Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 34

“Nimusogongere” mwibonere ukuntu Yehova agira neza

“Nimusogongere” mwibonere ukuntu Yehova agira neza

“Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza. Hahirwa umugabo w’umunyambaraga umuhungiraho.”—ZAB 34:8.

INDIRIMBO YA 117 Umuco wo kugira neza

INSHAMAKE *

1-2. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 34:8, twakora iki ngo twibonere ukuntu Yehova agira neza?

TEKEREZA umuntu aramutse aguhaye ibyokurya ubonye bwa mbere. Ushobora kubyitegereza, ukabyihumuriza, ukabaza uko bitekwa cyangwa ukabaza ababiriyeho uko bimera. Icyakora uramutse ubiriyeho, ni bwo bwonyine ushobora kumenya neza niba byakuryohera.

2 Natwe iyo dusomye Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo kandi tukumva abandi bavuga ukuntu Yehova yabahaye imigisha, bituma tumenya ko Yehova agira neza. Ariko turushaho kubisobanukirwa neza, iyo twe ubwacu ‘dusogongeye’ tukibonera iyo neza ya Yehova. (Soma muri Zaburi ya 34:8.) Reka turebe urugero rugaragaza icyo twakora kugira ngo twibonere ineza ya Yehova. Reka tuvuge ko wifuza gukora umurimo w’igihe cyose, ariko kugira ngo ubigereho ukaba ugomba koroshya ubuzima. Ushobora kuba warasomye kenshi isezerano rivuga ko nidushyira iby’Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, Yehova azaduha ibindi bintu dukeneye, ariko wowe ubwawe ukaba utarabyibonera (Mat 6:33). Icyakora nubwo bimeze bityo wizeye ibyo Yesu yavuze, ugabanya amafaranga wakoreshaga n’igihe wamaraga ku kazi maze wibanda ku murimo wo kubwiriza. Ibyo bitumye wibonera ukuntu Yehova akwitaho, akaguha ibyo ukeneye. Icyo gihe uba ‘usogongeye’ ukibonera ukuntu Yehova agira neza.

3. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 31:19, ni ba nde Yehova agirira neza cyane?

3 Yehova “agirira bose neza” ndetse n’abatamuzi (Zab 145:9; Mat 5:45). Ariko abakunda Yehova kandi bakamukorera n’ubugingo bwabo bwose, ni bo aha imigisha myinshi. (Soma muri Zaburi ya 31:19.) Reka turebe bimwe mu bintu Yehova yadukoreye bikatwereka ko agira neza.

4. Ni mu buhe buryo Yehova agirira neza abantu batangiye kumumenya?

4 Igihe cyose dushyize mu bikorwa ibyo Yehova atwigisha, bitugirira akamaro. Igihe twamumenyaga kandi tukitoza kumukunda, yaradufashije tureka ibitekerezo n’ibikorwa bibi byamubabazaga (Kolo 1:21). Noneho igihe twamwiyeguriraga kandi tukabatizwa, twarushijeho kwibonera ukuntu agira neza. Yatumye tugira umutimanama utaducira urubanza kandi tuba inshuti ze.—1 Pet 3:21.

5. Ni mu buhe buryo wiboneye ko Yehova agira neza igihe wari mu murimo wo kubwiriza?

5 Dukomeza kubona ukuntu Yehova agira neza, iyo turi mu murimo wo kubwiriza. Ese uri umuntu usanzwe ugira isoni? Abahamya ba Yehova benshi bagira icyo kibazo. Birashoboka ko mbere y’uko uba Umuhamya wa Yehova, wumvaga utatinyuka gukomanga ku rugo rw’umuntu utazi, ngo umubwire ibya Bibiliya. Ariko ubu umenyereye kubwiriza ku nzu n’inzu. Ikindi kandi Yehova yaragufashije, wishimira umurimo wo kubwiriza. Wiboneye ukuntu yagiye agufasha mu buryo butandukanye. Urugero, Yehova yagufashije gutuza mu gihe umuntu akubwiye nabi mu murimo wo kubwiriza. Nanone yagiye agufasha kwibuka umurongo w’Ibyanditswe ukwiriye wasomera nyiri inzu. Ikindi kandi yaguhaye imbaraga ukomeza kubwiriza mu ifasi irimo abantu batitabira ukuri.—Yer 20:7-9.

6. Kuba Yehova adutoza bigaragaza bite ko agira neza?

6 Nanone twibonera ukuntu Yehova agira neza iyo adutoza gukora neza umurimo wo kubwiriza (Yoh 6:45). Mu materaniro yo mu mibyizi tubona uburyo bwo gutangiza ibiganiro, kandi duterwa inkunga yo kubukoresha mu murimo wo kubwiriza. Hari gihe twumva tugize ubwoba iyo dusabwe gukoresha uburyo bushya mu murimo wo kubwiriza. Ariko iyo tubukoresheje tubona ko ari bwo bufashije abantu bari mu ifasi yacu. Nanone iyo turi mu materaniro no mu makoraniro duterwa inkunga yo gukoresha uburyo butandukanye tutarakoresha mu murimo wo kubwiriza. Birumvikana ko ibyo bishobora kudutera ubwoba, ariko nitubikora Yehova azaduha umugisha. Reka turebe imigisha Yehova aduha iyo tugerageje uburyo butandukanye bwo kubwiriza, kugira ngo tumuhe ibyiza kurusha ibindi nubwo turi mu mimerere itandukanye. Hanyuma turi burebe n’uburyo butandukanye umuntu yakwaguramo umurimo.

YEHOVA AHA UMUGISHA ABAMWIRINGIRA

7. Ni iyihe migisha tubona iyo twaguye umurimo wacu?

7 Turushaho kuba inshuti za Yehova. Reka turebe urugero rw’umusaza w’itorero witwa Samuel * n’umugore we bagiye gukorera umurimo muri Kolombiya. Uwo mugabo n’umugore we bari abapayiniya mu itorero ryabo, ariko bifuje kwagura umurimo kugira ngo bage gufasha itorero ryari rikeneye ababwiriza benshi kurushaho. Icyakora, hari ibintu bagombaga kwigomwa kugira ngo bagere kuri iyo ntego. Samuel yaravuze ati: “Twakurikije ibivugwa muri Matayo 6:33 kandi tureka kugura ibintu tutari dukeneye. Ariko icyatugoye cyane ni ugusiga inzu yacu. Twarayikundaga cyane kuko yari yubatswe nk’uko tubishaka kandi nta n’ideni ryayo twari turimo.” Igihe uwo mugabo n’umugore bajyaga gufasha muri iryo torero, basanze bari gukenera amafaranga make ugereranyije n’ayo bakoreshaga. Samuel yongeyeho ati: “Twiboneye ukuntu Yehova yadufashije gufata imyanzuro myiza kandi agasubiza amasengesho yacu. Twumva Yehova yishimira ibyo dukora kandi atugaragariza urukundo kuruta mbere hose.” Ese nawe ushobora kwagura umurimo? Nubikora uzarushaho kuba inshuti ya Yehova kandi uzibonera ko akwitaho.—Zab 18:25.

8. Ni irihe somo twavana ku byo Ivan na Viktoria bavuze?

8 Umurimo dukorera Yehova uradushimisha. Reka turebe ibyo umugabo witwa Ivan n’umugore we Viktoria bavuze, bakaba ari abapayiniya mu gihugu cya Kirigizisitani. Boroheje ubuzima kugira ngo bashobore kwifatanya mu murimo uwo ari wo wose bahabwa, harimo no gukora mu mishinga y’ubwubatsi. Ivan yaravuze ati: “Twakoranaga umwete inshingano yose twahabwaga. Nubwo ku mugoroba twabaga tunaniwe, ariko twumvaga dufite amahoro yo mu mutima kandi tunyuzwe, kubera ko twabaga twakoresheje imbaraga zacu mu murimo wa Yehova. Nanone twarishimye cyane kubera ko twagize inshuti nyinshi, kandi tugirana na zo ibihe byiza tuzajya twibuka tukumva turishimye.”—Mar 10:29, 30.

9. Ni iki mushiki wacu wari uhanganye n’ibibazo yakoze kugira ngo yagure umurimo, kandi se ibyo byamugiriye akahe kamaro?

9 Umurimo wo kubwiriza uradushimisha nubwo twaba duhanganye n’ibibazo. Urugero reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu w’umupfakazi witwa Mirreh wo muri Afurika y’iburengerazuba. Uwo mushiki wacu yari umuganga ariko amaze kugera mu kiruhuko k’iza bukuru yahise aba umupayiniya. Mirreh arwaye indwara imubabaza cyane ituma kugenda bimugora, ku buryo adashobora kurenza isaha imwe abwiriza ku nzu n’inzu. Ariko ashobora kumara igihe kinini abwiriza ku kagare. Afite abantu benshi asubira gusura n’abo yigisha Bibiliya kandi bamwe ababwiriza akoresheje terefone. Ni iki cyatumye Mirreh yifuza gukora byinshi mu murimo? Yaravuze ati: “Nkunda Yehova cyane na Yesu Kristo. Mpora nsaba Yehova ko yamfasha, ngakora ibyo nshoboye byose mu murimo we.”—Mat 22:36, 37.

10. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 5:10, ni iki Yehova akorera abagura umurimo?

10 Yehova arushaho kudutoza gukora umurimo we. Umupayiniya witwa Kenny ukorera umurimo mu birwa bya Maurice yiboneye ko ibyo ari ukuri. Yamenye ukuri yiga muri kaminuza, ahita abihagarika arabatizwa, nuko atangira umurimo w’ubupayiniya. Yaravuze ati: “Ngerageza kwigana umuhanuzi Yesaya wavuze ati: ‘Ndi hano, ba ari jye utuma’” (Yes 6:8). Kenny yakoze mu mishinga itandukanye y’ubwubatsi kandi yanifatanyije mu murimo wo guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rwe kavukire. Kenny agira ati: “Imyitozo nahawe yatumye ngira ubuhanga nari nkeneye kugira ngo nsohoze inshingano zange.” Kenny ntiyamenye uko akazi gakorwa gusa, ahubwo yongeyeho ati: “Namenye aho ubushobozi bwange bugarukira kandi nitoza imico nari nkeneye kugira ngo mbe umugaragu wa Yehova mwiza.” (Soma muri 1 Petero 5:10.) Ese nawe ntiwasuzuma imimerere urimo ukagira icyo uhindura, kugira ngo Yehova arusheho kugutoza?

Umugabo n’umugore we bagiye kubwiriza mu gace gakeneye ababwiriza benshi; mushiki wacu ukiri muto wifatanyije mu mushinga wo kubaka Inzu y’Ubwami; umugabo n’umugore we bageze mu za bukuru babwiriza kuri terefone. Umurimo bose bakora utuma bagira ibyishimo (Reba paragarafu ya 11)

11. Ni iki bashiki bacu bo muri Koreya y’Epfo bakoze kugira ngo bifatanye mu murimo wo kubwiriza, kandi se byabagiriye akahe kamaro? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)

11 Abantu bamaze igihe kirekire bakorera Yehova na bo baba bakeneye ko abatoza, mu gihe bagerageza uburyo bushya bwo kubwiriza. Urugero mu gihe k’icyorezo cya COVID-19, hari abasaza bo muri Koreya y’Epfo banditse bati: “Hari abantu bumvaga batakwifatanya mu murimo wo kubwiriza bitewe n’uburwayi, ariko ubu basigaye bakora uwo murimo bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Hari bashiki bacu batatu bageze mu za bukuru bafite imyaka isaga 80 bize gukoresha iryo koranabuhanga, none ubu basigaye bakora umurimo wo kubwiriza hafi buri munsi” (Zab 92:14, 15). Ese nawe ushobora kwagura umurimo, maze ugasogongera ukibonera ukuntu Yehova agira neza? Reka dusuzume ibintu byagufasha kugera kuri iyo ntego.

ICYO WAKORA NGO WAGURE UMURIMO

12. Ni iki Yehova asezeranya abamwishingikirizaho?

12 Jya witoza kwishingikiriza kuri Yehova. Yehova yadusezeranyije ko nitumwiringira kandi tukamuha ibyiza kuruta ibindi azaduha imigisha myinshi (Mal 3:10). Mushiki wacu witwa Fabiola wo muri Kolombiya yiboneye ukuntu Yehova yashohoje iryo sezerano. Yifuzaga guhita aba umupayiniya w’igihe cyose akimara kubatizwa. Icyakora ni we wari utunze umuryango we ugizwe n’umugabo we n’abana batatu. Ubwo rero igihe yari ageze igihe cyo guhabwa ikiruhuko k’iza bukuru, yasenze Yehova cyane kugira ngo amufashe. Yaravuze ati: “Ubusanzwe kugira ngo umuntu ahabwe amafaranga ya pansiyo bisaba igihe. Ariko nge nayahawe hashize ukwezi kumwe gusa mbisabye. Byari bimeze nk’igitangaza.” Hashize amezi abiri yatangiye ubupayiniya. Ubu afite imyaka isaga 70 kandi amaze imyaka isaga 20 ari umupayiniya. Muri iyo myaka yose yafashije abantu 8 barabatizwa. Yaravuze ati: “Nubwo hari igihe mba numva mfite intege nke, buri munsi Yehova aramfasha ngakomeza gukora umurimo w’ubupayiniya.”

Ni mu buhe buryo Aburahamu na Sara, Yakobo n’abatambyi bambutse Uruzi rwa Yorodani, bagaragaje ko biringiraga Yehova? (Reba paragarafu ya 13)

13-14. Ni izihe ngero zagufasha kwiringira Yehova maze ukagura umurimo?

13 Jya wigana abantu bishingikirizaga kuri Yehova. Muri Bibiliya harimo ingero z’abantu bakoreye Yehova n’umutima wabo wose. Inshuro nyinshi abo bagaragu ba Yehova bagiraga icyo bakora na mbere y’uko abaha umugisha. Urugero, Aburahamu amaze kuva iwabo, “nubwo atari azi aho agiye,” ni bwo Yehova yamuhaye umugisha (Heb 11:8). Yakobo na we amaze gukirana na marayika ni bwo Yehova yamuhaye umugisha (Intang 32:24-30). Nanone igihe Abisirayeli bari bagiye kwinjira mu Gihugu k’Isezerano, bagombaga kwambuka Uruzi rwa Yorodani. Ariko abatambyi bamaze guhagarara muri urwo ruzi rwari rwuzuye, ni bwo amazi yakamye Abisirayeli bashobora kwambuka.—Yos 3:14-16.

14 Nanone ushobora kwigana ingero z’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bamwiringiye maze bakagura umurimo. Urugero umuvandimwe witwa Payton n’umugore we Diana, bakundaga gusoma inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu baguye umurimo zisohoka mu ngingo zivuga ngo: “Bitanze babikunze.” * Payton yaravuze ati: “Iyo twasomaga izo nkuru twumvaga tumeze nk’abantu barimo bareba umuntu urimo kurya ibyokurya biryoshye. Uko twarushagaho kwitegereza ni ko twifuzaga ‘gusogongera ngo twibonere ukuntu Yehova ari mwiza.’” Amaherezo Payton na Diana bagiye gukorera umurimo aho ababwiriza bakenewe cyane. Ese waba warasomye izo ngingo? Ese waba wararebye videwo zifite umutwe uvuga ngo: Babwiriza mu ifasi yitaruye yo muri Ositaraliyan’ivuga ngo: “Babwiriza mu ifasi yitaruye yo muri Irilande,” ziri ku rubuga rwa jw.org? Ibyo bizagufasha kumenya uko wakwagura umurimo wawe.

15. Guhitamo inshuti nziza bitugirira akahe kamaro?

15 Jya uhitamo inshuti nziza. Hari igihe urya ibyokurya utaryaga bitewe n’uko inshuti zawe zibikunda. Mu buryo nk’ubwo iyo ufite inshuti z’abantu bashyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere, na we ushobora kwagura umurimo. Uko ni ko byagendekeye umugabo witwa Kent n’umugore we Veronica. Kent yaravuze ati: “Inshuti zacu n’abagize imiryango yacu, bahoraga badutera inkunga yo kwagura umurimo. Kugira inshuti zashyiraga umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere byatumye twigirira ikizere, maze natwe twagura umurimo.” Ubu Kent na Veronica ni abapayiniya ba bwite muri Seribiya.

16. Dukurikije ibivugwa mu mugani wa Yesu uri muri Luka 12:16-21, kuki dukwiriye kugira ibyo twigomwa?

16 Jya ugira ibyo wigomwa kugira ngo ukorere Yehova. Ibyo ntibivuze ko tuzibabaza kugira ngo dukunde dushimishije Yehova (Umubw 5:19, 20). Icyakora, turamutse twanze gukora byinshi mu murimo wa Yehova bitewe n’uko tutifuza kugira ibyo twigomwa, twaba dukoze ikosa nk’iry’umugabo uvugwa mu mugani wa Yesu, wakunze ubutunzi akirengagiza gukorera Imana. (Soma muri Luka 12:16-21.) Umuvandimwe witwa Christian uba mu Bufaransa yaravuze ati: “Sinakoreshaga neza igihe cyange n’imbaraga zange nkorera Yehova, nita no ku muryango wange.” We n’umugore we biyemeje kuba abapayiniya. Icyakora kugira ngo ibyo babigereho bagombaga kureka akazi bari bafite. Ubwo rero kugira ngo babone ikibatunga, bishakiye akazi koroheje ko gukora isuku, kandi bitoza kunyurwa na duke. Ese baba bishimiye uwo mwanzuro bafashe? Christian agira ati: “Ubu tumara igihe kinini mu murimo, kandi twishimiye kubona abantu biga Bibiliya n’abo dusubira gusura, bamenya Yehova.”

17. Ni iki gishobora gutuma tudakoresha uburyo bushya mu murimo wo kubwiriza?

17 Jya ugerageza gukoresha uburyo bushya bwo kubwiriza (Ibyak 17:16, 17; 20:20, 21). Mu gihe k’icyorezo cya COVID-19, umupayiniya witwa Shirley wo muri Amerika yahinduye uburyo yakoreshaga abwiriza. Yabanje gutinya kubwiriza kuri terefone. Ariko umugenzuzi w’akarere amaze kubatoza uko babwiriza bakoresheje terefone, yahise atangira kubikora. Yaravuze ati: “Byabanje kungora, ariko ubu nsigaye mbikunda. Ubu buryo butuma tugera ku bantu benshi kuruta abo twabonaga ku nzu n’inzu.”

18. Ni iki cyadufasha guhangana n’inzitizi zishobora kutubuza kwagura umurimo?

18 Jya wishyiriraho intego kandi uharanire kuyigeraho. Iyo duhuye n’inzitizi zishobora gutuma tutagera ku ntego zacu, dusenga Yehova tumusaba kudufasha gukoresha neza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu maze tukagira icyo dukora (Imig 3:21). Umupayiniya w’igihe cyose wo mu Burayi witwa Sonia wifatanya n’itsinda rikoresha ururimi rw’Ikiromani, yaravuze ati: “Nandika intego zange ku gapapuro maze nkakamanika ahantu nkunda kureba. Ubwo rero, nashushanyije ku rupapuro inzira zijya mu byerekezo bitandukanye, maze ndwomeka ku kabati. Iyo ngiye gufata umwanzuro ndeba kuri izo nzira, maze nkareba niba umwanzuro ngiye gufata uzangeza ku ntego zange.” Nanone iyo Sonia ahuye n’ibintu bishobora gutuma atagera ku ntego ze, akomeza kurangwa n’ikizere, ntacike intege. Yaravuze ati: “Iyo hagize ibintu ntari niteze bimbaho, mba nshobora kubibona nk’urukuta rumbuza kugera ku ntego zange cyangwa se nkabibona nk’ikiraro gituma nzigeraho. Byose biterwa n’uko mbibona.”

19. Ni iki twagombye kwiyemeza gukora?

19 Yehova aduha imigisha myinshi mu murimo tumukorera. Ubwo rero tuge tugaragaza ko tumushimira dukora ibyo dushoboye byose kugira ngo tumuheshe ikuzo (Heb 13:15). Ibyo twabikora dushakisha uko twakwagura umurimo kandi ibyo bizatuma Yehova arushaho kuduha imigisha. Nimucyo buri munsi tuge dushakisha uko ‘twasogongera’ kugira ngo ‘twibonere ukuntu Yehova ari mwiza.’ Nitubikora tuzaba twiganye Yesu wavuze ati: “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we.”—Yoh 4:34.

INDIRIMBO YA 80 “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza”

^ par. 5 Ibintu byiza byose bituruka kuri Yehova. Agirira neza abantu bose ndetse n’abantu babi. Ariko by’umwihariko agirira neza abagaragu be b’indahemuka. Muri iki gice, turareba uko Yehova abagirira neza. Nanone turi busuzume uko Yehova agirira neza mu buryo bwihariye abagura umurimo.

^ par. 7 Amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 14 Izo nkuru mbere zasohokaga mu Munara w’Umurinzi, ariko ubu ziboneka ku rubuga rwa jw.org. Jya ahanditse ngo: “ABO TURI BO > INKURU Z’IBYABAYE KU BAHAMYA BA YEHOVA > KWISHYIRIRAHO INTEGO ZO GUKORERA IMANA.”