Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 14

Basaza, mukomeze kwigana intumwa Pawulo

Basaza, mukomeze kwigana intumwa Pawulo

“Mujye munyigana.”—1 KOR 11:1.

INDIRIMBO YA 99 Ibihumbi byinshi by’abavandimwe

INSHAMAKE *

1-2. Kuki urugero rwa Pawulo rushobora gufasha abasaza muri iki gihe?

 INTUMWA Pawulo yakundaga abavandimwe be. Yakoranaga umwete kugira ngo abafashe (Ibyak 20:31). Ibyo byatumaga Abakristo bagenzi be bamukunda cyane. Hari igihe abasaza bo muri Efeso ‘barize cyane,’ igihe bamenyaga ko batazongera kumubona (Ibyak 20:37). Kimwe na Pawulo, abasaza b’itorero bakorana umwete bakunda abavandimwe na bashiki bacu cyane kandi bakora ibishoboka byose kugira ngo babafashe (Fili 2:16, 17). Icyakora si ko buri gihe biborohera. None se ni iki cyabafasha?

2 Abasaza bakorana umwete bashobora kuvana isomo ku rugero rwa Pawulo (1 Kor 11:1). Pawulo yari umuntu nk’abandi. Ntiyari atunganye kandi hari igihe gukora ibyiza na we byamugoraga (Rom 7:18-20). Nanone hari ibibazo byinshi yari ahanganye na byo. Ariko ibyo ntibyatumye acika intege cyangwa ngo abure ibyishimo. Abasaza nibigana Pawulo, bazakomeza gukorera Yehova bishimye no mu gihe bahanganye n’ibibazo. Reka turebe uko bamwigana.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice kandi se ni iki kindi turi burebe?

3 Muri iki gice tugiye kureba ibintu bine bikunze kugora abasaza: (1) kubona igihe cyo kubwiriza ari na ko basohoza izindi nshingano, (2) kubona igihe cyo kwita ku bavandimwe na bashiki bacu, (3) kwihanganira intege nke zabo no (4) kwihanganira intege nke z’abandi. Hanyuma turi burebe uko Pawulo yagiye ahangana n’ibyo bibazo n’uko abasaza bamwigana.

KUBONA IGIHE CYO KUBWIRIZA NO GUSOHOZA IZINDI NSHINGANO

4. Kuki hari igihe kuba intangarugero mu murimo wo kubwiriza bishobora kugora abasaza?

4 Impamvu bishobora kugorana. Abasaza baba bafite inshingano nyinshi kandi baba bagomba no kuba intangarugero mu murimo wo kubwiriza. Urugero, abenshi bahagararira amateraniro yo mu mibyizi cyangwa bakayobora Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero. Nanone, hari igihe batanga ibindi biganiro mu materaniro. Uretse ibyo, baba bagomba no gutoza abakozi b’itorero kandi bagahora batera inkunga abavandimwe na bashiki bacu (1 Pet 5:2). Hari n’abasaza bifatanya mu mishinga yo kubaka no kwita ku Mazu y’Ubwami n’andi mazu y’umuryango wacu. Ibyo byose kandi byiyongera ku nshingano bafite yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kimwe n’abandi babwiriza.—Mat 28:19, 20.

5. Ni mu buhe buryo Pawulo yabaye intangarugero mu murimo wo kubwiriza?

5 Urugero Pawulo yasigiye abasaza. Ikintu k’ingenzi cyafashije Pawulo kiboneka mu Bafilipi 1:10. Nk’uko uwo murongo ubigaragaza, yatugiriye inama yo ‘kumenya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’ Pawulo na we yakurikizaga iyo nama. Yari yarahawe inshingano yo gukora umurimo wo kubwiriza, kandi yamaze imyaka myinshi abona ko uwo murimo ari wo wari uw’ingenzi kurusha iyindi. Yabwirizaga mu “ruhame no ku nzu n’inzu” (Ibyak 20:20). Pawulo ntiyumvaga ko yagombaga kubwiriza ku masaha cyangwa ku munsi runaka mu cyumweru; ahubwo yahoraga yiteguye kubwiriza. Urugero, igihe yari ategerereje bagenzi be muri Atene, yatangiye kubwiriza abantu bakomeye bari aho kandi bamwe muri bo bizeye ubutumwa bwiza (Ibyak 17:16, 17, 34). Nanone igihe Pawulo yari afunzwe yabwirizaga abo yashoboraga kubonana na bo bose.—Fili 1:13, 14; Ibyak 28:16-24.

6. Ni iki Pawulo yatoje abandi?

6 Pawulo yakoreshaga neza igihe ke. Yakundaga gutumira abandi bakajyana mu murimo wo kubwiriza. Urugero, mu rugendo rwe rwa mbere rw’ubumisiyonari yajyanye na Yohana wahimbwe Mariko, na ho mu rugendo rwa kabiri ajyana na Timoteyo (Ibyak 12:25; 16:1-4). Nta gushidikanya ko Pawulo yakoze uko ashoboye akabatoza kuyobora itorero, kuragira umukumbi no kwigisha neza.—1 Kor 4:17.

Jya wigana Pawulo uhore witeguye kubwiriza (Reba paragarafu ya 7) *

7. Abasaza bakurikiza bate inama Pawulo yatanze iri mu Befeso 6:14, 15?

7 Isomo abasaza bavana kuri Pawulo. Abasaza bashobora kwigana Pawulo babwiriza igihe cyose babonye uburyo aho kubwiriza ku nzu n’inzu gusa. (Soma mu Befeso 6:14, 15.) Urugero bashobora kubwiriza igihe bagiye guhaha cyangwa igihe bari ku kazi. Nanone igihe bari mu mishinga y’ubwubatsi bw’amazu y’umuryango wacu, bashobora kubwiriza abatuye hafi aho cyangwa ababazanira ibikoresho. Ikindi kandi, abasaza bashobora kwigana Pawulo, maze igihe bari mu murimo wo kubwiriza, bakaboneraho gutoza abandi hakubiyemo n’abakozi b’itorero.

8. Ni iki rimwe na rimwe abasaza baba bakwiriye gukora?

8 Abasaza cyangwa abagenzuzi, ntibagomba guhugira mu nshingano ku buryo babura umwanya wo kubwiriza. Kugira ngo ibyo babigereho, hari igihe biba ngombwa ko batemera izindi nshingano bahawe. Nyuma yo gutekereza ku nshingano bafite kandi bakabishyira mu isengesho, bashobora kubona ko baramutse bemeye izindi nshingano byatuma batita ku bindi bintu by’ingenzi. Muri ibyo bintu by’ingenzi, hakubiyemo kuyobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango buri cyumweru, kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu buryo bwuzuye no gutoza abana babo kuwukora. Hari abo bishobora kugora kwanga izindi nshingano kugira ngo bite ku bindi bintu by’ingenzi. Ariko niba bifuza gushyira mu gaciro, bagombye kwiringira ko Yehova abumva rwose.

KUBONA IGIHE CYO KWITA KU BAVANDIMWE NA BASHIKI BACU

9. Ni ikihe kintu gishobora kugora abasaza bitewe n’inshingano nyinshi bafite?

9 Impamvu bishobora kugorana. Muri iki gihe abagaragu ba Yehova bafite ibibazo byinshi. Muri iyi minsi y’imperuka nta muntu udakeneye guterwa inkunga, kwitabwaho no guhumurizwa. Hari n’igihe bamwe baba bakeneye gufashwa kugira ngo birinde imyifatire mibi (1 Tes 5:14). Birumvikana ko abasaza badashobora kuvaniraho abagaragu ba Yehova ibibazo byose bafite. Icyakora nubwo bimeze bityo, Yehova yifuza ko batera inkunga abavandimwe na bashiki bacu kandi bakabarinda. None se ko abasaza basanzwe bafite inshingano nyinshi, babona bate igihe cyo kwita ku bavandimwe na bashiki bacu?

Jya ushimira abandi kandi ubatere inkunga (Reba paragarafu ya 10 n’iya 12) *

10. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abatesalonike 2:7, Pawulo yagaragaje ate ko yitaga ku bagaragu ba Yehova?

10 Urugero Pawulo yasigiye abasaza. Pawulo yashakishaga uko yashimira abavandimwe na bashiki bacu kandi akabatera inkunga. Abasaza bakwiriye kwigana Pawulo bagakunda abavandimwe na bashiki bacu kandi bakabitaho. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:7.) Pawulo yabwiraga Abakristo bagenzi be ko abakunda kandi ko na Yehova abakunda (2 Kor 2:4; Efe 2:4, 5). Nanone yafataga abagize itorero nk’inshuti ze kandi akamarana igihe na bo. Yaberekaga ko abafitiye ikizere akababwira ibyabaga bimuhangayikishije byose n’intege nke ze (2 Kor 7:5; 1 Tim 1:15). Icyakora ntiyibandaga ku bibazo bye gusa, ahubwo yifuzaga no gufasha abavandimwe be.

11. Kuki Pawulo yagiraga inama Abakristo bagenzi be?

11 Hari igihe byabaga ngombwa ko Pawulo agira inama Abakristo bagenzi be, ariko ntiyabikoraga abitewe n’uko yarakaye. Yabagiraga inama kubera ko yabakundaga kandi akaba yarifuzaga kubarinda ibibazo. Nanone yabagiraga inama zumvikana kandi akifuza kumenya uko bazakiriye. Urugero, mu ibaruwa yandikiye Abakorinto, yabagiriye inama idaciye ku ruhande. Ariko amaze kubandikira yoherejeyo Tito. Pawulo yifuzaga kumenya uko bakiriye inama yabagiriye. Igihe yamenyaga ko bazakiriye neza byaramushimishije cyane.—2 Kor 7:6, 7.

12. Abasaza bakora iki kugira ngo batere inkunga Abakristo bagenzi babo?

12 Isomo abasaza bavana kuri Pawulo. Abasaza bashobora kwigana Pawulo bamarana igihe n’Abakristo bagenzi babo. Uburyo bumwe babikoramo, ni ukugera ku materaniro hakiri kare kugira ngo baganire na bo kandi babatere inkunga. Akenshi gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu ntibisaba iminota myinshi (Rom 1:12; Efe 5:16). Nanone umusaza wigana Pawulo, azakoresha Bibiliya kugira ngo afashe abavandimwe na bashiki bacu kugira ukwizera gukomeye, kandi abizeze ko Yehova abakunda. Ikindi kandi azakora uko ashoboye, kugira ngo yereke abagize itorero ko abakunda. Ahora abazirikana, akabavugisha kenshi kandi agashakisha uko yabashimira. Mu gihe bibaye ngombwa ko abagira inama, izo nama zagombye kuba zishingiye kuri Bibiliya. Nanone izo nama zigomba kuba zidaciye ku ruhande ariko zigatangwa mu bugwaneza, kuko aba yifuza ko abo azigiriye bazishyira mu bikorwa.—Gal 6:1.

KWIHANGANIRA INTEGE NKE ZABO

13. Ni mu buhe buryo kudatungana bishobora kugira ingaruka ku musaza?

13 Impamvu bishobora kugorana. Abasaza na bo ntibatunganye. Na bo bakora amakosa kimwe n’abandi bose (Rom 3:23). Hari n’igihe kubona intege nke zabo mu buryo bushyize mu gaciro, bibagora. Urugero, hari abashobora guhangayikishwa cyane n’intege nke zabo bikaba byabaca intege. Abandi bo bashobora kumva ko intege nke zabo nta cyo zitwaye, bigatuma batagira icyo bakora kugira ngo bikosore.

14. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:13, kwicisha bugufi byafashije bite Pawulo kubona intege nke ze mu buryo bushyize mu gaciro?

14 Urugero Pawulo yasigiye abasaza. Pawulo yicishaga bugufi akemera ko yari akeneye imbaraga z’Imana kugira ngo arwanye intege nke ze. Pawulo ataraba Umukristo yari umuntu utavugirwamo, kandi yatotezaga Abakristo cyane. Ariko amaze kuba Umukristo, yamenye ko ibyo yakoraga bitari bikwiriye kandi yari yiteguye guhinduka (1 Tim 1:12-16). Yehova yaramufashije, aba umusaza wicisha bugufi, ugira impuhwe kandi urangwa n’urukundo. Nubwo yajyaga ababazwa n’amakosa yari yarakoze, ntiyakomezaga kuyatekerezaho. Ahubwo yizeraga ko Yehova yari yaramubabariye (Rom 7:21-25). Nanone yazirikanaga ko adatunganye. Ni yo mpamvu yakoraga uko ashoboye kugira ngo yitoze imico ya gikristo kandi akishingikiriza kuri Yehova kugira ngo asohoze umurimo yamushinze.—1 Kor 9:27; soma mu Bafilipi 4:13.

Ntukemere ko ukudatungana kwawe kuguca intege (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15) *

15. Ni mu buhe buryo umusaza akwiriye kubona intege nke ze mu buryo bushyize mu gaciro?

15 Isomo abasaza bavana kuri Pawulo. Umuntu ntaba umusaza w’itorero kubera ko atunganye. Icyakora Yehova aba yiteze ko mu gihe umusaza akoze amakosa, ayemera kandi agakomeza kwitoza imico ya gikristo (Efe 4:23, 24). Ni yo mpamvu umusaza akwiriye kwikosora akoresheje Ijambo ry’Imana, kandi agakosora ibitagenda neza. Nabigenza atyo, Yehova azamufasha gusohoza inshingano ze, abe umusaza mwiza kandi urangwa n’ibyishimo.—Yak 1:25.

KWIHANGANIRA INTEGE NKE Z’ABANDI

16. Byagenda bite umusaza aramutse yibanze ku ntege z’abandi?

16 Impamvu bishobora kugorana. Abasaza bashobora kubona intege nke z’abavandimwe na bashiki bacu mu buryo bworoshye, kubera ko bashyikirana na bo cyane. Ubwo rero, batabaye maso bashobora kubarakarira, ntibabagaragarize ubugwaneza cyangwa bakabanenga. Pawulo yagiriye Abakristo inama yo kwirinda ibyo bintu kugira ngo badashimisha Satani.—2 Kor 2:10, 11.

17. Pawulo yabonaga ate Abakristo bagenzi be?

17 Urugero Pawulo yasigiye abasaza. Pawulo ntiyigeraga akekera ibibi Abakristo bagenzi be. Ibyo ntibishatse kuvuga ko atabonaga amakosa yabo kuko hari n’igihe ibyo bakoraga byamubabazaga. Yari azi ko kuba umuntu yakora ikosa, bidasobanura ko buri gihe aba ari mubi. Yakundaga abavandimwe be kandi akibanda ku mico yabo myiza. Iyo yabonaga Abakristo bagenzi be gukora ibikwiriye bibagora, ntiyabaciraga urubanza ahubwo yabonaga ko babyifuza kandi ko hagize ubafasha babigeraho.

18. Uko Pawulo yitwaye mu kibazo cya Ewodiya na Sintike bikwigisha iki? (Abafilipi 4:1-3)

18 Urugero, reka turebe ukuntu Pawulo yafashije Abakristokazi babiri bo mu itorero ry’i Filipi. (Soma mu Bafilipi 4:1-3.) Birashoboka ko hari ibintu Ewodiya na Sintike batumvikanyeho, bigatuma badakomeza kuba inshuti. Pawulo ntiyihutiye kubanenga cyangwa kubabwira nabi, ahubwo yibanze ku mico myiza bari bafite. Abo bashiki bacu bari bamaze igihe kirekire bakorera Yehova ari indahemuka. Pawulo yari azi ko Yehova abakunda rwose. Kuba yarababonaga neza, byatumye abatera inkunga yo gukemura ibibazo bari bafitanye. Nanone kuba Pawulo yaribandaga ku mico myiza y’Abakristo bagenzi be, byatumye agira ibyishimo kandi akomeza kuba inshuti y’abari bagize iryo torero.

Jya ukora uko ushoboye wirinde kunenga abandi (Reba paragarafu ya 19) *

19. (a) Ni iki cyafasha abasaza gukomeza kubona neza abavandimwe na bashiki bacu? (b) Ifoto y’umusaza urimo akora isuku ku Nzu y’Ubwami yakwigishije iki?

19 Isomo abasaza bavana kuri Pawulo. Basaza, muge mwibanda ku mico myiza y’abavandimwe na bashiki bacu. Nubwo twese tudatunganye, hari imico myiza buri wese afite (Fili 2:3). Ni byo koko, hari gihe abasaza baba bakwiriye kugira inama umuvandimwe cyangwa mushiki wacu. Mu gihe bimeze bityo abasaza bakwiriye kwigana Pawulo, ntibibande ku bintu yavuze bikabababaza cyangwa ku byo yakoze bidakwiriye. Ahubwo byaba byiza bibanze ku rukundo uwo muntu akunda Yehova, ukuntu amukorera yihanganye no ku kifuzo afite cyo gukora ibyiza. Iyo abasaza bibanda ku mico myiza abandi bafite, bituma abagize itorero bose bumva bakunzwe.

MUKOMEZE KWIGANA PAWULO

20. Abasaza bakora iki kugira ngo bakomeze kuvana amasomo kuri Pawulo?

20 Mwebwe basaza, nimukomeza kwiyigisha amasomo mwavana kuri Pawulo bizabagirira akamaro. Urugero, andi masomo abasaza bavana kuri Pawulo bashobora kuyabona mu gitabo Hamya iby’Ubwami igice cya 12 paragarafu ya 17-20. Mu gihe uzaba wiga ibindi bintu Pawulo yakoze, uzage wibaza uti: “Ni irihe somo navana kuri Pawulo kugira ngo nkomeze gusohoza inshingano yange nishimye?”

21. Ni iki abasaza bakwiriye kwizera?

21 Basaza, muge mwibuka ko Yehova atabasaba kuba abantu batunganye, ahubwo ko abasaba gukomeza kumubera indahemuka (1 Kor 4:2). Yehova yashimishijwe n’uko Pawulo yakoranaga umwete umurimo yari yaramuhaye, kandi agakomeza kumubera indahemuka. Namwe muge mwizera ko Yehova ashimishwa n’umurimo mumukorera. Ntazigera ‘yibagirwa imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina rye, kuko mwakoreraga abera kandi mukaba mugikomeza kubakorera.’—Heb 6:10.

INDIRIMBO YA 87 Nimuze muhumurizwe!

^ Twese dukunda abasaza bakorana umwete kugira ngo badufashe. Muri iki gice, turi burebe ibintu bine bishobora kubagora mu gihe basohoza inshingano zabo. Nanone turi burebe uko urugero rwa Pawulo rwabafasha. Iki gice kiri budufashe kwishyira mu mwanya w’abasaza kandi kidushishikarize kubashyigikira no kubagaragariza urukundo.

^ IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe uvuye ku kazi, arimo arabwiriza umukozi bakorana.

^ IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umusaza urimo aganiriza umuvandimwe ukunda guhora yigunze.

^ IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe urimo agira inama undi muvandimwe warakajwe n’ibintu byabaye.

^ IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umusaza abonye umuvandimwe warangaye mu gihe bari gukora isuku ariko yirinda kumunenga.