Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 43

Ntugacogore!

Ntugacogore!

“Ntitukareke gukora ibyiza.”​—GAL 6:9.

INDIRIMBO YA 68 Tubibe imbuto z’Ubwami

INSHAMAKE *

1. Ni iki kidutera ishema?

DUTERWA ishema no kuba turi Abahamya ba Yehova. Twitirirwa izina ry’Imana kandi tugaragaza ko dukwiriye kuryitirirwa, dukora umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Iyo dufashije umuntu ‘witeguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka’ maze akabatizwa, biradushimisha cyane (Ibyak 13:48). Twumva tumeze nka Yesu ‘wagize ibyishimo bisaze biturutse ku mwuka wera,’ bitewe n’uko abigishwa be bari bamubwiye ibyo bagezeho mu murimo wo kubwiriza.—Luka 10:1, 17, 21.

2. Twakora iki ngo tugaragaze ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi?

2 Tubona ko umurimo wo kubwiriza dukora ari uw’ingenzi cyane. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yagiriye Timoteyo inama igira iti: “Ujye uhora wirinda wowe ubwawe n’inyigisho wigisha . . . kuko nubigenza utyo uzikiza ugakiza n’abakumva” (1 Tim 4:16). Ubwo rero, umurimo dukora uzatuma abantu barokoka. Nanone duhora twirinda kubera ko turi abayoboke b’Ubwami bw’Imana. Tuba twifuza ko ibyo dukora buri gihe byahesha Yehova ikuzo, kandi tukagaragaza ko ibyo twigisha abandi, natwe ari byo dukora (Fili 1:27). Tugaragaza ko ‘turinda inyigisho twigisha,’ dutegura neza mbere yo kujya kubwiriza kandi tugasaba Yehova ko yaduha umugisha mbere y’uko tubwiriza abandi.

3. Ese twakwitega ko abantu bose bitabira ubutumwa tubagezaho? Tanga urugero.

3 Hari igihe ukora uko ushoboye ukabwiriza neza ifasi yawe, ariko ntihagire umuntu wemera ubutumwa bwiza. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Georg Lindal, wabwirije wenyine muri Isilande, kuva mu mwaka wa 1929 kugeza mu wa 1947. Yatanze ibitabo byinshi cyane, ariko ntihagira umuntu n’umwe wemera ukuri. Yaranditse ati: “Hari abantu barwanya ukuri beruye, ariko abandi muri rusange ubona bitabashishikaje na mba.” Nyuma yaho, muri icyo gihugu hoherejwe abamisiyonari bari barangije Ishuri rya Gileyadi, ariko ni hahandi hashize indi myaka ikenda nta muntu waho uriyegurira Yehova ngo abatizwe. *

4. Twumva tumeze dute iyo abantu batitabiriye ubutumwa bwiza?

4 Iyo abantu batemeye ubutumwa bwiza biratubabaza. Dushobora kumva tumeze nk’intumwa Pawulo, wagize agahinda kenshi n’umubabaro udashira, bitewe n’uko Abayahudi muri rusange banze kwemera ko Yesu ari we Mesiya wari warasezeranyijwe (Rom 9:1-3). Reka tuvuge ko ukora uko ushoboye ugafasha umuntu wigisha Bibiliya kandi ugasenga umusabira, ariko ntagire amajyambere ndetse bikaba ngombwa ko ureka kumwigisha. Hari n’igihe uba nta muntu wigeze ufasha ngo agere ubwo abatizwa. Ese icyo gihe wagombye kwicira urubanza wumva ko Yehova ataguhaye umugisha? Muri iki gice tugiye gusuzuma ibibazo bibiri: (1) Ni iki kigaragaza ko umuntu yagize icyo ageraho mu murimo wo kubwiriza? (2) Ni ibihe bintu bishyize mu gaciro twagombye kwitega?

NI IKI KIGARAGAZA KO UMUNTU YAGIZE ICYO AGERAHO MU MURIMO WO KUBWIRIZA?

5. Kuki hari igihe tutagera ku byo twifuzaga mu murimo wo kubwiriza?

5 Bibiliya ivuga ko umuntu ukora ibyo Imana ishaka, “ibyo akora byose bizagenda neza” (Zab 1:3). Icyakora ibyo ntibishaka kuvuga ko ibintu byose dukora mu murimo wa Yehova, bizagenda neza nk’uko tubyifuza. Ibyo biterwa n’uko ubuzima bw’abantu bwuzuyemo “impagarara” cyangwa ibibazo byinshi, biterwa no kudatungana kwacu n’ukw’abandi (Yobu 14:1). Hari n’igihe abaturwanya batuma tudakora umurimo wo kubwiriza nk’uko twari dusanzwe tuwukora (1 Kor 16:9; 1 Tes 2:18). None se Yehova ashingira ku ki avuga ko twagize icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza? Reka turebe amahame yo muri Bibiliya yadufasha gusubiza icyo kibazo.

Yehova yishimira umurimo tumukorera twaba tubwiriza ku inzu n’inzu, dukoresheje amabaruwa cyangwa tubwiriza kuri terefone (Reba paragarafu ya 6)

6. Yehova ashingira ku ki avuga ko twagize icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza?

6 Yehova areba imihati dushyiraho no kuba dukomeza gukora umurimo we nta gucogora. Abantu bakwemera ubutumwa bwiza cyangwa ntibabwemere, Yehova arishima iyo dukoranye umwete umurimo wo kubwiriza kandi tukawukora tubitewe n’urukundo tumukunda. Pawulo yaranditse ati: “Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera kandi mukaba mugikomeza kubakorera” (Heb 6:10). Ubwo rero, Yehova areba imihati dushyiraho n’urukundo tumukunda, nubwo abo tubwiriza baba batemeye ubutumwa tubagezaho. Uge ubona ko amagambo intumwa Pawulo yabwiye Abakristo b’i Korinto agira ati: ‘Umurimo mukorera Umwami si imfabusa,’ nawe akureba.—1 Kor 15:58.

7. Ibyo intumwa Pawulo yavuze ku murimo wo kubwiriza yakoze bitwigisha iki?

7 Intumwa Pawulo yari umumisiyonari urangwa n’ishyaka kandi yashinze amatorero mu migi myinshi. Icyakora igihe abantu bamusebyaga bavuga ko atari azi kwigisha neza, ntiyireguye ababwira umubare w’abantu yari yarafashije bakemera ukuri. Ahubwo yashubije abo bantu bashakaga kwishyira hejuru, ababwira ko ‘abarusha gukorana umwete imirimo myinshi’ (2 Kor 11:23). Ubwo rero kimwe na Pawulo, uge uzirikana ko icyo Yehova yitaho, ari uko ukomeza gukorana umwete umurimo wo kubwiriza kandi ntucogore.

8. Ni iki dukwiriye kuzirikana mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza?

8 Yehova yishimira umurimo tumukorera. Yesu yohereje abigishwa be 70 bajya kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, maze “bagaruka bishimye.” Ni iki cyari cyabashimishije? Babwiye Yesu bati: “Abadayimoni na bo baratwumvira iyo dukoresheje izina ryawe.” Icyakora Yesu yarabakosoye arababwira ati: “Ntimwishimire ko imyuka ibumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru” (Luka 10:17-20). Yesu yari azi ko atari ko buri gihe byari kubagendekera neza. N’ubundi kandi ntituzi umubare w’abantu abigishwa babwirije icyo gihe, bahindutse Abakristo. Abigishwa ba Yesu Kristo bagombaga kumenya ko ibyishimo nyakuri bitari guterwa gusa n’ibyo bari kugeraho mu murimo. Ahubwo ik’ingenzi kurushaho, bagombaga kumenya ko ibyishimo nyakuri biterwa n’uko Yehova yishimira umurimo bakorana umwete.

9. Dukurikije ibivugwa mu Bagalatiya 6:7-9, ni iyihe migisha tuzabona nidukomeza gukora umurimo wo kubwiriza nta gucogora?

9 Nidukomeza gukora umurimo wo kubwiriza tuzabona ubuzima bw’iteka. Iyo dukoranye umwete umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no kwigisha abantu, tuba ‘tubibira umwuka,’ kuko tuba twemeye ko umwuka wera udufasha mu mibereho yacu. Ubwo rero nitudacogora ahubwo tugakomeza gukora umurimo wo kubwiriza, Yehova azaduha ubuzima bw’iteka, twaba twarafashije umuntu akamwiyegurira cyangwa tutarabigezeho.—Soma mu Bagalatiya 6:7-9.

NI IBIHE BINTU BISHYIZE MU GACIRO DUKWIRIYE KWITEGA?

10. Ni iki gituma umuntu yemera ubutumwa bwiza?

10 Umutima w’umuntu ni wo ugena niba yemera ubutumwa bwiza cyangwa ntabwemere. Ibyo Yesu yabisobanuye igihe yacaga umugani w’umubibyi wabibye imbuto mu butaka butandukanye, ariko izaguye mu butaka bwiza akaba ari zo zonyine zimera (Luka 8:5-8). Yesu yavuze ko ubwo butaka butandukanye bugereranya imitima y’abantu bakira “ijambo ry’Imana” mu buryo butandukanye (Luka 8:11-15). Kimwe n’uwo mubibyi, natwe iyo tumaze kubiba imbuto z’ukuri mu mutima w’umuntu, nta kindi tuba dushobora gukora kuko umutima we ari wo ugena niba zizamera. Twe inshingano yacu ni ugukomeza kubiba imbuto z’ukuri k’Ubwami. Nk’uko Pawulo yabivuze “buri wese azahabwa ingororano ye ihuje n’umurimo we,” nta bwo azagororerwa bitewe n’ibyo yagezeho mu murimo.—1 Kor 3:8.

Nubwo Nowa yamaze imyaka myinshi abwiriza, nta muntu n’umwe wamuteze amatwi ngo yinjire mu nkuge, uretse umugore we n’abana be n’abakazana be. Icyakora, Yehova yabonye ko Nowa yamwumviye agakora ibyo yamutegetse byose (Reba paragarafu ya 11)

11. Kuki twavuga ko Yehova yishimiye umurimo Nowa yakoze nubwo nta muntu wamuteze amatwi? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)

11 Abahamya ba Yehova ba kera, na bo abantu ntibabategaga amatwi. Reka dufate urugero rwa Nowa, wamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Pet 2:5). Nta gushidikanya ko Nowa yari yiteze ko abantu bari kumva ubutumwa yabagezagaho, ariko Yehova nta byo yari yarigeze amubwira. Ahubwo igihe Yehova yamuhaga amabwiriza yo kubaka inkuge, yaramubwiye ati: “Uzinjire mu nkuge wowe n’abahungu bawe, n’umugore wawe n’abakazana bawe” (Intang 6:18). Igihe Yehova yabwiraga Nowa uko inkuge yagombaga kuba ingana, birashoboka ko Nowa yahise abona ko abantu benshi batari kwitabira ubutumwa yari kubwiriza (Intang 6:15). Kandi koko, byarangiye nta muntu n’umwe wemeye ubutumwa Nowa yabwirizaga (Intang 7:7). None se ubwo twavuga ko Yehova yabonaga ko Nowa nta cyo yagezeho mu murimo yakoze? Oya rwose. Yehova yabonye ko Nowa yakoze neza umurimo wo kubwiriza, kuko yakomeje kuba indahemuka agakora ibyo yamutegetse byose.—Intang 6:22.

12. Ni iki cyatumye umuhanuzi Yeremiya akomeza kugira ibyishimo, nubwo abo yabwirizaga batamwumvaga kandi bakamurwanya?

12 Umuhanuzi Yeremiya yamaze imyaka irenga 40 abwiriza, ariko abantu ntibamutege amatwi kandi bakamurwanya. Yacitse intege cyane kubera ko abamurwanyaga ‘bamutukaga’ kandi ‘bakamunnyega,’ kugeza ubwo yumvaga yareka kubwiriza (Yer 20:8, 9). Ariko Yeremiya ntiyacitse intege. None se ni iki cyamufashije gukomeza kubwiriza no kugira ibyishimo? Hari ibintu bibiri by’ingenzi byamufashije. Icya mbere, yari azi ko ubutumwa bwiza yabwirizaga bwari gutuma abantu bagira “imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro” (Yer 29:11). Icya kabiri, ni uko yitirirwaga izina rya Yehova (Yer 15:16). Natwe ubutumwa tubwiriza, butuma abantu bagira ibyiringiro kandi twitirirwa izina rya Yehova. Iyo tuzirikanye ibyo bintu bibiri by’ingenzi, dukomeza kugira ibyishimo mu murimo dukorera Yehova, abantu bakumva cyangwa batakumva.

13. Umugani Yesu yaciye muri Mariko 4:26-29, utwigisha iki?

13 Umwigishwa agira amajyambere gahorogahoro. Ibyo Yesu yabisobanuye mu mugani yaciye, agaragaza ko umubibyi amaze kubiba imbuto yasinziriye. (Soma muri Mariko 4:26-29.) Imbuto uwo mubibyi yateye zakuze gahorogahoro kandi nta cyo yari gukora kugira ngo zikure vuba. Nawe ushobora kumara igihe kirekire utabona ko uwo wigisha Bibiliya agira amajyambere, kuko aza gahorogahoro. Nk’uko umuhinzi nta cyo ashobora gukora ngo atume imbuto zikura vuba nk’uko abyifuza, ni na ko natwe nta cyo twakora ngo uwo twigisha Bibiliya agire amajyambere vuba nk’uko tubyifuza. Ubwo rero, ntugacike intege mu gihe uwo wigisha Bibiliya atagize amajyambere vuba nk’uko wari ubyiteze. Guhindura abantu abigishwa ni kimwe no guhinga. Byombi bisaba kwihangana.—Yak 5:7, 8.

14. Ni uruhe rugero rugaragaza ko hashobora gushira igihe kirekire, abantu tubwiriza bataremera ukuri?

14 Mu mafasi amwe n’amwe, hashobora gushira igihe kirekire abantu batitabira ubutumwa bwiza. Reka turebe ibyabaye kuri bashiki bacu babiri bavukana bari abapayiniya b’igihe cyose, ari bo Gladys na Ruby Allen. Mu mwaka wa 1959 boherejwe kubwiriza mu ntara ya Quebec muri Kanada. * Abantu baho ntibitabiraga ubutumwa bwiza kuko batinyaga abaturanyi babo n’abapadiri. Gladys yaravuze ati: “Hari ahantu twamaze imyaka ibiri tubwiriza ku nzu n’inzu amasaha umunani ku munsi, ariko ntihagira umuntu n’umwe udutega amatwi. Abantu bazaga kuturungurukira mu idirishya, bagahita basubizaho irido. Ariko ibyo ntibyaduciye intege.” Nyuma y’igihe abantu baho batangiye kwemera ubutumwa bwiza, none ubu hari amatorero atatu.—Yes 60:22.

15. Ibivugwa mu 1 Abakorinto 3:6, 7 bitwigisha iki mu murimo dukora wo guhindura abantu abigishwa?

15 Kugira ngo umuntu abatizwe, ababwiriza benshi babigiramo uruhare. Abagize itorero bose bashobora gufasha umwigishwa wa Bibiliya kugeza abatijwe. (Soma mu 1 Abakorinto 3:6, 7.) Urugero, reka tuvuge ko umubwiriza ahaye umuntu ushimishijwe inkuru y’Ubwami cyangwa igazeti. Icyakora kubera ko uwo mubwiriza atazabona umwanya yo gusubira gusura uwo muntu washimishijwe, asabye undi muvandimwe gusubira kumusura. Uwo muvandimwe atangiye kumwigisha Bibiliya. Hanyuma yagiye ajyana n’abandi bavandimwe na bashiki bacu kwigisha uwo muntu, kandi buri wese yagiye amutera inkunga. Twavuga ko abavandimwe na bashiki bacu bose bahuye n’uwo muntu, bamufashije kugira amajyambere. Ubwo rero nk’uko Yesu yabivuze, iyo umuntu agize amajyambere maze akabatizwa, abantu bose bamufashije barishima.—Yoh 4:35-38.

16. Kuki ushobora gukomeza kugira ibyishimo nubwo waba utakibwiriza nk’uko ubyifuza bitewe n’uburwayi cyangwa utagifite imbaraga?

16 Byagenda bite se niba utagikora umurimo wo kubwiriza nk’uko ubyifuza, bitewe n’uburwayi cyangwa bitewe n’uko utagifite imbaraga? None se icyo gihe na bwo ushobora gukomeza kwishimira umurimo? Cyane rwose. Reka turebe ibyabaye ku Mwami Dawidi n’ingabo ze, igihe bagaruzaga imiryango yabo hamwe n’ibindi bintu Abamaleki bari babanyaze. Hari abagabo magana abiri bari bananiwe cyane basigaye barinze imitwaro. Urugamba rurangiye, Dawidi yategetse ko abagiye ku rugamba n’abasigaye barinze imitwaro, bose bagabana iminyago bakanganya (1 Sam 30:21-25). Uko ni na ko bigenda mu murimo wacu wo guhindura abantu abigishwa. Ubwo rero, nawe ushobora kuba udakora byinshi mu murimo wo kubwiriza nk’uko wabyifuzaga. Icyakora niba ukora uko ushoboye kose ukifatanya muri uwo murimo, nihagira umuntu umenya Yehova maze akabatizwa, nawe bizagushimisha cyane.

17. Ni iki dukwiriye gushimira Yehova?

17 Dushimira Yehova kubera ko yemera umurimo tumukorera. Azi ko tudashobora guhatira abantu kumumenya. Ariko areba urukundo tumukunda n’ukuntu dukorana umwete, maze akaduha umugisha. Nanone atwereka icyo twakora ngo dukomeze kugira ibyishimo, uko ibyo twaba dukora mu murimo we byaba bingana kose (Yoh 14:12). Ubwo rero, dushobora kwizera tudashidikanya ko nidukomeza gukora uyu murimo nta gucogora, bizashimisha Yehova cyane.

INDIRIMBO YA 67 “Ubwirize Ijambo”

^ par. 5 Iyo abantu bemeye ubutumwa bwiza biradushimisha, ariko iyo babwanze biratubabaza. None se byagenda bite niba wigisha umuntu Bibiliya ariko ntagire amajyambere cyangwa ukaba nta muntu wigishije Bibiliya ngo agere ubwo abatizwa? Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko nta cyo wagezeho mu murimo ukorera Yehova? Muri iki gice, turi burebe uko dushobora kugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza kandi ukadushimisha, nubwo abantu baba batitabira ubutumwa bwiza.

^ par. 3 Reba Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu mwaka wa 2005, ku ipaji ya 205-211 mu Gifaransa.

^ par. 14 Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Gladys Allen, ifite umutwe uvuga ngo: “Nta cyo nahindura!” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 2002.