Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 32

Komeza kwizera ko hariho Umuremyi

Komeza kwizera ko hariho Umuremyi

“Kwizera ni ukuba ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara.”—HEB 11:1.

INDIRIMBO YA 11 Ibyaremwe bisingiza Imana

INSHAMAKE *

1. Ni iki wigishijwe ku birebana n’Umuremyi?

NIBA waravukiye mu muryango w’Abahamya, wamenye Yehova kuva ukiri umwana. Ababyeyi bawe bakwigishije ko ari Umuremyi, ko afite imico myiza cyane kandi ko azahindura iyi si paradizo, abantu bakayituraho bishimye.—Intang 1:1; Ibyak 17:24-27.

2. Abantu bamwe babona bate abizera ko hariho Umuremyi?

2 Icyakora abantu benshi ntibemera ko Imana ibaho cyangwa ngo bemere ko ari yo yaremye ibintu byose. Ahubwo bavuga ko ubuzima bwabayeho mu buryo bw’impanuka, hanyuma ibinyabuzima bito bikagenda bihinduka, bikavamo ibinyabuzima bihambaye. Bamwe mu bemera ibyo, baba barize amashuri ahambaye. Bavuga ko siyansi yagaragaje ko ibyo Bibiliya ivuga atari ukuri kandi ko abantu bemera ko hariho Umuremyi ari injiji kandi batize.

3. Kuki ari iby’ingenzi ko tugira icyo dukora kugira ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye?

3 Ese tuzemera ko ibyo bamwe muri abo bantu bize bavuga, bituma dushidikanya ko Yehova ari Umuremyi wacu wuje urukundo? Ibyo bizaterwa ahanini n’impamvu ituma twemera ko hariho Umuremyi. Ese twemera ko hariho Umuremyi tubitewe n’uko hari abantu babitubwiye, cyangwa tubiterwa n’uko twafashe igihe gihagije tugasuzuma ibimenyetso bitwemeza ko ariho koko (1 Kor 3:12-15)? Uko igihe twaba tumaze turi Abahamya cyaba kingana kose, twese tugomba kugira icyo dukora kugira ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye. Ibyo bizatuma tutayobywa na “filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro” byigishwa n’abantu bavuga ko ibyo Bibiliya ivuga atari ukuri (Kolo 2:8; Heb 11:6). Iki gice kiri budufashe gusuzuma ibintu bitatu bikurikira: (1) Kuki abantu benshi batemera ko hariho Umuremyi? (2) Twakora iki kugira ngo dukomeze kwizera ko Yehova ari we waremye ibintu byose? (3) Twakora iki ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye?

IMPAMVU ABANTU BENSHI BATEMERA KO HARIHO UMUREMYI

4. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 11:1, ukwizera nyakuri kuba gushingiye ku ki?

4 Hari abantu bumva ko kwizera ari ukwemera ibintu udafitiye gihamya. Icyakora Bibiliya igaragaza ko uko kutaba ari ukwizera nyakuri. (Soma mu Baheburayo 11:1.) Uzirikane ko kwizera ibyo tutabona, hakubiyemo Yehova, Yesu n’Ubwami bw’Imana, bishingiye ku bimenyetso simusiga (Heb 11:3). Umuhamya wa Yehova w’umuhanga mu bya siyansi yaravuze ati: “Ukwizera kwacu ntigushingiye ku bintu twemera buhumyi ngo twirengagize ibintu bifatika bishingiye kuri siyansi.”

5. Kuki abantu benshi batemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose?

5 Dushobora kwibaza tuti: “Niba hariho ibimenyetso simusiga bigaragaza ko hariho Umuremyi, kuki abantu benshi batemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose?” Ibyo biterwa n’uko hari bamwe batigeze basuzuma ibyo bimenyetso bigaragaza ko hariho Umuremyi. Umuhamya witwa Robert yaravuze ati: “Kubera ko ku ishuri batigeze batwigisha iby’irema, numvaga ko ibintu bitaremwe. Naje kubisobanukirwa igihe nari mfite imyaka 20, maze nkaganira n’Abahamya ba Yehova bakanyereka ibimenyetso bifatika kandi byumvikana bishingiye kuri Bibiliya, bigaragaza ko Imana ari yo yaremye ibintu byose.” *—Reba agasanduku kavuga ngo: “ Icyo ababyeyi bakora.”

6. Kuki hari abantu batemera ko hariho Umuremyi?

6 Hari abantu batemera ko hariho Umuremyi kubera ko bavuga ko bemera ibyo bashobora kubonesha amaso gusa. Nyamara hari ibindi bemera nubwo na byo bitaboneshwa amaso kandi koko bikaba biriho, urugero nk’imbaraga rukuruzi z’isi. Ukwizera kuvugwa muri Bibiliya na ko gushingiye ku bimenyetso by’ibindi bintu “bitagaragara ariko by’ukuri” (Heb 11:1). Gusuzuma ibyo bimenyetso bisaba igihe n’imbaraga, ariko abantu benshi nta bushake bafite bwo kubikora. Umuntu rero utarashakishije ibyo bimenyetso ashobora kuvuga ko nta Mana ibaho.

7. Ese abantu bose bize bahakana ko Imana ari yo yaremye ibintu byose? Sobanura.

7 Hari abahanga mu bya siyansi basuzumye ibyo bimenyetso maze baza kubona ko Imana ari yo yaremye ibintu byose. * Kimwe na Robert twigeze kuvuga, hari abatemera ko hariho Umuremyi bitewe n’uko gusa batigeze babyiga muri kaminuza. Icyakora hari abahanga mu bya siyansi benshi baje kumenya Yehova kandi baramukunda. Nk’uko abo bahanga mu bya siyansi babigenje, natwe tugomba gusuzuma ibimenyetso bitwemeza ko Imana iriho, uko ibyo twaba twarigishijwe byaba biri kose. Ibyo nta wundi muntu wabidukorera.

WAKORA IKI NGO UKOMEZE KWIZERA KO YEHOVA ARI WE WAREMYE IBINTU BYOSE?

8-9. (a) Ni ikihe kibazo tugiye gusuzuma? (b) Kwitegereza ibyaremwe no kubitekerezaho bizakugirira akahe kamaro?

8 Wakora iki ngo ukomeze kwizera ko Yehova ari we waremye ibintu byose? Reka dusuzume ibintu bine wakora.

9 Jya witegereza ibyaremwe. Kwitegereza inyamaswa, ibimera n’inyenyeri bishobora gutuma wizera ko hariho Umuremyi (Zab 19:1; Yes 40:26). Uko uzagenda witegereza ibyaremwe kandi ugafata umwanya wo kubitekerezaho, ni na ko uzarushaho kwemera udashidikanya ko Yehova ari we waremye ibintu byose. Mu bitabo byacu hakunze gusohokamo ingingo zivuga ku byaremwe. Jya uzisoma nubwo hari igihe kuzisobanukirwa bishobora kukugora. Mu gihe uzisoma uge ugerageza kugira ibyo usigarana. Nanone uge ujya ku rubuga rwa jw.org, urebe videwo nziza cyane zivuga ku byaremwe zagiye zisohoka mu makoraniro y’iminsi itatu duheruka kugira.

10. Tanga urugero rugaragaza ko ibyaremwe byerekana ko hariho Umuremyi. (Abaroma 1:20)

10 Mu gihe witegereza ibyaremwe, uge utekereza icyo bikwigisha ku wabiremye. (Soma mu Baroma 1:20.) Urugero, ushobora kuba usanzwe uzi ko izuba ritanga ubushyuhe n’urumuri dukenera kugira ngo tubeho. Ariko nanone hari imirasire ryohereza ishobora kutwangiza. Ubwo rero, dukeneye ko hari ikiturinda iyo mirasire; kandi koko kirahari. None se icyo kintu ni ikihe? Iyi si yacu ifite umwuka umeze nk’ingabo uyikingira witwa ozone, uyungurura iyo mirasire ishobora kutwangiza. Iyo iyo mirasire yica ituruka ku zuba ibaye myinshi, uwo mwuka wa ozone na wo uriyongera. Ese ibyo ntibikwereka ko hariho Umuremyi waremye ibyo byose, akaba arangwa n’urukundo n’ubwenge bwinshi?

11. Ni he wakura ingero zatuma urushaho kwizera ko hariho Umuremyi? (Reba agasanduku kavuga ngo: “Aho wavana ingero zituma wizera ko hariho Umuremyi.”)

11 Ushobora no kubona izindi ngero nyinshi zatuma urushaho kwizera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose, urebye mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi cyangwa ugakora ubushakashatsi ku rubuga rwa jw.org. Ushobora guhera ku ngingo na za videwo biri ahanditse ngo: “Ese byararemwe?” Izo videwo n’izo ngingo ngufi, biba bigaragaza ubushobozi buhambaye bw’inyamaswa n’ibimera. Nanone harimo ingero zigaragaza ukuntu abahanga mu bya siyansi bagerageza kwigana ibyaremwe.

12. Mu gihe twiyigisha Bibiliya ni ibihe bintu twagombye kuzirikana?

12 Jya wiga Bibiliya. Wa muhanga mu bya siyansi twigeze kuvuga, mbere ntiyizeraga ko hariho Umuremyi. Ariko nyuma y’igihe yaje kubyizera. Yaravuze ati: “Uwo mwanzuro sinawugezeho bitewe gusa n’ibyo nize muri siyansi, ahubwo nanone nabifashijwemo no gusuzuma Bibiliya mbyitondeye.” Birashoboka ko hari ibintu byinshi usanzwe uzi kuri Bibiliya. Ariko nubwo byaba bimeze bityo, ugomba gukomeza kwiga Ijambo ry’Imana kugira ngo urusheho kwizera ko hariho Umuremyi (Yos 1:8; Zab 119:97). Urugero, mu gihe usoma Bibiliya uge ureba ukuntu isobanura neza ibyabayeho mu mateka. Jya usuzuma witonze ubuhanuzi buyivugwamo n’uko ibiyirimo byuzuzanya. Ibyo bizatuma urushaho kwizera ko hariho Umuremyi wuje urukundo, w’umuhanga, waturemye kandi akaba ari we watwandikiye Bibiliya. *2 Tim 3:14; 2 Pet 1:21.

13. Ni iyihe nama irangwa n’ubwenge dusanga muri Bibiliya?

13 Nanone mu gihe wiyigisha Ijambo ry’Imana, uge ureba ukuntu inama zirimo zitugirira akamaro. Urugero, hashize igihe kirekire Bibiliya ivuze ko gukunda amafaranga ari bibi kandi ko bitera “imibabaro myinshi” (1 Tim 6:9, 10; Imig 28:20; Mat 6:24). Ese iyo nama iracyafite akamaro muri iki gihe? Hari igitabo cyagize kiti: “Abantu bakunda ubutunzi babura ibyishimo, kandi bakarwara indwara yo kwiheba kurusha abandi. Ndetse n’iyo abantu bararikiye amafaranga menshi, barwara indwara zo mu mutwe n’izindi ndwara.” Kuba Bibiliya itugira inama yo kwirinda gukunda amafaranga, bitugirira akamaro rwose. Ese ushobora gutekereza ku zindi nama Bibiliya itugira, zikaba zaragufashije? Nidutekereza ku nama ziri muri Bibiliya, bizatuma tuzishyira mu bikorwa, kubera ko zihuje n’ubwenge kandi zihora zihuje n’igihe, kuko zatanzwe n’Umuremyi wacu udukunda (Yak 1:5). Ibyo bizatuma tugira ubuzima bwiza.—Yes 48:17, 18.

14. Ni iki uzamenya kuri Yehova niwiga Bibiliya?

14 Jya wiyigisha ufite intego yo kumenya Yehova (Yoh 17:3). Niwiga Bibiliya uzamenya imico ya Yehova. Nanone iyo mico igaragarira mu byo yaremye kandi igaragaza ko ari ho koko (Kuva 34:6, 7; Zab 145:8, 9). Uko uzagenda urushaho kumenya Yehova neza, uzarushaho kumwizera, urukundo umukunda rwiyongere kandi n’ubucuti mufitanye burusheho gukomera.

15. Kubwira abandi ibyo wizera bizakugirira akahe kamaro?

15 Jya ubwira abandi ibyo wamenye ku Mana, kandi nubikora bizatuma ukwizera kwawe kurushaho gukomera. None se uzabigenza ute nubwiriza umuntu akakubwira ko Imana itabaho kandi ukaba utazi uko wamusubiza? Uzagerageze gushakira mu bitabo byacu igisubizo gishingiye ku Byanditswe, maze ubone uko usubiza uwo muntu (1 Pet 3:15). Nanone ushobora kubaza Umuhamya w’inararibonye akagufasha. Gukora ubushakashatsi bizakugirira akamaro n’iyo uwo muntu wahaye ibisubizo byo muri Bibiliya yabyemera cyangwa ntabyemere. Bizatuma urushaho kugira ukwizera gukomeye. Nanone bizatuma utemera ibitekerezo by’ibinyoma by’abitwa ko ari abanyabwenge n’abahanga, bavuga ko nta Muremyi ubaho.

KOMEZA KUGIRA UKWIZERA GUKOMEYE

16. Byagenda bite turamutse tudakomeje kugira ukwizera gukomeye?

16 Uko igihe waba umaze ukorera Yehova cyaba kingana kose, ugomba gukora uko ushoboye kugira ngo ugire ukwizera gukomeye. Kubera iki? Ni ukubera ko tutabaye maso dushobora kubura ukwizera. Wibuke ko ukwizera gushingiye ku bintu bitagaragara ariko by’ukuri; kandi ibintu utabonesha amaso ushobora kubyibagirwa mu buryo bworoshye. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ko kubura ukwizera, ari “icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye” (Heb 12:1). None se twakora iki ngo tutagwa muri uwo mutego?—2 Tes 1:3.

17. Ni iki cyadufasha gukomeza kugira ukwizera?

17 Icya mbere, jya usenga Yehova umusaba umwuka wera kandi ubikore kenshi. Kubera iki? Ni ukubera ko ukwizera ari imbuto y’umwuka (Gal 5:22, 23). Ntidushobora gukomeza kwizera Umuremyi wacu tutabifashijwemo n’umwuka wera. Ubwo rero, nidukomeza gusaba Yehova umwuka wera azawuduha (Luka 11:13). Nanone dushobora gusenga tugusha ku ngingo tugira tuti: “Twongerere ukwizera.”—Luka 17:5.

18. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 1:2, 3, ni iyihe mpano dufite?

18 Icya kabiri, jya ukomeza kwiyigisha Ijambo ry’Imana buri gihe. (Soma muri Zaburi ya 1:2, 3.) Igihe iyo zaburi yandikwaga, Abisirayeli bake ni bo bari bafite inyandiko yuzuye y’Amategeko y’Imana. Icyakora abami n’abatambyi bashoboraga kubona izo nyandiko kandi hari harashyizweho gahunda y’uko buri myaka irindwi, “abagabo, abagore, abana n’abimukira” bari muri Isirayeli, bagombaga guteranira hamwe bagatega amatwi igihe amategeko y’Imana yasomwaga (Guteg 31:10-12). Nanone igihe Yesu yari hano ku isi, imizingo y’Ibyanditswe yari ifitwe n’abantu bake gusa cyangwa iri mu masinagogi. Ariko muri iki gihe bwo, abantu benshi bashobora kubona Bibiliya, yaba yuzuye cyangwa ibice byayo. Iyo ni impano ihebuje rwose. None se twakora iki kugira ngo tugaragaze ko dushimira ku bw’iyo mpano?

19. Ni iki dusabwa gukora kugira ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye?

19 Iyo dusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, tuba tugaragaza ko dushimira Imana ku bw’iyo mpano yaduhaye. Nanone ntitugomba kwiyigisha ari uko tubonye akanya, ahubwo tugomba kubigenera igihe. Nidukomeza kugira gahunda ihoraho yo kwiyigisha, tuzagira ukwizera gukomeye.

20. Ni iki twiyemeje gukora?

20 Dutandukanye n’“abanyabwenge n’abahanga” bo muri iyi isi, kuko twe dufite ukwizera gukomeye gushingiye ku Ijambo ry’Imana (Mat 11:25, 26). Kubera ko twiga Ijambo ry’Imana, tuzi impamvu ibibera ku isi bigenda birushaho kuba bibi n’icyo Yehova azabikoraho. Ubwo rero, nimucyo duhatanire gukomeza kugira ukwizera gukomeye kandi dufashe abantu benshi uko bishoboka kose kwemera ko hariho Umuremyi (1 Tim 2:3, 4). Nanone dutegerezanyije amatsiko igihe abantu bo ku isi hose bazasingiza Yehova bavuga amagambo ari mu Byahishuwe 4:11, agira ati: ‘Yehova Mana yacu, ukwiriye ikuzo kuko ari wowe waremye ibintu byose.’

INDIRIMBO YA 2 Yehova ni ryo zina ryawe

^ par. 5 Ibyanditswe bigaragaza neza ko Yehova Imana ari Umuremyi. Ariko hari abantu benshi batabyemera. Bavuga ko ubuzima bwabayeho mu buryo bw’impanuka. Ibyo bavuga ntibizatugiraho ingaruka niba dukomeza gukora uko dushoboye kugira ngo dukomeze kwizera Imana na Bibiliya. Iki gice kiri butwereke icyo twakora kugira ngo tubigereho.

^ par. 5 Mu mashuri menshi ntibigisha ko Imana ari yo yaremye ibintu byose. Hari abarimu bavuga ko baramutse babyigishije, baba babangamiye uburenganzira abanyeshuri bafite bwo kwihitiramo ibyo bemera.

^ par. 7 Ibyo bamwe mu bahanga basaga 60 bavuze, hakubiyemo n’abahanga mu bya siyansi bemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose, ushobora kubibona mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi, munsi y’umutwe uvuga ngo: “Siyansi n’ikoranabuhanga” ahanditse ngo: “‘Ikiganiro’ (Ingingo zo muri Nimukanguke!).”

^ par. 12 Urugero, wareba ingingo igira iti: “Ese siyansi ihuza na Bibiliya?” yasohotse muri Nimukanguke! yo muri Gashyantare 2011 n’indi ivuga ngo: “Ibyo Yehova avuga bitaraba birasohora” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2008.