Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 9

Jya wigana Yesu ufashe abandi

Jya wigana Yesu ufashe abandi

“Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”​—IBYAK 20:35.

INDIRIMBO YA 17 Yesu yakundaga abantu

INSHAMAKE a

1. Ni uwuhe muco mwiza uranga abagaragu ba Yehova?

 BIBILIYA yari yarahanuye ko abagaragu ba Yehova bari ‘kuzitanga babikunze,’ bakamukorera bayobowe n’Umwana we (Zab 110:3). Ubwo buhanuzi burimo burasohora muri iki gihe. Buri mwaka abagaragu ba Yehova barangwa n’ishyaka, bamara amasaha abarirwa muri za miriyoni bakora umurimo wo kubwiriza. Uwo murimo ntibawuhemberwa, ahubwo bawukora ku bushake. Nanone bafasha abavandimwe babo mu gihe hari ibyo bakeneye, bakabahumuriza kandi bakabafasha kurushaho gukunda Yehova. Abavandimwe bafite inshingano na bo bamara amasaha menshi, bategura ibiganiro bafite mu materaniro kandi bagasura abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo babatere inkunga. Ni iki gituma abagaragu ba Yehova bakora ibyo byose? Ni urukundo bakunda Yehova na bagenzi babo.—Mat 22:37-39.

2. Nk’uko bivugwa mu Baroma 15:1-3, ni uruhe rugero Yesu yadusigiye?

2 Yesu yadusigiye urugero rwiza cyane kuko yitaga ku byo abandi babaga bakeneye mbere yo kwita ku byo yabaga akeneye. Dukora uko dushoboye kose ngo tumwigane. (Soma mu Baroma 15:1-3.) Abamwigana bazabona imigisha. Kubera iki? Kubera ko Yesu yavuze ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyak 20:35.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Muri iki gice, turi burebe ibintu bimwe na bimwe Yesu yigomwe kugira ngo afashe abandi, turebe n’uko twamwigana. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo tugire ikifuzo cyo gufasha abandi.

JYA WIGANA YESU

Nubwo Yesu yari ananiwe, ni iki yakoze igihe yabonaga abantu benshi baza bamusanga? (Reba paragarafu ya 4)

4. Ni mu buhe buryo Yesu yitaga ku byo abandi babaga bakeneye mbere yo kwita ku byo yabaga akeneye?

4 Yesu yafashaga abandi no mu gihe yabaga ananiwe. Reka turebe uko byagenze igihe abantu benshi bamusangaga ku musozi, uko bigaragara aho hakaba hari hafi y’i Kaperinawumu. Yesu yari yamaze ijoro ryose asenga. Birashoboka ko yari ananiwe cyane. Ariko igihe yabonaga abo bantu benshi, yagiriye impuhwe abakene n’abantu bari barwaye. Yarabakijije kandi ababwira ibintu bishishikaje byaje kwitwa Ikibwiriza cyo ku Musozi.—Luka 6:12-20.

Ni ryari tuba dukeneye kwigomwa nk’uko Yesu yigomwaga? (Reba paragarafu ya 5)

5. Abatware b’imiryango bakwigana bate urugero Yesu yabasigiye rwo kwigomwa mu gihe bananiwe?

5 Uko abatware b’imiryango bakwigana Yesu. Reka dufate urugero: Tuvuge ko umutware w’umuryango avuye ku kazi ananiwe cyane, kandi kuri uwo mugoroba bafite gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Nubwo we yumva yayisubika, asenze Yehova kugira ngo amuhe imbaraga zo kuyobora iyo gahunda y’iby’umwuka. Yehova ashubije isengesho rye amuha imbaraga, maze ayobora iyo gahunda y’iby’umwuka nk’uko bisanzwe. Ibyo byigishije abana babo isomo ry’ingenzi cyane. Babonye ko ababyeyi babo bashyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere.

6. Tanga urugero rugaragaza ko n’igihe Yesu yabaga akeneye kuba ari wenyine, yigomwaga kugira ngo afashe abandi.

6 Yesu yarigomwaga agafasha abandi n’igihe yabaga akeneye kuba ari wenyine. Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu Yesu yumvise ameze, igihe yamenyaga ko Yohana Umubatiza wari inshuti ye yishwe? Yarababaye cyane. Bibiliya igira iti: “Yesu abyumvise ava aho, agenda mu bwato ajya ahantu hitaruye kugira ngo yiherere” (Mat 14:10-13). Abenshi muri twe iyo tubabaye tuba twifuza kuba turi twenyine. Ibyo bishobora gutuma twiyumvisha impamvu na Yesu yifuzaga kujya ahantu hiherereye. Ariko se ugira ngo byaramukundiye? Ashwi da! Abantu bapfuye kumenya aho yari agiye, bamutangayo. None se Yesu ababonye yakoze iki? ‘Yabagiriye impuhwe.’ Yabonye ko bari bakeneye guhumurizwa no kumva ijambo ry’Imana, maze ahita abigisha. Ugira ngo yabigishije ibintu bike? Reka da! Yahise “atangira kubigisha ibintu byinshi.”—Mar 6:31-34; Luka 9:10, 11.

7-8. Tanga urugero rugaragaza ukuntu abasaza bigana Yesu, iyo mu itorero hari umuntu ukeneye gufashwa.

7 Uko abasaza barangwa n’urukundo bigana Yesu. Dushimira abasaza kubera ukuntu bigomwa kugira ngo badufashe. Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero, ntibamenya imirimo myinshi abasaza bakora. Urugero, iyo hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu urwaye, abasaza bari muri Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga bihutira kumufasha. Inshuro nyinshi, ibyo bibazo bikunze kubaho nijoro. Ariko kubera ko abo bavandimwe baba bafitiye impuhwe uwo muvandimwe cyangwa mushiki wacu urwaye, bo n’imiryango yabo barigomwa bakabanza kumwitaho.

8 Nanone abasaza bifatanya mu mishinga y’ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami n’andi mazu y’umuryango wacu, no muri za Komite Zishinzwe Ubutabazi. Ikindi kandi bamara igihe kinini batwigisha, badutera inkunga kandi badufasha. Tuba dukwiriye gushimira abo bavandimwe n’imiryango yabo tubikuye ku mutima. Yehova age abaha umugisha kubera ukuntu bitanga. Icyakora abasaza na bo bagomba gushyira mu gaciro. Ntibagomba kumara igihe kirekire basohoza izo nshingano, ku buryo birengagiza imiryango yabo.

TUGE TWITOZA UMUCO WO KWIGOMWA

9. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 2:4, 5, ni iyihe mitekerereze Abakristo bose bakwiriye kugira?

9 Soma mu Bafilipi 2:4, 5. Abantu bose ntibashobora kuba abasaza. Ariko twese dushobora kwigana Yesu, tukitoza umuco wo kwigomwa. Bibiliya ivuga ko Yesu yabaye “nk’umugaragu” (Fili 2:7). Tekereza ku cyo ibyo bisobanura. Umugaragu mwiza cyangwa umukozi, akora uko ashoboye kose kugira ngo ashimishe shebuja. Kubera ko turi abagaragu ba Yehova kandi tukaba dukorera abavandimwe bacu, twifuza kurushaho gukorera Yehova no gufasha abavandimwe bacu. Reka turebe icyo twakora kugira ngo tubigereho.

10. Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza?

10 Jya wisuzuma. Ushobora kwibaza uti: “Ese nifuza gukoresha igihe cyange n’imbaraga zange kugira ngo mfashe abandi? Urugero, nakora iki mu gihe nsabwe gusura umuvandimwe ugeze mu za bukuru cyangwa gufasha mushiki wacu ukuze, kugera ku materaniro? Ese iyo hakenewe abavoronteri bo gusukura ahari bubere ikoraniro cyangwa kwita ku Nzu y’Ubwami, mba niteguye kuboneka?” Iyo twiyeguriye Yehova, tuba tumusezeranyije ko tuzakoresha ibyo dutunze byose tumukorera. Ubwo rero iyo twigomwe tugakoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu kugira ngo dufashe abandi, biramushimisha cyane. None se wakora iki niba usanze hari icyo ukwiriye gukosora?

11. Isengesho ryagufasha rite kwitoza umuco wo kwigomwa?

11 Jya usenga Yehova umubwire ibikuri ku mutima. Reka tuvuge ko ubonye ko hari icyo ukwiriye gukosora, ariko ukabura ubushake bwo kubikora. Icyo gihe uge usenga Yehova umubwize ukuri, umubwire ibikuri ku mutima byose. Jya umubwira uko wiyumva kandi umusabe aguhe “kugira ubushake no gukora” ibyo ashaka.—Fili 2:13.

12. Abavandimwe bakiri bato babatijwe bakora iki kugira ngo bafashe itorero?

12 Niba uri umuvandimwe ukiri muto wabatijwe, uge usenga Yehova umusabe kugira ikifuzo cyo gukora byinshi mu itorero. Mu bihugu bimwe na bimwe, usanga hari abasaza benshi kuruta abakozi b’itorero, kandi abenshi muri abo bakozi b’itorero baba ari bakuru. Kubera ko abagize umuryango wa Yehova bakomeza kwiyongera, dukeneye abavandimwe benshi bakiri bato, kugira ngo bafashe abasaza kwita ku bavandimwe na bashiki bacu bagize itorero. Niwitanga ugakora icyo wasabwa cyose kugira ngo ufashe abavandimwe bawe, uzishima. Kubera iki? Ni ukubera ko ibyo bizatuma ushimisha Yehova, abavandimwe na bashiki bacu bakuvuge neza kandi nawe wumve unyuzwe kubera ko uzaba ufasha abandi.

Abakristo b’i Yudaya barahunze, bambuka uruzi rwa Yorodani bajya i Pela. Abari baragezeyo mbere, barimo guha ibyokurya bagenzi babo bakihagera (Reba paragarafu ya 13)

13-14. Ni iki twakora kugira ngo dufashe abavandimwe na bashiki bacu? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

13 Jya umenya ibyo abandi bakeneye. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bari batuye i Yudaya inama igira iti: “Ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose” (Heb 13:16). Iyo nama yari ikwiriye. Nyuma y’igihe gito abagiriye iyo nama, abo Bakristo basize ingo zabo, ubucuruzi bwabo na bene wabo batari Abakristo, maze ‘bahungira mu misozi’ (Mat 24:16). Icyo gihe bari bakeneye cyane gufashanya. Niba Pawulo amaze kubagira iyo nama barahise bayumvira, bagatangira gusangira n’abandi ibyo bari bafite, nta gushidikanya ko kuba muri ubwo buzima bugoye byaboroheye.

14 Hari igihe abavandimwe na bashiki bacu batatubwira icyo bakeneye. Urugero hari igihe umuvandimwe apfusha umugore. Ese uwo muvandimwe yaba akeneye ko tumutekera, ko tumutwara mu gihe akeneye kugira aho ajya, cyangwa ko tumufasha imirimo yo mu rugo? Hari igihe atabidusaba wenda atinya ko byaba ari ukutugora. Ariko turamutse dufashe iya mbere tukamufasha na mbere y’uko abidusaba, byamushimisha cyane. Ntitukumve ko ibyo akeneye abandi bazabikora, cyangwa ko azabitubwira. Wowe gusa uge wibaza uti: “Ese ndamutse ndi mu mimerere nk’iyo umuvandimwe wange arimo, ni iki nakwifuza ko abandi bankorera?”

15. Twakora iki niba twifuza gufasha abandi?

15 Jya uba umuntu wishyikirwaho. Birashoboka ko uzi abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryawe, bahora biteguye gufasha abandi. Nta na rimwe bajya batwereka ko tubavuna. Tuzi ko dushobora kubiyambaza igihe cyose tubakeneye, kandi tuba twifuza kubigana. Umusaza w’itorero witwa Alan uri mu kigero k’imyaka 40, yifuza kuba umuntu wishyikirwaho. Yatekereje ku rugero rwa Yesu maze aravuga ati: “Yesu yahoraga ahuze nyamara abantu bose, baba abato n’abakuze, bamwisanzuragaho ntibatinye kumusaba ko yabafasha. Babonaga ko yabitagaho rwose. Nange nifuza kwigana Yesu, nkagira urugwiro kandi nkita ku bantu, ku buryo babona ko nishyikirwaho.”

16. Gukurikiza ibivugwa muri Zaburi ya 119:59, 60 byadufasha bite kwigana Yesu?

16 Ntitugacike intege mu gihe tunaniwe kwigana Yesu mu buryo bwuzuye (Yak 3:2). Reka dufate urugero. Umunyeshuri wiga ibyo gushushanya, ntashobora gushushanya neza nka mwarimu we ijana ku ijana. Ariko uko agenda akosora amakosa ye, kandi agakora uko ashoboye kose ngo yigane mwarimu we, arushaho gutera imbere. Natwe nidushyira mu bikorwa ibyo twiyigisha muri Bibiliya kandi tugakora uko dushoboye kose ngo dukosore amakosa yacu, tuzigana Yesu.—Soma muri Zaburi ya 119:59, 60.

AKAMARO KO KUGIRA UMUCO WO KWIGOMWA

Iyo abasaza b’itorero bigana Yesu bakigomwa babera urugero rwiza abakiri bato (Reba paragarafu ya 17) b

17-18. Nitwigana Yesu tukigomwa bizagira akahe kamaro?

17 Iyo twigomwe tugafasha abandi, bishobora gutuma na bo batwigana. Umusaza w’itorero witwa Tim yaravuze ati: “Dufite abavandimwe bakiri bato bagize amajyambere baba abakozi b’itorero, kandi bamwe muri bo ni bato pe! Imwe mu mpamvu zabiteye ni uko babonye abandi bitanga, na bo bakifuza kubigana. Abo bavandimwe bakiri bato bafasha itorero ryacu cyane kandi bafasha abasaza.”

18 Muri iyi si abantu benshi barikunda. Ariko uko si ko bimeze ku bagaragu ba Yehova. Twabonye ukuntu Yesu yigomwaga agafasha abandi, kandi twiyemeje kumwigana. Nubwo tudashobora kumwigana mu buryo butunganye, dushobora ‘kugera ikirenge mu cye’ (1 Pet 2:21). Ubwo rero natwe nitwigana Yesu tukigomwa kugira ngo dufashe abandi, tuzagira ibyishimo kuko tuzaba dushimisha Yehova.

INDIRIMBO YA 13 Kristo ni we cyitegererezo cyacu

a Buri gihe Yesu yitaga ku byo abandi babaga bakeneye, mbere yo kwita ku byo yabaga akeneye. Muri iki gice turi burebe uko twakwigana Yesu n’akamaro bidufitiye.

b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ukiri muto witwa Dan, aritegereza abasaza b’itorero babiri baje gusura se uri mu bitaro. Ibyo abo basaza bakoze, bimubereye urugero rwiza maze bituma na we yiyemeza kujya amenya ibyo abagize itorero bakeneye, kugira ngo abafashe. Umuvandimwe witwa Ben na we yitegereje ibyo Dan akora. Bimubereye urugero rwiza bituma na we akora isuku ku Nzu y’Ubwami.