Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 23

Nturi wenyine Yehova ari kumwe nawe

Nturi wenyine Yehova ari kumwe nawe

“Yehova aba hafi y’abamwambaza bose.”​—ZAB 145:18.

INDIRIMBO YA 28 Tube inshuti za Yehova

INSHAMAKE *

1. Kuki hari abagaragu ba Yehova rimwe na rimwe bumva bafite irungu?

ABENSHI muri twe hari igihe twumva dufite irungu. Hari bamwe bamara igihe kirekire bafite irungu, abandi bo rigashira vuba. Hari n’igihe dushobora kumva dufite irungu nyamara turi kumwe n’abantu. Hari abagera mu itorero rishya bikabagora kubona inshuti. Hari abandi baba bakomoka mu muryango ukundana, bakwimukira kure ya bene wabo bakagira irungu. Hari n’abagira irungu bitewe no gukumbura umuntu wabo wapfuye. Hari n’abandi Bakristo, cyanecyane abamenye ukuri vuba, bumva bafite irungu bitewe nuko bene wabo n’abahoze ari inshuti zabo babanze cyangwa bakabarwanya.

2. Ni ibihe bibazo tugiye gushakira ibisubizo?

2 Yehova aratuzi neza kandi azi uko twiyumva. Iyo dufite irungu arabibona kandi aba yifuza kudufasha. Adufasha ate? Twakora iki mu gihe dufite irungu? Ni iki twakora ngo dufashe abagize itorero bumva bafite irungu? Reka turebe ibisubizo by’ibyo bibazo.

YEHOVA ATWITAHO

Yehova yohereje umumarayika kugira ngo yizeze Eliya ko atari wenyine (Reba paragarafu ya 3)

3. Yehova yagaragaje ate ko yita kuri Eliya?

3 Yehova yifuza cyane ko abagaragu be bose bamererwa neza. Aba hafi ya buri wese muri twe kandi iyo tubabaye arabibona (Zab 145:18, 19). Reka turebe uko Yehova yafashije umuhanuzi we Eliya. Uwo mugabo w’indahemuka yabayeho mu gihe Isirayeli yari ifite ibibazo bikomeye. Abanzi bakomeye b’Imana batotezaga cyane ubwoko bwayo ariko by’umwihariko bashakaga kwica Eliya (1 Abami 19:1, 2). Eliya yari ahangayikishijwe cyane n’uko yibwiraga ko ari we muhanuzi wenyine wari usigaye ukorera Yehova (1 Abami 19:10). Imana yahise igira icyo ikora ngo imufashe. Yehova yohereje umumarayika ngo yizeze uwo muhanuzi we ko atari we wenyine wari usigaye umukorera, ahubwo ko hari hakiri abandi Bisirayeli benshi b’indahemuka.—1 Abami 19:5, 18.

4. Muri Mariko 10:29, 30 hagaragaza hate ko Yehova yita ku bagaragu be bumva baratereranywe n’imiryango yabo n’inshuti zabo?

4 Yehova azi ko bamwe muri twe bigomwa ibintu byinshi kugira ngo bamukorere. Muri ibyo hashobora kuba harimo ibyo bahabwaga n’imiryango yabo cyangwa inshuti zabo zitari Abahamya. Birashoboka ko Petero na we yari ahangayitse igihe yabazaga Yesu ati: “Twasize byose turagukurikira. None se ubwo bizatugendekera bite?” (Mat 19:27). Yesu yijeje abigishwa ko bari kubona umuryango munini wo mu buryo bw’umwuka. (Soma muri Mariko 10:29, 30.) Nanone Yehova Umutware w’uwo muryango, asezeranya abamukorera ko azabafasha (Zab 9:10). Reka dusuzume bimwe mu bintu wakora kugira ngo Yehova agufashe mu gihe wumva ufite irungu.

ICYO WAKORA MU GIHE WUMVA URI WENYINE

5. Kwibanda ku byo Yehova agukorera ngo agufashe bizakugirira akahe kamaro?

5 Jya wibanda ku byo Yehova agukorera ngo agufashe (Zab 55:22). Ibyo bizagufasha gukomeza kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro. Mushiki wacu w’umuseribateri witwa Carol * ni we Muhamya wenyine mu muryango wabo. Yaravuze ati: “Iyo ntekereje ukuntu Yehova yagiye amfasha mu bigeragezo nagiye mpura na byo, bituma mbona ko burya ntari ngenyine. Nanone binyizeza ko Yehova atazigera antererana.”

6. Ibivugwa muri 1 Petero 5:9, 10 byafasha bite Abakristo bumva bari bonyine?

6 Jya utekereza ukuntu Yehova afasha abagaragu be bumva bari bonyine. (Soma muri 1 Petero 5:9, 10.) Umuvandimwe witwa Hiroshi umaze igihe kirekire ari we Muhamya wenyine mu muryango we, yaravuze ati: “Burya mu itorero buri wese aba afite ibibazo ahanganye na byo. Ubwo rero kumenya ko buri wese aba akora uko ashoboye ngo akorere Yehova, bidutera inkunga nkatwe tutagira bene wacu b’Abahamya.”

7. Isengesho ryagufasha rite?

7 Komeza gukora ibintu bigufasha kuba inshuti ya Yehova. Ibyo bikubiyemo kubwira Yehova uko wiyumva nta cyo umukinze (1 Pet 5:7). Mushiki wacu ukiri muto witwa Massiel yumvaga afite irungu bitewe n’uko ari we wenyine wakoreraga Yehova mu muryango we. Yaravuze ati: “Nabonaga ko Yehova ari Data. Kimwe mu bintu byamfashije cyane ni uko namusengaga kenshi nkamubwira uko niyumva.”

Gutega amatwi Bibiliya n’imfashanyigisho zayo byafashwe amajwi bishobora kudufasha mu gihe twumva dufite irungu (Reba paragarafu ya 8) *

8. Gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho byagufasha bite?

8 Jya usoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi utekereze ku nkuru zigaragaza ko Yehova agukunda. Mushiki wacu witwa Bianca, abagize umuryango we bamubwira amagambo mabi bagamije kumuca intege ariko akihangana. Yaravuze ati: “Gusoma no gutekereza ku nkuru zo muri Bibiliya n’inkuru z’ibyabaye ku Bahamya bahuye n’ibibazo nk’ibyange biramfasha cyane.” Hari Abakristo bafata mu mutwe imirongo y’Ibyanditswe yo kubahumuriza, urugero nk’uwo muri Zaburi 27:10 n’uwo muri Yesaya 41:10. Abandi bo iyo bategura amateraniro cyangwa basoma Bibiliya, batega amatwi ibyafashwe amajwi kandi ibyo bituma bumva irungu bari bafite rigabanutse.

9. Kujya mu materaniro bigufitiye akahe kamaro?

9 Jya ukora uko ushoboye uge mu materaniro buri gihe. Ayo materaniro azakugirira akamaro kandi uzanabonana n’abavandimwe na bashiki bacu (Heb 10:24, 25). Massiel twigeze kuvuga yaravuze ati: “Nubwo nagiraga isoni, niyemeje kujya njya mu materaniro yose kandi nkajya ntanga ibitekerezo. Ibyo byatumye numva ndi umwe mu bagize itorero.”

10. Kuki ari iby’ingenzi ko dushaka inshuti z’Abakristo b’indahemuka?

10 Jya ushakisha inshuti z’Abakristo b’indahemuka. Jya ushaka mu itorero abantu bafite imico wifuza kwigana bakubere inshuti. Bashobora kuba bakuruta cyangwa nawe ubaruta cyangwa se barakuriye mu mimerere itandukanye n’iyawe. Bibiliya itubwira ko ubwenge ‘bufitwe n’abageze mu za bukuru’ (Yobu 12:12). Ariko abakuze na bo hari ibintu byinshi bakwigira ku bakiri bato b’indahemuka. Wibuke ko nubwo Dawidi yari muto cyane kuri Yonatani, bitababujije kuba inshuti magara (1 Sam 18:1). Buri wese yafashije undi gukorera Yehova, nubwo bari bahanganye n’ibibazo bitoroshye (1 Sam 23:16-18). Mushiki wacu witwa Irina, ubu akaba ari we Muhamya wenyine mu bagize umuryango we, yaravuze ati: “Yehova ashobora gukoresha abagize itorero bakatubera nk’ababyeyi n’abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka.”

11. Wakora iki kugira ngo ubone inshuti?

11 Gushaka inshuti si ko buri gihe biba byoroshye, cyanecyane iyo ukunze kugira isoni. Mushiki wacu Ratna ukunda kugira isoni kandi warwanyijwe cyane igihe yigaga Bibiliya, yaravuze ati: “Naje kubona ko nari nkeneye ko abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero bamfasha. Nubwo bishobora kutoroha kubwira undi muntu uko wiyumva ariko iyo muganiriye nta cyo umukinze ni byo bituma muba inshuti magara.” Inshuti zawe ziba zifuza kugutera inkunga no kugushyigikira ariko ziba zikeneye ko uzibwira uko zabikora.

12. Umurimo wo kubwiriza wagufasha ute kubona inshuti nziza?

12 Kujyana n’abandi Bakristo kubwiriza byagufasha kubona inshuti. Carol twigeze kuvuga yaravuze ati: “Kujyana n’abandi Bakristokazi kubwiriza no mu bindi bikorwa bya gikristo byatumye mbona inshuti nyinshi. Mu gihe k’imyaka myinshi Yehova yagiye amfasha akoresheje izo nshuti.” Iyo dushatse inshuti z’indahemuka kuri Yehova bitugirira akamaro. Yehova adufasha akoresheje izo nshuti mu gihe twumva twacitse intege, urugero nk’igihe dufite irungu.—Imig 17:17.

JYA UFASHA ABANDI KUMVA BISANZUYE MU ITORERO RYA GIKRISTO

13. Buri wese mu bagize itorero afite iyihe nshingano?

13 Buri wese aba agomba gukora uko ashoboye ngo mu itorero harangwe amahoro n’urukundo ku buryo buri muntu yumva yisanzuye (Yoh 13:35). Ibyo tuvuga n’ibyo dukora bigirira abandi akamaro. Hari mushiki wacu wavuze ati: “Maze kwiga ukuri, abagize itorero babaye umuryango wange. Iyo batamfasha sinari kuba Umuhamya wa Yehova!” Wakora iki ngo ufashe abantu bumva bigunze bitewe n’uko bene wabo batari Abahamya, kumva bisanzuye mu itorero?

14. Wakora iki ngo ugirane ubucuti n’abakiri bashya?

14 Jya ufata iya mbere ubere inshuti abakiri bashya. Jya uha ikaze abantu bashya baza mu itorero (Rom 15:7). Icyakora kubasuhuzanya urugwiro ntibihagije. Ahubwo tuba twifuza kugirana na bo ubucuti bukomeye. Ubwo rero jya ubagaragariza urugwiro kandi ubiteho by’ukuri. Jya ugerageza kumenya ibibazo bafite ariko wirinde kwivanga mu buzima bwabo. Hari bamwe bigora kuvuga uko biyumva. Ubwo rero, uzirinde kubahatira kukuvugisha. Jya ubabaza ibibazo bituma bavuga uko biyumva ariko ubikorane amakenga. Hanyuma uge ubatega amatwi witonze wumve uko bagusubiza. Urugero, ushobora kubabaza uko bamenye ukuri.

15. Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bakora iki ngo bafashe abandi mu itorero?

15 Iyo Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka cyanecyane abasaza bafashe iya mbere bakita ku bandi, abagize itorero bose bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Melissa warezwe na nyina w’Umuhamya agira ati: “Nshimira cyane abavandimwe banyitayeho mu gihe k’imyaka myinshi bakambera nka papa. Igihe cyose nabaga mfite uwo nabwira ikibazo cyange.” Umuvandimwe ukiri muto witwa Mauricio yumvise ababaye kandi asigaye ari wenyine igihe uwamwigishaga Bibiliya yarekaga ukuri. Yaravuze ati: “Abasaza b’itorero baramfashije cyane. Baranganirizaga kenshi, tukajyana mu murimo wo kubwiriza, muri siporo kandi bakambwira ibyo babaga babonye muri Bibiliya igihe babaga biyigisha.” Melissa na Mauricio baje gukora umurimo w’igihe cyose.

Ese mu itorero ryanyu haba hari umuntu ukeneye ko umwitaho by’umwihariko kandi ukamarana na we igihe? (Reba paragarafu ya 16-19) *

16-17. Vuga ibintu bifatika twakora ngo dufashe abandi.

16 Jya ubafasha mu buryo bufatika (Gal 6:10). Umumisiyonari witwa Leo ukorera kure y’iwabo yaravuze ati: “Akenshi ikiba gikenewe ni ugukorera umuntu ikintu kiza mu gihe agikeneye. Ndibuka igihe kimwe ubwo nari nakoze impanuka. Icyo gihe nageze mu rugo nataye umutwe. Hari umuryango wantumiye turasangira. Sinibuka ibintu twariye ariko icyo nibuka cyo, ni uko banteze amatwi. Nyuma yaho numvise merewe neza.”

17 Twese dukunda amakoraniro kuko duhura n’abantu benshi, tukaganira, tukavuga ukuntu iryo koraniro ryaduteye inkunga. Icyakora Carol twigeze kuvuga yaravuze ati: “Iyo ndi mu makoraniro ni bwo numva mfite irungu cyane.” Abiterwa n’iki? Akomeza agira ati: “Nubwo mba ndi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi cyangwa amagana, akenshi bo baba bari kumwe n’abagize imiryango yabo. Ibyo rero bituma ndushaho kumva ndi ngenyine.” Hari abandi bigora kujya mu materaniro iyo baherutse gupfusha uwo bashakanye. Ese hari Umukristo uzi waba uhanganye n’ibibazo nk’ibyo? Niba hari uwo uzi uzamubwire mwicarane mu ikoraniro ry’ubutaha.

18. Twakurikiza dute ibivugwa mu 2 Abakorinto 6: 11-13?

18 Jya umarana igihe n’abandi. Jya utumira abavandimwe na bashiki bacu musabane cyanecyane ba bandi bumva ko ari bonyine. Twifuza kwaguka mu mitima yacu tukamarana igihe n’abo bavandimwe. (Soma mu 2 Abakorinto 6:11-13.) Melissa twigeze kuvuga agira ati: “Iyo abavandimwe badutumiraga mu ngo zabo cyangwa tukajyana gutembera byaradushimishaga cyane.” Ese hari umuntu wo mu itorero ryanyu ushobora gutumira?

19. Ni ryari kumarana igihe n’Abakristo bagenzi bacu bishobora kubafasha cyane?

19 Hari igihe Abakristo bagenzi bacu baba bakeneye cyane ko tumarana igihe na bo. Hari abo bigora kuba bari kumwe na bene wabo batari Abahamya mu gihe k’iminsi mikuru. Abandi bo bashobora kumva bababaye cyane mu gihe amatariki runaka ageze, urugero nko ku itariki umuntu wabo bakundaga yapfiriyeho. Iyo tumaranye igihe n’abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibyo bibazo, tuba tugaragaje ko ‘tubitaho by’ukuri.’—Fili 2:20.

20. Amagambo Yesu yavuze ari muri Matayo 12:48-50 yadufasha ate mu gihe twumva turi twenyine?

20 Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma Umukristo yumva rimwe na rimwe ari wenyine. Icyakora ntitwagombye kwibagirwa ko Yehova azi neza uko twiyumva. Akomeza kutwitaho kandi inshuro nyinshi akoresha Abakristo bagenzi bacu. (Soma muri Matayo 12:48-50.) Natwe rero twagaragaza ko dushimira Yehova kubera ko yadushyize mu itorero rya gikristo, dukora uko dushoboye ngo twite ku bavandimwe na bashiki bacu. Ubwo rero nubwo hari igihe dushobora kumva turi twenyine, ntituzigere twibagirwa ko Yehova ahora ari hafi yacu.

INDIRIMBO YA 46 Warakoze Yehova

^ par. 5 Ese hari igihe ujya wumva uri wenyine cyangwa ufite irungu? Niba bijya bikubaho, uge wizera udashidikanya ko Yehova azi uko wiyumva kandi ko yifuza kugufasha. Muri iki gice turi busuzume icyo wakora mu gihe wumva uri wenyine. Nanone turi burebe icyo wakora kugira ngo ufashe Abakristo bafite ikibazo nk’icyo.

^ par. 5 Amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe wapfushije umugore we ateze amatwi ibyafashwe amajwi bishingiye kuri Bibiliya n’imfashanyigisho zayo.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umubyeyi n’umukobwa we basuye umuvandimwe ukuze wo mu itorero ryabo kandi bamushyiriye impano.