Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 37

“Nzatigisa amahanga yose”

“Nzatigisa amahanga yose”

“Nzatigisa amahanga yose, maze ibyifuzwa byo mu mahanga yose bize muri iyi nzu.”​—HAG 2:7.

INDIRIMBO YA 24 Tujye ku musozi wa Yehova

INSHAMAKE *

1-2. Ni uwuhe mutingito w’ikigereranyo Hagayi yahanuye ko wari kubaho muri iki gihe?

MU MWAKA wa 2015, muri Nepali habaye umutingito ukomeye cyane. Umuntu umwe mu bawurokotse yaravuze ati: “Mu kanya gato, amaduka n’amazu ashaje byatangiye guhirima.” Hari undi wavuze ati: “Abantu bose bari bahiye ubwoba. Hari abantu benshi bavuze ko uwo mutingito wamaze nk’iminota ibiri, ariko kuri nge wamaze nk’iteka ryose!” Niba ibintu nk’ibyo biteye ubwoba byarigeze kukubaho, ntushobora kuzigera ubyibagirwa.

2 Muri iki gihe na bwo, hari umutingito w’ikigereranyo udatigisa umugi umwe cyangwa igihugu kimwe gusa. Ahubwo utigisa amahanga yose kandi ibyo bimaze igihe kirekire. Uwo mutingito w’ikigereranyo, Hagayi yari yarawuhanuye agira ati: “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru n’isi n’inyanja n’ubutaka.’”—Hag 2:6.

3. Ni mu buhe buryo umutingito w’ikigereranyo Hagayi yahanuye utandukanye n’umutingito usanzwe?

3 Umutingito w’ikigereranyo Hagayi yahanuye, ntumeze nk’imitingito isanzwe kuko yo isenya ibintu. Uwo mutingito wo utuma habaho ibintu byiza. Yehova ubwe yaravuze ati: “Nzatigisa amahanga yose, maze ibyifuzwa byo mu mahanga yose bize muri iyi nzu, kandi nzayuzuza ikuzo” (Hag 2:7). Ubwo buhanuzi bwa Hagayi bwasohoye bute mu gihe ke, kandi se busohora bute muri iki gihe? Tugiye kureba ibisubizo by’ibyo bibazo kandi tumenye uko tugira uruhare mu gutigisa amahanga muri iki gihe.

UBUTUMWA BWATEYE INKUNGA ABANTU BO MU GIHE CYA HAGAYI

4. Kuki Yehova yasabye Hagayi guhanurira ubwoko bwe?

4 Yehova yahaye Hagayi inshingano ikomeye. Reka turebe uko byari byifashe mbere y’uko amuha iyo nshingano. Birashoboka ko Hagayi ari mu Bayahudi bari baragarutse i Yerusalemu bavuye mu bunyage i Babuloni, mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu. Hashize igihe gito abo bagaragu ba Yehova b’indahemuka bagezeyo, bashyizeho urufatiro rw’inzu ya Yehova cyangwa urusengero (Ezira 3:8, 10). Ariko bidatinze bahuye n’ibibazo. Abanzi babo barabarwanyije, bituma bacika intege ntibakomeza kubaka (Ezira 4:4; Hag 1:1, 2). Ni yo mpamvu mu mwaka wa 520 Mbere ya Yesu, Yehova yasabye Hagayi gutera inkunga Abayahudi, kugira ngo bongere bagire ishyaka maze barangize kubaka urusengero. *Ezira 6:14, 15.

5. Kuki ubutumwa bwa Hagayi bwateye inkunga Abayahudi?

5 Ubutumwa bwa Hagayi bwari bugamije gutera inkunga Abayahudi, kugira ngo bakomeze kwizera Yehova. Uwo muhanuzi yagize ubutwari maze abwira abo Bayahudi bari bacitse intege ati: “‘Mukomere namwe abatuye mu gihugu mwese,’ ni ko Yehova avuga, ‘kandi mukore.’ ‘Ndi kumwe namwe,’ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga” (Hag 2:4). Amagambo agira ati: “Yehova nyir’ingabo,” ashobora kuba yarahumurije cyane abo Bayahudi. Yabibukije ko Yehova ayobora ingabo nyinshi z’abamarayika bafite imbaraga, akaba ari yo mpamvu bagombaga kumwiringira.

6. Umutingito w’ikigereranyo Hagayi yahanuye, wagize akahe kamaro?

6 Yehova yahumekeye Hagayi kugira ngo atangaze ubutumwa bw’uko hari hagiye kubaho umutingito w’ikigereranyo, wari gutigisa amahanga yose. Ubwo butumwa bwahumurije Abayahudi bubakaga urusengero bari baracitse intege, kuko bamenye ko Yehova yari gutigisa u Buperesi, ubwo bukaba bwari ubutegetsi bw’igihangange bwategekaga ibihugu byinshi icyo gihe. Ibyo byari kugira akahe kamaro? Mbere na mbere, byari gutuma ubwoko bw’Imana burangiza kubaka urusengero. Nanone byari gutuma n’abatari Abayahudi, bifatanya n’ubwoko bw’Imana maze bagasengera Yehova muri urwo rusengero rwari kuba rwongeye kubakwa. Ubwo butumwa bwateye inkunga ubwoko bw’Imana rwose!—Zek 8:9.

UMURIMO UTIGISA ISI MURI IKI GIHE

Ese wifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo gutigisa amahanga ukorwa muri iki gihe? (Reba paragarafu ya 7 n’iya 8) *

7. Ni uwuhe murimo dukora utigisa isi? Sobanura.

7 Ubuhanuzi bwa Hagayi busohora bute muri iki gihe? Muri iki gihe na bwo, Yehova arimo gutigisa amahanga yose, kandi ubu bwo natwe tubigiramo uruhare. Zirikana ko mu mwaka wa 1914, Yehova yimitse Yesu Kristo ngo abe Umwami w’Ubwami bwe bwo mu ijuru (Zab 2:6). Abami b’isi ntibashimishijwe n’uko ubwo Bwami bwatangiye gutegeka. Icyo gihe, “ibihe byagenwe by’amahanga,” ni ukuvuga igihe nta mutegetsi wari uhagarariye Yehova wari uriho, byari birangiye (Luka 21:24). Ibyo byatumye mu mwaka wa 1919, abagize ubwoko bwa Yehova barushaho gutangaza ko Ubwami bw’Imana ari bwo muti rukumbi w’ibibazo by’abantu. Kubwiriza ubwo “butumwa bwiza bw’ubwami” byatigishije isi yose.—Mat 24:14.

8. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 2:1-3, abantu benshi bakiriye bate ubutumwa tubwiriza?

8 Abantu bakiriye bate ubwo butumwa? Abenshi barabwanze. (Soma muri Zaburi ya 2:1-3.) Amahanga yaravurunganye kandi yanze kwemera Umwami Yehova yimitse. Ntiyemera ko ubutumwa bw’Ubwami tubwiriza ari ‘ubutumwa bwiza.’ Hari n’abategetsi babuzanyije umurimo wacu wo kubwiriza. Nubwo abenshi muri abo bategetsi bavuga ko bakorera Imana, ntibareka ubutegetsi bwabo ngo bagandukire Umwami Yehova yashyizeho. Abategetsi bo muri iki gihe bameze nk’abo mu gihe cya Yesu. Barwanya uwo Yehova yatoranyije, batoteza abigishwa be b’indahemuka.—Ibyak 4:25-28.

9. Yehova yakoze iki igihe amahanga yangaga kwemera ubutumwa bwiza?

9 Yehova yakoze iki igihe amahanga yangaga kwemera ubutumwa bwiza? Muri Zaburi ya 2:10-12 hatanga igisubizo hagira hati: “None rero mwa bami mwe, mugire ubushishozi; mwa bacamanza bo mu isi mwe, mwemere gukosorwa. Mukorere Yehova mutinya, kandi mwishime muhinda umushyitsi. Nimusome uwo mwana kugira ngo Imana itarakara mukarimbukira mu nzira, kuko uburakari bwayo bukongezwa vuba. Hahirwa abayihungiraho bose.” Kubera ko Yehova agira neza, yahaye abamurwanya igihe gihagije, kugira ngo bahinduke bashyigikire Ubwami bwe. Icyakora, icyo gihe Yehova yabahaye kirenda kurangira, kuko ubu turi “mu minsi y’imperuka” (2 Tim 3:1; Yes 61:2). Ubwo rero, muri iki gihe birihutirwa ko abantu bamenya ukuri kandi bagakorera Yehova.

HARI ABANTU BEMERA UBUTUMWA BWIZA

10. Umutingito w’ikigereranyo wahanuwe muri Hagayi 2:7-9, watumye habaho ikihe kintu kiza?

10 Umutingito w’ikigereranyo Hagayi yahanuye, watumye hagira abantu bemera ubutumwa bwiza. Yavuze ko uwo mutingito wari gutuma “ibyifuzwa,” cyangwa abantu bafite imitima itaryarya bo “mu mahanga yose,” baza gusenga Yehova. * (Soma muri Hagayi 2:7-9.) Umuhanuzi Yesaya na Mika, na bo bari barahanuye ko ibintu nk’ibyo byari kubaho “mu minsi ya nyuma.”—Yes 2:2-4; Mika 4:1, 2.

11. Vuga uko umuvandimwe umwe yitwaye igihe yamenyaga bwa mbere ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

11 Reka turebe uko byagendekeye umuvandimwe Ken, ubu ukora ku kicaro gikuru, igihe yumvaga ubutumwa bwo gutigisa amahanga. Arakibuka neza uko byagenze igihe yumvaga bwa mbere ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ubu hakaba hashize imyaka 40. Ken yaravuze ati: “Igihe namenyaga bwa mbere ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, nashimishijwe cyane n’uko turi mu minsi y’imperuka. Nabonye ko niba narifuzaga kwemerwa na Yehova no kubona ubuzima bw’iteka, nagombaga kwitandukanya n’iyi si maze nkajya ku ruhande rwe. Nasenze Yehova mpita mfata umwanzuro wo kwitandukanya n’iyi si, maze nshyigikira Ubwami bwe butazigera burimbuka iteka ryose.”

12. Ni iki cyabaye ku rusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka muri iyi minsi y’imperuka?

12 Uko bigaragara, Yehova akomeje guha umugisha abagize ubwoko bwe. Muri iyi minsi y’imperuka, abagaragu be bariyongereye cyane. Urugero, mu mwaka wa 1914 twari ibihumbi bike cyane, ariko ubu dusaga miriyoni umunani. Nanone, buri mwaka hari abantu babarirwa muri za miriyoni bifatanya natwe mu Rwibutso. Ibyo bigaragaza ko urugo rwo ku isi rw’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova, ni ukuvuga gahunda yo kumusenga mu buryo butanduye, rwuzuye “ibyifuzwa byo mu mahanga yose.” Nanone izina rya Yehova rirushaho guhabwa ikuzo, uko abo bantu bagenda bahinduka bakambara kamere nshya.—Efe 4:22-24.

Abagaragu b’Imana bo hirya no hino ku isi babwira abandi iby’Ubwami bw’Imana (Reba paragarafu ya 13)

13. Kuba abagaragu ba Yehova bagenda biyongera byashohoje ubuhe buhanuzi bundi? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)

13 Kuba abagaragu ba Yehova bakomeje kwiyongera, bisohoza ubundi buhanuzi, urugero nk’ubuvugwa muri Yesaya igice cya 60. Ku murongo wa 22 w’icyo gice, hagira hati: “Uworoheje azagwira avemo igihumbi, n’umuto ahinduke ishyanga rikomeye. Jyewe Yehova nzabyihutisha mu gihe cyabyo.” Nanone kuba abantu benshi bagana umuryango wa Yehova, bituma habaho ikindi kintu gishimishije. Abo bantu bagereranywa n’“ibyifuzwa” baba bafite ubuhanga butandukanye, kandi baba bifuza kwifatanya natwe mu murimo wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami.’ Ubwo rero nk’uko Yesaya yabihanuye, abagaragu ba Yehova bakoresha ubwo buhanga, bugereranywa n’“amashereka y’amahanga” mu murimo wa Yehova (Yes 60:5, 16). Abo bavandimwe na bashiki bacu, batuma umurimo wo kubwiriza ukorwa mu bihugu 240 kandi ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bigasohoka mu ndimi zisaga 1000.

IGIHE CYO GUFATA UMWANZURO

14. Ni uwuhe mwanzuro abantu bagomba gufata muri iki gihe?

14 Muri iyi minsi y’imperuka, umurimo wo gutigisa amahanga uhatira abantu gufata umwanzuro. Ese bazashyigikira Ubwami bw’Imana cyangwa baziringira ubutegetsi bw’iyi si? Uwo ni umwanzuro buri wese agomba gufata. Nubwo abagaragu ba Yehova bumvira amategeko y’igihugu barimo, ntibivanga muri poritike y’iyi si (Rom 13:1-7). Bazi ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo abantu bahanganye na byo. Ubwo Bwami si ubw’iyi si.—Yoh 18:36, 37.

15. Igitabo k’Ibyahishuwe kigaragaza gite ko abagaragu b’Imana bazatotezwa?

15 Igitabo k’Ibyahishuwe kigaragaza ukuntu abagaragu b’Imana bari gutotezwa mu minsi y’imperuka. Ibyo bitotezo bizarushaho kwiyongera. Abanyaporitike bazadusaba kubaramya, maze ababyanze babatoteze (Ibyah 13:12, 15). Bazahatira abantu bose, “aboroheje n’abakomeye, abakire n’abakene, ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo no mu ruhanga rwabo” (Ibyah 13:16). Mu gihe cya kera, abagaragu bashyirwagaho ikimenyetso cyagaragazaga uwo bakorera. Mu buryo nk’ubwo, icyo gihe abantu bazaba biteze ko buri wese ashyirwaho ikimenyetso k’ikigereranyo ku kiganza no mu ruhanga. Bazagaragaza ko bashyigikiye abanyaporitike, haba mu bitekerezo no mu bikorwa.

16. Kuki byihutirwa ko twisuzuma, tukareba niba tubera Yehova indahemuka mu buryo bwuzuye?

16 Ese tuzemera gushyirwaho icyo kimenyetso k’ikigereranyo maze dushyigikire abanyaporitike? Abazanga gushyirwaho icyo kimenyetso bazahura n’ibibazo. Igitabo k’Ibyahishuwe gikomeza kigira kiti: ‘[Nta] muntu ushobora kugura cyangwa kugurisha, keretse abafite ikimenyetso’ (Ibyah 13:17). Ariko abagaragu b’Imana bazi icyo izakorera abantu bazashyirwaho icyo kimenyetso (Ibyah 14:9, 10). Aho gushyirwaho icyo kimenyetso, bazandika mu biganza byabo bati: ‘Turi aba Yehova’ (Yes 44:5). Iki ni cyo gihe cyo kwisuzuma, tukareba niba tubera Yehova indahemuka mu buryo bwuzuye. Nitubera Yehova indahemuka, azishimira kuvuga ko turi abe.

GUTIGISA AMAHANGA BWA NYUMA

17. Nubwo Yehova yihangana, ni iki tugomba kuzirikana?

17 Muri iyi minsi y’imperuka Yehova yarihanganye bihagije, kubera ko adashaka ko hagira umuntu n’umwe urimbuka (2 Pet 3:9). Yahaye buri wese igihe kugira ngo yihane, maze afate umwanzuro wo kumukorera. Icyakora, Yehova ntazakomeza kwihangana kugeza iteka ryose. Abantu banga gukorera Yehova, bazamera nka Farawo wo mu gihe cya Mose. Yehova yabwiye Farawo ati: “Ubu mba nararambuye ukuboko kwanjye nkaguteza icyorezo wowe n’abantu bawe, nkabatsemba ku isi. Ariko icyatumye nkureka ugakomeza kubaho, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, no kugira ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose” (Kuva 9:15, 16). Amaherezo amahanga yose azamenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine (Ezek 38:23). Azabimenya ate?

18. (a) Ni uwuhe mutingito wundi w’ikigereranyo uvugwa muri Hagayi 2:6, 20-22? (b) Ni iki kitwemeza ko ayo magambo ya Hagayi azasohora mu gihe kiri imbere?

18 Hashize ibinyejana byinshi Hagayi abayeho, intumwa Pawulo yarahumekewe avuga ko amagambo ari muri Hagayi 2:6, 20-22 azasohora mu gihe kiri imbere. (Hasome.) Pawulo yaranditse ati: “Yatanze isezerano agira ati ‘hasigaye indi ncuro imwe, kandi sinzanyeganyeza isi yonyine, ahubwo n’ijuru nzarinyeganyeza.’ Amagambo ngo ‘hasigaye indi ncuro imwe’ asobanura ko ibinyeganyezwa bizakurwaho, ni ukuvuga ibintu bitakozwe n’Imana, kugira ngo hagumeho ibintu bidashobora kunyeganyezwa” (Heb 12:26, 27). Gutigisa amahanga bivugwa muri uyu murongo, bitandukanye n’ibivugwa muri Hagayi 2:7. Bizatuma abantu bameze nka Farawo, banga kwemera ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka, barimbuka iteka ryose.

19. Ni iki kitazanyeganyezwa, kandi se ibyo tubizi dute?

19 Ni ikihe kintu kitazanyeganyezwa cyangwa ngo kirimbuke? Pawulo akomeza agira ati: “Ubwo tuzahabwa ubwami budashobora kunyeganyezwa, nimucyo dukomeze kugira ubuntu butagereranywa, ari bwo butuma dukorera Imana umurimo wera mu buryo yemera, tuyitinya kandi tuyubaha” (Heb 12:28). Ni byo koko, Yehova natigisa amahanga bwa nyuma, Ubwami bwe ni bwo bwonyine butazanyeganyezwa. Buzahoraho iteka ryose!—Zab 110:5, 6; Dan 2:44.

20. Ni uwuhe mwanzuro abantu bagomba gufata, kandi se twabafasha dute?

20 Abantu bagomba kugira icyo bakora badatindiganyije kuko igihe cyashize! Burya baca umugani ngo: “Urwishigishiye ararusoma!” Ubwo rero, abantu nibahitamo gushyigikira isi ya Satani bazarimbuka. Ariko nibahitamo kumvira Imana bazabaho iteka ryose (Heb 12:25). Ni yo mpamvu umurimo wo kubwiriza dukora, ufasha abantu kumenya uruhande bakwiriye kujyaho. Ubwo rero, nimucyo dufashe abantu benshi uko bishoboka kose, kugira ngo bashyigikire Ubwami bw’Imana. Nanone tuge tuzirikana amagambo Umwami wacu Yesu yavuze agira ati: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Mat 24:14.

INDIRIMBO YA 40 Uri uwa nde?

^ par. 5 Muri iki gice turi burebe ibisobanuro bishya by’amagambo avugwa muri Hagayi 2:7. Nanone turi burebe uko twakwifatanya mu murimo ushishikaje, utigisa amahanga yose. Turi burebe n’ukuntu hari abishimira uwo murimo n’abatawishimira.

^ par. 4 Ikitwemeza ko ibyo Hagayi yabwiye Abayahudi byabafashije, ni uko barangije kubaka urusengero mu mwaka wa 515 Mbere ya Yesu.

^ par. 10 Ibi ni ibisobanuro bishya. Mbere twavugaga ko abantu b’imitima itaryarya bazaga gusenga Yehova, bidatewe no gutigiswa kw’amahanga yose. Reba “Ibibazo by’abasomyi” byo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2006.

^ par. 63 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Hagayi yateye inkunga Abayahudi kugira ngo bagire ishyaka, bongere kubaka urusengero. Muri iki gihe na bwo abagaragu b’Imana bagira ishyaka ryo gutangaza ubutumwa bwiza. Umugabo n’umugore babwira abantu ko Imana iri hafi gutigisa amahanga bwa nyuma.