Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 27

Jya wigana umuco wa Yehova wo kwihangana

Jya wigana umuco wa Yehova wo kwihangana

“Nimwihangana muzaronka ubugingo bwanyu.”​—LUKA 21:19.

INDIRIMBO YA 114 “Mukomeze kwihangana”

INSHAMAKE *

1-2. Ni mu buhe buryo ibyo Yehova yandikishije muri Yesaya 65:16, 17 bidutera inkunga yo kudacogora?

IKORANIRO ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2017, ryari rifite umutwe ushishikaje uvuga ngo: “Ntucogore!” Iryo koraniro ryatweretse icyo twakora kugira ngo twihanganire ibigeragezo duhura na byo muri iki gihe. Ubu hashize imyaka ine iryo koraniro ribaye kandi turacyakomeza kwihanganira ibibazo duhura na byo muri iyi si.

2 Ni ibihe bibazo uherutse guhura na byo byagusabye kwihangana? Ese waba warapfushije inshuti yawe cyangwa umwe mu bagize umuryango wawe? Ese waba urwaye indwara ikomeye cyangwa uhanganye n’ibibazo biterwa n’iza bukuru? Ese waba waribasiwe n’ibiza, urugomo cyangwa ibitotezo? Ese waba waragezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19? Twese dutegerezanyije amatsiko igihe ibibazo byose bizarangira burundu.—Soma muri Yesaya 65:16, 17.

3. Ni iki tugomba gukora kandi kuki?

3 Muri iki gihe duhanganye n’ibibazo byinshi kandi dushobora kuzahangana n’ibikomeye kurushaho mu gihe kiri imbere (Mat 24:21). Ubwo rero, tugomba gukomeza kwitoza umuco wo kwihangana. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu yavuze ati: “Nimwihangana muzaronka ubugingo bwanyu” (Luka 21:19). Gutekereza uko abandi bihanganiye ibibazo bimeze nk’ibyo duhura na byo muri iki gihe, bizadufasha kwihangana.

4. Kuki twavuga ko Yehova ari we wihangana kurusha abandi bose?

4 Yehova ni we wihangana kurusha abandi bose. Ese ibyo byaba bigutangaje? Tekereza kuri ibi bikurikira. Iyi si iyoborwa na Satani yuzuyemo ibibazo byinshi. Nubwo Yehova afite imbaraga zo guhita abikuraho, akomeje kwihangana ategereje ko umunsi yagennye ugera (Rom 9:22). Reka dusuzume ibintu ikenda Yehova yahisemo kwihanganira.

NI IBIHE BINTU YEHOVA YIHANGANIRA?

5. Ni mu buhe buryo izina ry’Imana ryaharabitswe, kandi se ibyo bituma wumva umeze ute?

5 Izina rye ryaraharabitswe. Yehova akunda izina rye kandi ashaka ko abantu bose baryubaha (Yes 42:8). Ariko hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi bitandatu izina rye riharabikwa (Zab 74:10, 18, 23). Ibyo byatangiye mu busitani bwa Edeni, igihe Satani (bisobanura “Usebanya”) yashinjaga Imana ko hari ibintu yimye Adamu na Eva byari gutuma bishima (Intang 3: 1-5). Kuva icyo gihe, Satani yagiye abeshyera Yehova, avuga ko hari ibintu yima abantu kandi mu by’ukuri bari babikeneye. Yesu yababazwaga cyane n’uko izina rya Se riharabikwa. Ni yo mpamvu yigishije abigishwa be gusenga bavuga bati: “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.”—Mat 6:9.

6. Kuki Yehova yemeye ko hashira igihe kirekire kugira ngo agaragaze ko ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka?

6 Ubutegetsi bwe bwararwanyijwe. Yehova ni we ufite uburenganzira bwo gutegeka mu ijuru no ku isi, kandi ni we utegeka neza cyane (Ibyah 4:11). Ariko Satani yayobeje abamarayika n’abantu, atuma batekereza ko Imana idafite ubwo burenganzira. Byari gufata igihe kugira ngo bigaragare ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka, kandi ko ari we utegeka neza. Yehova yagaragaje ubwenge yemera ko hashira igihe kirekire abantu biyobora, kugira ngo babone ko nta cyo bageraho batamwisunze (Yer 10:23). Kuba Imana yarihanganye bizatuma icyo kibazo gikemuka burundu. Amaherezo abantu bazamenya ko Imana ari yo ifite uburenganzira bwo gutegeka kandi ko Ubwami bwayo ari bwo bwonyine bushobora kuzana amahoro n’umutekano ku isi.

7. Ni ba nde bigometse kuri Yehova, kandi se ni iki azabakorera?

7 Bamwe mu bana be barigometse. Yehova yaremye abamarayika n’abantu batunganye. Ariko umumarayika w’Imana waje guhinduka Satani (bisobanura “Urwanya”) yatumye abantu batunganye, ari bo Adamu na Eva, bigomeka kuri Yehova. Abandi bamarayika n’abantu na bo barigometse (Yuda 6). Nyuma yaho Abisirayeli bari ubwoko Imana yitoranyirije, bayigometseho batangira gusenga imana z’ibinyoma (Yes 63:8, 10). Birumvikana ko Yehova yumvise bamutengushye rwose. Ariko yakomeje kwihangana, ategereza ko igihe kigera kugira ngo arimbure abamwigometseho bose. Ibyo bizatuma abantu b’indahemuka bigana Yehova, bagakomeza kwihanganira ibintu bibaho muri iki gihe, babona imigisha.

8-9. Ni ibihe binyoma Satani ashinja Yehova, kandi se twakora iki ngo tubinyomoze?

8 Ibinyoma bya Satani. Satani yabeshyeye Yobu n’abandi bagaragu b’indahemuka ba Yehova, avuga ko bamukorera babitewe n’ubwikunde (Yobu 1:8-11; 2:3-5). No muri iki gihe, Satani aracyabeshyera abagaragu ba Yehova (Ibyah 12:10). Nidukomeza kwihanganira ibigeragezo kandi tugakomeza kubera Yehova indahemuka, tuzaba tugaragaje ko tumukunda kandi tugaragaze ko Satani ari umubeshyi. Nitwihangana tuzabona imigisha nk’uko byagenze kuri Yobu.—Yak 5:11.

9 Satani akoresha abayobozi b’amadini y’ikinyoma, bakavuga ko Yehova ari umugome kandi ko ari we uteza abantu imibabaro. Hari n’abavuga ko iyo abana bato bapfuye ari Imana iba yabahamagaye, kuko iba ikeneye abandi bamarayika mu ijuru. Mbega ukuntu baharabika Imana! Ariko twe, tuzi ko Imana ikunda abantu. Iyo turwaye indwara ikomeye cyangwa tugapfusha umuntu wacu twakundaga, tuba tuzi ko atari Imana yabiteye. Ahubwo tuba twiringiye ko hari igihe Imana izakuraho ibyo bibazo byose. Ubwo rero dushobora kubwira umuntu wese ubyifuza ko Yehova ari Imana irangwa n’urukundo. Ibyo bituma Yehova asubiza Satani uhora umutuka.—Imig 27:11.

10. Ibivugwa muri Zaburi ya 22:23, 24 bigaragaza iki kuri Yehova?

10 Imibabaro abagaragu be bahura na yo. Yehova ni Imana irangwa n’impuhwe. Iyo abonye tubabaye bitewe no gutotezwa, uburwayi cyangwa ukudatungana biramubabaza. (Soma muri Zaburi ya 22:23, 24.) Yehova yiyumvisha imibabaro duhanganye na yo, yifuza kuyivanaho kandi n’ubundi azayivanaho. (Gereranya no mu Kuva 3:7, 8; Yesaya 63:9.) Hari igihe kizagera ‘ahanagure amarira yose ku maso yacu, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.’—Ibyah 21:4.

11. Kuki Yehova akumbuye abagaragu be b’indahemuka bapfuye?

11 Agahinda aterwa no gupfusha inshuti ze. Yehova yumva ameze ate iyo atekereje ku bagabo n’abagore b’indahemuka bapfuye? Yifuza kongera kubabona (Yobu 14:15). Tekereza ukuntu Yehova akumbuye cyane inshuti ye Aburahamu (Yak 2:23)! Naho se Mose bavuganaga “imbonankubone” (Kuva 33:11)! Nanone tekereza ukuntu yifuza kumva Dawidi n’abandi banditsi ba zaburi, barimo baririmba indirimbo nziza zo kumusingiza (Zab 104:33)! Nubwo izo nshuti ze zapfuye, ntiyigeze azibagirwa (Yes 49:15). Yibuka buri kantu kose kabarangaga; ni nk’aho kuri we “bose ari bazima” (Luka 20:38). Yehova azabazura bongere bamukorere kandi yumve amasengesho yabo avuye ku mutima. Niba nawe warapfushije umuntu, twifuza ko ibyo byaguhumuriza.

12. Ni iki kibabaza Yehova cyane muri iyi minsi y’imperuka?

12 Kubona abantu babi bakandamiza abandi. Igihe abantu bigomekaga muri Edeni, Yehova yari azi ko bari guhura n’ibibazo byari kugenda birushaho kwiyongera, ariko amaherezo bikazakemuka. Yehova yanga ibikorwa bibi, akarengane n’urugomo byogeye muri iyi si. Buri gihe Yehova yita cyane ku bantu bakunze kwibasirwa n’akarengane, ni ukuvuga abantu batagira kirengera, urugero nk’impfubyi n’abapfakazi (Zek 7:9, 10). Yehova arababara cyane iyo abonye abagaragu be b’indahemuka bakorerwa ibikorwa by’urugomo kandi bagafungwa. Jya wizera udashidikanya ko Yehova akunda abantu bose bamwigana bagakomeza kwihangana.

13. Ni ibihe bikorwa bigaragaza ko abantu bagenda bata umuco, kandi se ni iki Imana izabikoraho?

13 Kubona abantu barushaho kwishora mu busambanyi. Satani ashimishwa no kuyobya abantu Imana yaremye mu ishusho yayo, bagakora ibikorwa byo guta umuco. Mu minsi ya Nowa, igihe Yehova ‘yabonaga ko ububi bw’abantu bwari bwogeye, yicujije kuba yararemye abantu ku isi, bimushengura umutima’ (Intang 6:5, 6, 11). Ese kuva icyo gihe ibintu byaba byarabaye byiza? Reka da! Tekereza ukuntu Satani yishima iyo abona abantu bishora mu busambanyi bw’ubwoko bwose, hakubiyemo no kuryamana kw’abahuje ibitsina (Efe 4:18, 19). Nanone Satani arishima cyane iyo hagize umugaragu wa Yehova ukora icyaha gikomeye. Yehova ntazakomeza kwihanganira ibyo bikorwa bibi. Igihe nikigera, azarimbura abakora ibikorwa byo kwiyandarika banga guhinduka.

14. Ni ibihe bikorwa abantu bakora bigira ingaruka ku byo Yehova yaremye?

14 Kubona abantu bangiza isi. Uretse kuba abantu ‘bategeka abandi babagirira nabi,’ nanone bangiza isi n’inyamaswa Yehova yabashinze kwitaho (Umubw 8:9; Intang 1:28). Hari abahanga bavuga ko abantu nibakomeza kwangiza isi, mu myaka mike iri imbere hari inyamaswa n’ibindi binyabuzima bisaga miriyoni bizacika ku isi. Ntibitangaje kuba abo bahanga bavuga ko iyi si yugarijwe n’akaga. Igishimishije, ni uko Yehova adusezeranya ko ‘azarimbura abarimbura isi’ maze agahindura iyi si paradizo.—Ibyah 11:18; Yes 35:1.

KUBA YEHOVA YIHANGANA BITWIGISHA IKI?

15-16. Ni iki cyadufasha kwigana Yehova tugakomeza kwihangana? Tanga urugero.

15 Tekereza ibintu byose bibabaje Data wo mu ijuru amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi yihanganira! (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Ibintu Yehova yihanganira.”) Yehova yashoboraga kurimbura iyi si mbi igihe icyo ari cyo cyose. Ariko yarihanganye kandi ibyo byatugiriye akamaro. Reka turebe urugero rudufasha kubyumva neza. Tuvuge ko umugabo n’umugore babwiwe ko umwana wabo azavuka afite ibibazo bikomeye, kandi ko azabaho ababaye ndetse agapfa akiri muto. Nubwo abo babyeyi bitaboroheye, biyemeje kubyara uwo mwana. Urukundo bakunda umwana wabo ruzatuma bihanganira ingorane zose bazahura na zo kugira ngo bamwiteho agire ubuzima bwiza.

16 Mu buryo nk’ubwo, abantu bose bakomoka kuri Adamu na Eva, bavuka badatunganye. Ariko Yehova arabakunda kandi akabitaho (1 Yoh 4:19). Icyakora hari ikindi kintu Yehova ashobora kudukorera ba babyeyi twavuze muri rwa rugero bo badashobora gukora. Yashyizeho itariki azakuriraho indwara zose n’ibindi bintu byose bibabaza abantu (Mat 24:36). Ese urukundo Yehova adukunda ntirwagombye gutuma tumwigana, natwe tukihangana kugeza igihe azakuriraho ibyo bintu bibi?

17. Ibyabaye kuri Yesu bivugwa mu Baheburayo 12:2, 3, bidufasha bite gukomeza kwihangana?

17 Yehova yabaye intangarugero mu kugaragaza umuco wo kwihangana. Yesu na we yaramwiganye agaragaza uwo muco. Igihe yari hano ku isi yihanganiye ibitutsi, gukozwa isoni, anihanganira igiti cy’umubabaro ku bwacu. (Soma mu Baheburayo 12:2, 3.) Nta gushidikanya ko kuba Yehova yarihanganye, byatumye na Yesu yihangana. Ibyo natwe bishobora kudufasha.

18. Dukurikije ibivugwa muri 2 Petero 3:9, ni akahe kamaro ko kuba Yehova yihangana?

18 Soma muri 2 Petero 3:9. Yehova azi igihe kiza azarimburiraho iyi si mbi. Kuba yarihanganye byatumye akorakoranya imbaga y’abantu benshi babarirwa muri za miriyoni, kugira ngo bamusenge kandi bamuheshe ikuzo. Abo bantu bose bashimishwa no kuba Yehova yarihanganye, kuko byatumye bavuka, bakamumenya kandi bakamwiyegurira. Igihe Yehova azaha imigisha abantu babarirwa muri za miriyoni bazaba barihanganye kugeza ku mperuka, ni bwo tuzabona mu buryo bwuzuye akamaro ko kuba yarihanganye.

19. Tugomba kwiyemeza gukora iki, kandi se ni iyihe ngororano tuzabona?

19 Iyo twiganye Yehova, dushobora kwihangana dufite ibyishimo. Nubwo Satani yateje imibabaro myinshi, Yehova akomeje kuba “Imana igira ibyishimo” (1 Tim 1:11). Natwe dushobora gukomeza kwishima mu gihe dutegereje ko Yehova yeza izina rye, akagaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’ikirenga, agakuraho ibibi byose hamwe n’ibindi bibazo duhura na byo muri iki gihe. Ubwo rero, nimucyo dukomeze kwihangana kandi tuzirikane ko na Data wo mu ijuru yihangana. Nitubikora, buri wese muri twe azibonera ukuri kw’aya magambo agira ati: “Hahirwa umuntu ukomeza kwihanganira ikigeragezo, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubuzima, iryo Yehova yasezeranyije abakomeza kumukunda.”—Yak 1:12.

INDIRIMBO YA 139 Sa n’ureba isi yabaye nshya

^ par. 5 Twese duhanganye n’ibibazo bitandukanye. Ibyinshi muri byo usanga nta cyo twabikoraho uretse kubyihanganira. Ariko si twe twenyine. Yehova na we yihanganira ibintu byinshi. Muri iki gice turi burebe ikenda muri byo. Nanone turi burebe akamaro ko kuba Yehova yihangana n’uko twamwigana.