Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 24

Ushobora gucika imitego ya Satani

Ushobora gucika imitego ya Satani

“Bave mu mutego wa Satani.”​—2 TIM 2:26.

INDIRIMBO YA 36 Rinda umutima wawe

INSHAMAKE *

1. Kuki twavuga ko Satani ameze nk’umuhigi?

UMUHIGI nta kindi aba agamije uretse gufata inyamaswa ari nzima cyangwa kuyica. Ashobora gukoresha imitego myinshi, urugero nk’uwavuzwe n’umwe mu bahumuriza b’ibinyoma ba Yobu (Yobu 18:8-10). Ni ayahe mayeri umuhigi akoresha kugira ngo agushe inyamaswa mu mutego we? Abanza kumenya neza iyo nyamaswa. Amenya aho ikunze kuba iri, ibyo ikunda n’umutego yakoresha. Satani na we ni uko abigenza. Abanza kutwigaho. Amenya aho dukunze kujya n’ibidushishikaza. Hanyuma adutega umutego, tukawugwamo tutabizi. Icyakora Bibiliya itubwira ko nubwo twaba twaraguye mu mutego wa Satani, dushobora kuwuvamo. Nanone itwigisha icyo twakora ngo twirinde kugwa mu mitego ye.

Ubwibone n’umururumba ni imitego ibiri ikomeye Satani yakunze gukoresha cyane kandi hari benshi bayiguyemo. (Reba paragarafu ya 2) *

2. Ni iyihe mitego ibiri ikomeye Satani akunze gukoresha?

2 Imitego ibiri ikomeye Satani akunda gukoresha ni ubwibone n’umururumba. * Satani amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi akoresha iyo mitego kandi hari benshi bayiguyemo. Ameze nk’umutezi w’inyoni uzitegesha urushundura cyangwa undi mutego (Zab 91:3). Ariko ntidukwiriye kugwa mu mitego ya Satani. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova yaduhishuriye amayeri Satani akoresha.—2 Kor 2:11.

Dushobora kuvana amasomo ku ngero z’umuburo dusanga muri Bibiliya tukirinda imitego ya Satani cyangwa tukayicika (Reba paragarafu ya 3) *

3. Kuki hari ingero Yehova yandikishije muri Bibiliya?

3 Bumwe mu buryo Yehova akoresha kugira ngo aturinde ubwibone n’umururumba ni ukudufasha tukavana amasomo ku bagaragu be bagaragaje izo ngeso. Mu ngero tugiye gusuzuma turi bubone ko Satani atanatinya kugusha mu mutego abagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire bamukorera. Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko kwirinda iyo mitego bidashoboka? Oya, si ko bimeze. Yehova yandikishije muri Bibiliya izo ngero kugira ngo ‘zitubere umuburo’ (1 Kor 10:11). Azi neza ko izo ngero zishobora kutugirira akamaro maze tukirinda kugwa mu mitego ya Satani cyangwa tukayicika.

UMUTEGO W’UBWIBONE

Reba paragarafu ya 4

4. Ni iki gishobora kutubaho bitewe n’ubwibone?

4 Satani aba ashaka ko tuba abibone. Azi neza ko nituganzwa n’ingeso y’ubwibone tuzamera nka we tugatakaza ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Imig 16:18). Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yatanze umuburo avuga ko umuntu ashobora guhinduka umwibone “maze agacirwa urubanza nk’urwo Satani yaciriwe” (1 Tim 3:6, 7). Ibyo bishobora kutubaho twese, twaba tukiri bashya cyangwa se tumaze igihe mu muryango wa Yehova.

5. Nk’uko bivugwa mu Mubwiriza 7:16, 20, ni iki gishobora kuranga umuntu w’umwibone?

5 Umuntu ufite ubwibone aba yikunda birenze urugero. Satani aba yifuza ko twitekerezaho birenze urugero kuruta uko dutekereza kuri Yehova, cyanecyane igihe dufite ibibazo. Urugero, ese hari umuntu wigeze akurega ibinyoma cyangwa akakurenganya? Uramutse urakariye Yehova cyangwa abavandimwe bawe byashimisha Satani. Satani aba yifuza ko wumva ko uburyo bumwe rukumbi bwo gukemura ikibazo ari ukwirengagiza ibyo Yehova yateganyije mu Ijambo rye, maze ukagikemura uko ubyumva.—Soma mu Mubwiriza 7:16, 20.

6. Ni iki wakwigira ku byabaye kuri mushiki wacu wo mu Buholandi?

6 Reka turebe urugero rwa mushiki wacu wo mu Buholandi warakazwaga n’amakosa y’abandi. Yafashe umwanzuro wo kutongera gushyikirana n’abo bantu. Yaravuze ati: “Byatumaga numva ndi ngenyine kandi nkumva ntazigera mbababarira. Nageze aho nsaba umugabo wange ko twakwimukira mu rindi torero.” Nyuma yaho uwo mushiki wacu yaje kureba ikiganiro cya Tereviziyo ya JW® cyo mu kwezi kwa Werurwe 2016. Icyo kiganiro cyatangaga inama z’icyo umuntu yakora mu gihe abandi bakoze amakosa. Yakomeje agira ati: “Nasanze ari ngombwa ko nicisha bugufi kandi nkisuzuma ntibereye, nkemera ko nange nkora amakosa, aho kugira ngo mpatire abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero guhinduka. Icyo kiganiro cyamfashije kujya ntekereza cyane kuri Yehova no ku butegetsi bwe bw’ikirenga.” Urwo rugero rutwigisha iki? Rutwigisha ko mu gihe dufite ikibazo, tugomba gutekereza cyane kuri Yehova. Tuge tumusenga tumwinginga kugira ngo tubone abandi nk’uko ababona. Data wo mu ijuru abona amakosa bakora ariko ahora yiteguye kubabarira. Ubwo rero nawe wagombye kubigenza utyo.—1 Yoh 4:20.

Reba paragarafu ya 7

7. Ni iki cyabaye ku Mwami Uziya?

7 Ubwibone bwatumye Umwami Uziya wo mu Buyuda yanga kumva inama yagiriwe, bituma akora ikintu atari afitiye uburenganzira. Ubusanzwe hari ibintu byiza byinshi Uziya yakoze. Yari umuhanga mu bya gisirikare kandi yateje imbere ubwubatsi n’ubuhinzi. Bibiliya igira iti: “Imana y’ukuri yamuhaye umugisha” (2 Ngoma 26:3-7, 10). Bibiliya ikomeza igira iti: “Icyakora amaze gukomera, umutima we wishyize hejuru kugeza ubwo yirimbuza.” Yehova yari yaratanze itegeko ry’uko abatambyi bonyine ari bo bari bemerewe kosereza umubavu mu rusengero. Ariko Umwami Uziya yinjiye mu rusengero yosa umubavu atari abifitiye uburenganzira. Yehova yababajwe n’ibyo uwo mugabo wari umwibone yakoze maze amuteza ibibembe. Uziya yapfuye akiri umubembe.—2 Ngoma 26:16-21.

8. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 4:6, 7, twakora iki ngo twirinde kuba abibone?

8 Ese ubwibone bushobora gutuma tugwa mu mutego nk’uwo Uziya yaguyemo? Reka turebe urugero rw’ibyabaye kuri José. Ubucuruzi bwe bwarungukaga cyane kandi yari umusaza wubahwa mu itorero. Nanone yakundaga gutanga za disikuru mu makoraniro kandi abagenzuzi b’uturere bakundaga kumugisha inama. Yaravuze ati: “Naje kubona ko niyiringiraga cyane aho kwishingikiriza kuri Yehova. Kwibwira ko nkomeye byatumye ntatega amatwi Yehova ngo numvire inama ze.” José yaje gukora icyaha gikomeye nuko acibwa mu itorero. Ariko nyuma y’imyaka runaka yaje kugarurwa. Yaravuze ati: “Yehova yanyigishije ko ik’ingenzi atari ukugira inshingano ahubwo ko ari ugukora ibyo adusaba.” Tuge twibuka ko ubuhanga n’inshingano dufite mu itorero ari Yehova ubiduha. (Soma mu 1 Abakorinto 4:6, 7.) Yehova ntashobora gukoresha abantu b’abibone.

UMUTEGO WO KUGIRA UMURURUMBA

Reba paragarafu ya 9

9. Umururumba watumye Satani na Eva bakora iki?

9 Iyo twumvise ijambo umururumba birashoboka ko duhita dutekereza kuri Satani. Kubera ko yari umumarayika wa Yehova, ashobora kuba yari afite inshingano nyinshi zishimishije, ariko ntiyanyuzwe na zo. Ahubwo yifuje no gusengwa kandi byari bigenewe Yehova wenyine. Satani yifuza ko tumwigana. Ni yo mpamvu akora ibishoboka byose ngo atwumvishe ko ibyo dufite bitaduhagije. Ayo mayeri yayakoresheje bwa mbere igihe yavuganaga na Eva. Yehova yari yarahaye Adamu na Eva ibyokurya byinshi kandi bishimishije ni ukuvuga ‘igiti cyose cyo muri ubwo busitani’ uretse kimwe gusa (Intang 2:16). Nubwo byari bimeze bityo ariko Satani yashutse Eva bituma atekereza ko yari akeneye no kurya ku giti cyabuzanyijwe. Eva ntiyanyuzwe n’ibyo yari afite ahubwo yifuje n’ibyo atari agenewe kandi ibyo tuzi ingaruka byagize. Yakoze icyaha kandi amaherezo arapfa.—Intang 3:6, 19.

Reba paragarafu ya 10

10. Vuga ukuntu Dawidi yaguye mu mutego w’umururumba.

10 Umururumba watumye Umwami Dawidi yibagirwa ibyo Yehova yari yaramuhaye urugero nk’ubukire, icyubahiro no gutsinda abanzi be benshi. Dawidi na we yiyemereye ko ibyo Imana yari yaramuhaye byari byinshi cyane ku buryo atashoboraga kubivuga byose (Zab 40:5). Ariko hari igihe cyageze Dawidi yibagirwa ibyo Yehova yari yaramuhaye. Ntiyanyuzwe n’ibyo yari afite ahubwo yifuje byinshi kurushaho. Nubwo Dawidi yari afite abagore benshi yemeye ko irari rimuganza yifuza umugore w’undi mugabo. Uwo mugore yitwaga Batisheba, umugabo we akitwa Uriya w’Umuheti. Dawidi yasambanye na Batisheba nuko amutera inda. Dawidi ntiyasambanye n’uwo mugore gusa ahubwo yanicishije n’umugabo we ari we Uriya (2 Sam 11:2-15). Ariko se koko ni iki Dawidi yatekerezaga? Ese yatekerezaga ko Yehova atabibona? Nubwo Dawidi yamaze igihe kirekire ari umugaragu wa Yehova, yagize umururumba n’ubwikunde kandi ibyo byamugizeho ingaruka zikomeye. Igishimishije ni uko Dawidi yaje kwemera ko yakoze icyaha akicuza. Nta gushidikanya ko yashimishijwe n’uko Yehova yamubabariye.—2 Sam 12:7-13.

11. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 5:3, 4, twakora iki ngo twirinde umururumba?

11 Ibyabaye kuri Dawidi bitwigisha iki? Bitwigisha ko nidukomeza gushimira Yehova ibyo yaduhaye byose tutazagira umururumba. (Soma mu Befeso 5:3, 4.) Tugomba kunyurwa n’ibyo dufite. Tuge dushishikariza abigishwa ba Bibiliya bakiri bashya gutekereza ku kintu runaka Yehova yabakoreye hanyuma bakimushimire. Ibyo babikoze buri munsi, hashira icyumweru bamaze gushimira Yehova ibintu birindwi byose (1 Tes 5:18). Ese nawe ujya ubikora? Gutekereza ku bintu byiza byose Yehova yagukoreye bizatuma umushimira. Niwihatira kuba umuntu ushimira uzanyurwa n’ibyo ufite. Ikindi kandi nuba umuntu unyurwa ntuzagwa mu mutego wo kugira umururumba.

Reba paragarafu ya 12

12. Ni iki Yuda Isikariyota yakoze bitewe n’umururumba?

12 Umururumba watumye Yuda Isikariyota ahinduka umugambanyi. Nyamara mbere si uko yari ameze (Luka 6:13, 16). Yesu yaramutoranyije amugira umwe mu ntumwa ze. Uko bigaragara, Yuda yari umuntu ushoboye kandi wiringirwa kuko ari we wari ushinzwe kubika amafaranga. Yesu n’intumwa bakoreshaga ayo mafaranga kugira ngo bagure ibyo babaga bakeneye mu murimo wo kubwiriza. Ayo mafaranga twayagereranya n’impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose zitangwa muri iki gihe. Icyakora Yuda yirengagije inama Yesu yahoraga abaha zo kwirinda umururumba nuko atangira kwiba ayo mafaranga (Mar 7:22, 23; Luka 11:39; 12:15). Yuda ntiyumviye umuburo.

13. Ni ryari byagaragaye ko Yuda yagiraga umururumba?

13 Mbere gato y’uko Yesu yicwa hari ikintu cyabaye gituma umururumba Yuda yari afite ugaragara. Icyo gihe Simoni w’umubembe yari yatumiye Yesu n’abigishwa be kandi Mariya na Marita na bo bari bahari. Mu gihe barimo barya, Mariya yarahagurutse asuka ku mutwe wa Yesu amavuta yahumuraga neza kandi yari ahenze cyane. Ibyo byarakaje cyane Yuda n’abandi bigishwa ba Yesu. Birashoboka ko abo bigishwa batekerezaga ko ayo mafaranga yashoboraga gukoreshwa mu murimo wo kubwiriza. Ariko Yuda we yitekererezaga ibindi. Kubera ko “yari umujura” yashakaga kuyiba. Nyuma yaho umururumba watumye Yuda agambanira Yesu ku mafaranga yagurwaga umugaragu.—Yoh 12:2-6; Mat 26:6-16; Luka 22:3-6.

14. Vuga uko umugabo n’umugore we bakurikije ibivugwa muri Luka 16:13.

14 Hari ukuri kw’ingenzi Yesu yibukije abigishwa be. Yarababwiye ati: “Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.” (Soma muri Luka 16:13.) Ibyo ni ukuri. Reka turebe uko umugabo n’umugore bo muri Rumaniya bumviye iyo nama ya Yesu. Babonye akazi kari kumara igihe gito mu gihugu gikize cyane. Bagira bati: “Tukibona ako kazi twatekereje ko uwo wari umugisha uturutse kuri Yehova kuko kari kudufasha kwishyura umwenda munini wa banki twari dufite.” Icyakora ako kazi kari kubabera umutego kuko kari gutuma batabona umwanya uhagije wo gukorera Yehova. Bamaze gusoma ingingo yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki 15 Kanama 2008 ifite umutwe uvuga ngo: “Komeza kuba indahemuka ufite umutima umwe,” bafashe umwanzuro. Bagira bati: “Iyo twimukira mu kindi gihugu tugamije gushaka amafaranga menshi, ntitwari kuba duhaye agaciro ubucuti dufitanye na Yehova. Twabonye rwose ko byari kuduteza ibibazo mu buryo bw’umwuka.” Ubwo rero banze kujya gukora ako kazi. Nyuma yaho byagenze bite? Uwo mugabo yabonye akazi mu gihugu batuyemo kari gutuma babona ibyo bakeneye. Umugore we yaravuze ati: “Buri gihe Yehova yita ku bagaragu be.” Uwo mugabo n’umugore bashimishwa cyane no kuba baremeye kuba abagaragu ba Yehova aho kuba abagaragu b’amafaranga.

IRINDE IMITEGO YA SATANI

15. Ni iki kitwemeza ko dushobora gucika imitego ya Satani?

15 None se twakora iki mu gihe dusanze dufite ubwibone cyangwa umururumba? Hari icyo twakora. Pawulo yavuze ko “abafashwe mpiri na Satani” bashobora kuva mu mutego we (2 Tim 2:26). Uko ni ko byagenze kuri Dawidi. Yumviye inama Natani yamugiriye, yicuza kuba yaragize umururumba kandi agira icyo akora kugira ngo yongere kugirana ubucuti na Yehova. Jya uhora wibuka ko Yehova arusha imbaraga Satani. Ubwo rero, niwemera ko agufasha ushobora gucika umutego uwo ari wo wose Satani ashobora kugutega.

16. Ni iki kizadufasha kwirinda imitego ya Satani?

16 Birumvikana ko aho gucika imitego ya Satani twamaze kuyigwamo, icyatubera kiza ari ukuyirinda hakiri kare. Icyakora ibyo ntitwabigeraho Yehova atadufashije. Ubwo rero ntitugomba kwirara. Hari n’abagaragu ba Yehova bamaze igihe bamukorera bagiye baba abibone cyangwa bakagira umururumba. Ubwo rero, uge usenga Yehova buri munsi agufashe kugenzura imitekerereze yawe n’ibikorwa byawe, kugira ngo urebe niba waratangiye kugira izo ngeso (Zab 139:23, 24). Ntuzigere wemera rwose kugira izo ngeso.

17. Vuba aha bizagendekera bite umwanzi wacu Satani?

17 Satani amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi ahiga abagaragu ba Yehova. Ariko vuba aha azabohwa kandi amaherezo azarimburwa burundu (Ibyah 20:1-3, 10). Si twe tuzabona uwo munsi ugera. Icyakora mu gihe bitaraba jya uba maso wirinde imitego ya Satani. Jya ukora uko ushoboye wirinde ubwibone n’umururumba. Iyemeze ‘kurwanya Satani, na we azaguhunga.’—Yak 4:7.

INDIRIMBO YA 127 Uwo ngomba kuba we

^ par. 5 Satani ameze nk’umuhigi w’umuhanga. Agerageza kutugusha mu mitego ye uko igihe tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose. Muri iki gice tugiye kureba uko Satani akoresha umururumba n’ubwibone kugira ngo adutandukanye na Yehova. Nanone turi burebe ingero z’abantu baguye mu mutego w’ubwibone n’umururumba kandi turebe uko twakwirinda kugwa muri iyo mitego.

^ par. 2 AMAGAMBO YASOBANUWE: Muri iki gice ijambo ubwibone ryerekeza ku byiyumvo umuntu agira akumva ko afite agaciro kurusha abandi. Naho ijambo umururumba risobanura kurarikira birenze urugero amafaranga, ububasha, imibonano mpuzabitsina cyangwa ibindi nk’ibyo.

^ par. 53 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe w’umwibone yanze kumvira inama bamugiriye. Mushiki wacu ufite ibintu byinshi ariko ugishaka ibindi.

^ par. 55 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umumarayika w’Imana hamwe n’Umwami Uziya baje kuba abibone. Umururumba watumye Eva arya ku giti cyari cyarabuzanyijwe, utuma Dawidi asambana na Batisheba kandi utuma Yuda yiba amafaranga.