Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ukorana neza n’abandi?

Ese ukorana neza n’abandi?

“NARI kumwe na we ndi umukozi w’umuhanga . . . nanjye ngahora nishimye imbere ye” (Imig 8:30). Uyu murongo ugaragaza ko Yesu yakoranye na Se mu gihe k’imyaka myinshi mu ijuru, mbere y’uko aza ku isi. Nanone ugaragaza ko Yesu yumvaga ‘yishimye’ iyo yakoranaga na Se.

Yesu akiri mu ijuru, yize imico yaje kumufasha gukorana neza n’abigishwa be, igihe yari hano ku isi. None se ni ayahe masomo twavana ku rugero yadusigiye? Gusuzuma neza uko Yesu yitwaye ari ku isi, byatuma tumenya amahame atatu yadufasha gukorana neza n’abandi. Nanone ayo mahame azatuma turushaho gukorana n’abandi twunze ubumwe.

Jya wigana Yehova na Yesu maze ubwire bagenzi bawe mukorana ibyo wamenye n’ibyakubayeho

IHAME RYA 1: MUGE ‘MWUBAHANA’

Umuntu ukorana neza n’abandi yicisha bugufi. Abona ko abakozi bagenzi be bafite agaciro kandi ntabiyemeraho. Yesu yigiye kuri Se umuco wo kwicisha bugufi. Nubwo Yehova ari we wenyine ukwiriye kwitwa Umuremyi, yagaragaje ko yafatanyije n’Umwana we. Ibyo bigaragazwa n’amagambo Yehova yavuze agira ati: “Tureme umuntu mu ishusho yacu” (Intang 1:26). Nta gushidikanya ko Yesu yashimishwaga n’uko Se yicisha bugufi.—Zab 18:35.

Igihe Yesu yari ku isi, na we yagaragaje ko yicishaga bugufi. Iyo yakoraga ibitangaza maze abantu bagashaka kumuha icyubahiro, yababwiraga ko bagomba kugiha Imana (Mar 10:17, 18; Yoh 7:15, 16). Yesu yatumaga abigishwa be bumva bisanzuye, akabafata nk’inshuti ze aho kubafata nk’abagaragu (Yoh 15:15). Nanone, yabogeje ibirenge kugira ngo abigishe ko na bo bagombaga kwicisha bugufi (Yoh 13:5, 12-14). Natwe dukwiriye kubaha abo dukorana, tukita mbere na mbere ku inyungu zabo aho kwita ku zacu. Iyo twubashye abandi ntiduharanire guhabwa icyubahiro, bituma tugera kuri byinshi.—Rom 12:10.

Nanone umuntu wicisha bugufi, azirikana ko ‘aho abajyanama benshi bari imigambi isohozwa’ (Imig 15:22). Uko ubuhanga twaba dufite bwaba buri kose cyangwa turi inararibonye, tugomba kuzirikana ko burya nta muntu umenya byose. Yesu Kristo na we yemeraga ko hari ibintu atari azi (Mat 24:36). Nanone yashishikazwaga n’ibyo abigishwa be bari bazi n’ibyo batekerezaga nubwo batari batunganye (Mat 16:13-16). Ni yo mpamvu abigishwa be bumvaga bisanzuye iyo babaga bari kumwe na we. Natwe iyo twicishije bugufi, tukazirikana ko hari ibyo tudashoboye maze tukemera ko abandi badufasha, bituma dukorana neza. Nanone tugera kuri byinshi, mbese ‘imigambi yacu igasohozwa.’

By’umwihariko, abasaza bakwiriye kwigana Yesu bagakorana bunze ubumwe. Bagomba kwibuka ko umwuka wera ushobora gukoresha uwo ari we wese mu nteko, bigatuma bafata imyanzuro myiza. Iyo bari mu nama maze buri wese agatanga ibitekerezo yisanzuye, bituma bafata imyanzuro myiza igirira akamaro abagize itorero bose.

IHAME RYA 2: ‘MUGE MUSHYIRA MU GACIRO’

Umukozi mwiza ashyira mu gaciro mu gihe akorana n’abandi. Ntatsimbarara ku bitekerezo bye. Yesu yari yariboneye ukuntu Se ashyira mu gaciro. Urugero, Yehova yamwohereje ku isi kugira ngo acungure abantu kandi bari bakwiriye gupfa.—Yoh 3:16.

Yesu yemeraga ibitekerezo by’abandi iyo byabaga ari ngombwa cyangwa bikwiriye. Urugero, ibuka ukuntu yafashije Umunyafoyinikekazi, nubwo yari yaratumwe ku Bisirayeli (Mat 15:22-28). Nanone yashyiraga mu gaciro ku byo yabaga yiteze ku bigishwa be. N’igihe inshuti ye Petero yamwihakanaga mu ruhame, yaramubabariye kandi nyuma yaho amuha inshingano zihariye (Luka 22:32; Yoh 21:17; Ibyak 2:14; 8:14-17; 10:44, 45). Urugero Yesu yadusigiye, rugaragaza ko tudakwiriye gutsimbarara ku bitekerezo byacu, ahubwo ko ‘gushyira mu gaciro kwacu [bigomba] kumenywa n’abantu bose.’—Fili 4:5.

Nanone gushyira mu gaciro bizatuma tugira icyo duhindura kugira ngo dukorane n’abantu b’ingeri zose. Yesu yitaga ku bantu b’ingeri zose ku buryo n’abamurwanyaga bamwitaga “incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha,” kubera ko bari baremeye ubutumwa bwe (Mat 11:19). Ese natwe twakwigana Yesu tugakorana neza n’abandi? Hari umuvandimwe witwa Louis wamaze igihe akorana n’abantu batandukanye igihe yari umugenzuzi usura amatorero n’igihe yakoraga kuri Beteli. Yaravuze ati: “Gukorana neza n’abandi twabigereranya no kubaka urukuta rw’amabuye atangana. Uba ugomba kuyaconga neza kugira ngo wubake urukuta rugororotse. Natwe tugomba kugira icyo duhindura ku mico yacu kugira ngo dukorane neza n’abandi, bityo tugire icyo tugeraho.” Mbega urugero rwiza!

Umukozi mwiza ntiyanga kubwira abandi ibyo azi cyangwa ngo yange kubafasha atinya ko yatakaza umwanya arimo

Twagaragaza dute ko dukorana neza n’abandi mu itorero? Dushobora kubikora igihe turi mu itsinda ryacu ry’umurimo wo kubwiriza. Mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza dushobora kujyana n’abantu batandukanye kandi tutanganya imyaka. Ese icyo gihe tuzagira icyo duhindura kugira ngo tubafashe kwishimira umurimo wo kubwiriza?

IHAME RYA 3: MUGE ‘MUSANGIRA N’ABANDI’

Umukozi mwiza aba ‘yiteguye gusangira n’abandi’ cyangwa kubabwira ibyo azi (1 Tim 6:18). Igihe Yesu yakorana na Se yamwerekaga ibintu byose yakoraga. Urugero, igihe Yehova “yateguraga ijuru” Yesu ‘yari ahari’ kandi yamwigiyeho ibintu byinshi (Imig 8:27). Nyuma yaho Yesu yabwiye abigishwa be ‘ibintu yumvanye’ Se (Yoh 15:15). Natwe tugomba kwigana Yehova tukabwira abavandimwe na bashiki bacu ibyo tuzi n’ibyatubayeho. Ubwo rero, umukozi mwiza ntiyanga kubwira abandi ibyo azi cyangwa ngo yange kubafasha, atinya ko yatakaza umwanya arimo. Ahubwo ashimishwa no kubwira abandi ibintu yamenye.

Nanone dushobora kubwira abo dukorana amagambo abatera inkunga. Ese iyo hagize umuntu ubona ibyo twakoze maze akadushimira ntibidushimisha? Yesu na we yajyaga ashimira abigishwa be ibintu byiza babaga bakoze. (Gereranya na Matayo 25:19-23; Luka 10:17-20.) Yanababwiye ko bari ‘kuzakora imirimo ikomeye kuruta’ iyo yakoze (Yoh 14:12). Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yashimiye intumwa ze z’indahemuka agira ati: “Ni mwe mwomatanye nanjye mu bigeragezo byanjye” (Luka 22:28). Gerageza kwiyumvisha ukuntu ayo magambo yabakoze ku mutima, agatuma bumva bashatse gukora byinshi. Natwe nidushimira abakozi bagenzi bacu, bazishima kandi bishobora gutuma bakora byinshi kurushaho.

USHOBORA GUKORANA NEZA N’ABANDI

Umuvandimwe witwa Kayode yaravuze ati: “Umukozi mwiza ntagomba kuba atunganye ahubwo atuma abo bakorana bishima kandi agatuma akazi kaborohera.” Ese nawe ni uko umeze? Wenda ushobora kubaza abavandimwe na bashiki bacu bakakubwira uko bakubona. Nibakubwira ko bishimira gukorana nawe nk’uko abigishwa ba Yesu bishimiraga gukorana na we, nawe ushobora kuzavuga amagambo nk’ay’intumwa Pawulo yavuze agira ati: “Turi abakozi bakorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo.”—2 Kor 1:24.