Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 36

Muge mwishimira imbaraga z’abakiri bato

Muge mwishimira imbaraga z’abakiri bato

“Ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo.”​—IMIG 20:29.

INDIRIMBO YA 88 Menyesha inzira yawe

INSHAMAKE *

1. Uko tugenda dukura, ni iyihe ntego dushobora kwishyiriraho?

UKO tugenda dukura, dushobora guhangayikishwa n’uko tutazakora byinshi mu murimo wa Yehova, nk’uko twabikoraga kera. Ni byo koko, dushobora kuba tutagifite imbaraga nk’izo twari dufite mbere. Icyakora dushobora gukoresha ubwenge n’ubuhanga twungutse mu myaka tumaze dukorera Yehova, tugafasha abakiri bato kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe izindi nshingano. Umuvandimwe umaze igihe kirekire ari umusaza w’itorero yaravuze ati: “Nshimishwa n’uko igihe numvaga ntagifite imbaraga, abavandimwe bakiri bato bari bujuje ibisabwa, bari biteguye gusohoza inshingano nasohozaga.”

2. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Mu gice kibanziriza iki, twabonye ko iyo abakiri bato babaye inshuti z’abageze mu za bukuru, bibagirira akamaro. Muri iki gice ho, tugiye kureba ukuntu iyo abageze mu za bukuru bitoje kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi, kwiyoroshya, gushimira no kugira ubuntu, bituma bakorana neza n’abakiri bato. Ibyo bigirira akamaro abagize itorero bose.

MUGE MWICISHA BUGUFI

3. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 2:3, 4, kwicisha bugufi bisobanura iki, kandi se byafasha bite umugaragu wa Yehova?

3 Abageze mu za bukuru bagomba kwicisha bugufi kugira ngo bafashe abakiri bato. Umuntu wicisha bugufi abona ko abandi bamuruta. (Soma mu Bafilipi 2:3, 4.) Abageze mu za bukuru bicisha bugufi, bazirikana ko akenshi haba hari uburyo butandukanye kandi bwiza bwo gukora ibintu, kandi butanyuranyije n’Ibyanditswe. Ubwo rero, ntibatsimbarara ku buryo bakoreshaga kera (Umubw 7:10). Nubwo baba bafite ibintu byinshi bakwigisha abakiri bato, bazirikana ko “ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka,” bityo bakaba bakwiriye kwitoza uburyo bushya bwo gukora ibintu.—1 Kor 7:31.

Abageze mu za bukuru bagaragaza umuco wo kugira ubuntu, babwira abandi ibyababayeho (Reba paragarafu ya 4 n’iya 5) *

4. Ni mu buhe buryo abagenzuzi b’uturere bigana Abalewi?

4 Abageze mu za bukuru bicisha bugufi, bazirikana ko badashobora gukora byinshi nk’ibyo bakoraga kera. Reka turebe urugero rw’abagenzuzi basura amatorero. Iyo bagejeje ku myaka 70, ntibakomeza gusohoza iyo nshingano, ahubwo bahabwa izindi. Ibyo rero bishobora kubagora. Baba barakundaga iyo nshingano yo gufasha abavandimwe babo kandi baba bakifuza gukomeza kuyisohoza. Ariko basobanukiwe ko abakiri bato, ari bo basohoza neza iyo nshingano kubarusha. Ubwo rero, bigana Abalewi bo muri Isirayeli ya kera batakomezaga gukora imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, iyo babaga bagejeje ku myaka 50. Ibyishimo by’abo Balewi bari bageze mu za bukuru, ntibyabaga bishingiye kuri iyo nshingano yihariye basohozaga. Ahubwo bakoranaga umwete ibindi bintu bashoboraga gukora, kugira ngo bafashe abakiri bato gusohoza izo nshingano (Kub 8:25, 26). Nubwo muri iki gihe hari abahoze ari abagenzuzi b’uturere batagisura amatorero bitewe n’iza bukuru, bakomeza gukora byinshi mu matorero bateraniramo.

5. Ni irihe somo tuvana kuri Dan na Katie?

5 Reka turebe urugero rwa Dan wamaze imyaka 23 ari umugenzuzi usura amatorero. Igihe yari amaze kugira imyaka 70, we n’umugore we Katie, bahawe inshingano yo kuba abapayiniya ba bwite. None se bakiriye bate iyo nshingano nshya bari bahawe? Dan avuga ko ubu afite ibintu byinshi byo gukora kuruta mbere. Asohoza inshingano zo mu itorero, agafasha abavandimwe kuzuza ibisabwa kugira ngo babe abakozi b’itorero kandi agatoza n’abandi kubwiriza mu migi minini no muri za gereza. Mwebwe abageze mu za bukuru, mwaba muri mu murimo w’igihe cyose cyangwa mutawurimo, hari ibintu byinshi mushobora gukora kugira ngo mufashe abandi. Ibyo mwabikora mwitoza gukunda inshingano nshya muhawe, mwishyiriraho izindi ntego kandi mukibanda ku byo mushobora gukora ubu, aho kwibanda ku byo mudashoboye.

MUGE MWIYOROSHYA

6. Kuki kugira umuco wo kwiyoroshya ari byiza? Tanga urugero.

6 Umuntu wiyoroshya, azirikana aho ubushobozi bwe bugarukira (Imig 11:2). Uwo muco utuma amenya ibyo ashoboye gukora n’ibyo adashoboye. Ibyo bituma akomeza kwishima kandi akarangwa n’ishyaka. Umuntu wiyoroshya, twamugereranya n’umushoferi utwaye imodoka ahantu haterera. Uwo mushoferi aba agomba guhindura vitesi yagenderagamo, agashyiramo ishobora gutuma imodoka ikomeza guterera. Nubwo ibyo bituma imodoka igenda gahoro, ariko nibura ikomeza kugenda. Mu buryo nk’ubwo, umuntu wiyoroshya amenya igihe cyo kugabanya ibyo akora, kabone n’iyo yakora bike ariko agakomeza gukorera Yehova.—Fili 4:5.

7. Barizilayi yagaragaje ate ko yiyoroshyaga?

7 Reka turebe urugero rwa Barizilayi. Igihe yari afite imyaka 80, Umwami Dawidi yamusabye kujya kuba ibwami. Icyakora Barizilayi yarabyanze, kuko yiyoroshyaga. Yazirikanaga ko hari ibyo atashoboraga gukora bitewe n’uko yari ageze mu za bukuru, maze asaba ko Kimuhamu wari ukiri muto, ari we wajya ibwami (2 Sam 19:35-37). Abavandimwe bageze mu za bukuru na bo bigana Barizilayi, bakishimira ko abavandimwe bakiri bato bahabwa inshingano basohozaga.

Umwami Dawidi yemeye umwanzuro Imana yafashe w’uko umuhungu we ari we wari kuyubakira urusengero (Reba paragarafu ya 8)

8. Umwami Dawidi yagaragaje ate ko yiyoroshyaga, igihe yashakaga kubakira Yehova inzu?

8 Umwami Dawidi na we yagaragaje ko yiyoroshyaga. Yifuzaga cyane kubakira Yehova inzu. Ariko igihe Yehova yamubwiraga ko atari we uzayubaka, ahubwo ko ari umuhungu we Salomo, Dawidi yarabyemeye kandi ashyigikira uwo mushinga abyishimiye cyane (1 Ngoma 17:4; 22:5). Dawidi ntiyumvaga ko ari we wari gusohoza neza iyo nshingano kurusha umuhungu we Salomo wari ‘ukiri muto, kandi ataraba inararibonye’ (1 Ngoma 29:1). Dawidi yari azi ko iyo nzu yari kuzura bitewe n’uko Yehova yari kuba ashyigikiye uwo mushinga, ko bitari guterwa n’imyaka cyangwa ubuhanga by’uwari kuyubaka. Muri iki gihe abageze mu za bukuru bigana Dawidi, bagakomeza gukorana umwete umurimo wa Yehova, nubwo inshingano bari bafite zahinduka. Baba bazi ko Yehova azaha umugisha abakiri bato babasimbuye kuri izo nshingano.

9. Ni mu buhe buryo umuvandimwe wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami yagaragaje ko yiyoroshya?

9 Muri iki gihe na bwo, hari abavandimwe bagaragaza umuco wo kwiyoroshya. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe Shigeo. Mu mwaka wa 1976 ubwo yari afite imyaka 30, yabaye umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami. Mu mwaka wa 2004 yabaye umuhuzabikorwa wa Komite y’Ibiro by’Ishami. Nyuma yaho, yabonye ko atari agifite imbaraga kandi ko atari agishoboye gusohoza neza iyo nshingano. Yasenze Yehova amubwira icyo kibazo, maze abona ko byaba byiza umusore ukiri muto amusimbuye kuri iyo nshingano. Nubwo Shigeo atakiri umuhuzabikorwa wa Komite y’Ibiro by’Ishami, aracyari muri komite kandi akomeje gukorana neza n’abandi. Nk’uko urugero rwa Barizilayi, urw’Umwami Dawidi n’urwa Shigeo zibigaragaje, umuntu wicisha bugufi kandi akiyoroshya, ntabona ko abakiri bato atari inararibonye. Ahubwo azirikana ko bafite imbaraga zo gusohoza inshingano bahawe. Ntabona ko bahanganye, ahubwo abona ko ari bagenzi be bafatanyije gukorera Yehova.—Imig 20:29.

MUGE MUSHIMIRA

10. Abageze mu za bukuru babona bate abakiri bato bo mu itorero ryabo?

10 Abageze mu za bukuru babona ko abakiri bato ari impano Yehova yabahaye, kandi babashimira ibyo bakora. Bashimishwa n’uko iyo imbaraga zabo zibaye nke, abo bakiri bato baba biteguye kuziba icyuho, bagakomeza gufasha itorero.

11. Muri Rusi 4:13-16 hagaragaza hate ko abageze mu za bukuru bemera ko abakiri bato babafasha, bibagirira akamaro?

11 Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi z’abantu bari bageze mu za bukuru bemeye ko abakiri bato babafasha. Umwe muri bo ni Nawomi. Nawomi yabanje gusaba umukazana we wari umupfakazi, witwaga Rusi, gusubira muri bene wabo. Ariko igihe Rusi yamaramazaga kujyana na we i Betelehemu, Nawomi yarabyemeye (Rusi 1:7, 8, 18). Ari Rusi, ari Nawomi, bose byabagiriye akamaro. (Soma muri Rusi 4:13-16.) Abageze mu za bukuru bicisha bugufi, bigana urugero rwa Nawomi.

12. Intumwa Pawulo yagaragaje ate ko ashimira?

12 Intumwa Pawulo na we yashimiye abavandimwe kubera ko bamufashije. Urugero, yashimiye Abakristo b’i Filipi kubera impano bamwoherereje (Fili 4:16). Yashimiye na Timoteyo kubera ko yamubaye hafi (Fili 2:19-22). Nanone yashimiye Imana kubera ko hari Abakristo baje kumusanganira kugira ngo bamutere inkunga, igihe yari mu nzira agiye gufungirwa i Roma (Ibyak 28:15). Pawulo yari afite imbaraga, ku buryo yakoraga ibirometero byinshi cyane agiye kubwiriza no gutera inkunga amatorero. Icyakora yicishaga bugufi, akemera ko abavandimwe na bashiki bacu bamufasha.

13. Abageze mu za bukuru bagaragaza bate ko bashimira Yehova kuba yarabahaye abakiri bato mu itorero?

13 Mwebwe abageze mu za bukuru hari ibintu byinshi mwakora, kugira ngo mugaragaze ko mwishimira abakiri bato bo mu itorero ryanyu. Niba hari abifuza kugutwara mu gihe hari aho ushaka kujya, uge ubyemera. Nanone niba hari abifuza kuguhahira cyangwa kugufasha indi mirimo, na bwo ntukabyange. Uge ubona ko ari Yehova ubakoresheje, kugira ngo akwereke ko agukunda. Ibyo bizatuma uba inshuti y’abo bavandimwe na bashiki bacu baba bifuza kugufasha. Uge utera inkunga abakiri bato kugira ngo bakure mu buryo bw’umwuka, kandi ubabwire ko ushimishwa n’uko buzuza ibisabwa, kugira ngo bakore byinshi mu itorero. Jya ubabwira ibyakubayeho. Nubikora uzaba ugaragaje ko ‘ushimira’ Yehova kubera ko yabahaye abakiri bato mu itorero ryanyu.—Kolo 3:15; Yoh 6:44; 1 Tes 5:18.

MUGE MUGIRA UBUNTU

14. Umwami Dawidi yagaragaje ate ko yagiraga ubuntu?

14 Umwami Dawidi yagaragaje undi muco w’ingenzi abageze mu za bukuru bakwiriye kugaragaza. Uwo muco ni ukugira ubuntu. Yatanze impano nyinshi cyane yari avanye mu mutungo we bwite, kugira ngo ashyigikire umushinga wo kubaka inzu ya Yehova (1 Ngoma 22:11-16; 29:3, 4). Yakoze ibyo byose nubwo yari azi ko abantu bari kujya bavuga ko umwana we Salomo, ari we wubatse iyo nzu. Ubwo rero, mu gihe tutagifite imbaraga zo kwifatanya mu mishinga y’ubwubatsi y’umuryango wacu, dushobora gukomeza kuyishyigikira, dutanga impano zihuje n’ubushobozi bwacu. Nanone dushobora kugeza ku bakiri bato ibintu byinshi twamenye mu myaka tumaze dukorera Yehova.

15. Ni iki intumwa Pawulo yatoje Timoteyo?

15 Intumwa Pawulo na we yagaragaje umuco wo kugira ubuntu. Yasabye Timoteyo ko bakorana umurimo w’ubumisiyonari, kandi yatoje uwo musore wari ukiri muto kubwiriza no kwigisha (Ibyak 16:1-3). Kuba Pawulo yaratoje Timoteyo, byatumye akora neza umurimo wo kubwiriza (1 Kor 4:17). Timoteyo na we yakoresheje ibyo Pawulo yamwigishije atoza abandi.

16. Kuki Shigeo yatozaga abandi?

16 Muri iki gihe, abageze mu za bukuru ntibagira impungenge z’uko nibatoza abakiri bato bazabasimbura ku nshingano bari bafite mu itorero, maze bakabura icyo bakora. Urugero, Shigeo twigeze kuvuga yamaze imyaka myinshi atoza abakiri bato bari muri Komite y’Ibiro by’Ishami. Icyatumye abikora ni uko yifuzaga gushyigikira umurimo wa Yehova mu gihugu arimo. Ibyo byatumye ubwo yari ageze igihe cyo kuva ku nshingano yo kuba umuhuzabikorwa wa Komite y’Ibiro by’Ishami, haboneka umuvandimwe wari wujuje ibisabwa wo kumusimbura. Shigeo amaze imyaka isaga 45 muri Komite y’Ibiro by’Ishami, kandi akomeza gutoza abakiri bato abagezaho ibyo yamenye muri iyo myaka yose. Kuba dufite abageze mu za bukuru bameze nka Shigeo, biradushimisha cyane rwose.

17. Ni iki abageze mu za bukuru batanga? (Luka 6:38)

17 Mwebwe bavandimwe na bashiki bacu mugeze mu za bukuru, mutuma twibonera ko kwizera Yehova no gukomeza kumukorera turi indahemuka, ari wo mwanzuro mwiza dushobora gufata mu buzima bwacu. Urugero rwanyu, rutwereka ko kumenya amahame ya Bibiliya no kuyashyira mu bikorwa mu mibereho yacu, bitugirira akamaro. Muzi uko ibintu byakorwaga kera, kandi n’iyo bihindutse mukora uko mushoboye kugira ngo mwimenyereze ibishya. Namwe abageze mu za bukuru mubatijwe vuba, hari ibintu byinshi mwakora kugira ngo mufashe abandi. Urugero, mushobora kubabwira ukuntu kumenya Yehova mugeze muri iyo myaka byabashimishije. Abakiri bato bazishimira kumva ibyababayeho n’amasomo mwabikuyemo. Nimugira “akamenyero ko gutanga” mubwira abandi ibyababayeho, Yehova azabaha umugisha rwose.—Soma muri Luka 6:38.

18. Ni mu buhe buryo abageze mu za bukuru n’abakiri bato bashobora gufashanya?

18 Bavandimwe na bashiki bacu dukunda mugeze mu za bukuru, nimuba inshuti z’abakiri bato, mwese muzaterana inkunga (Rom 1:12). Buri wese afite ikintu cy’agaciro undi adafite. Abageze mu za bukuru baba ari inararibonye kandi bafite ubwenge, kubera imyaka myinshi bamaze babayeho. Abakiri bato bo baba bafite imbaraga. Ubwo rero, iyo abageze mu za bukuru babaye inshuti z’abakiri bato, bakorana bunze ubumwe kandi bagahesha ikuzo Data wo mu ijuru udukunda. Nanone bagirira akamaro abagize itorero bose.

INDIRIMBO YA 90 Tujye duterana inkunga

^ par. 5 Mu matorero yacu harimo abakiri bato benshi bihatira gukorera Yehova. Abageze mu za bukuru ntibakwiriye kwemera ko umuco cyangwa imimerere bakuriyemo, bibabuza gufasha abakiri bato bo mu matorero yabo gukorera Yehova n’imbaraga zabo zose.

^ par. 55 IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe wahoze asura amatorero amaze kugira imyaka 70, we n’umugore we bahawe indi nshingano. Ibyababayeho mu myaka bamaze muri uwo murimo, babikoresha batoza abandi mu itorero barimo.