Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 10

Ushobora ‘kwiyambura kamere ya kera’

Ushobora ‘kwiyambura kamere ya kera’

“Mwiyambure kamere ya kera n’ibikorwa byayo.”—KOLO 3:9.

INDIRIMBO YA 29 Tubeho duhuje n’izina ryacu

INSHAMAKE *

1. Wari ubayeho ute mbere y’uko utangira kwiga Bibiliya?

 WARI ubayeho ute mbere y’uko Abahamya ba Yehova batangira kukwigisha Bibiliya? Abenshi muri twe iyo babitekerejeho bumva bibateye ubwoba. Birashoboka ko twitwaraga nk’abantu bo muri iyi isi. Niba ari ko byari bimeze icyo gihe, ‘nta byiringiro twari dufite kandi twari mu isi tutagira Imana’ (Efe 2:12). Ariko dutangiye kwiga Bibiliya, twarahindutse.

2. Ni iki wamenye igihe watangiraga kwiga Bibiliya?

2 Igihe watangiraga kwiga Bibiliya, wamenye ko hariho Data wo mu ijuru ugukunda cyane. Wabonye ko ugomba guhindura imyifatire yawe n’imitekerereze yawe kugira ngo ushimishe Yehova, kandi ube umugaragu we. Nanone wamenye ko ugomba gukora ibyo Yehova ashaka kandi ukirinda ibyo yanga.—Efe 5:3-5.

3. Dukurikije ibivugwa mu Bakolosayi 3:9, 10 Yehova yifuza ko dukora iki, kandi se ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Yehova afite uburenganzira bwo kutubwira uko dukwiriye kwitwara, kubera ko yaturemye kandi akaba ari na Data wo mu ijuru. Nanone yifuza ko mbere y’uko umuntu abatizwa, ‘yiyambura kamere ya kera n’ibikorwa byayo.’ * (Soma mu Bakolosayi 3:9, 10.) Iki gice kiri bufashe abifuza kubatizwa, gusubiza ibibazo bitatu bikurikira: (1) “Kamere ya kera” ni iki? (2) Kuki Yehova adusaba kuyiyambura? (3) Twayiyambura dute? Nanone iki gice kiri bufashe abamaze kubatizwa, kugira ngo batongera kugaragaza ibintu biranga kamere ya kera.

“KAMERE YA KERA” NI IKI?

4. Ni iki kiranga umuntu ufite “kamere ya kera”?

4 Muri rusange, umuntu ufite “kamere ya kera” agira ibitekerezo bibi kandi agakora ibintu Yehova yanga. Hari igihe aba yikunda, arakazwa n’ubusa, ari indashima kandi yiyemera. Hari n’igihe aba akunda kureba porunogarafiya na filimi zirimo ubusambanyi cyangwa urugomo. Ashobora no kuba afite imico myiza kandi akababazwa n’ibintu bibi avuga cyangwa akora, ariko akabura imbaraga zo guhindura ibitekerezo bye n’imyifatire ye.—Gal 5:19-21; 2 Tim 3:2-5.

Iyo twiyambuye “kamere ya kera,” ntitwemera ko imyifatire n’ibikorwa byayo bikomeza kuturanga (Reba paragarafu ya 5) *

5. Ese dushobora kwiyambura kamere ya kera mu buryo bwuzuye? Sobanura. (Ibyak 3:19)

5 Twese ntidutunganye. Ubwo rero nta muntu ushobora kurwanya ibitekerezo bibi n’ibyifuzo bibi, ngo abyikuremo burundu. Ni yo mpamvu hari igihe dushobora kuvuga cyangwa tugakora ikintu tuzicuza (Yer 17:9; Yak 3:2). Ariko iyo twiyambuye kamere ya kera, turahinduka ku buryo imyifatire n’ibikorwa bibi atari byo bikomeza kuturanga.—Yes 55:7; soma mu Byakozwe 3:19.

6. Kuki Yehova atugira inama yo kureka ibitekerezo bibi n’imyifatire biranga kamere ya kera?

6 Yehova aradukunda cyane kandi yifuza ko twishimira ubuzima. Ni yo mpamvu atugira inama yo kureka ibitekerezo bibi n’imyifatire mibi (Yes 48:17, 18). Azi ko iyo tutabyirinze bitugiraho ingaruka, bikazigira no ku bandi kandi ibyo biramubabaza.

7. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 12:1, 2, ni uwuhe mwanzuro tugomba gufata?

7 Bamwe mu nshuti zacu n’abagize umuryango, bashobora kudukoba kubera ko twatangiye guhindura imyifatire yacu (1 Pet 4:3, 4). Bashobora kutubwira ko dufite uburenganzira bwo gukora ibyo twifuza, kandi ko abandi atari bo bakwiriye kutubwira ibyo dukora. Nyamara abanga kumvira Yehova, na bo ntibaba bigenga ngo bakore ibyo bishakiye. Ahubwo baba bemeye kuyoborwa na Satani n’isi ye. (Soma mu Baroma 12:1, 2.) Ubwo rero, hari umwanzuro twese tugomba gufata. Ese tuzemera kugumana kamere ya kera ibogamira ku cyaha kandi iyoborwa n’isi ya Satani? Cyangwa tuzemera ko Yehova aduhindura, tube abantu beza?—Yes 64:8.

UKO ‘TWAKWIYAMBURA KAMERE YA KERA’

8. Ni iki cyadufasha kwirinda ibitekerezo bibi n’ibikorwa bibi?

8 Yehova azi ko kureka ibitekerezo bibi n’ibikorwa bibi bizadusaba igihe n’imbaraga (Zab 103:13, 14). Icyakora Yehova akoresha Ijambo rye, umwuka we n’umuryango we, kugira ngo tubone ubwenge n’imbaraga byadufasha guhinduka. Nta gushidikanya ko yatangiye no kugufasha. Ubwo rero, reka turebe bimwe mu byo wakora kugira ngo ukomeze kwiyambura kamere ya kera, kandi amaherezo uzabatizwe.

9. Bibiliya yagufasha gukora iki?

9 Jya ukoresha Bibiliya kugira ngo wisuzume. Ijambo ry’Imana twarigereranya n’indorerwamo. Rishobora kudufasha kwisuzuma tukamenya niba ibyo dutekereza, ibyo tuvuga n’ibyo dukora, bikwiriye (Yak 1:22-25). Nanone umuntu ukwigisha Bibiliya hamwe n’abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, na bo bashobora kugufasha. Urugero bashobora gukoresha Bibiliya, bakagufasha kumenya ibintu ukora neza n’ibyo ukwiriye kunonosora. Bashobora no kukwereka uko wabona inama zishingiye kuri Bibiliya, zagufasha kureka ingeso mbi. Yehova na we yiteguye kugufasha; kubera ko azi ibiri mu mutima wawe azi uburyo bwiza bwo kugufasha (Imig 14:10; 15:11). Ubwo rero, jya umusenga buri gihe kandi wiyigishe ijambo rye buri munsi.

10. Ibyabaye kuri Elie bikwigisha iki?

10 Jya wemera udashidikanya ko amahame ya Yehova ari yo meza. Ibyo Yehova adusaba byose bitugirira akamaro. Abakurikiza amahame ya Yehova, baba abantu biyubashye, bakagira intego mu buzima, kandi bakagira ibyishimo nyakuri (Zab 19:7-11). Icyakora abanga kumvira Yehova bagakora ibikorwa bibi, bahura n’ibibazo. Reka turebe ibyo Elie yavuze ku birebana no kudakurikiza amahame y’Imana. Yarezwe n’ababyeyi bakunda Yehova. Icyakora amaze kuba ingimbi, yagize inshuti mbi. Ibyo byatumye atangira gukoresha ibiyobyabwenge, yishora mu busambanyi kandi akiba. Elie yatangiye kujya arakara cyane kandi aba umunyarugomo. Yaravuze ati: “Mu by’ukuri nakoraga ibintu bitandukanye cyane n’ibyo nari narigishijwe.” Icyakora, Elie yibukaga ibintu yari yarigishijwe akiri umwana. Yaje kongera kwiga Bibiliya. Yakoze uko ashoboye kose areka ibikorwa bibi yakoraga, maze abatizwa mu mwaka wa 2 000. None se gukurikiza amahame ya Yehova byamugiriye akahe kamaro? Elie yaravuze ati: “Ubu numva mfite amahoro yo mu mutima n’umutimanama utancira urubanza.” * Nk’uko ibyabaye kuri Elie bibigaragaje, abanga kumvira amahame ya Yehova baba bihima. Icyakora nubwo biba bimeze bityo, Yehova aba yiteguye kubafasha ngo bahinduke.

11. Ni ibihe bintu Yehova yanga?

11 Jya wanga ibyo Yehova yanga (Zab 97:10). Bibiliya ivuga ko Yehova yanga “amaso y’ubwibone, ururimi rubeshya n’amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza” (Imig 6:16, 17). Nanone yanga umuntu wese “uvusha amaraso n’uriganya” (Zab 5:6). Ibyo bintu Yehova arabyanga, ku buryo yarimbuye abantu babi bo mu gihe cya Nowa, kubera ko bari barujuje urugomo mu isi (Intang 6:13). Nanone Yehova yakoresheje umuhanuzi Malaki, avuga ko yanga abacura imigambi yo kuriganya abo bashakanye kugira ngo babate. Imana ntishobora kwemera ko abantu nk’abo bayisenga, kandi izababaza ibyo bakoze.—Mal 2:13-16; Heb 13:4.

Gukora ibyo Yehova yanga, byagombye kudutera iseseme nk’uko byagenda uramutse ugiye kurya ibyokurya byaboze (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12)

12. ‘Kwanga ikibi urunuka’ bisobanura iki?

12 Yehova ashaka ko ‘twanga ikibi urunuka’ (Rom 12:9). Amagambo ngo ‘kwanga urunuka,’ asobanura kuzinukwa ikintu ku buryo iyo ukirebye wumva kiguteye iseseme. Tekereza uko wakumva umeze hagize ugusaba kurya ibyokurya byagaze. No kubitekereza ubwabyo, bishobora gutuma wumva uguwe nabi. Uko ni na ko twagombye kwiyumva mu gihe dutekereje gukora ibyo Yehova yanga. Byagombye kudutera iseseme.

13. Kuki tugomba kwirinda ibitekerezo bibi?

13 Jya wirinda ibitekerezo bibi. Inshuro nyinshi ibyo dutekereza ni na byo dukora. Ni yo mpamvu Yesu yatugiriye inama yo kwirinda ibitekerezo bibi, kuko bishobora gutuma dukora icyaha gikomeye (Mat 5:21, 22, 28, 29). Twifuza gushimisha Data wo mu ijuru. Ubwo rero, ni ngombwa guhita twamagana ibitekerezo bibi igihe cyose bitujemo.

14. Ibyo tuvuga bigaragaza iki, kandi se ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?

14 Jya ugenzura ibyo uvuga. Yesu yaravuze ati: “Ibintu bituruka mu kanwa biba bivuye mu mutima” (Mat 15:18). Ibyo tuvuga bigaragaza ibiri mu mutima wacu. Ubwo rero, uge wibaza uti: “Ese nirinda kubeshya no mu gihe kuvugisha ukuri bishobora kunteza ibibazo? Ese niba narashatse, nirinda kugirana agakungu n’uwo tudahuje igitsina? Ese nirinda ibiganiro byerekeza ku busambanyi? Ese iyo hagize umuntu umbwira nabi, musubiza ntuje?” Gutekereza kuri ibyo bibazo, bizagufasha. Amagambo tuvuga twayagereranya n’ibipesu by’ishati. Iyo ufunguye ibipesu, gukuramo iyo shati birakorohera. Mu buryo nk’ubwo, iyo wirinze gutukana, kubeshya n’amagambo yerekeza ku busambanyi, kwiyambura kamere ya kera birakorohera.

15. ‘Kumanika kamere yacu’ ya kera bisobanura iki?

15 Kora ibishoboka byose kugira ngo uhinduke. Intumwa Pawulo yakoresheje imvugo y’ikigereranyo, kugira ngo atwereke impamvu tugomba gukora ibishoboka byose ngo duhinduke. Yavuze ko tugomba ‘kumanika kamere yacu’ (Rom 6:6). Yesu yemeye kumanikwa kugira ngo ashimishe Imana. Ubwo rero natwe, tugomba kwirinda imyifatire n’ibikorwa bibi kugira ngo dushimishe Yehova. Ibyo tugomba kubikora kugira ngo tugire umutimanama ukeye kandi tuzabone ubuzima bw’iteka (Yoh 17:3; 1 Pet 3:21). Jya uzirikana ko Yehova atazihindura amahame ye kugira ngo ayahuze n’ibyo dushaka. Ahubwo ni twe tugomba guhinduka, tukihuza n’amahame ye.—Yes 1:16-18; 55:9.

16. Kuki ugomba gukomeza kurwanya ibyifuzo bibi?

16 Jya ukomeza kurwanya ibyifuzo bibi. N’iyo waba warabatijwe, ugomba gukomeza kurwanya ibyifuzo bibi. Reba turebe ibyabaye ku mugabo witwa Maurício. Akiri muto yari umutinganyi. Nyuma yaho, Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya. Yaje guhinduka, areka ibikorwa bibi yakoraga maze abatizwa mu mwaka wa 2002. Nubwo Maurício amaze imyaka myinshi akorera Yehova, yaravuze ati: “Na n’ubu ndacyahanganye n’ikibazo cyo kugira ibyifuzo bibi.” Ariko ibyo ntibimuca intege. Yaravuze ati: “Mpumurizwa no kumenya ko iyo nanze gukurikiza ibyo umubiri wanjye urarikira, bishimisha Yehova.” *

17. Ibyabaye kuri Nabiha byakwigishije iki?

17 Jya usenga Yehova umusabe umwuka we kugira ngo ugufashe aho kwishingikiriza ku mbaraga zawe (Gal 5:22; Fili 4:6). Kwiyambura kamere ya kera no kutemera ko yongera kubyutsa umutwe, bizadusaba imbaraga. Reka turebe ibyabaye ku mugore witwa Nabiha. Igihe yari afite imyaka itandatu, se yarabataye. Yaravuze ati: “Ibyo byanshenguye umutima kandi bintera agahinda.” Nabiha yakuze ari umurakare kandi agira amahane. Nanone yacuruje ibiyobyabwenge, arafatwa maze amara imyaka runaka muri gereza. Abahamya ba Yehova bajyaga kubwiriza muri gereza, batangiye kumwigisha Bibiliya. Nabiha yatangiye guhinduka. Yaravuze ati: “Gucika kuri zimwe mu ngeso zanjye ntibyangoye. Ariko kureka itabi byo byabaye ibindi bindi.” Nabiha yamaze umwaka urenga arwana no kureka itabi, ariko amaherezo yaje kurireka. Ni iki cyamufashije? Yaravuze ati: “Icyamfashije cyane kurusha ibindi ni ugusenga Yehova ubudacogora.” Ajya abwira abandi ati: “Nizera ko niba narashoboye guhinduka kugira ngo nshimishe Yehova, n’undi wese yabishobora.” *

USHOBORA KUZUZA IBISABWA UKABATIZWA

18. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 6:9-11, ni iki abagaragu ba Yehova benshi bakoze?

18 Bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere Yehova yatoranyije ngo bazategekane na Yesu Kristo, bari barahoze bakora ibikorwa bibi. Urugero, bamwe muri bo bari barahoze ari abasambanyi, abatinganyi n’abajura. Icyakora umwuka wera warabafashije, bareka ibyo bikorwa bibi. (Soma mu 1 Abakorinto 6:9-11.) Muri iki gihe na bwo, Bibiliya yafashije abantu babarirwa muri za miriyoni barahinduka, bareka ibikorwa bibi bakoraga. * Ibyo ntibyaboroheye ariko barabishoboye. Ibyababayeho bigaragaza ko nawe ushobora guhinduka, ukareka ingeso mbi maze ukuzuza ibisabwa ukabatizwa.

19. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

19 Twabonye ko abifuza kubatizwa, bagomba kwiyambura kamere ya kera. Ariko nanone, baba bagomba gukora uko bashoboye bakambara kamere nshya. Mu gice gikurikira tuzareba uko babigeraho, n’uko abandi babafasha.

INDIRIMBO YA 41 Umva isengesho ryanjye

^ Tugomba kubanza guhindura imyifatire yacu kugira ngo tubatizwe. Muri iki gice, turi burebe ibintu biranga kamere ya kera, impamvu tugomba kubireka n’icyo twakora kugira ngo tubireke. Mu gice gikurikira, tuzareba icyo twakora kugira ngo dukomeze kwambara kamere nshya na nyuma yo kubatizwa.

^ AMAGAMBO YASOBANUWE: ‘Kwiyambura kamere ya kera,’ bisobanura kureka imyifatire n’ibyifuzo bidashimisha Yehova. Ibyo tugomba kubikora mbere y’uko tubatizwa.—Efe 4:22.

^ Niba wifuza kumenya byinshi ku byabaye kuri Elie, reba inkuru yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 2012 igira iti: “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu: ‘Nifuzaga kugarukira Yehova.’

^ Niba wifuza kumenya byinshi kuri Maurício, reba inkuru yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2012, igira iti “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu: “Bangaragarije ineza.

^ Niba wifuza kumenya byinshi kuri Nabiha, reba inkuru yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 2012, igira iti: “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu: ‘Nari umukobwa w’umurakare kandi ugira amahane.’

^ Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Bibiliya ihindura imibereho.”

^ IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Kureka imyifatire n’ibikorwa bibi twabigereranya no kwiyambura umwenda ushaje.