Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga ati: “Napfuye ku byerekeye amategeko mbitewe n’amategeko”?​—Gal 2:19.

Pawulo yaranditse ati: “Napfuye ku byerekeye amategeko mbitewe n’amategeko, kugira ngo mbe muzima ku Mana.”​—Gal 2:19.

Ibyo Pawulo yanditse byari bifitanye isano n’ingingo y’ingenzi, yarebaga amatorero yo mu ntara ya Roma yitwaga Galatiya. Abakristo bamwe bo muri ayo matorero bari barayobejwe n’abigisha b’ibinyoma. Abo bantu bigishaga ko kugira ngo umuntu abone agakiza yagombaga gukurikiza amategeko ya Mose, cyanecyane iryo gukebwa. Ariko Pawulo yari azi ko Imana itagisaba Abakristo gukebwa. Pawulo yabafashije gutekereza akosora izo nyigisho z’ibinyoma, maze ashishikariza abavandimwe kwizera igitambo k’inshungu cya Yesu Kristo.—Gal 2:4; 5:2.

Bibiliya igaragaza neza ko iyo umuntu apfuye nta kintu aba azi, kandi ko ibimubaho bidashobora kugira icyo bimutwara (Umubw 9:5). Ubwo rero igihe Pawulo yavugaga ko ‘yapfuye ku byerekeye amategeko,’ yashakaga kuvuga ko amategeko atari akimufiteho ububasha. Yari azi ko niyizera igitambo k’inshungu, yari kuba “muzima ku Mana.”

Pawulo yavuze ko yahindutse “abitewe n’amategeko.” Mu buhe buryo? Mbere yaho yari yasobanuye ko ‘umuntu abarwaho gukiranuka bidaturutse ku mirimo y’amategeko,’ ahubwo ko bituruka gusa ku kwizera Yesu Kristo (Gal 2:16). Icyakora hari akamaro amategeko yagize. Pawulo yasobanuriye Abagalatiya ati: “Yongeweho kugira ngo agaragaze ibicumuro, kugeza aho urubyaro rwahawe isezerano rwagombaga kuzazira” (Gal 3:19). Ni byo koko amategeko yagaragaje ko abantu badatunganye, badashobora kuyubahiriza mu buryo bwuzuye, ko ahubwo bari bakeneye igitambo gitunganye. Ubwo rero, amategeko yayoboye abantu kuri Kristo ari we rubyaro (Gal 3:24). Ni yo mpamvu abantu bashobora kubarwaho gukiranuka babiheshejwe no kwizera Kristo. Icyatumye Pawulo agera kuri uwo mwanzuro ni uko amategeko yari yaratumye amenya Yesu kandi akamwizera. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ko ‘yapfuye ku byerekeye amategeko,’ aba “muzima ku Mana.” Amategeko ntiyari akimufiteho ububasha, ahubwo Imana ni yo yari ibumufiteho.

Pawulo yavuze ibintu nk’ibyo igihe yandikiraga Abaroma. Yaranditse ati: “Bavandimwe, namwe mwapfuye ku byerekeye Amategeko binyuze ku mubiri wa Kristo, . . . ariko ubu twabohowe ku Mategeko, kuko twapfuye ku byari bituboshye” (Rom 7:4, 6). Muri uyu murongo n’uwo mu Bagalatiya 2:19, Pawulo ntiyerekezaga ku munyabyaha wapfaga bitewe no kurenga ku Mategeko. Ahubwo yavugaga ko yabohowe. Pawulo ntiyari akigengwa n’Amategeko, kandi uko ni ko byari bimeze no kuri bagenzi be, kuko kwizera igitambo cya Yesu Kristo byari byarababohoye.