Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 17

Amasomo Abakristokazi bafite abana bavana kuri Unike

Amasomo Abakristokazi bafite abana bavana kuri Unike

‘Ntukareke icyo nyoko agutegeka. Kizakubera ikamba ry’ubwiza ku mutwe n’umukufi mwiza mu ijosi.’—IMIG 1:8, 9.

INDIRIMBO YA 137 Bashiki bacu bizerwa

INSHAMAKE a

Mama wa Timoteyo na nyirakuru witwaga Loyisi bashimishijwe n’uko Timoteyo abatijwe kandi bibateye ishema (Reba paragarafu ya 1)

1-2. (a) Unike yari muntu ki, kandi se kuki gutoza umwana we gukunda Yehova na Yesu Kristo bitamworoheye? (b) Sobanura ifoto iri ku gifubiko.

 NUBWO Bibiliya nta cyo ivuga ku mubatizo wa Timoteyo, dushobora kwiyumvisha ibyishimo mama we Unike yagize kuri uwo munsi (Imig 23:25). Ngaho sa n’ureba ukuntu yishimye, atewe ishema n’uko Timoteyo ahagaze mu mazi agiye kubatizwa! Ari kumwe na nyirakuru wa Timoteyo witwaga Loyisi kandi bose baranezerewe. Noneho umuhungu we yibijwe mu mazi, ibyishimo biramurenga abura uko yifata. Timoteyo na we yuburutse mu mazi aseka, maze mama we ntiyaba agishobora kwihangana, araturika ararira. Nubwo gufasha umwana we gukunda Yehova na Yesu Kristo bitamworoheye, yabigezeho. None se ni izihe ngorane yahuye na zo mu gihe yafashaga umwana we gukunda Yehova?

2 Timoteyo yarezwe n’ababyeyi badahuje idini. Papa we yari Umugiriki, na ho mama we na nyirakuru, bakaba Abayahudi (Ibyak 16:1). Birashoboka ko igihe Unike na Loyisi babaga Abakristo, Timoteyo yari ingimbi. Icyakora papa we, ntiyabaye Umukristo. None se Timoteyo yari guhitamo irihe dini? Yari akuze bihagije ku buryo yagombaga kwifatira umwanzuro. Ese yari guhitamo kujya mu idini rya se? Ese yari gukomeza gukurikiza imigenzo y’Abayahudi yari yarigishijwe kuva akiri umwana, cyangwa yari kuba umwigishwa wa Yesu Kristo?

3. Dukurikije ibivugwa mu Migani 1:8, 9, Yehova abona ate imihati Abakristokazi bashyiraho kugira ngo bafashe abana babo kumukunda?

3 Kimwe na Unike, ababyeyi b’Abakristokazi bakunda imiryango yabo. Baba bifuza cyane gufasha abana babo gukunda Yehova. Yehova yishimira cyane imihati bashyiraho. (Soma mu Migani 1:8, 9.) Yafashije Abakristokazi benshi batoza abana babo kumukunda no kumukorera.

4. Ni izihe ngorane Abakristokazi bafite abana bahura na zo muri iki gihe?

4 Umukristokazi wese ufite abana, ajya yibaza niba bazahitamo gukorera Yehova nk’uko Timoteyo yabigenje. Kubera iki? Kubera ko ababyeyi baba bazi ko abana babo bahanganye n’ibishuko byinshi byo muri iyi si ya Satani (1 Pet 5:8). Nanone hari Abakristokazi benshi barera abana ari bonyine cyangwa bakaba bafite abagabo badasenga Yehova. Urugero, mushiki wacu witwa Christine b yaravuze ati: “Umugabo wange ni umuntu mwiza kandi yita ku muryango. Ariko yangaga ko ntoza abana bacu gukunda Yehova. Namaze imyaka myinshi ndira, nibaza niba abana bange bazamenya Yehova kandi bakamukorera.”

5. Ni iki turi bwige muri iki gice?

5 Niba uri Umukristokazi ufite abana, ushobora kubatoza gukunda Yehova no kumukorera, nk’uko Unike yabigenje. Muri iki gice, tugiye kureba uko wamwigana ukigisha abana bawe, haba mu byo uvuga no mu byo ukora. Nanone turi burebe uko Yehova yagufasha.

JYA WIGISHA ABANA BAWE BINYUZE MU BYO UVUGA

6. Dukurikije ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:14, 15, ni iki cyafashije Timoteyo kuba Umukristo?

6 Igihe Timoteyo yari akiri umwana, mama we yakoze uko ashoboye amwigisha “ibyanditswe byera,” akurikije uko Abayahudi bari babisobanukiwe icyo gihe. Icyakora Unike ntiyari azi ibintu byinshi, kubera ko yari ataramenya Yesu Kristo. Ariko ibyo Timoteyo yamenye mu Byanditswe, byari kumufasha kuba Umukristo. None se yari kuba Umukristo? Timoteyo yari guhitamo kuba Umukristo cyangwa ntabe we. Nta gushidikanya ko kuba Timoteyo ‘yaremeye’ ukuri ku byerekeye Yesu, na mama we yabigizemo uruhare. (Soma muri 2 Timoteyo 3:14, 15.) Unike yashimishijwe rwose no kuba yarigishije umuhungu we agakunda Yehova, nubwo bitari byoroshye. Izina Unike rikomoka ku ijambo risobanura “kunesha.” Ubwo rero nk’uko izina rye ribigaragaza, yanesheje inzitizi yahuye na zo, atoza Timoteyo gukunda Yehova no kumukorera.

7. Ni iki Unike yari gukora kugira ngo afashe umuhungu we na nyuma yo kubatizwa?

7 Igihe Timoteyo yabatizwaga, yari ageze ku kintu gikomeye mu buzima bwe. Ariko ibyo ntibyabujije Unike gukomeza kumuhangayikira. Ashobora kuba yaribazaga ati: “Ese umuhungu wange azakomeza gukorera Yehova? Ese aho ntazagira inshuti mbi? Ese azajya kwiga muri Atene maze yemere inyigisho z’abahanga mu bya firozofiya b’abapagani? Ese azapfusha ubusa igihe ke, imbaraga ze n’ubusore bwe, aharanira kuba umukire?” Nubwo Unike atashoboraga gufatira Timoteyo umwanzuro, yashoboraga kumufasha. Yari kumufasha ate? Yari gukora uko ashoboye agakomeza kumutoza gukunda Yehova no gushimira Yehova na Yesu Kristo ibyo babakoreye. Abakristo bashakanye n’abantu badasenga Yehova, si bo bonyine bahura n’ingorane mu gihe batoza abana babo gukunda Yehova. Niyo ababyeyi bombi baba basenga Yehova, hari igihe kugera abana babo ku mutima ngo babafashe kumukorera, biba bitoroshye. None se, ni irihe somo ababyeyi bakura kuri Unike?

8. Ni iki Umukristokazi ufite umugabo w’Umuhamya yakora kugira ngo amufashe kwigisha abana babo ibyerekeye Yehova?

8 Jya wigisha abana bawe Bibiliya. Niba ufite umugabo usenga Yehova, uge umufasha kwigisha abana banyu Bibiliya. Kimwe mu bintu wakora, ni ukumufasha mukagira gahunda y’iby’umwuka mu muryango buri gihe. Jya uvuga ibyiza byo kugira iyo gahunda kandi utekereze icyo mwakora kugira ngo ibe ishimishije. Urugero, ushobora gufasha umugabo wawe gutegura ikindi kintu kihariye mwakora muri gahunda y’iby’umwuka. Nanone, niba bamwe mu bana banyu bageze igihe cyo kwiga igitabo Ishimire Ubuzima Iteka ryose, ushobora gufasha umugabo wawe kubigisha.

9. Ni iki cyafasha Umukristokazi ufite umugabo utari Umuhamya, kwigisha abana be ibyerekeye Yehova?

9 Hari Abakristokazi baba bagomba gufata iya mbere bakigisha Bibiliya abana babo, wenda bitewe n’uko babarera ari bonyine cyangwa abagabo babo bakaba atari Abahamya. Niba nawe ari uko bimeze, ntugahangayike. Yehova azagufasha. Jya wigisha abana bawe wifashishije ibikoresho Yehova yaduhaye akoresheje umuryango we. Ushobora no kubaza abandi babyeyi uko bakoresha ibyo bikoresho muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango c (Imig 11:14). Nanone Yehova ashobora kugufasha ukamenya uko waganira n’abana bawe. Jya umusenga agufashe kumenya ibibazo wababaza, kugira ngo umenye ibiri mu mitima yabo (Imig 20:5). Urugero, ushobora kubaza umwana wawe uti: “Ni ikihe kibazo uhanganye na cyo ku ishuri?” Ibyo bishobora gutuma muganira byinshi.

10. Ni iki kindi wakora kugira ngo ufashe abana bawe kwiga ibyerekeye Yehova?

10 Jya ushakisha uko wakwigisha abana bawe ibyerekeye Yehova. Jya ubabwira ibya Yehova kandi ubabwire ibintu byiza yagukoreye (Guteg 6:6, 7; Yes 63:7). Ibyo ni ngombwa, cyanecyane iyo udashobora kubigishiriza mu rugo buri gihe. Christine twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Si kenshi nabonaga uburyo bwo kuganira n’abana bange ibyerekeye Yehova. Ubwo rero nakoreshaga uburyo bwose mbonye. Urugero, iyo twabaga dutembera, twaba tugenda n’amaguru cyangwa turi mu bwato, naboneragaho akanya ko kuganira na bo ku bintu byiza Yehova yaremye n’ibindi byinshi byabafasha kuba inshuti ze. Abana bange bamaze gukura nabateye inkunga yo kujya biyigisha Bibiliya.” Nanone uge uvuga neza umuryango wa Yehova kandi uvuge neza abavandimwe na bashiki bacu. Uge wirinda kunenga abasaza. Iyo ubavuga neza, bishobora gutuma umwana wawe abagisha inama mu gihe afite ikibazo.

11. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 3:18, kuki ari ngombwa guharanira amahoro mu muryango?

11 Jya utuma mu muryango wawe harangwa amahoro. Jya wereka umugabo wawe n’abana bawe ko ubakunda. Nanone uge uvuga neza umugabo wawe, umwubahe kandi utoze n’abana bawe kubigenza batyo. Ibyo bizatuma mu rugo rwawe harangwa amahoro kandi bitume kwigisha abana bawe ibyerekeye Yehova bikorohera. (Soma muri Yakobo 3:18.) Reka turebe ibyabaye ku mupayiniya wa bwite wo muri Rumaniya witwa Jozsef. Akiri muto, we na mama we n’abandi bavukana batangiye kwiga Bibiliya. Icyakora, papa we yarabarwanyije cyane. Jozsef yaravuze ati: “Mama yakoraga ibishoboka byose kugira ngo mu rugo habe amahoro. Uko papa yarushagaho kugira amahane, ni ko mama yarushagaho kugwa neza. Iyo yabonaga dutangiye gusuzugura papa, yatwibutsaga ibivugwa mu Befeso 6:1-3. Hanyuma yatubwiraga imico myiza ya papa kandi akadusobanurira impamvu tugomba kumukunda. Hari igihe byabaga byakomeye maze mama akadufasha gutuza.”

JYA WIGISHA ABANA BAWE BINYUZE MU BYO UKORA

12. Dukurikije ibivugwa muri 2 Timoteyo 1:5, urugero rwiza Unike yatanze rwagiriye Timoteyo akahe kamaro?

12 Soma muri 2 Timoteyo 1:5. Unike yabereye urugero rwiza Timoteyo. Ashobora kuba yaramwigishaga ko ukwizera nyakuri kugaragazwa n’ibikorwa (Yak 2:26). Timoteyo yabonaga ko ibyo mama we yakoraga byagaragazaga ko yakundaga Yehova cyane. Nanone yabonye ko gukorera Yehova byatumaga mama we yishima. None se ibyo Unike yakoze byagiriye Timoteyo akamaro? Yego rwose. Intumwa Pawulo yavuze ko Timoteyo yari afite ukwizera gukomeye nk’ukwa mama we. Ariko uko kwizera ntikwapfuye kwizana. Timoteyo yari yarabonye ko mama we afite ukwizera, maze aramwigana. Muri iki gihe, hari Abakristokazi benshi biganye Unike, maze bafasha abagize imiryango yabo gukorera Yehova ‘nta jambo bavuze’ (1 Pet 3:1, 2). Nawe ushobora kubigana. Mu buhe buryo?

13. Kuki Umukristokazi ufite abana akwiriye kugaragaza ko ubucuti afitanye na Yehova ari bwo ashyira mu mwanya wa mbere?

13 Jya ugaragaza ko ubucuti ufitanye na Yehova ari bwo ushyira mu mwanya wa mbere (Guteg 6:5, 6). Kimwe n’abandi babyeyi, nawe hari ibintu byinshi wigomwa. Wigomwa igihe, amafaranga, ibitotsi n’ibindi kugira ngo wite ku bana bawe. Ariko ntukemere ko kwita kuri izo nshingano zose, bikubuza gukora ibintu bituma uba inshuti ya Yehova. Jya ushaka umwanya wo gusenga, kwiyigisha Bibiliya no kujya mu materaniro kandi ubikore buri gihe. Nubigenza utyo, uzaba inshuti ya Yehova kandi ubere urugero rwiza abagize umuryango wawe n’abandi.

14-15. Ni ayahe masomo twavana kuri Leanne, Maria na João?

14 Reka turebe ingero z’abakiri bato bakunze Yehova kandi bakamwiringira, bitewe n’uko ba mama wabo bababereye urugero rwiza. Umukobwa wa Christine witwa Leanne yaravuze ati: “Iyo papa yabaga ari mu rugo, ntitwashoboraga kwiga Bibiliya. Ariko mama ntiyasibaga amateraniro. Nubwo twari tutaramenya byinshi kuri Bibiliya, ibyo yakoraga byatumye tugira ukwizera gukomeye. Ibyo byatumye tumenya ko Abahamya ba Yehova ari bo dini ry’ukuri, nubwo twari tutaratangira kujya mu materaniro.”

15 Iyo Maria n’abandi bo mu muryango we bajyaga mu materaniro, hari igihe papa wabo yababwiraga nabi kandi akabahana. Maria yaravuze ati: “Mama ni intwari cyane. Nkiri umwana hari ibintu natinyaga gukora bitewe n’uko natinyaga abantu. Ariko maze kubona ukuntu mama yari intwari kandi agakomeza gushyira Yehova mu mwanya wa mbere, byatumye ntakomeza gutinya abantu.” Iyo papa wa João yabaga ari mu rugo, ntiyabemereraga kugira icyo bavuga kuri Yehova cyangwa kuri Bibiliya. João yaravuze ati: “Mama nta cyo atakoze ngo ashimishe papa, ariko ntiyigeze amwemerera ko amubuza gusenga Yehova. Ntekereza ko ibyo ari byo byamfashije cyane.”

16. Ni mu buhe buryo Abakristokazi bafite abana babera abandi urugero rwiza?

16 Abakristokazi bafite abana, bakwiriye kuzirikana ko ibyo bakora bifasha abandi. Mu buhe buryo? Reka turebe uko ibyo Unike yakoraga, byakoze ku mutima intumwa Pawulo. Yavuze ko ukwizera kuzira uburyarya Timoteyo yari afite, ‘kwabanje kuba muri Unike’ (2 Tim 1:5). Ni ryari Pawulo yabonye ku nshuro ya mbere ko Unike yari afite ukwizera? Birashoboka ko igihe yari mu rugendo rwe rwa mbere rw’ubumisiyonari, ari bwo yahuye na Loyisi na Unike i Lusitira, akababwiriza bagahinduka Abakristo (Ibyak 14:4-18). Zirikana ko nyuma y’imyaka 15, igihe Pawulo yandikiraga Timoteyo, yari akibuka ibintu Unike yakoze byagaragazaga ko yari afite ukwizera gukomeye, kandi avuga ko ari urugero rwiza twakwigana. Biragaragara ko ibyo Unike yari yarakoze, byari byarakoze ku mutima intumwa Pawulo, kandi bishobora kuba byarafashije n’abandi Bakristo benshi bo mu kinyejana cya mbere. Ubwo rero, niba urera abana wenyine cyangwa umugabo wawe akaba adasenga Yehova, uge wizera udashidikanya ko nukomeza kuba indahemuka, uzafasha abandi kandi ukababera urugero rwiza.

Gutoza abana gukunda Yehova no kumukorera bisaba igihe. Ntugacike intege (Reba paragarafu ya 17)

17. Wakora iki niba ibyo ukora ngo ufashe umwana wawe gukunda Yehova nta cyo bitanga?

17 None se wakora iki niba ibyo ukora ngo ufashe umwana wawe nta cyo bitanga? Jya uzirikana ko gufasha umwana wawe gukunda Yehova, bisaba igihe. Nk’uko bigaragara ku ifoto, iyo uteye urubuto uba wibaza niba ruzakura rukavamo igiti kera imbuto. Nubwo uba utazi niba urwo rubuto ruzakura, ukomeza kurwuhira kugira ngo urebe ko rwakura (Mar 4:26-29). Mu buryo nk’ubwo, Umukristokazi ufite abana, ashobora kwibaza niba ibyo akora byose ngo abafashe gukunda Yehova, hari icyo bizatanga. Ubwo rero, nubwo udashobora gufatira abana bawe umwanzuro, iyo ukomeza gukora uko ushoboye kose ngo ubafashe, bashobora kuzamenya Yehova kandi bakaba inshuti ze.—Imig 22:6.

JYA WIRINGIRA KO YEHOVA AZAGUFASHA

18. Ni mu buhe buryo Yehova ashobora gufasha abana bawe bakaba inshuti ze?

18 Kuva kera Yehova yagiye afasha abakiri bato benshi bakaba inshuti ze (Zab 22:9, 10). Ubwo rero ashobora no gufasha abana bawe bakaba inshuti ze, niba babishaka (1 Kor 3:6, 7). Nubwo muri iki gihe abana bawe baba basa n’abadashaka gukorera Yehova n’umutima wabo wose, azakomeza kubakunda (Zab 11:4). Nibakora n’akantu gato cyane kagaragaza ko “biteguye kwemera ukuri,” Yehova azabafasha babe inshuti ze (Ibyak 13:48; 2 Ngoma 16:9). Ashobora gutuma uvuga ikintu abana bawe bari bakeneye kumva muri ako kanya, bikabafasha (Imig 15:23). Hari n’igihe ashobora gukoresha umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wo mu itorero ryanyu, akabitaho mu buryo bwihariye. Niyo abana bawe baba bamaze kuba bakuru, Yehova ashobora kubibutsa ibintu wabigishije kera (Yoh 14:26). Ubwo rero, nukomeza gutoza abana bawe, haba mu byo uvuga no mu byo ukora, Yehova azaguha umugisha.

19. Kuki ukwiriye kwemera udashidikanya ko ushimisha Yehova?

19 Yehova azakomeza kugukunda, niyo abana bawe batahitamo kumukorera. Kuba umukunda ni byo bituma na we agukunda. Niba urera abana uri wenyine, Yehova agusezeranya ko azaba papa w’abana bawe kandi ko nawe azakurinda (Zab 68:5). Ntushobora gufatira abana bawe umwanzuro wo gukorera Yehova. Ariko nukomeza kwiringira ko Yehova azagufasha kandi ugakora uko ushoboye, uzamushimisha.

INDIRIMBO YA 134 Umurage Imana yahaye ababyeyi

a Muri iki gice turi burebe uko Abakristokazi bafite abana bakwigana mama wa Timoteyo, witwaga Unike, bagafasha abana babo kumenya Yehova no kumukunda.

b Amazina amwe yarahinduwe.

c Urugero, niba wifuza ibindi bisobanuro reba isomo rya 50 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose n’ingingo ivuga ngo: “Ibyakorwa muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango n’iyo kwiyigisha” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Kanama 2011, ku ipaji ya 6 n’iya 7.