Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wakora iki mu gihe uhangayitse?

Wakora iki mu gihe uhangayitse?

GUHANGAYIKA bishobora gutuma umuntu yiheba cyane (Imig 12:25). Ese wigeze uhangayika cyane? Ese hari igihe ujya wumva imihangayiko yakurenze? Niba bijya bikubaho, si wowe wenyine. Hari igihe duhura n’ibibazo bitandukanye bigatuma tunanirwa cyane, tukiheba kandi tugahangayika. Dushobora kuba turwaje umuntu wo mu muryango wacu, twarapfushije abo twakundaga cyangwa tukaba twaribasiwe n’ibiza. None se twakora iki mu gihe duhangayitse? a

Gusuzuma ibyabaye kuri Dawidi, bishobora kudufasha kumenya icyo twakora mu gihe duhangayitse. Yahuye n’ibibazo byinshi kandi hari igihe ubuzima bwe bwabaga buri mu kaga, ashobora no gupfa (1 Sam 17:34, 35; 18:10, 11). None se ni iki cyafashaga Dawidi kwihangana igihe yabaga ahangayitse? Twamwigana dute?

NI IKI CYAFASHIJE DAWIDI KWIHANGANA IGIHE YARI AHANGAYITSE?

Hari igihe Dawidi yahuraga n’ibibazo byinshi icyarimwe. Urugero, reka turebe ibyamubayeho igihe yahungaga Umwami Sawuli, washakaga kumwica. Igihe Dawidi n’abantu be bari bavuye ku rugamba, basanze abanzi bateye umugi wabo, basahura ibintu byabo, batwika amazu yabo kandi batwara imiryango yabo. None se icyo gihe Dawidi yakoze iki? Bibiliya igira iti: “Dawidi n’ingabo ze batera hejuru bararira, kugeza aho batari bagifite imbaraga zo kurira.” Dawidi yarushijeho guhangayika kuko n’ingabo ze zari zavuze ko ziri ‘bumutere amabuye’ (1 Sam 30:1-6). Icyo gihe Dawidi yari ahanganye n’ibibazo bitatu icyarimwe. Umuryango we wari mu kaga, ingabo ze zishaka kumwica kandi na Sawuli akomeje kumuhiga. Ngaho tekereza ukuntu Dawidi yumvaga ahangayitse!

None se Dawidi yakoze iki? Bibiliya ikomeza igira iti: “Nuko Dawidi arikomeza abifashijwemo na Yehova Imana ye.” Ibyo Dawidi yabikoze ate? Yakundaga gusenga Yehova kugira ngo amufashe kandi agatekereza ukuntu yari yaragiye amufasha (1 Sam 17:37; Zab 18:2, 6). Icyo gihe na bwo, Dawidi yagishije Yehova inama kugira ngo amenye icyo yagombaga gukora. Dawidi amaze kumva icyo Yehova amubwiye, yahise agikora. Ibyo byatumye Yehova aha umugisha Dawidi n’ingabo ze, maze bagaruza ibintu byabo kandi barokora imiryango yabo (1 Sam 30:7-9, 18, 19). None se wabonye ibintu bitatu Dawidi yakoze? Yasenze Yehova kugira ngo amufashe, atekereza ku byo yari yaramukoreye kandi ahita akora icyo Yehova amubwiye. Twamwigana dute? Reka turebe ibintu bitatu twakora.

JYA WIGANA DAWIDI MU GIHE UHANGAYITSE

1. Jya usenga. Igihe cyose wumva uhangayitse, uge usenga Yehova kugira ngo agufashe kandi aguhe ubwenge. Mu gihe dusenga, tuge tubwira Yehova ibiduhangayikishije byose. Hari n’igihe dushobora gusenga isengesho rigufi mu mutima, bitewe n’imimerere turimo. Igihe cyose dusenze Yehova tumusaba ko adufasha, tuba tugaragaje ko tumwiringira nk’uko Dawidi yamwiringiraga. Yaravuze ati: “Yehova ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kandi ni we Mukiza wanjye. Imana yanjye ni igitare cyanjye; nzajya nyihungiraho” (Zab 18:2). None se koko isengesho riradufasha? Cyane rwose. Hari mushiki wacu w’umupayiniya witwa Kahlia wavuze ati: “Iyo maze gusenga, numva mfite amahoro yo mu mutima. Isengesho rituma mbona ibintu nk’uko Yehova abibona, kandi nkarushaho kumwiringira.” Rwose isengesho ni impano Yehova yaduhaye, ituma twihangana mu gihe duhangayitse.

2. Jya utekereza. Ese mu gihe cyashize hari ibigeragezo wahuye na byo, maze ukabona ko iyo Yehova atagufasha utari kubyihanganira? Iyo utekereje ukuntu Yehova yagufashije n’uko yafashije abagaragu be ba kera, bituma wihangana kandi ukarushaho kumwiringira (Zab 18:17-19). Umusaza w’itorero witwa Joshua yaravuze ati: “Iyo Yehova ashubije amasengesho yange, hari ahantu mbyandika. Ibyo bituma nibuka inshuro zose nagiye nsaba Yehova ibintu runaka, akabimpa nk’uko nabimusabye.” Ubwo rero, gutekereza ku byo Yehova yadukoreye, bituma tubona imbaraga zo kwihanganira ibibazo biduhangayikishije.

3. Jya ugira icyo ukora. Mbere yo gufata umwanzuro w’icyo wakora mu gihe uhangayitse, jya ushakisha muri Bibiliya inama zagufasha (Zab 19:7, 11). Abantu benshi babonye ko iyo bakoze ubushakashatsi ku murongo wo muri Bibiliya, ari bwo basobanukirwa neza uko wabafasha. Umusaza witwa Jarrod yaravuze ati: “Gukora ubushakashatsi bituma nsobanukirwa neza umurongo wo muri Bibiliya, kandi nkamenya icyo Yehova ansaba. Ibyo bituma ibyo nsoma binkora ku mutima kandi nkabishyira mu bikorwa.” Nitwifashisha Bibiliya kugira ngo tumenye uko Yehova abona ibintu kandi tukumvira inama tubonyemo, bizatuma twihanganira ibiduhangayikishije.

YEHOVA AZADUFASHA KWIHANGANA

Dawidi yari azi ko Yehova ari we wari kumufasha kwihanganira imihangayiko. Yishimiye ukuntu Yehova yamufashije, ku buryo yavuze ati: “Imana yanjye ni yo ituma nshobora kurira urukuta. Imana y’ukuri ni yo inkenyeza imbaraga” (Zab 18:29, 32). Hari igihe duhura n’ibibazo tukumva bimeze nk’urukuta rurerure. Ariko Yehova ashobora kudufasha, tukihanganira ibyo bibazo bikomeye twagereranya n’urukuta rurerure. Ubwo rero nidusenga Yehova kugira ngo adufashe, tugatekereza ku byo yadukoreye byose kandi tugakora ibyo adusabye, dushobora kwiringira ko azaduha imbaraga n’ubwenge, maze tukihanganira ibintu byose biduhangayikisha.

a Umuntu uhangayitse cyane aba akwiriye kujya kwa muganga.