemera ubutumwa bwiza. Reka turebe ibyabaye mu muryango yakuriyemo. Mu gihe k’imyaka itatu n’igice Yesu yamaze abwiriza, nta n’umwe mu bo bavukana wari warabaye umwigishwa we (Yoh 7:5). Ariko amaze kuzuka, babaye Abakristo.—Ibyak 1:14.

18. Kuki tugomba gukomeza kubwiriza?

18 Iyo tubwiriza, ntituba tuzi uzagera aho akemera ukuri. Hari abo tubwiriza bagahita bemera ubutumwa tubabwira, abandi bo bigasaba igihe. Ndetse n’abatemera kudutega amatwi, bashobora kureba imyifatire yacu myiza n’uko turangwa n’ikizere, bigatuma ‘basingiza Imana.’—1 Pet 2:12.

19. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 3:6, 7, ni iki tugomba kuzirikana?

19 Nubwo dutera kandi tukuhira, tugomba kuzirikana ko Imana ari yo ikuza. (Soma mu 1 Abakorinto 3:6, 7.) Umuvandimwe witwa Getahun ubwiriza muri Etiyopiya yaravuze ati: “Namaze imyaka irenga 20 ari nge Muhamya ngenyine uba mu ifasi itarakundaga kubwirizwamo. Ariko ubu hari ababwiriza 14. Cumi na batatu muri bo barabatijwe, harimo umugore wange n’abana bange batatu. Ugereranyije abaza mu materaniro ni abantu 32.” Getahun yishimira ko akomeje kubwiriza yihanganye, ategereje ko Yehova azatuma ab’imitima itaryarya bamenya ukuri.—Yoh 6:44.

20. Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza umeze nk’uw’abatabazi?

20 Yehova abona ko buri wese afite agaciro. Yaduhaye inshingano ihebuje yo gukorana n’Umwana we mu murimo wo guhuriza hamwe abantu bo mu mahanga yose, mbere y’uko imperuka iza (Hag 2:7). Twagereranya umurimo wacu wo kubwiriza n’igikorwa cy’ubutabazi. Tumeze nk’abatabazi bafite inshingano yo kurokora abantu bagwiriwe n’ikirombe. Nubwo abo batabazi barokora bake, igikorwa baba bakoze kiba ari icy’agaciro. Ibyo ni na ko bimeze ku murimo dukora. Ntituzi uko abantu bazarokoka irimbuka ry’iyi si bazaba bangana. Icyakora Yehova ashobora gukoresha uwo ari we wese muri twe kugira ngo abarokore. Andreas wo muri Boliviya yaravuze ati: “Mbona ko iyo umuntu yize Bibiliya kandi akabatizwa, twese tuba twabigizemo uruhare.” Natwe tuge turangwa n’ikizere mu murimo dukora. Nitubigenza dutyo, Yehova azaduha imigisha kandi twishimire umurimo dukora wo kubwiriza.

INDIRIMBO YA 66 Dutangaze ubutumwa bwiza

^ par. 5 Ni iki cyadufasha gukomeza kurangwa n’ikizere mu murimo wo kubwiriza, nubwo abenshi mu bo tubwiriza tutabasanga mu ngo cyangwa bagasa n’abadashishikajwe n’ubutumwa tubagezaho? Muri iki gice, turi bubone ibitekerezo byadufasha gukomeza kurangwa n’ikizere.

^ par. 7 Mu gihe ababwiriza bakora umurimo mu buryo butandukanye nk’uko bivugwa muri iki gice, bakwiriye kubahiriza amategeko yo mu gihugu cyabo agenga ibyo kurinda amakuru arebana n’ubuzima bw’abahatuye.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO (uturutse hejuru ujya hasi): Umugabo n’umugore we, barimo barabwiriza ahantu abantu badakunze kuboneka mu ngo zabo. Mu rugo rwa mbere bagiye ku kazi. Mu rwa kabiri bagiye kwa muganga. Mu rwa gatatu ho bagiye guhaha. Umuntu wo mu rugo rwa mbere bamubonye bagiye kubwiriza ku mugoroba. Umuntu wo mu rugo rwa kabiri bamubonye bari kubwiriza ku kagare, hafi yo kwa muganga. Uwa gatatu we bamubwirije bakoresheje terefone.