Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 13

Gusenga Yehova mu buryo yemera bituma tugira ibyishimo

Gusenga Yehova mu buryo yemera bituma tugira ibyishimo

“Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe.”—IBYAH 4:11.

INDIRIMBO YA 31 Tugendane na Yehova

INSHAMAKE *

1-2. Ni iki twakora kugira ngo Yehova yemere ibyo dukora kugira ngo tumusenge?

 IYO wumvise ijambo gusenga cyangwa gukorera Yehova, uhita utekereza iki? Ushobora guhita utekereza umuvandimwe upfukamye, arimo asenga Yehova mbere yo kuryama. Nanone ushobora gutekereza abagize umuryango barimo kwigira Bibiliya hamwe.

2 Ibyo byose ni ibikorwa byo gusenga Yehova. Ese Yehova azemera ibikorwa by’abo bantu tuvuze? Azabyemera niba bakora ibyo ashaka, bakamukunda kandi bakamwubaha. Dukunda Yehova cyane. Tuzi ko ari we ukwiriye gusengwa kandi twifuza ko ibyo dukora byose ngo tumusenge byaba bikwiriye.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Muri iki gice, turi burebe uburyo bwo gusenga Yehova yemeraga mu gihe cya kera, n’ibintu umunani twakora ngo tumusenge mu buryo yemera muri iki gihe. Igihe turi bube tubyiga, uze gutekereza icyo wakora kugira ngo urusheho gukora ibyo bintu neza. Nanone turi buze kureba impamvu gusenga Yehova mu buryo yemera no kumukorera, bituma twishima.

UBURYO BWO GUSENGA YEHOVA YEMERAGA MU GIHE CYA KERA

4. Abagaragu ba Yehova babayeho mbere y’uko Yesu aza ku isi, bagaragaje bate ko bakundaga Yehova kandi bakamwubaha?

4 Abagaragu b’Imana babayeho mbere y’uko Yesu aza ku isi, urugero nka Abeli, Nowa, Aburahamu na Yobu, bagaragaje ko bakundaga Yehova kandi ko bamwubahaga. Babigaragaje bate? Bumviye Imana, barayizera kandi bayitambira ibitambo. Bibiliya ntivuga ibintu byose basabwaga gukora. Ariko icyo tuzi cyo ni uko bakoraga ibishoboka byose ngo bubahe Yehova kandi ibyo bakoraga byose kugira ngo bamusenge, yarabyemeraga. Nyuma yaho Yehova yakoresheje Mose, aha Abisirayeli amategeko. Muri ayo mategeko harimo amabwiriza agaragaza icyo Abisirayeli bakoraga, kugira ngo basenge Yehova kandi bamukorere mu buryo yemera.

5. Ni iki cyahindutse Yesu amaze gupfa kandi akazuka?

5 Yesu amaze gupfa kandi akazuka, Yehova ntiyongeye gusaba abagaragu be gukurikiza amategeko ya Mose (Rom 10:4). Abakristo bagombaga gukurikiza amategeko mashya, ni ukuvuga “amategeko ya Kristo” (Gal 6:2). Kumvira ayo ‘mategeko,’ byasabaga kwigana urugero rwa Yesu no gukurikiza inyigisho ze, aho gufata mu mutwe urutonde rw’amategeko menshi no kuyakurikiza. Muri iki gihe na bwo, Abakristo bakora uko bashoboye kose bagakurikiza amategeko ya Kristo, kugira ngo bashimishe Yehova kandi bituma ‘babona ihumure.’—Mat 11:29.

6. Twakora iki ngo ibyo turi bwige muri iki gice bitugirire akamaro?

6 Mu gihe dusuzuma buri kintu twakora kugira ngo dusenge Yehova mu buryo yemera, jya wibaza uti: “Ni ayahe majyambere nagize kuri iki kintu?” Nanone ushobora kwibaza uti: “Ese hari icyo nanonosora?” Ushobora kumva unyuzwe n’ibyo wagezeho; ariko nanone byaba byiza usenze Yehova ukamusaba kumenya aho ukeneye kunonosora.

NI IBIHE BINTU TWAKORA KUGIRA NGO DUSENGE YEHOVA MU BURYO YEMERA?

7. Yehova abona ate amasengesho tumutura tubikuye ku mutima?

7 Jya usenga Yehova. Ibyanditswe bigereranya amasengesho yacu n’umubavu wabaga uteguwe neza, woserezwaga ku gicaniro mu ihema ry’ibonaniro, nyuma waje kujya woserezwa mu rusengero (Zab 141:2). Uwo mubavu watangaga impumuro nziza ishimisha Yehova. Uko ni na ko bigenda ku masengesho dutura Yehova, tubikuye ku mutima. ‘Aramushimisha,’ nubwo dukoresha amagambo yoroheje cyane (Imig 15:8; Guteg 33:10). Tuge twiringira rwose ko Yehova ashimishwa n’ayo masengesho yacu, kuko agaragaza ko tumukunda kandi tumushimira. Yifuza ko tumubwira ibiduhangayikishije, ibyo twifuza n’ibindi bituri ku mutima. Ubwo rero, mbere yo gusenga byaba byiza ugiye ubanza gutekereza ku byo ugiye kubwira Yehova. Ibyo bizatuma amasengesho yawe aba nk’umubavu ushimisha Yehova.

8. Ni ibihe bintu twakora ngo dusingize Yehova?

8 Jya usingiza Yehova (Zab 34:1). Dusingiza Yehova iyo tuvuga imico ye itangaje n’imirimo ye. Niba twifuza gushimira Yehova, ntituzabura ibyo tumuvugaho. Nidufata igihe tugatekereza ku bintu byiza byose Yehova yadukoreye, bizatuma duhora tumusingiza. Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, kiba ari igihe kiza cyo gutambira Imana “igitambo cy’ishimwe, ari cyo mbuto z’iminwa” yacu (Heb 13:15). Ubwo rero, tuge dutekereza twitonze ku byo turi buvuge mu murimo wo kubwiriza, nk’uko dutekereza twitonze ku byo tugiye kuvuga mu isengesho. Twifuza ko “igitambo” cyacu “cy’ishimwe” cyashimisha Yehova. Ni yo mpamvu iyo tubwiriza tuba twishimye cyane.

9. Iyo twiganye Abisirayeli ba kera tukajya mu materaniro bitugirira akahe kamaro? Tanga urugero, rugaragaza ukuntu amateraniro yakugiriye akamaro.

9 Jya ujya mu materaniro. Yehova yari yarahaye Abisirayeli itegeko rigira riti: “Incuro eshatu mu mwaka, umugabo wese wo muri mwe ajye aza imbere ya Yehova Imana yawe, ahantu Imana yawe izatoranya” (Guteg 16:16). Basigaga ingo zabo n’imirima yabo, nta muntu wo kubirinda uhari. Ariko Yehova yari yarababwiye ati: ‘Igihe cyose uzaba wagiye imbere ya Yehova Imana yawe, nta muntu uzagerageza kwigarurira igihugu cyawe’ (Kuva 34:24). Abo Bisirayeli biringiraga Yehova, maze bakajya muri iyo minsi mikuru yabaga buri mwaka. Yehova yabahaga imigisha myinshi. Urugero, barushagaho gusobanukirwa amategeko ye, bagatekereza ku byiza yabakoreye kandi bakishimira kuba bari kumwe na bagenzi babo (Guteg 16:15). Natwe tubona imigisha nk’iyo iyo twigomwe tukajya mu materaniro. Nanone Yehova arishima cyane, iyo wateguye ibitekerezo bigufi kugira ngo utere abandi inkunga.

10. Kuki kuririmbira Yehova ari iby’ingenzi?

10 Jya uririmbira Yehova uri kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu (Zab 28:7). Abisirayeli babonaga ko kuririmba ari ikintu k’ingenzi cyagombaga gukorwa mu gihe babaga basenga. Umwami Dawidi yatoranyije Abalewi 288 kugira ngo bage baririmba mu rusengero (1 Ngoma 25:1, 6-8). Muri iki gihe na bwo tugaragaza ko dukunda Imana, turirimba indirimbo zo kuyisingiza. Ubwo rero, nubwo twaba tudafite ijwi ryiza, ntibyagombye kutubuza kuririmba. Tekereza kuri uru rugero: “Twese ducumura kenshi” mu byo tuvuga. Ariko ibyo ntibitubuza kuvuga iyo turi mu materaniro cyangwa mu murimo wo kubwiriza (Yak 3:2). Mu buryo nk’ubwo twagombye kuririmbira Yehova, nubwo twaba twumva tudafite ijwi ryiza.

11. Nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 48:13, kuki twagombye kwigira hamwe Bibiliya mu muryango?

11 Jya wiyigisha Ijambo ry’Imana kandi uryigishe n’abana bawe. Ku Isabato Abisirayeli barekaga imirimo yabo, bagakora ibikorwa byabafasha kurushaho kuba inshuti za Yehova (Kuva 31:16, 17). Abisirayeli b’indahemuka bigishaga abana babo ibyerekeye Yehova, bakababwira n’ibintu byiza yabakoreye. Natwe dukwiriye kugena igihe cyo gusoma Ijambo ry’Imana no kuryiyigisha. Ibyo ni ibintu by’ingenzi kuko bituma turushaho kuba inshuti za Yehova (Zab 73:28). Nanone iyo twigira Bibiliya hamwe n’abagize umuryango wacu, bituma dufasha abana bacu kugirana ubucuti na Data wo mu ijuru.—Soma muri Zaburi ya 48:13.

12. Uko Yehova yabonaga umurimo wo gukora ibikoresho byo mu ihema ry’ibonaniro bitwigisha iki?

12 Jya wifatanya mu mirimo yo kubaka amazu dusengeramo no kuyitaho. Bibiliya ivuga ko abubatse ihema ry’ibonaniro n’abakoze ibikoresho byaryo, bakoraga “umurimo wera” (Kuva 36:1, 4). Muri iki gihe na bwo, Yehova abona ko abubaka Amazu y’Ubwami n’andi mazu y’umuryango wacu baba bakora umurimo wera. Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bamara igihe kirekire bakora uwo murimo. Turabashimira cyane kubera ukuntu bitanga, bagakora uwo murimo ugamije gushyigikira Ubwami. Birumvikana ko bakora n’umurimo wo kubwiriza. Hari n’abajya bifuza kuba abapayiniya. Abasaza b’itorero bagaragaza ko bashyigikiye uwo murimo abavandimwe na bashiki bacu bakora, babemerera kuba abapayiniya mu gihe bujuje ibisabwa. Twese dushobora kwifatanya mu mirimo yo gusukura amazu duteraniramo no kuyitaho, twaba tuzi kubaka cyangwa tutabizi.

13. Ni iki dukwiriye kuzirikana ku birebana n’impano dutanga zo gushyigikira umurimo wo kubwiriza?

13 Jya utanga impano zo gushyigikira umurimo wo kubwiriza. Abisirayeli ntibagombaga kujya imbere ya Yehova imbokoboko (Guteg 16:16). Bagombaga kuzanira Yehova ituro bakurikije ubushobozi bwabo. Ibyo byagaragazaga ko bamushimira ibyo yabakoreye byose. None se twe twakora iki kugira ngo tugaragaze ko dushimira Yehova, kubera ibintu byose adukorera? Uburyo bumwe twabikoramo, ni ugutanga impano zo kwita ku byo itorero rikenera n’izo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, dukurikije ubushobozi dufite. Intumwa Pawulo yabisobanuye neza agira ati: “Iyo mbere na mbere ubushake bwo gutanga buhari, birushaho kwakirwa neza hakurikijwe icyo umuntu afite, hadakurikijwe icyo adafite” (2 Kor 8:4, 12). Ubwo rero, Yehova ashimishwa n’impano tumuhaye ituvuye ku mutima, uko yaba ingana kose.—Mar 12:42-44; 2 Kor 9:7.

14. Dukurikije ibivugwa mu Migani 19:17, iyo dufashije abavandimwe bacu Yehova abibona ate?

14 Jya ufasha Abakristo bagenzi bawe. Yehova yavuze ko yari guha umugisha Abisirayeli bari gufasha abakene (Guteg 15:7, 10). Igihe cyose dufashije umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukennye, tuba duhaye Yehova impano. (Soma mu Migani 19:17.) Urugero, igihe Abakristo bo mu itorero ry’i Filipi bohererezaga Pawulo impano igihe yari afunzwe, yavuze ko impano bamuhaye ari “igitambo cyemewe kandi gishimisha Imana rwose” (Fili 4:18). Nawe ushobora gutekereza ku mimerere abagize itorero ryawe barimo, maze ukibaza uti: “Ese hari umuntu nafasha?” Iyo dukoresheje igihe cyacu, imbaraga zacu, ubuhanga bwacu n’ubutunzi bwacu kugira ngo dufashe abandi, bishimisha Yehova. Iyo tubikoze, tuba tugaragaje ko dusenga Yehova mu buryo yemera.—Yak 1:27.

GUSENGA YEHOVA MU BURYO YEMERA BITUMA TUGIRA IBYISHIMO

15. Nubwo gusenga Yehova mu buryo yemera bidusaba igihe n’imbaraga, kuki bitatubera umutwaro?

15 Gusenga Yehova mu buryo yemera bidusaba igihe n’imbaraga. Icyakora, ntibitubera umutwaro (1 Yoh 5:3). Kubera iki? Ni ukubera ko dukunda Yehova. Reka dufate urugero: Tuvuge ko umwana ukiri muto, yifuza guha se impano. Ashobora kumara igihe kinini ashushanya akantu ashaka kumuha. Uwo mwana ntiyababazwa n’igihe yamaze ashushanya iyo mpano ashaka guha se, kubera ko amukunda kandi akaba yifuza kuyimuha. Ubwo rero, natwe dukoresha igihe cyacu n’imbaraga zacu dusenga Yehova mu buryo yemera kubera ko tumukunda.

16. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 6:10 Yehova yumva ameze ate, iyo abona dukora uko dushoboye ngo tumushimishe?

16 Ababyeyi barangwa n’urukundo ntibaba biteze ko abana babo babaha impano zimeze kimwe. Abo babyeyi bazirikana ko abana babo baba batandukanye, kandi ko n’ubushobozi bafite butangana. Data wo mu ijuru na we azirikana ko turi mu mimerere itandukanye. Urugero birashoboka ko ushobora gukora ibintu byinshi kuruta abantu benshi uzi, kandi b’inshuti zawe. Hari n’igihe uba udashobora gukora ibintu byinshi nk’abandi bitewe n’iza bukuru, uburwayi cyangwa inshingano z’umuryango. Ariko ntugahangayike (Gal 6:4). Igihe cyose uzakorera Yehova ubikuye ku mutima, bizamushimisha kandi ntazigera yibagirwa ibyo wamukoreye. (Soma mu Baheburayo 6:10.) Uge uzirikana ko Yehova areba no mu mutima akareba ibyo wifuzaga gukora. Yifuza ko wishima kandi ukanyurwa n’ibyo ushoboye gukora, kugira ngo umusenge mu buryo yemera.

17. (a) Ni iki twakora mu gihe tubona gukora bimwe mu bintu bidufasha gusenga Yehova mu buryo yemera bitugora? (b) Vuga uko kimwe mu bintu byavuzwe mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ibintu byatuma urushaho kugira ibyishimo,” byagufashije.

17 None se byagenda bite niba udashishikazwa na bimwe mu bintu dukora kugira ngo dusenge Yehova mu buryo yemera, urugero nko kwiyigisha no kubwiriza? Uko uzagenda ukora ibyo bintu kenshi, ni ko bizarushaho kugushimisha kandi bikakugirira akamaro. Ibyo dusabwa kugira ngo dusenge Yehova mu buryo yemera, twabigereranya no gukora siporo cyangwa kwiga gucuranga. Iyo utabikora kenshi, nta cyo ugeraho. Ariko se bigenda bite iyo ubikora buri gihe? Ushobora gutangira ubikora igihe gito ubundi ukagenda ucyongera. Iyo ubonye ukuntu bigenda bikugirira akamaro, bituma wongera igihe ubimaramo kandi bikagushimisha. Uko ni na ko bigenda iyo dukora ibintu bidufasha gusenga Yehova mu buryo yemera.

18. Ni ikihe kintu k’ingenzi twakora mu buzima bwacu, kandi se bizatugirira akahe kamaro?

18 Gusenga Yehova mu buryo yemera ni cyo kintu k’ingenzi kuruta ibindi dushobora gukora mu buzima bwacu. Ibyo bituma twishima kandi bigatuma twiringira ko tuzasenga Yehova mu buryo yemera iteka ryose (Imig 10:22). Nanone bituma muri iki gihe dutuza, kubera ko tuba tuzi ko Yehova afasha abagaragu be mu gihe bafite ibibazo (Yes 41:9, 10). Ubwo rero, dufite impamvu zo kwishima kubera ko dusenga Yehova, we ‘ukwiriye ikuzo n’icyubahiro’ kuko ari we waremye ibintu byose.—Ibyah 4:11.

INDIRIMBO YA 24 Tujye ku musozi wa Yehova

^ Yehova akwiriye gusengwa kuko ari we waremye ibintu byose. Iyo twumviye amategeko ya Yehova kandi tukabaho mu buryo buhuje n’amahame ye, yemera ibintu byose dukora tugamije kumusenga. Muri iki gice, tugiye kureba ibintu umunani twakora kugira ngo dusenge Yehova mu buryo yemera. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo turusheho gukora neza ibyo bintu n’uko byadufasha kugira ibyishimo.