Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 49

Igitabo cy’Abalewi kitwigisha uko twafata abandi

Igitabo cy’Abalewi kitwigisha uko twafata abandi

“Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”​—LEWI 19:18.

INDIRIMBO YA 109 Dukundane tubikuye ku mutima

INSHAMAKE *

1-2. Ni iki twize mu gice cyabanjirije iki, kandi se ni iki turi busuzume muri iki gice?

MU GICE kibanziriza iki, twasuzumye amahame tuvana mu Balewi igice cya 19. Urugero, ku murongo wa 3 w’icyo gice, twabonyemo itegeko Yehova yari yarahaye Abisirayeli ryo kubaha ababyeyi babo. Twasuzumye uko twashyira mu bikorwa iryo tegeko muri iki gihe. Twabikora twita ku babyeyi bacu, tukabaha ibyo bakeneye, tukabahumuriza kandi tukabafasha gukorera Yehova. Nanone muri uwo murongo, Yehova yibukije abagize ubwoko bwe kubahiriza Isabato. Twabonye ko nubwo muri iki gihe tudasabwa kubahiriza Isabato, dushobora gushyira mu bikorwa ihame rikubiye muri iryo tegeko. Ibyo twabikora dushakisha igihe, maze tukagikoresha mu bintu bituma dukomeza kuba inshuti za Yehova. Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko duharanira kuba abantu bera nk’uko mu Balewi 19:2 no muri 1 Petero 1:15 habidusaba.

2 Muri iki gice, turi bukomeze gusuzuma indi mirongo yo mu Balewi igice cya 19. None se icyo gice cyadufasha gite kwita ku bamugaye, kuba inyangamugayo mu bikorwa by’ubucuruzi n’igihe dukoresha abandi ndetse no gukunda bagenzi bacu? Twifuza kuba abera kuko Imana yacu na yo ari iyera. Ubwo rero, reka turebe icyo twakora kugira ngo tubigereho.

JYA WITA KU BAMUGAYE

Mu Balewi 19:14 hadutera inkunga yo gufata dute abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona? (Reba paragarafu ya 3-5) *

3-4. Dukurikije ibivugwa mu Balewi 19:14, Abisirayeli bagombaga gufata bate abafite ubumuga bwo kutumva n’abatabona?

3 Soma mu Balewi 19:14. Yehova yifuzaga ko abagize ubwoko bwe bita ku bamugaye. Urugero, Yehova yari yarabujije Abisirayeli kuvuma umuntu ufite ubumuga bwo kutumva. Uwo muvumo wabaga ukubiyemo kwifuriza umuntu ibintu bibi kandi ukabivuga. Gukorera ibintu nk’ibyo umuntu utumva byabaga bibabaje rwose. Ntiyashoboraga kumva ibintu bibi bamuvugaho ngo abe yabasubiza.

4 Nanone ku murongo wa 14, Imana yari yarabujije abagize ubwoko bwayo gushyira “igisitaza imbere y’impumyi.” Hari igitabo cyavuze ingorane abantu bamugaye bahuraga na zo muri icyo gihe. Icyo gitabo cyagize kiti: “Mu gace Isirayeli yari iherereyemo, abantu baho bakundaga kurenganya abamugaye kandi bakabagirira nabi.” Birashoboka ko icyo gihe hari abantu bashyiraga igisitaza imbere y’umuntu utabona, babikoreye ubugome cyangwa bashaka kumuseka. Mbega ibintu bibabaje! Ubwo rero, Yehova yahaye Abisirayeli iryo tegeko, agira ngo abumvishe ko bagombaga kugirira impuhwe abamugaye n’abatagira kirengera.

5. Twagaragaza dute ko twita ku bantu bamugaye?

5 Yesu yagiriraga impuhwe abamugaye, akabitaho. Ibuka ibyo yabwiye Yohana Umubatiza. Yaramubwiye ati: “Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa.” Nanone abantu bamaze kubona ibitangaza Yesu yakoraga, ‘bashingije Imana’ (Luka 7:20-22; 18:43). Muri iki gihe Abakristo bigana Yesu bakagirira impuhwe abamugaye. Ubwo rero tubitaho, tukishyira mu mwanya wabo kandi tukabihanganira. Birumvikana ko Yehova ataduhaye ubushobozi bwo gukora ibitangaza. Ariko yaduhaye inshingano ihebuje yo kugeza ubutumwa bwiza ku batabona n’abantu batamuzi, bagereranywa n’impumyi zo mu buryo bw’umwuka. Tubabwira ko vuba aha hazabaho paradizo, aho abantu bose bazagira ubuzima bwiza kandi bakaba inshuti z’Imana (Luka 4:18). Ubwo butumwa bwiza butuma abantu benshi basingiza Imana.

JYA UBA INYANGAMUGAYO MU BUCURUZI N’IGIHE UKORESHA ABANDI

6. Ni mu buhe buryo ibivugwa mu Balewi igice cya 19 bituma dusobanukirwa neza ibivugwa mu Mategeko Icumi?

6 Imirongo imwe n’imwe yo mu Balewi igice cya 19, ituma turushaho gusobanukirwa ibivugwa mu Mategeko Icumi. Urugero, itegeko rya munani riravuga gusa ngo: “Ntukibe” (Kuva 20:15). Hari igihe umuntu yashoboraga kumva ko ubwo atigeze afata ikintu kitari ike, atigeze yiba kandi ko yumviraga iryo tegeko. Icyakora yashoboraga kuba yiba mu bundi buryo.

7. Ni mu buhe buryo umucuruzi yashoboraga kwica itegeko rya munani ryabuzanyaga kwiba?

7 Umucuruzi yashoboraga kwibwira ko kuba atarigeze afata ikintu kitari ike, ubwo atigeze yiba. Ariko se ibyo yakoraga mu bucuruzi bwe, byagaragazaga ko yari inyangamugayo? Yehova yabwiye Abisirayeli amagambo aboneka mu Balewi 19:35, 36, agira ati: “Ntimugakoreshe uburiganya igihe muca imanza, igihe mupima uburebure n’uburemere cyangwa mupima ibisukika. Mujye mugira iminzani itabeshya, mugire amabuye y’iminzani yujuje ibipimo, na efa na hini byuzuye.” Ubwo rero umucuruzi wakoreshaga iminzani ibeshya n’ibipimo bituzuye, yabaga yiba abakiriya be. Gusuzuma indi mirongo yo mu Balewi igice cya 19, bituma turushaho kubisobanukirwa neza.

Dukurikije ibivugwa mu Balewi 19:11-13, ni iki Umukristo ucuruza cyangwa ufite abakozi akoresha akwiriye gukora? (Reba paragarafu ya 8-10) *

8. Ibivugwa mu Balewi 19:11-13 byafashije bite Abisirayeli kumenya uko bashyira mu bikorwa ihame riboneka mu itegeko rya munani, kandi se twe bidufitiye akahe kamaro?

8 Soma mu Balewi 19:11-13. Umurongo wa 11 utangira ugira uti: “Ntimukibe.” Ku murongo wa 13 hagaragaza isano riri hagati yo kwiba no kuriganya. Hagira hati: “Ntukambure mugenzi wawe utwe umuriganyije.” Ibyo bigaragaza ko iyo uriganyije umuntu uba umwibye. Itegeko rya munani ryabuzaga Abisirayeli kwiba. Ariko ibisobanuro biri mu Balewi, byabafashaga kumenya uko bashyira mu bikorwa ihame rikubiye muri iryo tegeko. Iryo hame ni ukuba inyangamugayo muri byose. Kumenya uko Yehova abona uburiganya no kwiba, bitugirira akamaro. Dushobora kwibaza tuti: “Ese nyuma yo gusuzuma ibivugwa mu Balewi 19:11-13, nsanze hari icyo ngomba guhindura?”

9. Ni mu buhe buryo itegeko riboneka mu Balewi 19:13 ryarengeraga abakozi?

9 Hari ikindi kintu Umukristo wifuza kuba inyangamugayo agomba kuzirikana, mu gihe afite abakozi akoresha. Mu Balewi 19:13 hasoza hagira hati: “Ntukararane ibihembo by’umukozi wagukoreye ngo ugeze mu gitondo.” Muri Isirayeli ya kera, umuhinzi yahemberwaga ibyo yabaga yakoze uwo munsi. Ubwo rero, iyo umukoresha we atamuhembaga, byatumaga atabona amafaranga yo gutunga abagize umuryango we uwo munsi. Yehova yasobanuye impamvu uwo muntu yagombaga guhembwa. Yaravuze ati: “Kuko afite ibibazo kandi akaba ategereje ibihembo bye.”—Guteg 24:14, 15; Mat 20:8.

10. Ni irihe somo twavana mu Balewi 19:13?

10 Muri iki gihe, abakoresha benshi ntibagihemba abakozi babo buri munsi. Ahubwo babahemba rimwe cyangwa kabiri mu kwezi. Icyakora nubwo bimeze bityo, ihame riri mu Balewi 19:13, na bo rirabareba. Hari abakoresha bahemba abakozi babo amafaranga aba adahwanye n’ibyo bakoze, mbese y’intica ntikize! Baba bazi ko abo bakozi bazakomeza kubakorera nubwo babahemba udufaranga duke gutyo, kuko nta kundi babigenza. Icyo gihe, abo bakoresha baba bimye abo bakozi ibihembo byabo. Umukristo ufite abakozi akoresha, aba agomba kuzirikana icyo kintu. Reka noneho turebe andi masomo twavana mu Balewi igice cya 19.

JYA UKUNDA MUGENZI WAWE NK’UKO WIKUNDA

11-12. Igihe Yesu yasubiragamo amagambo ari mu Balewi 19:17, 18 yashakaga kumvikanisha iki?

11 Yehova ntiyifuza ko twirinda gusa kugirira nabi bagenzi bacu, ahubwo anifuza ko dukora ibirenze ibyo. Ibyo bigaragazwa n’ibivugwa mu Balewi 19:17, 18. (Hasome.) Yehova yatanze itegeko rigira riti: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Umukristo wifuza gushimisha Imana, agomba kumvira iryo tegeko.

12 Reka dusuzume ukuntu Yesu yagaragaje akamaro ko kumvira itegeko riri mu Balewi 19:18. Hari igihe Umufarisayo yigeze kumubaza ati: “Itegeko rikomeye kuruta ayandi mu Mategeko ni irihe?” Yesu yamushubije ko “itegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi” ari ugukunda Yehova n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose. Hanyuma Yesu yasubiyemo amagambo ari mu Balewi 19:18, maze aravuga ati: “Irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda’” (Mat 22:35-40). Hari ibintu byinshi dushobora gukora, bigaragaza ko dukunda bagenzi bacu. Reka nanone twongere dusuzume Abalewi igice cya 19 turebe bimwe muri byo.

13. Inkuru ya Yozefu idufasha ite gusobanukirwa neza ibivugwa mu Balewi 19:18?

13 Kimwe mu bintu twakora ngo tugaragaze ko dukunda mugenzi wacu, ni ugukurikiza inama iri mu Balewi 19:18. Hagira hati: “Ntukihorere cyangwa ngo urware inzika.” Abenshi muri twe tuzi abantu bagiye barwara inzika abo bakorana, abo bigana cyangwa bene wabo, bikamara n’imyaka myinshi. Urugero, abavandimwe icumi ba Yozefu bamurwaye inzika, kandi ibyo byatumye amaherezo bamugirira nabi (Intang 37:2-8, 25-28). Nyamara Yozefu we ntiyabituye inabi bamugiriye. Igihe yari umuntu ukomeye muri Egiputa, yashoboraga kubihimuraho; ariko si ko yabigenje. Ahubwo yarabababariye. Yozefu ntiyagiraga inzika rwose. Yakoze ibihuje n’inama yaje kwandikwa mu Balewi 19:18.—Intang 50:19-21.

14. Ni iki kigaragaza ko amahame ari mu Balewi 19:18 atureba no muri iki gihe?

14 Abakristo bifuza gushimisha Imana, bagomba kwigana urugero rwa Yozefu wababariye abavandimwe be, ntabarware inzika kandi ntiyihorere. Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yavuze mu isengesho ntangarugero. Yadusabye kubabarira abadukoreye amakosa (Mat 6:9, 12). Intumwa Pawulo na we yagiriye Abakristo bagenzi be inama igira iti: “Bakundwa, ntimukihorere” (Rom 12:19). Nanone yarababwiye ati: “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi” (Kolo 3:13). Amahame ya Yehova ntahinduka. Ubwo rero, amahame akubiye mu itegeko ryo mu Balewi 19:18, aratureba no muri iki gihe.

Nk’uko gukomeza gutoneka igisebe bituma kidakira vuba, ni na ko gukomeza gutekereza ku byatubabaje, bitugiraho ingaruka. Ubwo rero, tugomba kubyirengagiza (Reba paragarafu ya 15) *

15. Tanga urugero rugaragaza impamvu dukwiriye kubabarira abandi.

15 Reka dufate urugero. Kubabazwa n’ibyo abandi badukoreye, twabigereranya n’igisebe. Hari igihe agasebe aba ari gato cyangwa kikaba ari kinini. Urugero, hari igihe uba urimo guca inzara maze urwembe rukagukomeretsaho gato. Icyo gihe ushobora kubabara, ariko ntibimara igihe. Hari nubwo nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri, uba utanibuka ko witemye. Mu buryo nk’ubwo, hari igihe ibintu bibi abandi badukoreye, biba bidakomeye. Urugero, inshuti yawe ishobora kuvuga cyangwa igakora ikintu kikakubabaza, ariko ugahita uyibabarira. Ariko iyo ufite igisebe kinini, hari igihe umuganga akidoda yarangiza akagipfuka. Icyakora iyo ukomeje kugitoneka, ntigikira vuba kandi gishobora kuguteza ibindi bibazo. Ibintu nk’ibyo bishobora kutubaho mu gihe umuntu yadukoreye ikintu kikatubabaza cyane. Dushobora gukomeza gutekereza ukuntu uwo muntu yatubabaje, maze tukarushaho kumurakarira. Icyakora iyo dukomeje kubika inzika, ni twe bigiraho ingaruka. Ubwo rero, byaba byiza twumviye inama iri mu Balewi 19:18.

16. Dukurikije ibivugwa mu Balewi 19:33, 34, Abisirayeli bagombaga gufata bate abimukira, kandi se ibyo bitwigisha iki?

16 Igihe Yehova yahaga Abisirayeli itegeko ryo gukunda bagenzi babo, ntiyashakaga ko bakundana hagati yabo gusa. Ahubwo yashakaga ko bakunda n’abanyamahanga bari hagati muri bo. Ibyo Yehova yabisobanuye neza mu magambo yavuze ari mu Balewi 19:33, 34. (Hasome.) Abisirayeli bagombaga gufata umwimukira “nka kavukire” kandi ‘bakamukunda’ nk’uko bikunda. Urugero, bagombaga kwemerera abakene n’abimukira guhumba mu mirima yabo (Lewi 19:9, 10). Muri iki gihe na bwo, Abakristo bagomba gukunda abanyamahanga (Luka 10:30-37). Babikora bate? Hari abantu benshi usanga baravuye iwabo bakajya gutura mu bindi bihugu. Ushobora gusanga hari n’abo muturanye. Dukwiriye rwose kubaha abo bagabo, abagore n’abana baba baraje badusanga.

IKINTU K’INGENZI KITAVUZWE MU BALEWI IGICE CYA 19

17-18. (a) Mu Balewi 19:2 no muri 1 Petero 1:15 hadutera inkunga yo gukora iki? (b) Ni uwuhe murimo w’ingenzi Petero adushishikariza gukora?

17 Mu Balewi 19:2 no muri 1 Petero 1:15, hadutera inkunga yo kuba abantu bera. Hari indi mirongo myinshi yo mu Balewi igice cya 19 idufasha kumenya icyo twakora kugira ngo Yehova atwemere. Twasuzumye imirongo igaragaza ibintu byiza twakora n’ibibi twakwirinda. * Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo bigaragaza ko no muri iki gihe, Yehova yifuza ko dukurikiza amahame twasuzumye, ari mu gitabo cy’Abalewi. Icyakora hari ikindi kintu intumwa Petero yongeyeho kitavuzwe mu gitabo cy’Abalewi.

18 Nubwo hari ibikorwa byinshi bya gikristo dushobora kwifatanyamo kandi tukagirira neza abandi, hari umurimo w’ingenzi cyane Petero yibanzeho. Mbere y’uko Petero atera Abakristo inkunga yo kuba abera mu myifatire yabo yose, yabanje kubabwira ati: “Mutegure ubwenge bwanyu kugira ngo mushishikarire gukora umurimo” (1 Pet 1:13, 15). Uwo murimo yavugaga ni uwuhe? Petero yavuze ko Abakristo basutsweho umwuka bagombaga ‘gutangaza mu mahanga yose imico ihebuje y’uwabahamagaye’ (1 Pet 2:9). Muri iki gihe, Abakristo bose bakora uwo murimo w’ingenzi cyane kuruta iyindi wo gufasha abantu. Kubera ko turi abantu bera, twishimira iyo nshingano yihariye maze tukifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, kandi tukawukorana umwete (Mar 13:10). Iyo dukoze uko dushoboye kose tugakurikiza amahame twasuzumye ari mu Balewi igice cya 19, tuba tugaragaje ko dukunda Imana na bagenzi bacu. Nanone tuba tugaragaje ko twifuza kuba “abera mu myifatire yacu yose.”

INDIRIMBO YA 111 Impamvu zituma tugira ibyishimo

^ par. 5 Nubwo tutakiyoborwa n’Amategeko ya Mose, hari ibintu byinshi biyarimo bishobora kutwereka ibyo twakora n’ibyo twakwirinda. Kubimenya bizadufasha gukunda bagenzi bacu, maze dushimishe Imana. Iki gice kiri budufashe kumenya uko twashyira mu bikorwa amwe mu masomo tuvana mu gitabo cy’Abalewi igice cya 19.

^ par. 17 Muri iki gice n’icyakibanjirije ntitwasuzumye imirongo igira icyo ivuga ku birebana no kurobanura ku butoni, gusebanya, kurya amaraso, ubupfumu, kuraguza n’ubusambanyi.—Lewi 19:15, 16, 26-29, 31.—Reba “Ibibazo by’abasomyi” biri muri iyi gazeti.

^ par. 52 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuhamya ufasha umuvandimwe ufite ubumuga bwo kutumva kugira ngo avugane na muganga.

^ par. 54 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ukora akazi ko gusiga irangi arimo guhemba umukozi akoresha.

^ par. 56 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu yirengagije agasebe gato afite. Ese ni na ko azabigenza igihe azaba afite igisebe kinini?