Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 42

Jya wemera udashidikanya ko wabonye ukuri

Jya wemera udashidikanya ko wabonye ukuri

“Mugenzure ibintu byose, mwizirike ku byiza.”​—1 TES 5:21.

INDIRIMBO YA 142 Dukomere ku byiringiro byacu

INSHAMAKE *

1. Ni iki gitera abantu benshi urujijo?

MURI iki gihe, hari amadini abarirwa mu bihumbi yiyita aya gikristo, avuga ko asenga Imana mu buryo yemera. Ntibitangaje kuba abantu bayoberwa iryo bajyamo n’iryo bareka. Usanga bibaza bati: “Ese Imana yemera amadini yose, cyangwa hariho idini rimwe ry’ukuri?” None se twemera tudashidikanya ko ibyo Abahamya ba Yehova bigisha ari ukuri, kandi ko ari bo bonyine basenga Yehova mu buryo yemera? Ni iki kibitwemeza? Reka tubisuzume.

2. Ni iki cyatumaga Pawulo yemera adashidikanya ko yabonye ukuri? (1 Abatesalonike 1:5)

2 Intumwa Pawulo yemeraga adashidikanya ko yabonye ukuri. (Soma mu 1 Abatesalonike 1:5.) Ibyo ntiyabiterwaga n’amarangamutima, ahubwo yiyigishaga Ijambo ry’Imana ashyizeho umwete. Yemeraga ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Tim 3:16). Kwiyigisha Bibiliya byatumye Pawulo abona ibimenyetso bifatika, byagaragazaga ko Yesu ari we Mesiya wari warasezeranyijwe. Ikibabaje ni uko abayobozi b’idini ry’Abayahudi, birengagije ibyo bimenyetso. Abo bayobozi b’idini b’indyarya bavugaga ko bigishaga ukuri ku byerekeye Imana, ariko ibikorwa byabo bikagaragaza ko batayikunda (Tito 1:16). Icyakora Pawulo yari atandukanye na bo, kuko we yemeraga ibyanditswe mu Ijambo ry’Imana byose atarobanuye. Yari yiteguye kwigisha abantu “imigambi yose y’Imana.”—Ibyak 20:27.

3. Ese tugomba kubona ibisubizo by’ibibazo byose twibaza kugira ngo twemere ko twabonye ukuri? (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Imirimo ya Yehova n’ibyo atekereza ni byinshi cyane ‘ku buryo ntawashobora kubivuga byose.’”)

3 Hari abantu batekereza ko idini ry’ukuri ryagombye gusubiza buri kibazo cyose bibaza, hakubiyemo n’ibibazo Bibiliya itagira icyo ivugaho. Ese gutekereza gutyo byaba bishyize mu gaciro? Oya rwose. Reka turebe urugero rwa Pawulo. Yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo ‘kugenzura ibintu byose,’ ariko nanone yemera ko hari ibintu byinshi atari asobanukiwe (1 Tes 5:21). Yaranditse ati: “Dufite ubumenyi butuzuye kandi . . . turebera mu ndorerwamo y’icyuma ibirorirori” (1 Kor 13:9, 12). Pawulo ntiyari asobanukiwe ibintu byose; kandi natwe ni uko. Pawulo yari azi inyigisho z’ibanze za Bibiliya, ariko zari zihagije kugira ngo yemere adashidikanya ko yabonye ukuri.

4. Twakora iki ngo twemere tudashidikanya ko twabonye ukuri, kandi se ni ibihe bintu turi busuzume biranga Abakristo b’ukuri?

4 Kimwe mu bintu twakora kugira ngo twemere tudashidikanya ko twabonye ukuri, ni ukugereranya ibyo Yesu yakoze n’ibyo Abahamya bakora muri iki gihe. Muri iki gice turi burebe ukuntu Abakristo b’ukuri, (1) batifashisha ibishushanyo mu gihe basenga, (2) ukuntu bubaha izina ry’Imana, (3) ukuntu bakunda ukuri (4) n’ukuntu bakundana cyane.

NTITWIFASHISHA IBISHUSHANYO MU GIHE DUSENGA

5. Yesu yatwigishije ko tugomba gusenga Imana dute, kandi se twabikurikiza dute?

5 Yesu yakundaga Yehova cyane, ni yo mpamvu ari we yasengaga wenyine, haba igihe yari ku isi n’igihe yari mu ijuru (Luka 4:8). Yesu yigishije abigishwa be kumwigana. Yesu n’abigishwa be b’indahemuka, ntibasengaga bakoresheje ibishushanyo. Nta muntu wigeze abona Imana, ubwo rero nta kintu umuntu yakora gisa na yo (Yes 46:5). None se twavuga iki ku bantu bakora amashusho y’abatagatifu kandi bakayasenga? Itegeko rya kabiri mu Mategeko Icumi Yehova yahaye Abisirayeli ryagiraga riti: “Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri hejuru mu ijuru cyangwa ikiri hasi ku isi. . . . Ntukabyikubite imbere” (Kuva 20:4, 5). Nk’uko iri tegeko ribigaragaza, abantu bifuza gushimisha Imana ntibagomba gukoresha amashusho mu gihe basenga.

6. Ni ba nde Abahamya ba Yehova bigana muri iki gihe?

6 Abahanga mu by’amateka bavuze ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, basengaga Imana yonyine. Urugero, hari igitabo kivuga amateka y’Ubukristo, cyavuze ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babonaga ko gushyira amashusho cyangwa ibishushanyo ahantu basengera, “byari ibintu biteye ishozi.” Muri iki gihe Abahamya ba Yehova, bigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Ntidusenga amashusho y’abatagatifu cyangwa ay’abamarayika kandi nta n’ubwo dusenga Yesu. Ntituramutsa ibendera cyangwa ngo dukore ikindi kintu icyo ari cyo cyose, cyagaragaza ko dusenga ubutegetsi cyangwa igihugu. Uko byagenda kose twiyemeje kumvira amagambo ya Yesu agira ati: “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga.”—Mat 4:10.

7. Ni iki Abahamya ba Yehova batandukaniyeho n’andi madini?

7 Muri iki gihe, abantu benshi bakunda abayobozi b’amadini b’ibyamamare, ku buryo hari n’igihe bamera nk’ababasenga. Bajya mu nsengero zabo, bakagura ibitabo byabo kandi bakabaha amaturo menshi cyangwa bagashyigikira imiryango bashinze. Bamwe muri bo bemera ijambo ryose abo bayobozi bababwiye. Iyo babonye abo bayobozi babo, wagira ngo baba babonye Mesiya! Icyakora, ibyo si ko bimeze ku bagaragu ba Yehova. Nubwo twubaha abafite inshingano, twumvira inama ya Yesu igira iti: ‘Mwese muri abavandimwe’ (Mat 23:8-10). Ntidusenga abantu, baba abayobozi b’amadini cyangwa aba poritike. Ntitwivanga mu bikorwa byabo kandi ntituri ab’isi. Ibyo bituma dutandukana n’andi madini menshi yiyita aya gikristo.—Yoh 18:36.

TWUBAHA IZINA RY’IMANA ARI RYO YEHOVA

Abakristo b’ukuri baterwa ishema no kubwira abandi ibyerekeye Yehova (Reba paragarafu ya 8-10) *

8. Ni iki kitwemeza ko Yehova yifuza ko izina rye ryubahwa, kandi abantu benshi bakarimenya?

8 Hari igihe Yesu yasenze agira ati: “Data, ubahisha izina ryawe.” Yehova yahise asubiza iryo sengesho mu ijwi riranguruye, avuga ko yari kuryubahisha (Yoh 12:28). Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, yubahishije izina rya Se (Yoh 17:26). Ubwo rero, Abakristo b’ukuri na bo, baterwa ishema no gukoresha izina ry’Imana no kurimenyesha abandi.

9. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje bate ko bubahaga izina ry’Imana?

9 Itorero rya gikristo rikimara gushingwa mu kinyejana cya mbere, Yehova ‘yitaye ku banyamahanga, kugira ngo abakuremo ubwoko bwitirirwa izina rye’ (Ibyak 15:14). Abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, baterwaga ishema no gukoresha izina ry’Imana no kurimenyesha abandi. Barikoreshaga mu murimo wo kubwiriza kandi barishyize no mu bitabo bya Bibiliya banditse. * Bagaragaje rwose ko bari ubwoko bwitirirwaga izina ry’Imana.—Ibyak 2:14, 21.

10. Ni iki kigaragaza ko Abahamya ba Yehova ari bo bwoko bwitirirwa izina ry’Imana?

10 Ese Abahamya ba Yehova ni ubwoko bwitirirwa izina ry’Imana? Yego rwose. Reka turebe ibimenyetso bibigaragaza. Muri iki gihe, abayobozi b’amadini benshi bakoze uko bashoboye kugira ngo abantu batamenya ko Imana ifite izina bwite. Bavanye iryo zina muri Bibiliya zabo, kandi ntibemera ko rikoreshwa mu nsengero zabo. * Ese hari umuntu wahakana ko Abahamya ba Yehova, ari bo bonyine bubaha izina ry’Imana mu buryo bukwiriye? Mu madini yose, ni twe twenyine tumenyekanisha izina ry’Imana ku isi hose. Ubwo rero, dukora uko dushoboye kugira ngo tugaragaze ko dukwiriye kwitwa Abahamya ba Yehova (Yes 43:10-12). Twacapye kopi za Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya zisaga miriyoni 240. Iyo Bibiliya, isubiza izina ry’Imana ahantu hose abandi bahinduye Bibiliya mu zindi ndimi, bari bararivanye. Nanone dusohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zisaga 1 000, kandi byose biba bigamije kumenyekanisha izina rya Yehova.

DUKUNDA UKURI

11. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje bate ko bakundaga ukuri?

11 Yesu yakundaga ukuri ku byerekeye Imana n’imigambi yayo. Imibereho ye yagaragazaga ko akunda uko kuri, kandi akakumenyesha abandi (Yoh 18:37). Abigishwa be na bo bakundaga ukuri cyane (Yoh 4:23, 24). Intumwa Petero yagereranyije Ubukristo n’“inzira y’ukuri” (2 Pet 2:2). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakundaga ukuri cyane. Ni yo mpamvu batashyigikiraga amadini, imigenzo n’ibitekerezo by’abantu bitabaga bihuje n’ukuri (Kolo 2:8). Muri iki gihe na bwo, Abakristo b’ukuri bakora uko bashoboye kose kugira ngo bakomeze “kugendera mu kuri.” Ibyo bigaragazwa n’uko ibyo bizera byose biba bishingiye ku Ijambo ry’Imana, kandi bagakurikiza ibyo rivuga mu mibereho yabo.—3 Yoh 3, 4.

12. Ni iki Inteko Nyobozi ikora iyo ibonye ko hari inyigisho igomba kunonosorwa, kandi se kuki ibigenza ityo?

12 Abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe, ntibavuga ko basobanukiwe ibintu byose bivugwa muri Bibiliya. Hari n’igihe bajyaga bibeshya, bagasobanura inyigisho mu buryo butari bwo, cyangwa bakibeshya ku birebana n’uko itorero rikwiriye kuyoborwa. Ariko ibyo ntibyagombye kudutangaza, kuko Ibyanditswe bigaragaza neza ko abagaragu b’Imana bari kugenda basobanukirwa ukuri gahorogahoro (Kolo 1:9, 10). Niba rero Yehova ahishura ukuri gahorogahoro, tuba tugomba gutegereza twihanganye kugeza igihe azakuduhishurira mu buryo bwuzuye (Imig 4:18). Iyo Inteko Nyobozi ibonye ko hari inyigisho igomba kunonosorwa, ntitinya kuyihindura. Amadini menshi yiyita aya gikristo, ahindura inyigisho zayo kugira ngo ashimishe abayoboke bayo cyangwa yihuze n’uko isi ibona ibintu. Icyakora iyo Abahamya ba Yehova bo bagize icyo bahindura, baba bagamije gufasha abagaragu ba Yehova kurushaho kuba inshuti ze. Ikindi kandi, baba bagira ngo ibyo twizera bibe bihuje n’urugero Yesu yadusigiye rwo gusenga Imana mu buryo yemera (Yak 4:4). Nanone ntiduhindura inyigisho tugamije kuyihuza n’uko isi ibona ibintu, ahubwo tuyihindura bitewe n’uko tuba twarushijeho gusobanukirwa Ibyanditswe. Ibyo bigaragaza ko dukunda ukuri rwose.—1 Tes 2:3, 4.

TURAKUNDANA CYANE

13. Ni uwuhe muco w’ingenzi warangaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, kandi se Abahamya ba Yehova bawugaragaza bate muri iki gihe?

13 Nubwo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bafite imico myiza myinshi, umuco w’ingenzi wabarangaga ni urukundo. Yesu yaravuze ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:34, 35). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bo ku isi hose barakundana kandi bunze ubumwe. Twe dutandukanye n’andi madini yose aho ava akagera, kuko turi umuryango ugizwe n’abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye, amoko atandukanye n’imico itandukanye. Iyo turi mu materaniro no mu makoraniro, twibonera urwo rukundo nyakuri ruturanga. Ibyo bituma twemera tudashidikanya ko dusenga Yehova mu buryo yemera.

14. Dukurikije ibivugwa mu Bakolosayi 3:12-14, twakora iki ngo tugaragaze ko dukundana cyane?

14 Bibiliya itugira inama yo ‘gukundana urukundo rwinshi’ (1 Pet 4:8). Kimwe mu bintu twakora kugira ngo tugaragaze urwo rukundo, ni uko twihanganirana kandi tukababarirana kuko tudatunganye. Nanone twihatira kugirira ubuntu abagize itorero bose, hakubiyemo n’abatubabaje kandi tukabakira mu ngo zacu. (Soma mu Bakolosayi 3:12-14.) Urwo rukundo ruturanga, ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko turi Abakristo b’ukuri.

“UKWIZERA KUMWE”

15. Ni ibihe bintu bindi dukora bigaragaza ko twigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere?

15 Nanone hari ibindi bintu dukora, bigaragaza ko twigana gahunda yari yarashyizweho mu itorero ry’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Urugero, dufite abagenzuzi basura amatorero, abasaza n’abakozi b’itorero, kandi uko ni ko byari bimeze no mu kinyejana cya mbere (Fili 1:1; Tito 1:5). Nanone twigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere twumvira amategeko ya Yehova avuga ibyo kwirinda ubusambanyi, avuga iby’umuryango, kwirinda amaraso no kuvana mu itorero abanyabyaha batihana.—Ibyak 15:28, 29; 1 Kor 5:11-13; 6:9, 10; Heb 13:4.

16. Ibivugwa mu Befeso 4:4-6 bitwigisha iki?

16 Yesu yavuze ko hari abantu benshi bari kwiyita abigishwa be, ariko atari abigishwa be nyakuri (Mat 7:21-23). Bibiliya yari yarahanuye ko mu minsi y’imperuka, abantu bari kuba bafite “ishusho yo kwiyegurira Imana,” ariko batayikorera by’ukuri (2 Tim 3:1, 5). Icyakora, Bibiliya ivuga yeruye ko hariho “ukwizera kumwe” Imana yemera.—Soma mu Befeso 4:4-6.

17. Ni ba nde bigana Yesu muri iki gihe kandi bakaba bari mu idini ry’ukuri?

17 None se ni ba nde bari mu idini ry’ukuri muri iki gihe? Twasuzumye ibimenyetso bibaranga. Twabonye urugero Yesu yatanze rw’ukuntu twasenga Imana mu buryo yemera, n’ukuntu abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere bamwiganye. Ubwo rero twavuga ko Abahamya ba Yehova, ari bo bonyine bari mu idini ry’ukuri. Duterwa ishema no kuba turi Abahamya ba Yehova, tukaba tuzi ukuri n’imigambi ya Yehova. Ubwo rero, nimucyo dukomeze kwemera tudashidikanya ko twabonye ukuri.

INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera

^ par. 5 Muri iki gice turi burebe ukuntu Yesu yatanze urugero rwiza rwo gusenga Imana mu buryo yemera, n’ukuntu abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere bamwiganye. Nanone turi burebe ibimenyetso bigaragaza ko Abahamya ba Yehova ari bo bamwigana, bagasenga Imana mu buryo yemera muri iki gihe.

^ par. 9 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Ese Abakristo ba mbere bakoreshaga izina ry’Imana?” kari mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 2010, ku ipaji ya 6.

^ par. 10 Urugero, mu mwaka wa 2008 Papa Benedigito wa XVI yavuze ko izina ry’Imana “ritagomba gukoreshwa cyangwa kuvugwa” mu bitambo bya misa za Kiliziya Gatolika, mu ndirimbo no mu masengesho.

^ par. 63 IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuryango wa Yehova wahinduye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu ndimi zisaga 200, kugira ngo abantu basome Bibiliya irimo izina ry’Imana mu rurimi rwabo kavukire.