Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

“Nigiye byinshi ku bandi!”

“Nigiye byinshi ku bandi!”

NAGIYE mu gisirikare cy’u Bufaransa nkiri muto. Ndibuka ko icyo gihe batayo yacu yari mu misozi yo muri Alijeriya. Aho habereye intambara ikaze cyane. Mu ijoro rimwe ari mu mwijima, nari mfite imbunda ndi ku burinzi, mpagaze inyuma y’ikirundo cy’umucanga ndi ngenyine. Nagize gutya numva imirindi y’abantu, ngira ubwoba bwinshi. Kubera ko ntifuzaga kugira uwo nica cyangwa ngo nange nicwe, natabaje Imana ngo imfashe.

Icyo kintu giteye ubwoba cyahinduye ubuzima bwange, kuko cyatumye ntangira gushakisha Umuremyi. Mbere y’uko mbabwira ibyakurikiyeho muri iryo joro, reka mbanze mbabwire ibyambayeho nkiri muto kuko byagize uruhare ku mitekerereze nari mfite n’uko natangiye gushakisha Imana.

DATA NAMWIGIYEHO BYINSHI

Navukiye mu mugi wa Guesnain mu mwaka wa 1937, mu gace gaherereye mu majyaruguru y’u Bufaransa gacukurwamo nyiramugengeri. Kubera ko na papa ari ko kazi yakoraga yantoje gukorana umwete. Nanone yantoje kwanga akarengane. Yaharaniraga uburenganzira bw’abakoraga muri ibyo birombe, babaga bafashwe nabi. Kugira ngo abigereho yagiye mu miryango yaharaniraga uburenganzira bwabo. Ikindi kandi, papa yababazwaga cyane n’uburyarya bwarangaga abayobozi b’amadini. Babagaho nk’abagashize, ariko bakarenga bagasaba ibyokurya n’amafaranga abakoraga mu birombe biryaga bakimara! Nta nyigisho n’imwe yo mu madini yigeze anyigisha, kuko yari yarayazinutswe bitewe n’imyifatire y’abayobozi bayo. Navuga ko tutigeraga tuvuga iby’Imana.

Nakuze nanga akarengane. Muri ako karengane, harimo urwikekwe rwagirirwaga abimukira babaga mu Bufaransa. Nakinaga umupira w’amaguru n’abana b’abimukira kandi twari inshuti. Mama yakomokaga muri Polonye; ntiyari Umufaransa. Nifuzaga ko abantu bose babana mu mahoro nta busumbane.

NTANGIRA GUHA AGACIRO UBUZIMA

Ndi mu gisirikare

Nagiye mu gisirikare mu mwaka wa 1957. Uko ni ko nageze mu misozi yo muri Alijeriya nkahahurira na bya bindi nababwiye ngitangira. Maze gutabaza ngo Imana imfashe, nararebye nsanga burya si imirindi y’abasirikare b’abanzi, ahubwo ari indogobe yo mu gasozi. Nahise niruhutsa! Ibyambayeho icyo gihe n’intambara ubwayo, byatumye ntekereza nitonze ku gaciro k’ubuzima. Nibajije impamvu turiho, niba Imana itwitaho, kandi nibaza niba hari igihe tuzagira amahoro arambye.

Umunsi umwe nagiye gusura ababyeyi bange, mpura n’Umuhamya wa Yehova. Yampaye Bibiliya Ntagatifu yo mu rurimi rw’Igifaransa, maze nsubiye muri Alijeriya ntangira kuyisoma. Hari umurongo natekerejeho cyane. Ni uwo mu Byahishuwe 21:3, 4. Hagira hati: “Ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.” * Ayo magambo yarantangaje cyane! Naribajije nti: “Ese koko ibi bizabaho?” Icyo gihe ni nk’aho nta kintu nari nzi ku Mana na Bibiliya.

Mu mwaka wa 1959, maze kuva mu gisirikare, nahuye n’Umuhamya wa Yehova witwa François, wanyigishije byinshi kuri Bibiliya. Urugero, yanyeretse muri Bibiliya ko Imana ifite izina bwite, ari ryo “Yehova” (Zab 83:18). Nanone yansobanuriye ko Yehova ari we uzavana akarengane ku isi, akayihindura paradizo kandi agakora bya bintu bivugwa mu Byahishuwe 21:3, 4.

Izo nyigisho numvaga zumvikana kandi rwose zankoze ku mutima. Ariko narakariye cyane abayobozi b’amadini kuko bigishaga ibintu bitaboneka muri Bibiliya, nkumva bakwiriye kubiryozwa. Ibitekerezo bya papa byari byarancengeye ku buryo numvaga ntabihanganira. Numvaga nshaka kugira icyo nkora ako kanya!

François n’abandi Bahamya twari tumaze kumenyana bamfashije gutuza. Bansobanuriye ko umurimo w’Abakristo ari uwo guhumuriza abandi babagezaho ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana, aho kubacira urubanza. Uwo murimo ni wo Yesu yakoze kandi ni wo yashinze abigishwa be (Mat 24:14; Luka 4:43). Nanone nagombaga kwiga kuvugana n’abandi mu bugwaneza, kandi mbigiranye amakenga, uko imyizerere yabo yaba imeze kose. N’ubundi kandi Bibiliya igira iti: “Umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose.”—2 Tim 2:24.

Nagize ibyo mpindura maze mbatizwa mu mwaka wa 1959 mu ikoraniro ry’akarere, mba Umuhamya wa Yehova. Muri iryo koraniro namenyanye na mushiki wacu witwa Angèle, numva ndamukunze. Natangiye kujya musura mu itorero yateraniragamo, hanyuma dushyingiranwa mu wa 1960. Ni umugore mwiza kandi uhebuje, mbese navuga ko ari impano y’agaciro nahawe na Yehova.—Imig 19:14.

Ku munsi w’ubukwe bwacu

NIGIYE BYINSHI KU BANTU B’ABANYABWENGE KANDI B’INARARIBONYE

Uko imyaka yagiye ishira, hari amasomo menshi y’ingenzi nigiye ku bavandimwe b’abanyabwenge kandi b’inararibonye. Iry’ingenzi cyane kurusha ayandi ni iri: Kugira ngo dusohoze neza inshingano ikomeye, tugomba kwicisha bugufi, tugakurikiza ibivugwa mu Migani 15:22, hagira hati: ‘Aho abajyanama benshi bari imigambi irasohozwa.’

Mu mwaka wa 1965, igihe nari umugenzuzi usura amatorero mu Bufaransa

Mu mwaka 1964, niboneye ko ayo magambo ari ukuri. Muri uwo mwaka ni bwo nabaye umugenzuzi w’akarere, nkajya nsura amatorero kugira ngo ntere abavandimwe inkunga zo mu buryo bw’umwuka. Ariko icyo gihe nari mfite imyaka 27, kandi nari ntaraba inararibonye. Nakoze amakosa menshi, ariko nifuzaga kuyavanamo amasomo. Uretse n’ibyo kandi, hari amasomo menshi y’ingirakamaro nigiye ku ‘bajyanama’ bashoboye kandi b’inararibonye.

Hari ibintu nibuka byambayeho nkimara kuba umugenzuzi w’akarere. Nyuma yo gusura itorero ry’i Paris, hari umuvandimwe ukuze mu buryo bw’umwuka wanyegereye, ansaba ko tuvugana twiherereye. Naramubwiye nti: “Nta kibazo.”

Yarambajije ati: “Louis, iyo muganga ageze ahantu, ni nde aba agomba kwitaho?”

Naramubwiye nti: “Ni umurwayi.”

Yarambwiye ati: “Ni byo. Ariko nabonye ko ukunda kumarana igihe n’abantu bameze neza mu buryo bw’umwuka, urugero nk’abasaza b’itorero. Ariko burya mu itorero ryacu hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bacitse intege, abakiri bashya n’abandi bagira amasonisoni. Uramutse umaranye na bo igihe, wenda ukabasura mugasangira, byabashimisha cyane.”

Iyo nama umuvandimwe yari angiriye yari iziye igihe kandi yaramfashije cyane. Ukuntu yakundaga intama za Yehova, byankoze ku mutima. Nicishije bugufi maze ntangira gukurikiza iyo nama yari angiriye. Nshimira Yehova ko yaduhaye abavandimwe nk’abo.

Mu mwaka wa 1969 no mu wa 1973, nahawe inshingano yo guhagararira urwego rushinzwe gutanga ibyokurya mu makoraniro mpuzamahanga abiri yabereye i Colombes, mu mugi wa Paris. Mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1973 ryamaze iminsi itanu, buri munsi twagombaga kugaburira abantu bagera ku 60.000. Numvaga tutabishobora. Icyo gihe na bwo, ya nama yo mu Migani 15:22 yo gushaka abajyanama yaramfashije. Nagishije inama abavandimwe bari bakuze mu buryo bw’umwuka bari bamenyereye iby’ibiribwa. Muri bo harimo abamenyereye kubaga amatungo, abahinzi b’imboga, abatetsi n’abamenyereye guhaha. Twese twarafatanyije maze dusohoza iyo nshingano yasaga n’ikomeye.

Mu mwaka wa 1973, nge n’umugore wange twasabwe kujya gukorera kuri Beteli yo mu Bufaransa. Inshingano ya mbere nahawe, na yo ntiyari yoroshye. Nagombaga kujya noherereza ibitabo abavandimwe bacu bo muri Afurika, mu gihugu cya Kameruni. Kuva mu mwaka wa 1970 kugeza mu wa 1993, umurimo wacu wari warabuzanyijwe muri icyo gihugu. Icyo gihe na bwo numvise ngize ubwoba. Birashoboka ko umuvandimwe wari uhagarariye urwego nakoragamo na we yabibonye, maze akangira inama agira ati: “Abavandimwe bacu bo muri Kameruni, rwose bakeneye ibitabo. Tugomba gushaka uko bibageraho!” Kandi twarabikoze birakunda.

Mu mwaka wa 1973, ngirana inama n’abavandimwe bo muri Kameruni, yabereye muri Nijeriya

Kugira ngo mbonane n’abasaza bo muri Kameruni, nagiye nkorera ingendo mu bihugu bihana imbibi, tugahurirayo. Abo bavandimwe b’intwari kandi b’abanyabwenge, bamfashije gushyiraho gahunda yari gutuma abavandimwe bo muri Kameruni babona ibitabo buri gihe. Yehova yaduhaye imigisha. Muri iyo myaka igera kuri 20, abavandimwe bacu bo muri icyo gihugu ntibigeze babura Umunara w’Umurinzi n’akandi gatabo kasohokaga buri kwezi (Le Service du Royaume).

Mu mwaka wa 1977, nge na Angèle duhurira muri Nijeriya n’abagenzuzi basura amatorero bo muri Kameruni n’abagore babo

NIGIYE BYINSHI KU MUGORE WANGE NKUNDA

Kuva nge na Angèle tugitangira kumenyana, nabonaga ko akunda Yehova cyane. Ibyo narushijeho kubibona tumaze gushakana. Urugero ku munsi w’ubukwe bwacu ari nimugoroba, yansabye ko nsenga Yehova mubwira ikifuzo twari dufite cyo kumukorera umurimo w’igihe cyose. Kandi rwose Yehova yashubije iryo sengesho!

Nanone Angèle yamfashije kurushaho kwiringira Yehova. Urugero, mu mwaka wa 1973, igihe twasabwaga kujya gukorera kuri Beteli, nabanje kubyanga kuko nakundaga umurimo wo gusura amatorero. Ariko Angèle yanyibukije ko tweguriye Yehova ubuzima bwacu. Ubwo se twari kwanga gukora ibyo umuryango we udusabye (Heb 13:17)? Nemeye inama yari angiriye, tujya gukora kuri Beteli. Umugore wange ni umunyabwenge, ashyira mu gaciro kandi akunda Yehova rwose. Iyo mico yatumye tugira urugo rwiza, idufasha no gufata imyanzuro myiza mu myaka yose tumaranye.

Nge na Angèle turi mu busitani bwo kuri Beteli yo mu Bufaransa

Nubwo ubu tugeze mu za bukuru, Angèle akomeje kuba umugore mwiza kandi unshyigikira. Urugero, kugira ngo tubashe kwiga amashuri y’umuryango wacu, dore ko amenshi aba mu Cyongereza, nge na Angèle twatangiye guhatana kugira ngo tumenye urwo rurimi. Ibyo byadusabye kujya mu itorero rikoresha Icyongereza, nubwo twari turi mu kigero k’imyaka 70. Kubera inshingano mfite muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo mu Bufaransa, kwiga urundi rurimi ntibyari byoroshye. Ariko nge na Angèle turafatanya. Nubwo ubu turi mu kigero k’imyaka 80, turacyategura amateraniro mu Cyongereza no mu Gifaransa. Nanone dukora uko dushoboye tukajya mu materaniro y’itorero kandi tukabwirizanya n’abarigize. Yehova yaradufashije tumenya Icyongereza.

Ibyo byagaragaye mu mwaka wa 2017. Nge na Angèle twize Ishuri ry’Abagize Komite z’Ibiro by’Amashami n’Abagore Babo, ryabereye i Patterson, muri leta ya New York.

Yehova ni Umwigisha wacu Mukuru rwose (Yes 30:20)! Ubwo rero aba ashaka ko abagize ubwoko bwe, ari abakuze n’abakiri bato, bahabwa inyigisho nziza kurusha izindi (Guteg 4:5-8). Niboneye ko iyo abakiri bato bateze amatwi Yehova, bakemera inama z’abavandimwe na bashiki bacu b’inararibonye, baba bashobora gufata imyanzuro myiza kandi bagakomeza kubera Yehova indahemuka. Bihuje n’ibivugwa mu Migani 9:9 hagira hati: “Igisha umunyabwenge na we azarushaho kuba umunyabwenge. Ungura umukiranutsi ubumenyi na we azarushaho kumenya.”

Hari igihe njya ntekereza kuri rya joro riteye ubwoba, ndi mu misozi yo muri Alijeriya mu myaka 60 ishize. Icyo gihe sinari nzi ko nzagira ibyishimo nk’ibyo mfite ubu. Nigiye byinshi ku bandi! Yehova yatumye nge na Angèle tugira ibyishimo kandi twumva tunyuzwe. Twiyemeje ko tuzakomeza kwigira byinshi kuri Data wo mu ijuru, no ku bavandimwe na bashiki bacu b’abanyabwenge kandi b’inararibonye bamukunda.

^ par. 11 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.