Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 29

Ishimire ibyo ugeraho mu murimo ukorera Yehova

Ishimire ibyo ugeraho mu murimo ukorera Yehova

‘Buri wese yishime ku bwe wenyine atigereranyije n’undi muntu.’​—GAL 6:4.

INDIRIMBO YA 34 Tugendere mu nzira itunganye

INSHAMAKE *

1. Kuki Yehova atatugereranya n’abandi?

YEHOVA yishimira ko ibiremwa bye bitandukanye. Ni yo mpamvu yaremye ibimera bitandukanye, inyamaswa zitandukanye hamwe n’abantu. Buri wese muri twe arihariye. Ni yo mpamvu Yehova atajya akugereranya n’abandi. Yehova areba ibiri mu mutima wawe akamenya uwo uri we (1 Sam 16:7). Nanone Yehova azirikana ibyo ushobora gukora, aho ufite intege nke n’imimerere wakuriyemo. Ubwo rero, ntagusaba ibirenze ibyo ushobora gukora. Tugomba kwigana Yehova, tukibona nk’uko atubona. Ibyo bizatuma tugira “ubwenge,” tureke kwishyira hejuru cyangwa kwisuzugura.—Rom 12:3.

2. Kuki kwigereranya n’abandi atari byiza?

2 Birumvikana neza ko hari ibyo tuzigira ku bandi, urugero nko ku muvandimwe cyangwa mushiki wacu ukora neza umurimo wo kubwiriza (Heb 13:7). Ibyo bizadufasha kumenya aho twanonosora mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza (Fili 3:17). Ariko uzirikane ko hari itandukaniro hagati yo kwigana ibyiza umuntu akora no kwigereranya na we. Kwigereranya n’abandi byatuma tugira ishyari, tugacika intege cyangwa tukumva ko nta gaciro dufite. Nanone nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, kurushanwa n’abandi bishobora kuzana umwuka mubi mu itorero. Ni yo mpamvu Yehova yatugiriye inama irangwa n’urukundo igira iti: “Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu.”—Gal 6:4.

3. Ni ayahe majyambere yo mu buryo bw’umwuka wagize yagushimishije?

3 Yehova ashaka ko wishimira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka ugeraho. Urugero, niba warabatijwe ushobora kuba warishimiye ko wageze kuri iyo ntego. Ni wowe wifatiye uwo mwanzuro kubera urukundo ukunda Imana. Tekereza amajyambere wagiye ugira kuva icyo gihe. Urugero: Ese gusoma Bibiliya no kwiyigisha byarushijeho kugushimisha? Ese wanonosoye amasengesho yawe ku buryo uvuga ibikuvuye ku mutima (Zab 141:2)? Ese waba waramenye neza gutangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza no gukoresha neza ibikoresho bidufasha mu gihe twigisha abantu Bibiliya? Ese niba warashatse, Yehova yaba yaragufashije kurushaho gusohoza neza inshingano yo kuba uri umugabo, umugore cyangwa umubyeyi? Ubwo rero uzage ushimishwa n’ibyo wagiye ugeraho mu murimo ukorera Yehova kandi unyurwe na byo.

4. Ni iki turi bwige muri iki gice?

4 Dushobora gufasha abandi kwishimira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bageraho. Nanone dushobora kubafasha kureka kwigereranya n’abandi. Muri iki gice turaza kureba uko ababyeyi bafasha abana babo, uko abashakanye bafashanya n’uko abasaza b’itorero n’abandi bafasha abavandimwe na bashiki bacu. Nanone turi busuzume amahame yo muri Bibiliya yadufasha kwishyiriraho intego zishyize mu gaciro dukurikije ubushobozi dufite n’imimerere turimo.

ICYO ABABYEYI N’ABASHAKANYE BAKORA

Babyeyi muge mwishimira ibyo buri mwana akora (Reba paragarafu ya 5 n’iya 6) *

5. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 6:4, ni iki ababyeyi bagomba kwirinda?

5 Ababyeyi baba bagomba kwitonda ntibagereranye umwana n’undi cyangwa ngo bamusabe ibirenze ibyo ashobora gukora. Iyo ababyeyi babikoze bishobora guca umwana intege. (Soma mu Befeso 6:4.) Mushiki wacu witwa Sachiko * yaravuze ati: “Abarimu babaga banyitezeho ko mbona amanota meza kurusha abandi banyeshuri twiganaga. Mama na we yashakaga ko ngira amanota meza kugira ngo mwarimu wange ndetse na papa utari Umuhamya, babone ko Abahamya ba Yehova ari abantu beza. Yashakaga ko nuzuza, nkagira ijana ku ijana mu masomo yose, kandi ibyo nabonaga ntabishobora. Nubwo maze imyaka myinshi ndangije kwiga, njya nibaza niba Yehova yishimira ibyo mukorera nubwo nta ko mba ntagize.”

6. Ni irihe somo ababyeyi bakura ku bivugwa muri Zaburi ya 131:1, 2?

6 Hari isomo ry’ingenzi ababyeyi bakura ku bivugwa muri Zaburi ya 131:1, 2. (Hasome.) Umwami Dawidi yavuze ko ‘atakurikiranye ibintu bikomeye cyane’ cyangwa ngo akore ibirenze ubushobozi bwe. Kwicisha bugufi no kwiyoroshya byatumaga yumva ‘atuje.’ Ni irihe somo ababyeyi bavana ku byo Dawidi yavuze? Ababyeyi bicisha bugufi kandi bakiyoroshya, bakora ibyo bashoboye kandi ntibitega ibitangaza ku bana babo. Igihe ababyeyi bafasha umwana wabo kwishyiriraho intego, bagombye kuzirikana ubushobozi bwe n’aho afite intege nke. Ibyo bituma yishyiriraho intego zishyize mu gaciro. Mushiki wacu witwa Marina yaravuze ati: “Mama ntiyangereranyaga na basaza bange batatu, cyangwa ngo angereranye n’abandi bana. Yajyaga ambwira ko buri wese afite ubushobozi butandukanye n’ubw’undi kandi ko Yehova abona ko buri wese afite agaciro. Ibyo byatumye ntakunda kwigereranya n’abandi.”

7-8. Umugabo yagaragaza ate ko yubaha umugore we?

7 Umugabo w’Umukristo agomba kubaha umugore we (1 Pet 3:7). Kubaha byumvikanisha igitekerezo cyo kwita ku bandi mu buryo bwihariye no kugaragaza ko bafite agaciro. Urugero, umugabo wubaha umugore we abona ko afite agaciro. Ntamusaba ibirenze ubushobozi bwe kandi ntajya umugereranya n’abandi bagore. Umugore yakumva ameze ate umugabo we agiye amugereranya n’abandi? Mushiki wacu witwa Rosa afite umugabo utari Umuhamya uhora amugereranya n’abandi bagore. Amagambo mabi umugabo we amubwira aramubabaza kandi agatuma atigirira ikizere. Rosa yaravuze ati: “Buri gihe mba nkeneye icyanyizeza ko Yehova abona ko mfite agaciro.” Icyakora umugabo w’Umukristo we, yubaha umugore we. Azi ko uko afata umugore we bigira ingaruka ku mishyikirano bafitanye n’iyo afitanye na Yehova. *

8 Umugabo wubaha umugore we amuvuga neza, akamwizeza ko amukunda kandi akajya amushimira ibyo akora (Imig 31:28). Ibyo ni byo umugabo wa Katerina wavuzwe mu gice kibanziriza iki yakoze. Yamufashije kumva ko afite agaciro. Katerina akiri umwana nyina yaramusuzuguraga, kandi akenshi akamugereranya n’abandi bakobwa, hakubiyemo n’inshuti ze. Ibyo byatumye Katerina atangira kujya yigereranya n’abandi kandi ibyo byarakomeje na nyuma yo kuba Umuhamya. Icyakora umugabo we yamufashije kubireka, atangira kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro. Katerina yaravuze ati: “Umugabo wange arankunda, akanshimira ibyiza nkora kandi akansengera. Nanone anyibutsa imico ihebuje ya Yehova kandi akamfasha guhindura imitekerereze yange idakwiriye.”

ICYO ABASAZA N’ABANDI BAKORA

9-10. Abasaza bafashije bate mushiki wacu wakundaga kwigereranya n’abandi?

9 Abasaza bafasha bate abantu bakunda kwigereranya n’abandi? Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Hanuni. Akiri muto nta muntu n’umwe wajyaga umushimira. Yaravuze ati: “Nahoranaga ipfunwe kandi nkumva abandi bana ari bo bakora ibintu neza kundusha. Natangiye kwigereranya n’abandi kuva nkiri muto cyane.” Na nyuma y’uko Hanuni amaze kumenya ukuri, yakomeje kwigereranya n’abandi. Ibyo byatumye yumva nta cyo amariye itorero. Ariko ubu ni umupayiniya wishimye. Ni iki cyamufashije guhindura uko yabonaga ibintu?

10 Hanuni yavuze ko abasaza b’itorero ari bo bamufashije. Yavuze ko bamugiriraga ikizere kandi bakamushimira urugero rwiza yatangaga. Yaranditse ati: “Rimwe na rimwe abasaza b’itorero bajyaga bansaba gutera inkunga bashiki bacu babaga bakeneye ubufasha. Ibyo byatumaga numva ko mfite agaciro. Sinzigera nibagirwa igihe abasaza banshimiraga ko nateye inkunga bashiki bacu bakiri bato. Igihe bansomeraga mu 1 Abatesalonike 1:2, 3, byankoze ku mutima cyane! Ubu numva mfite agaciro mu itorero kubera ko abo basaza bamfashije.”

11. Twafasha dute ‘abashenjaguwe n’abiyoroshya mu mutima’ bavugwa muri Yesaya 57:15?

11 Soma muri Yesaya 57:15. Yehova yita cyane ku bantu ‘bashenjaguwe n’abiyoroshya mu mutima.’ Abasaza si bo bonyine bafite inshingano yo kwita ku bavandimwe na bashiki bacu. Kimwe mu byo twakora kugira ngo tubatere inkunga, ni ukubitaho tubikuye ku mutima. Yehova ashaka ko dukunda abagaragu be bagereranywa n’intama z’agaciro kenshi (Imig 19:17). Nanone dushobora gufasha abavandimwe na bashiki bacu, twicisha bugufi kandi tukiyoroshya. Ibyo tuzabikora twirinda kubiyemeraho kuko byatuma batugirira ishyari. Nanone tuzakoresha ubushobozi bwacu n’ubwenge bwacu duterana inkunga.—1 Pet 4:10, 11.

Abigishwa ba Yesu baramukundaga kubera ko atirataga ngo abereke ko abaruta. Yishimiraga gusabana n’inshuti ze (Reba paragarafu ya 12)

12. Kuki abantu basanzwe bo muri rubanda bakundaga Yesu? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

12 Gusuzuma uko Yesu yitaga ku bigishwa be, byadufasha kumenya uko twakwita ku bandi. Nubwo ari we muntu ukomeye kuruta abandi bose babayeho, ‘yaritondaga kandi yoroheje mu mutima’ (Mat 11:28-30). Ntiyigeze yirata ku bandi ngo agaragaze ubwenge buhambaye yari afite cyangwa ngo avuge ibintu byose yari azi. Nanone iyo yigishaga yakoreshaga imvugo yoroshye n’ingero zumvikana kandi byakoraga ku mutima abantu biyoroshyaga (Luka 10:21). Yesu yari atandukanye n’abayobozi b’amadini birataga, kandi bagatuma abantu bumva ko badafite agaciro imbere y’Imana (Yoh 6:37). Yubahaga abantu bo muri rubanda.

13. Uko Yesu yitaga ku bigishwa be bigaragaza bite ko yari umugwaneza kandi arangwa n’urukundo?

13 Uko Yesu yitaga ku bigishwa be bigaragaza ko yari umugwaneza kandi arangwa n’urukundo. Yari azi ko bafite ubushobozi butandukanye kandi ko bari mu mimerere itandukanye. Nanone yazirikanaga ko batasohoza inshingano zimwe, kandi ko batakora umurimo mu rugero rungana. Icyakora yishimiraga ko buri wese yakoraga uko ashoboye kose. Urugero Yesu yatanze rw’abagaragu bahawe italanto, rugaragaza uko yabonaga ibintu. Muri urwo rugero, shebuja yahaye buri mugaragu italanto ‘akurikije ubushobozi bwe.’ Umwe muri abo bagaragu babiri b’abanyamwete yungutse ibiruta ibya mugenzi we. Ariko bombi shebuja yabashimiye ababwira amagambo agira ati: “Nuko nuko mugaragu mwiza kandi wizerwa.”—Mat 25:14-23.

14. Twakwigana Yesu dute igihe twita ku bavandimwe na bashiki bacu?

14 Yesu aradukunda kandi atugaragariza ineza. Azi ko dufite ubushobozi butandukanye, tukaba turi mu mimerere itandukanye kandi ashimishwa n’uko dukora uko dushoboye kose. Ubwo rero natwe dukwiriye kwita ku bandi, nk’uko Yesu yabigenzaga. Ntituzigere na rimwe dutuma Umukristo mugenzi wacu yumva ko nta gaciro afite, cyangwa agira ipfunwe ry’uko adashobora gukora nk’ibyo abandi bakora. Ahubwo tuge dushimira abavandimwe na bashiki bacu ibyo bakora mu murimo wa Yehova.

JYA WISHYIRIRAHO INTEGO ZISHYIZE MU GACIRO

Kwishyiriraho intego zishyize mu gaciro no kuzigeraho bizagushimisha (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16) *

15-16. Ni mu buhe buryo kwishyiriraho intego zishyize mu gaciro byafashije mushiki wacu?

15 Kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka bituma ubuzima bwacu bugira intego. Icyakora tugomba kwishyiriraho intego dukurikije ubushobozi bwacu n’imimerere turimo. Ntitugomba kwishyiriraho intego tubitewe n’uko ari zo n’abandi bishyiriyeho. Turamutse tubigenje dutyo, ntitwazigeraho kandi byaduca intege (Luka 14:28). Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu w’umupayiniya witwa Midori.

16 Midori akiri umwana, se utari Umuhamya yamuteshaga agaciro amugereranya n’abandi bana bavukana n’abanyeshuri biganaga. Midori yaravuze ati: “Numvaga nta cyo maze.” Icyakora uko Midori yagendaga akura, yatangiye kwigirira ikizere. Yaravuze ati: “Nsoma Bibiliya buri munsi kugira ngo ngire amahoro yo mu mutima kandi byamfashije kumva ko Yehova ankunda.” Nanone yishyiriyeho intego zishyize mu gaciro kandi agasenga asaba Yehova kumufasha kuzigeraho. Ibyo byatumye yishimira ibyo yageragaho mu murimo yakoreraga Yehova.

KOMEZA GUHA YEHOVA IBYIZA KURUSHA IBINDI

17. Twakora iki ngo dukomeze ‘guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwacu,’ kandi se byatugirira akahe kamaro?

17 Iyo umuntu yumva nta gaciro afite, bisaba igihe kugira ngo bimuvemo. Ni yo mpamvu Yehova atugira inama igira iti: “Mukwiriye gukomeza guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu” (Efe 4:23, 24, nwt). Ubwo rero, tugomba gusenga, tukiyigisha Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho. Ibyo uge ukomeza kubikora kandi usabe Yehova agufashe. Azaguha umwuka wera ugufashe kudakomeza kwigereranya n’abandi. Nanone Yehova azagufasha kumenya niba waratangiye kugira ishyari n’ubwibone kandi agufashe guhita ubyikuramo.

18. Ni mu buhe buryo amagambo aboneka mu 2 Ibyo ku Ngoma 6:29, 30 aguhumuriza?

18 Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 6:29, 30. Yehova azi ibiri mu mutima wacu. Nanone azi ingorane duhura na zo. Urugero, azi ko tugomba guhatana kugira ngo turwanye umwuka w’isi na kamere yacu idatunganye. Iyo Yehova abona ukuntu dukomeza gushyiraho imihati, arushaho kudukunda.

19. Ni uruhe rugero rudufasha kumva ko Yehova adukunda?

19 Yehova akoresha urugero rw’urukundo ruba hagati y’umubyeyi n’umwana kugira ngo atwereke ukuntu adukunda (Yes 49:15). Reka turebe ibyabaye ku mubyeyi witwa Rachel. Yaranditse ati: “Umukobwa wange Stephanie yavutse igihe kitageze. Nkimubona bwa mbere nabonaga ari muto cyane kandi nta n’intege afite. Ariko abaganga bemeye ko muterura buri munsi mu kwezi kose yamaze kwa muganga. Ibyo byatumye nge n’umwana wange turushaho gukundana. Ubu afite imyaka itandatu kandi aracyari muto umugereranyije n’abandi bana bari mu kigero kimwe. Ariko ndamukunda cyane kuko nzirikana ukuntu yavutse bigoranye kandi aranshimisha cyane.” Ubwo rero, natwe tunezezwa no kumenya ko Yehova adukunda cyane. Nanone azirikana ko dukora uko dushoboye kose kugira ngo tumushimishe.

20. Kuki abagaragu ba Yehova bafite impamvu zo kwishima?

20 Yehova abona ko uri umugaragu we wihariye kandi ko ufite agaciro mu muryango we urimo abantu batandukanye. Nanone Yehova ntiyakwireherejeho kuko uruta abandi. Ahubwo ni uko yarebye mu mutima wawe akabona ko uri umuntu wicisha bugufi, witeguye kwiga kandi ushobora guhinduka (Zab 25:9). Jya wizera udashidikanya ko iyo ukoze uko ushoboye kose ngo umukorere bimushimisha. Kuba wihangana kandi ugakomeza kuba indahemuka, bigaragaza ko ufite “umutima mwiza kandi uboneye” (Luka 8:15). Ubwo rero, jya ukomeza guha Yehova ibyiza kurusha ibindi. Icyo gihe ‘uzabona impamvu zo kwishima ku bwawe wenyine.’

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

^ par. 5 Yehova ntatugereranya n’abandi. Ariko bamwe muri twe dushobora kwigereranya n’abandi maze tukumva ko tudakwiriye. Muri iki gice turi burebe impamvu kwigereranya n’abandi atari byiza. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo dufashe abagize imiryango yacu n’abagize itorero kwibona nk’uko Yehova ababona.

^ par. 5 Amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 7 Nubwo ibyavuzwe aha biri kwerekeza ku bagabo, amahame menshi akubiyemo areba n’abagore.

^ par. 58 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango, ababyeyi bishimiye ibyo buri mwana yakoze biza gushyirwa mu nkuge ya Nowa.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umubyeyi urera umwana ari wenyine arimo arakora ingengabihe y’ukuntu azaba umupayiniya w’umufasha, hanyuma ashimishijwe no kuba ageze ku ntego ye.